BIBIRIYA INZU Y'IBITABO
0 Iriburiro
Bibiriya n’ibyahumetswe n’Imana, nkuko tubisanga muri 2Timoteyo 3:16-17. Bibiriya ni
ibyahishuriwe abantu n’Imana, soma imirongo ikurikira igaragaza uruhare
ry’Umwuka Wera W’Imana mu iyandikwa rya Bibiriya. 2Petero 1:21; Ibyakozwenintumwa
1:16; 1Petero 1:10-12.
· - Bibiriya
ni Imana ivuga ( Mt 22:43; At 1:16; 2Tm3:16)
· - Bibiriya
ni Imana ivuga binyuze mu mwuka Wera (Jn14:26; 16:13; 1 Co 2:10-13; Hb 3:7;
9:8;10:15; 2Pt 1:20,21; Jr 36:4).
· - Bibiriya
n’Imana ivugana n’abantu bakandika
binyuze ku Mwuka Wera bahumekewe cyangwa babwiwe. ( Ex 24 :4; 35:1; 2 Sm 23:2; Is 51:16; Jr
36:4-6; Ez 11:5; 1 co 14:37).
· -Bibiriya
ni Imana ivugana n’abantu binyuze mu bantu ( Lk 1:70; At 28:25; Rm1:2; 16:26).
·
Bibiriya ni Imana ivugana n’abantu bi bihe
byose binyuze kubantu ( Jr 1:9; Ez 2:7; 3:4, 11,17; 1Th 2:13; 2 Tm 3:16,17; Hb
1:1,2
1 Ibitabo bigize Bibiriya
Ijambo Bibiliya rituruka ku ijambo ry’ikigiriki
“Biblia” rivuga igitabo, bityo bibiriya akaba ari igitabo kigizwe n’ibitabo
byinshi, Bibiriya n’inzu y’ibitabo “Library”. Ibitabo bigize Bibiriya harimo
ibitabo by’amateka amategeko, ubuhanuzi, ubusizi, imigani, indirimbo, ubutumwa
bwiza,n’ inzandiko bikubiyemo ubwenge byinshi nu bwiru bw'Imana. N’ubwo ibitabo bya Bibiriya
bitandukanye kandi bikaba byaranditswe n’abantu batandukanye Imana yakoresheje,
byose bihurira kuntego imwe kugeza ku bantu ubutumwa bw’Imana. Imana yaremye ijuru n’isi, kugirango yi
hishurire abantu kandi ibagezeho ubushake bwayo yakoresheje abakurambere bacu
aribo Admu, Eva, Nowa, Aburamu n’abandi batubanjirije yagiye yiyereka mu bihe
bitandukanye. Iyo ufunguye Bibiriya haba iyimpapuro cyangwa izo dufite muri
terefone na mudasobwa, usanga ifite ibice bibiri (Isezerano ryakera n’Isezerano
rishya) ibice bifitanye isano kandi byuzuzanya. Ibitabo bigize Bibiriya biri mu byiciro
bikurikira:
Isezerano rya kera ririmo:
·
Ibitabo by’amategeko cyangwa ibitabo 5
bya Mose
·
Ibitabo 13
by’Amateka
·
Ibitabo 4
by’ubwenge
·
Ibitabo 17 by’ubuhanuzi birimo: Abahanuzi
bakuru 5, Abahanuzi bato 12
Isezerano
rishya ririmo:
·
Ibitabo 4
by’ubutumwa bwiza bwa Yesu
·
Igitabo
cy’Ibyakozwe n’intumwa
·
Ibitabo 21
by’inzandiko
·
Igitabo cy’ibyahishuwe (gikunze gushyirwa ukwacyo ariko nacyo ni urwandiko)
Ntabwo Bibiriya zikoreshwa ku isi zifite umubare
w’ibitabo bingana kandi ntibina tondetse kimwe. Ingero z’imwe zifatika ni:
-Bibiriya ikoreshwa n’amatorero akunze kwitwa
ay’abaporotesitanti ifite ibitabo 66, Isezersno ry’akera 39 naho isezerano
rishya 27.
-Bibiriya ikoreshwa mu idini y’Abayahundi “Judaism”
igizwe n’ibitabo 24 byo mu Isezerano rya kera gusa. N’ubwo umubare w’ibitabo
ari 24 ariko ungana n’umubare w’ibitabo 39 bigize Isezerano rya kera muri
Bibiriya ikoreshwa n’abaporotesitanti. Itandukaniro n’uburyo ibitabo
bigabanyijemo n’inyito y’abyo. Impamvu umubare w’ibitabo ugabanuka n’uko muri
Bibiriya y’Abayahudi ibitabo bya Samweli, Abami, Ingoma, Ezira kugeza kuri
Nehemiya bifatwa nk’igitabo kimwe n’ibitabo kuva kuri Hoseya kugeza kuri
Malakiya na byo bifatwa nk’igitabo kimwe.
-Bibiriya ya Gatorika igizwe n’ibitabo 66
by’iyongeraho ibindi bita ibitabo by’ubuziranenge bwa kabiri” Second conon” 11
byose bikaba 77.
- Hari na Bibiriya ya Bahamya ba Yehova, umwihariko
wayo ni uko aho Yesu avugwa nk’Imana usanga muri yo handikishijwe inyuguti nto
urugero Muri Yohana 1:1 “ Mberena mbere hariho Jambo; Jambo yahoranye n’Imana
kandi Jambo yari Imana”. Iyi “Imana yanyuma uzasanga yanditse “imana”.
Ikindi ukwiye kumenya ni ukwo umubare wi bitabo dusanga muri za Bibiriya zacu, amacapiro n'imiryango ya Bibiriya mu Bihugu, bigira uruhare mu kwiyongera cyangwa kugabanuka bitewe nuko iyo Bibiriya yahiduwe n'impamvu yahiduwe. urugero hari za Bibiriya uza sanga zihuza ibitabo twita ko byemewe n'abaporotesitanti hamwe n'ibindi abakatorika bita ibyubuziranenge bwa kabiri. hari igihe uzasanga Bibiriya ifite isezerano rishya gusa na zaburi. Ibi biba bitewe n'umuryango cyangwa idini, itorero byagize uruhare mu ihidurwa ry'iyo Bibiriya.
Hari nizindi Bibiriya zitadukanye dore ko hari nizitwa ko ari
iza satani, kandi nazo zifite ubutumwa zitanga kubemera satani. Ubu rwose
abantu barahari berura ko satani ari imana yabo, nabo bafite ibitabo byabo
batambutsamo ubutumwa, kandi barakataje kuko bamaze no kwinjira mu matorero
banyuze muri bamwe mubayobozi ba matorero, abavugabutumwa, abaririmbyi,
abanyamasengesho nabandi bafite ibyo bakora mu Itorero. Intego yabo ni
ukugoreka Ijamabo ry’Imana, kugirango ba bone uko bayobya abizera. Niyompamvu dukwiriye kubamaso. Tuzagira igihe cyo kuvuga “ku masega yiyambitse uruhu
ry’intama agamije kurya intama”.
2. Ubuziranenge
bwa Bibiriya
Ibitabo biri muri Bibiriya nti byanditswe n’umuntu
Umwe cyangwa igihe kimwe Bibiriya yanditswe n’abantu batadukanye bayobowe
n’Umwuka w’Imana kandi mu bihe bitadukanye. Igitangaje n’uko usenga ibitabo
bigize Bibiriya ubutumwa burimo bw’uzuzanya n’ubwo bitandikiwe hamwe, igihe
kimwe cyangwa n’umuntu umwe.
Ubuziranenge bwa Bibiriya “Canon of the Bible”
burebana n’uburyo ibitabo bya shyizwe muri Bibiriya cyangwa nti bishyirwemo.
Nta bwo ibitabo byose byakoreshwaga n’Abayuda cyangwa Abakristo mu Isezerano
rishya, byashizwe muri Bibiriya. Kugirengo igitabo gishyirwe muri Bibiliya
hari ibyo icyo gitabo cyagombaga kuba cyujuje. Mu nama “council” yabereye Jamnia ahagana muri 90 nyuma ya Yesu,
ibitabo byashyizwe mu Isezerano rya Kera byari by’ujuje ibi bikurikira:
·
Kuba
igitabo kigaragara ko cyanditswe uwandika ayobowe n’Umwuka wera w’Imana
·
Kuba
igitabo cyaranditswe n’intwari z’Abayahudi nka Mose, Yosuwa,Dawidi, Salomo
n’abandi.
·
Kuba
igitabo cyara koreshwaga mu isinagogi mu gihe cyo gusenga
·
Kuba
igitabo cyari mu bitabo byahumetswe by’Abayahudi (Hebrews Canon)
Ibitabo byo mu isezerano rishya kugirango bishyirwe
muri Bibiriya byafashe ibinyejana bitatu nyuma ya Yesu. Muri 367 nyuma ya Yesu
Athanasius yagaragaje ibitabo 27 byujuje ubuziranenge akaba aribyo bigize
Isezerano rishya. Ibintu bitatu byingenzi byagendeweho kugirango igitabo
gishyirwe mu Isezerano rishya ni:
·
Gukomoka ku intumwa: igitabo cya gombaga kuba cyaranditswe n’intumwa za
Yesu kugirango gishyirwe mu Isezerano rishya.
·
Gukoreshwa mu nsengero: Iyo igitabo cya koreshwaga mu nsengero cya
shyirwaga mu bitabo bigize Isezerano
rishya.
·
Kuzuzanya: Igitabo cyagombaga kuba cy’uzuzanya n’isezerano rya
kera hamwe n’ibindi bitabo byo mu Isezerano rishya kugirango cyemerwe.
3.
Ubutumwa bwa Bibikiya
Iyo usomye Bibiriya usanga ubutumwa burimo bukubiye mu
isanganyamatsiko imwe Umugambi w’Imana wo gucunkura abantu. Ibi bituma Bibiriya
ifatwa nk’igitabo cy’amateka y’agakiza. Imana yaremye umuntu mu ishusho yayo,
ariko umuntu aza gucumura arya ku mbuto Imana yari yamubujije. Ugucumura kwa
Adamu na Eva kwatumye umubano w’Imana n’abantu uzamo igitotsi. Isezerano rya kera ryerekana umugambi w’Imana
wo gucungura amahanga yose binyuze mu gutoranya Abisiraheri nk’ubwoko bwayo
umucunguzi w’abo mu isi yavukiyemo. Isezerano rishya rigaragaza ugusohora
k’umugambi w’Imana wo gucungura abantu. Nkuko tubisanga muri Yohana 3:16
urukundo Imana yakunze abo mu isi nirwo rwatumye Imana itanga Yesu ngo
aducungure, atubera igitambo kizima cyera kandi gishimwa n’Imana.
Umusozo
Bibiriya ni inzu y’ibitabo, umuntu atabasha gusobanukirwa
akoresheje ubumenyi bwe n’ubuhanga bwe. Umwuka Wera niwo udufasha gusobanukirwa
no kumenya, kandi kubera kamera ya muntu tumenyaho bike. Hari ibindi
tuzaganiraho kuri bibiriya mu minsi irimbere urugero: Uko Bibriya ikoreshwa,
Uko Bibiriya yagiye ihindurwa mu izindi ndimi. Mbifurije kugira amahoro y’Imana
no gukunda kwibwira amagambo y’Imana kumanywa na nijoro. Ijambo ry’Imana ribe
mu mitima yacu ahokuba kumunwa, mubitabo, mudasobwa na terefone.
Mugire amahoro y’Imana
Byateguwe
na:
Pasitori Kubwiamana Joel
Umunyeshuri
muri Masters of Theology (African Christianity) at:
Akrofi-Christaller
Institute of Theology, Mission and Culture/Akropong-Akuapem/Ghana
Comments
Post a Comment