Guceceka Igihe gikwiriye
Iriburiro
Muri kamere ya muntu harimo kuvuga cyane, kwitotomba, kuburyo usanga bigoye kuri benshi guceceka cyangwa se kumenya ko hari igihe cya buri kintu: igihe cyo kuvuga ni gihe cyo guceceka. Uyu munsi ndagirango tuganire ku ijambo Imana yashyize ku mutima wajye, sinzi impamvu iri ariryo jambo Imana ya mpaye, ariko ni ukugirango igire icyo itwigisha muri iki gihe turimo. Turaza gusoma imirongo itandukanye itwigisha ku kamaro ko guceceka, kwirinda mubyo tuvuga, gutega amatwi tukumva neza mbere yo gusubiza.
1. Gececeka utegereza gukora kw'Imana
Ukuva mu Misiri (kuva) 14:13-14. Musa arabasubiza ati: “Mwitinya nimukomere! Iri joro muri bwirebere ukuntu Uhoraho abakiza. Bariya Banyamisiri mureba ntimuzongera kubabona ukundi. 14Nimuhumure, Uhoraho ni we uri bubarwanirire!”Ubwo Abisirayeli barimo bitondomba kubera gutinya ingabo za Farawo zari zibakurikiye, Mose nyuma yo guhanga amaso Imana nawe yabasabye gutuza, kugira ihumure, kudasakuza, ahubwo bakareba uko Imana igiye kubatabara. Usanga akenshi imbere y'ibibazo dusakuza, tuvuga menshi, ariko aha turi kubwirwa ko dukwiye gutuza, gucecek tukareba gukora kw'Imana.
2.
Irinde mubyo uvuga kandi ntuhubukire gusubiza
3. Zibukira imvugo y'ubugome no
gusebanye, ahubwo ube uhesha abandi umugisha mubyo uvuga.
Imigani 4:24 ‘Ujye wirinda imvugo y'ubugome, kandi uzibukire ingeso yo gusebanya.’ Ubugome buragwiriye mu isi, aho usanga abantu bavuma abandi cyane cyane mubyo babaturiraho. Bityo nk'abakristo twe dukwiye kuba abahesha abandi umugisha mu byo tuvuga. Aho kwifuriza abandi ibibi reka tubifurize ibyiza, yewe n'abanzi bacu tubaturireho ibyiza kuko aricyo kidukwiriye.
4. Mu gihe kibi nk'iki tuza, ceceka, wisakuza mukigeragezo
Amosi 5:13 ‘Ni yo mpamvu mu gihe nk'iki ufite ubushishozi yicecekera. Erega iki gihe ni kibi!’ Mu Rwanda kimwe na handi hose ku isi icyorezo cya Koronavirusi gihangayikishije isi. Ubwo gahunda ya guma mu rugo yatangiraga benshi baravuze, barataka bati turapfuye, noneho turarya iki? turabaho gute? Ariko kurundi ruhande twabonye kandi dukomeje kubona Imana ibeshaho abantu no mubihe bikomeye. Mugihe akazi kahagaze, Imana yo ntabwo iba yaretse gukora. Mugihe tubona ibibazo ari byinshi, Imana yo iba itangiye gukora umurimo wayo wo kwigaragariza abantu mu bikomeye. Niyo mpamvu dukwiye kuyizera tugaceceka mu gihe nk'iki kibi, tukareka Imana igakora umurimo wayo kuko no muri COVID-19 Imana irakora. Kuvuga cyangwa gutabaza cyane sibyo bizana gutabarwa, ahubwo gutuza twizeye ko Imana ihari kandi iri gukora nibyo bizana gutabarwa.
5. Yesu niwe cy'itegererexo cyo gutuza mu gihe cy'ibigeragezo
1. Petero 2:21-23 Ibyo ni byo Imana yabahamagariye, kuko Kristo na we yababajwe ku bwanyu, bityo akababera urugero kugira ngo mujye mugenza nka we. 22We nta cyaha yigeze akora, nta n'iby'uburiganya yigeze avuga. 23Yaratutswe ntiyasubiza, bamugiriye nabi ntiyabakangisha, ahubwo yiragiza Imana ica imanza zitabera. Yesu yarababajwe,yaratutswe, yagiriwe nabi, ariko ntawe yifurije ikibi. Ahubwo tubona ku musaraba Yesu asabira abarimo bamubamba kubabarirwa n’IMana. Nk'abizera Yesu, dukwiye gufatira urugero ryiza kuri we, bityo mugihe cyo kugeragezwa, mu makuba, tukirinda kuvuga nabi, gusubizanya uburakari, cyangwa kuvuma abantu, ahubwo tubasabire kubabarirwa n’IMana.
Nk’uko Habakuki yabivuze, "Uhoraho we aganje mu Ngoro ye nziranenge,abatuye isi bose nibacecekere imbere ye" Habakuki 2:20. Mubihe byashize wabonaga abantu baganirira murusengero bavuga ibyo mu isoko, banegura abandi, kuko babaga bicaye begeranye. Nubwo COVID-19 tutayishimiye murabona ko hari ibyo yagiye ikemura, kuko abantu bicara bahanye intera abazaga gusenga baje kuvuga ibyabo gusa, abo ubu ntabwo babona uburyo bwo kubikora. Ntibikwiye ko abizera turangwa no kuvuga menshi, ahubwo reka tumenye ko hari igihe cya buri kintu. Bityo mu gihe kibi nk’iki, amagambo yacu abe make, duhange amaso Imana. kandi Imana ni kugirira neza wibuke guhesha abandi umugisha usangira nabo ibyo Imana yaguhaye.
Mugire icyumweru cyiza
Rev. Murekezi Egide
Reaching Souls Director mu Rwanda, DR-Congo
no mu Burundi.
Comments
Post a Comment