Amatorero y’i Makedoniya: Urugero rwiza rwo gukoresha ibyo Imana yaduhaye no mu gihe cy’ubukene (2Abakorinto 8:1-6)
Iriburiro
BI: Iyo wakiriye Buntu bw’Imana ari we Yesu, nibwo ubashishwa gukoresha ubutunzi, imbaraga n'impano Imana yaguhaye ku murimo wayo yewe no mu gihe cy’ubukene.
Ubwo
Amatorero y’I Yudaya yahuraga n’amakuba menshi kubera akarengane, byabaye
ngombwa ko andi matorero hirya no hino ashishikarizwa kwitanga ngo habaho
gufasha bene Data muri Kristo b’i Yudaya. Mu Rwandiko rwe rwa kabiri yandikiye
Abakorinto igice cya 8 ni cya 9 Pawulo asobanura neza ibirebana no gutanga
kw’Abakristo.
Kugirango
habaho gutangana umutima ukuze byabaye ngombwa ko Pawulo n’abo yakoranaga na bo
bajya hirya no hino mu yandi matorero kwigisha, guhugura, gushishikariza abizera
gutangana umutima ukunze. Ubwo Pawulo nabo bari kumwe bageraga I Makedoniya
basanze ari itorero rifite ibibazo, bityo bo babanza kwanga kugira icyo basaba
abizera bo mu matorero y’I Makedoniya.
Kimwe
n’abakozi b’Imana benshi muri iki gihe, usanga tugwa mu mutego Pawulo n’abo
bari bari kumwe bari bagiye kugwamo, ariwo kwanga guhugura, kwigisha no gushishikariza
abo tubona ko ari abakeneye, abafite ibibazo kugira uruhare mu gutanga kuri bike
bafite. Ariko Imana ishimwe ko abizera bo mu Matorero y’I Makedoniya bari
abakene ku by’umubiri ariko ari abakungu mu by’Umwuka. Reka mbere yo kureba
ibintu bitatu bishoboza abizera gutangana umutima ukunze n’igihe bari mu
bukene, tubanze turebe uko amatorero y’I Makedoneya yari amaze, kuko
biradufasha kumva neza ko kuba turi mu bihe bikomeye kubera Koronavirusi,
bidakuraho ko dukomeza gukorera Imana dukoresheje ubwenge, imbaraga, impano
n’ubutunzi yaduhaye.
Amatorero
y’I Makedoniya
Bene Data,
turabamenyesha ubuntu bw'Imana amatorero y’I Makedoniya yahawe. 2 Bakigeragezwa
cyane n'amakuba menshi, umunezero wabo uhebuje n'ubukene bwabo bwinshi
byasesekariyemo ubutunzi, ku bw'iby'ubuntu batanze. 3 Ndahamya yuko
babutanze ku bwende bwabo nk'uko bashoboye, ndetse no kurenza ibyo
bashoboye. 4 batwingingira cyane kugira ngo twakire ubuntu bwabo batanze,
babone uko bafatanya umurimo wo gukenura abera. 5 Icyakora ntibagenje
nk'uko twibwiraga ko bazabigenza, ahubwo babanje kwitanga ubwabo bīha Umwami
wacu, kandi bīha natwe nk'uko Imana yashatse. 6 Ibyo ni byo byaduteye guhugura
Tito ngo asohoze umurimo w'ubuntu, uwo yatangiye muri mwe namwe kera.
(2Abakorinto 8: 1-6
Dukurikije
ibyo dusomye dore ibintu birindwi biranga uko amatoero y’I Makedoniya yari
ameze:
- Aya
matorero yari mu makuba akomeye no mu bukene bukabije (8:2) (They are being
tested by many troubles and they are very poor. NTL)
- Mu makuba no mu bukene umunezero
wari mwinshi muri aya matorero
- Mu makuba no mu bukene ayamatorero yatanze adahatwa (8:3)
- Mu Makuba no mu bukene bwinshi amatorero y’I Makedoniya yatanze kurenza ibyo bashoboye (8:3)
- Mu Makuba no mu bukene, amatorero y’I Makedoniya yinginze Pawulo nabo bari kumwe gufata ibyo bitanze (8:4)
- Amatorero y’I Makedoniya yari yarabanje kwiha Imana n’intumwa zayo, mbere yo kugira ibyo atanga
- Pawulo yigiye ku Matorero y’I Makedoniye imbaraga z’Ubuntu bw’Imana, bityo yandikira abakorinto abereka urugero rw’aya matorero
Ibintu bitatu bishoboza abizera
gutangana umutima ukunze niyo bari mu makuba n’ubukene
Mu makuba menshi no mu bukene bwinshi amatorero y’I Makedoniya yabashije gutangana umutima ukunzi yewe batanga ibirenze ubushobozi bari bafite. Dore ibintu bitatu byabashoboje natwe uyu munsi byadushoboza gukomeza gukiranukira Imana dukoresheje ubutunzi bwacu nubwo hariho ubukene cyangwa ibibazo biterwa n’ingaruka za Koronavirusi:
1. Kumenya ko gutangana umutima ukunzi bituruka ku Buntu bw’Imana twahawe (2Abakorinto 8:1; Tito 2:11-12)
Iyo umuntu yakiriye Yesu Kristo mu buzima bwe nibwo abashishwa byose kuko Yesu we Buntu bw’Imana twahawe ntakimunanira. Amatorero y’I Makedoniya yabanje kwiha Imana binyuze mu kwakira Yesu Kristo, bityo niyo mpamvu bashobojwe kugera ku rwego rwo gutanga ibirenze ibyo bafite, kuko bari bazi uwo bakorera kandi niwe wabashoboje. Iyo umukristo yakiriye Yesu ntabwo agira ingorane zo gutanga ngo ni uko ari mu bibazo, ahubwo kuko aba azi ko Imana yaduhaye Yesu yamuduhanye n’ibindi byose, muri bike cyangwa byinshi afite ntabwo atinya kubitangana umutima ukunze, kuko uri muri we ari we uba umushoboza. Ntabwo byoroshye gutanga nka wa mukecuru watanze amasenge abiri yari atezeho amakiriro, ariko iyo wamaze kwakira Yesu uba uzi neza ko utabeshejweho n’ubutunzi bwinshi cyangwa ubuke ufite, ahubwo uba uziko ari Yesu ukubeshejeho. Niyo mpamvu byorohera uwakiriye Yesu gutanga ku murimo w’Imana adahatwa, ahubwo we asaba ko nawe ibyo yitanze byakirwa.
2. Kumenya ko kwizera kutagira imirimo kuba gupfuye ( 2Akaborinto 8:4; Yakobo 2:14-17)
Yesu tumwakira binyuze mu kumwizera, iyo tumaze kwizera Yesu igikurikiraho ni ukurangwa n’imirimo igaragaza kwizera kwacu. Yakobo we yabivuze neza ko kwizera kutangira imirimo kuba gupfuye. Uwakiriye Yesu wese arangwa no gukiranuka akoresha ibyo yahawe ku murimo w’Imana. Amatorero y’I Makedoniya yageze aho yinginga Pawulo nabo bari kumwe gufata ibyo bitanze kuko bari bazi neza ko badakoze kuri uwo murimo wo gufasha abandi bera, ko kwizera kwabo kwaba gupfuye. Nibyiza ko tumenya ko kwizera Yesu gusa bidahagije ahubwo ko nyuma yo kwizera ari ngombwa kugira imirimo igaragaza kwizera kwacu no mu gihe cy’amakuba cyangwa ubukene. Ntagihe nyacyo cyo gukorera Imana gihari kuruta none, aho abantu bari kurira, ariko abazi Imana yabo bazakomera nibamara gukomera bakore iby’ubutwari. Amatorero y’I Makedoniya yakoze iby’ubutwari mu gihe cyabo natwe dukwiye gukora iby’ubutwari mu gihe cyacu kugirango bizabera urugero rwiza abazadukurikira.
3. Kumenya ko gutanga bizana umugisha kuruta guhabwa ( 2Abakorinto 8:6; Ibyakoz 20:35)
Uwo
dukorera yadusezeranije umugisha uva ku gutangana umutima ukunze, kuko ijambo
ry’Imana ritwereka neza ko gutanga bizana umugisha kuruta guhabwa. Muri kamera
ya muntu kenshi ikiza imbere ni uguhabwa, ariko iyo wamaze kwakira Yesu, nibwo
kamere ipfa, bityo ugakora imirimo yo kwizera utanga ngo ufashe abandi, ngo
umurimo w’Imana ukoreke, ibi bizana umugisha kuruta gutega amaboko ngo duhabwe.
Akenshi usanga twumva ko umukene ari we ugomba guhabwa, ariko aha turi kubona
amatorero akennye Pawulo ari gukoresha urugero rwabo rwo gutanga ahugura
amatorero y’I Korinto mu mugi wari ukomeye muri kiriya gihe. Ibi bikwiye
kutwigisha ko natwe tudakwiye kuba abashyira imbere guhabwa gusa, ahubwo ko uko
dushobojwe dukwiye gukoresha ibyo Imana yaduhaye ku murimo wayo tukareka
kwitwaza ubukene, kuko tubonye ko hari abakene bakiranukiye Imana kugera ku
gutanga ibirenze uko Pawulo nabo bari kumwe bibwiraga.
Umusozo
Pawulo
niwe wavuze ngo “Nshobozwa byose na Kristo umpa imbaraga” Abafilipi 4:13 Iyo
Kristo ari muritwe adushoboza nibyo twe tubona ko bidashoboka. Mu makuba, mu
bukene adushoboza gukomeza kwitanga ku murimo w’Imana dukoresheje impano, ubutunzi,
imbaraga yaduhaye, kugirango natwe dukomeze umurimo wo guhesha Imana
icyubahiko dusohoza inshingano nkuru kuko ari cyo yaturemeye.
Urakunzwe
cyane/ you are loved
Comments
Post a Comment