Ubukwe: Isezerano hagati y’Imana, Umugabo n’Umugore
Ubukwe ni amasezerano hagati y’Imana, umugabo n’umugore. Iyo usomye muri Bibiriya mu itangiriro tubona ko Imana ari yo yatangije uyu muhango bwa mbere muri Edeni, ubwo yabonaga ko bidakwiriye ko Adamu aba wenyine maze imuremera umugore Eva, iramumushyira. Amagambo Adamu yavuze abonye Eva agaragaza neza ko iyo umuntu abonye umugore aba abonye uwo bahwanye kandi biranezeza. Adamu yanejejwe no kubona umugore we Eva maze avuga umutoma wa mbere ati: “Uyu ni igufwa ryo mu magufwa yanjye, ni akara ko mu mara yanjye, azitwa umugore kuko yakuwe mu mugabo” Itangiriro 2:23. Kuki habaho ubukwe? Iki kibazo nticyoroshye, nyamara akenshi usanga abantu bihutira kugisubiza iyo ukibabajije. Iyo usesenguye, usanga impamvu benshi batanga z’ubukwe zidafatika. Uzumva umuntu cyanecyane abagabo agira ati:” nashatse umugore kugira ngo ambyarire abana”. Undi ati: “nta kindi nashakiye umugore uretse gukora imibonano mpuzabitsina.” Ku ruhande rw’abagore benshi usanga barashatse kuko imyaka yo gushaka ...