KONGERE YA 4 YA LAUSANNE (L4) MU IMBONI Z’UWAYITABIRIYE
KONGERE YA 4 YA LAUSANNE (L4) MU IMBONI Z’UWAYITABIRIYE Iriburiro Kuva ku wa 21 Nzeri 2024 kugeza ku wa 28 Nzeri2024 Incheon-Seul Muri Koreya y’epfo habereye Kongere ya kane ya Lausanne. Iyi kongere yitabiriwe n’abantu barenga ibihumbi bitanu muri Koreya, n’abandi barenga ibihumbi bitanu bitabireye mu buryo bw’ikoranabuhanga (online). Abayobozi mu matorero, mu bigo byegamiye ku matorero n’imiryango ya Gikristo, Abakristo bakora mu nzengo zitandukanye za Leta cyangwa izingenga baturutse mu bihugu birenga 190 byo ku isi ba bashije kwitabira muri ubwo buryo bubiri twavuze haruguru nyuma yo gutoranywa no kwemezwa n’abayobozi ba Lausanne. Muvoma ya Lausanne n’amateka yayo Muvoma ya Lausanne yatangijwe na Billy Graham, Leighton Ford na John Stott mu 1974 kugira ngo habeho kwihuta no kubaka ubufatanye bwiza bw’Ivugabutumwa ku isi. The Lausanne Committee on World Evangelization, ( Komite ya Lausanne ishinzwe Ivugabutumwa ku isi ni ryo zi...