PARADIZO, SHEOLI, HADESI, GEHENA N’IKUZIMU: Ese abapfuye babona abazima? Bashobora kubafasha? Umwizera iyo apfuye ajya he?



Iriburiro

Nyuma yo kubona video yu mu pasitori wigisha avuga ko abapfuye babona ibyo dukora, yewe ko abari muri gihenomo/ hadesi bo bafasha abazima mu byo bakora. Umwe mubo tubana ku rubuga dusome Bibiliya yansabye ko twavuga icyo Bibiliya ibivugaho. Bityo iyi nyigisho igamije gufasha abizera kumva icyo Bibiliya ivuga ku hantu abapfuye bajya n'umubano bakomeza kugirana n'abazima.

1. Gutandukanya amagambo

Bibiliya ikoresha amagambo atandukanye, kandi ntabwo yose asobanura ahantu hamwe.

• Sheoli — ijambo ry’Igiheburayo rifitanye isano n’aho abapfuye bari.

• Hadesi — ijambo ry’Ikigiriki rifitanye isano na Sheoli.

• Gehena (gihenomu) — ijambo Yesu yakoresheje cyane ku bijyanye n’urubanza n’igihano cy'iteka ku batizera.

• Abyssos / ikuzimu — “ikuzimu,” ahantu havugwa cyane cyane mu Byahishuwe.

• Paradizo — ijambo rifitanye isano n’umugisha no kuba hamwe n’Imana/Kristo.


Ni yo mpamvu tudakwiye kuvuga gusa ngo “Sheoli, Hadesi, Gehena byose ni ikuzimu.” mu Kinyarwanda hari ikibazo cyo gupfa kuvuga ikuzimu kuri aya magambo yose kandi atandukanye.

2. SHEOLI NA HADESI

Mu Isezerano rya Kera, Sheoli ni ijambo rikoreshwa ku bapfuye n’aho bajya nyuma y’urupfu. Zaburi 16:10 "Kuko utazareka ubugingo bwanjye ngo bujye ikuzimu, Kandi utazakundira umukunzi wawe ko abona kubora." Ikuzimu aha ni Sheoli.

Mu Isezerano Rishya, Hadesi ni ijambo ry’Ikigiriki rifitanye isano n’icyo gitekerezo.

Ibyakozwe 2:27: “Ntuzareka ubugingo bwanjye muri ikuzimu-Hadesi.” Kandi Ibyahishuwe 20:13-14 havuga ko urupfu n'ikuzimu (Hadesi) bigarura abapfuye bari muri byo, hanyuma byombi bijugunywa mu nyanja y’umuriro. Ibi biradufasha kubona ko Hadesi atari kimwe na Gehena kuko yo iza ku iherezo ry’urubanza. 

3. ABAPFUYE BASHOBORA KUBONA IBIBERA KU ISI?

Iki ni ikibazo cy’ingenzi cyane.

Bibiliya ntivuga ko abantu bapfuye bareba ibyo abazima bakora byose. Ahubwo: Umubwiriza 9:5-6 hagaragaza ko abapfuye batakizi ibiba hano ku isi kandi ko batagifite umugabane ku bikorerwa munsi y’izuba. Ibi ni ingenzi kuko rimwe na rimwe abantu bavuga bati:

“Data yarapfuye ariko aratubona.”

“Mama abona ibyo nkora.”

“Umuntu wacu uri mu ijuru aratubona kandi aradusabira.”

Ibyo bishobora kuba ibitekerezo bihumuriza umuntu, ariko ntitwakagombye kubyita inyigisho ya Bibiliya nta murongo ubishyigikira.

4. ABAPFUYE BASHOBORA GUFASHA ABARI KU ISI?

Bibiliya ntabwo iduha inyigisho yo gusaba abapfuye kudufasha. Ahubwo ibuza abazima kwiyambaza abapfuye: Gutegeka kwa Kabiri 18:10-12 na Yesaya 8:19. Yesaya avuga ko abantu bagomba kubaza Imana yabo, kuko ibya bazima bitabazwa abapfuye.  Mu yandi magambo dore uburyo bwa Bibiliya:

Twebwe abazima → dusenga Imana → Imana ikadufasha.

Ntabwo ari:

Twebwe abazima → dusabe abapfuye → abapfuye badufashe. Ibi ntabwo biri muri Bibiliya. 

5. LUKA 16: UMUTUNZI NA LAZARO

Iki gice ni ingenzi cyane:

Luka 16:19-31 Yesu avuga ku mukire wapfuye na Lazaro wapfuye. Lazaro agaragara mu gituza cya Aburahamu, naho wa mukire ari mu mibabaro. Hagati yabo hari umworera ukomeye udashobora kwambukwa.

Umukire yifuza ko Lazaro ajya kuburira bene wabo bakiri ku isi. Ariko igisubizo ahabwa ni uko bafite Mose n’abahanuzi (ijambo ry'Imana), bakaba bagomba kuryumvira. Icyo dushobora kwigamo ni iki? Abapfuye ntiboherezwa ku isi ngo bajye gutanga ubutumwa cyangwa gufasha abazima. Ni na byo bihura n’umuburo wo muri Yesaya 8:19.

6. NONE UMUNTU WIZEYE KRISTO IYO APFUYE AJYA HE?

Aha ni ho hari ibyiringiro bikomeye by’Umukristo. Pawulo avuga  mu Abafilipi 1:23

“Ndifuza gutandukana n’umubiri nkabana na Kristo.” Kandi: 2 Abakorinto 5:8 “...gutandukana n’umubiri, kugira ngo tubane n’Umwami.”

Iyi mirongo ituma tubona ko ku mwizera, urupfu rudatandukanya umuntu na Kristo, ahubwo rumujyana kubana nawe. Yesu na we yabwiye kimwe mu gisambo cyari kumwe na we ku musaraba: Luka 23:43 “Uyu munsi uraba uri kumwe nanjye muri paradizo.” Bityo uwizera Yesu iyo apfuye  ajya kubana na Kristo muri Paradizo, ategereje kuzuka.

7. PARADIZO NI IKI?

Paradizo ivugwa muri:

• Luka 23:43

• 2 Abakorinto 12:3-4

• Ibyahishuwe 2:7

Ihuzwa n’umugisha no kuba hamwe n’Imana.

Ariko tugomba no kwibuka ko ibyiringiro bya nyuma by’Umukristo atari ugupfa gusa akajya muri Paradizo. Hari ikindi gikomeye kurushaho abizera dutegereje: UMUZUKO kugirango noneho tube mu ijuru rishya n'isi shya iteka. 

8. UMUZUKO NI WO BYIRINGIRO BIKOMEYE

Yesu yavuze: Yohana 5:28-29 “Abari mu bituro bose bazumva ijwi rye bavemo.” Pawulo na we avuga: 1 Abakorinto 15:52. “Abapfuye bazazuka bafite umubiri utabora.” Kandi: 1 Abatesalonike 4:16-17 havuga ko: “Abapfiriye muri Kristo bazabanza kuzuka.” Bityo inyigisho yuzuye ku wizera ni:

Urupfu → kuba hamwe na Kristo → gutegereza umuzuko → kuzuka → kubana n’Umwami iteka mu ijuru rishya n’isi shya.

9. GEHENA YO NI IKI?

Gehena ntabwo ari ijambo rimwe na Sheoli cyangwa Hadesi. Yesu yarikoresheje avuga ku gihano cy'iteka kizahabwa abatizera. Matayo 10:28 “...ushobora kurimburira ubugingo n’umubiri muri Gehena.”Na Mariko 9:43-48 na Matayo 18:9. Gihena yari umurima wa hinomu w'i Jerusalemu aho bamenaga imyanda hahoraga hakamo umuriro. Bityo Gehena igomba gutandukanywa na Sheoli/Hadesi. Gihenomu ishushanya umuriro utazima aho abatizera bazashyirwa nyuma yo gucirwaho iteka. 

10. IKUZIMU — ABYSSOS

Mu Kigiriki hari ijambo abyssos, risobanura ikuzimu cyangwa ahantu h’ikuzimu.

Luka 8:31 — abadayimoni basaba Yesu kutabategeka kujya mu kuzimu.

Ibyahishuwe 20:1-3 — Satani ajugunywa mu kuzimu akabohwa igihe runaka. Bishatse kuvuga ahantu hihariye ikuzuma satani azaboherwa imyaka 1000 mbere yo kongera kurekurwa.

Abyssos ≠ Hadesi ≠ Gehena.

Aya ni amagambo atandukanye, nubwo ubuhinduzi bumwe bushobora kuyahindura mu buryo busa cyane mu Kinyarwanda yose hakunze gukoreshwa ikuzimu.

11. NONE SE ABARI MURI PARADIZO BARATUBONA?

Iki ni cyo twasubizamo mu buryo bwitondewe: Bibiliya ntabwo itubwira ko abari hamwe na Kristo bareba buri kintu kibera hano ku isi. Nta murongo ubivuga. Ku rundi ruhande, Umubwiriza 9:5-6 hatanga ishusho y’uko abapfuye batakigira umugabane ku bikorwa byo munsi y’izuba. Bityo, ntitugomba kubaka inyigisho ngo: “Abacu bapfuye baratubona, bazi ibibazo byacu byose kandi bashobora kutuvuganira.” Ibyo Bibiliya ntabwo ibyigisha. Yesu niwe muhuza wa bantu n'Imana.

12. NONE SE ABARI MURI PARADIZO BARADUSENGERA?

Nta murongo muri Bibiliya wigisha ko abapfuye basengera abazima cyangwa ko abazima bagomba kubasaba kubasengera. 1 Timoteyo 2:5 ivuga: “Hari Umuhuza umwe w’Imana n’abantu, ni Kristo Yesu.” Ni yo mpamvu twe dusenga Imana binyuze kuri Kristo.

13. DUSHOBORA GUSENGA ABAPFUYE?

Mu nyigisho ya Bibiliya, ntidusabwa gusenga abapfuye cyangwa kubasaba ubufasha.

Ahubwo: Matayo 6:9 — Yesu yigisha gusenga tuvuga: “Data wa twese uri mu ijuru...”

Abaheburayo 4:16 — Ni Imana tugomba kwegera, ntabwo twiyambaza abapfuye.

Muri make 

Sheoli → ijambo ry’Igiheburayo rifitanye isano n’aho abapfuye bari.

Hadesi → ijambo ry’Ikigiriki rifitanye isano na Sheoli.

Gehena → ijambo rifitanye isano n’urubanza/igihano.

Abyssos/ikuzimu → ikuzimu havugwa cyane cyane mu Byahishuwe.

Paradizo → kuba mu mugisha hamwe n’Imana/Kristo.

Abizera bapfuye → bafite ibyiringiro byo kuba hamwe na Kristo no kuzuka.

Abapfuye → Bibiliya ntitwigisha ko bareba ibyo dukora byose cyangwa ko tugomba kubasaba ubufasha.

Ibyiringiro byacu → Kristo, umuzuko, n’ubuzima bw’iteka.

Murakunzwe 

Pastor Dr Joel Kubwimana 🙌 




Comments

Popular posts from this blog

Inkwano

IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO: UMUNSI WA 1, 'MBERE NA MBERE IMANA'

Jesus deliberately chose the path of weakness