KONGERE YA 4 YA LAUSANNE (L4) MU IMBONI Z’UWAYITABIRIYE
KONGERE YA 4 YA LAUSANNE (L4) MU IMBONI Z’UWAYITABIRIYE
Iriburiro
Kuva ku wa 21 Nzeri 2024 kugeza ku
wa 28 Nzeri2024 Incheon-Seul Muri Koreya y’epfo habereye Kongere ya kane ya
Lausanne. Iyi kongere yitabiriwe n’abantu barenga ibihumbi bitanu muri Koreya,
n’abandi barenga ibihumbi bitanu bitabireye mu buryo bw’ikoranabuhanga
(online). Abayobozi mu matorero, mu bigo byegamiye ku matorero n’imiryango ya Gikristo,
Abakristo bakora mu nzengo zitandukanye za Leta cyangwa izingenga baturutse mu bihugu
birenga 190 byo ku isi ba bashije kwitabira muri ubwo buryo bubiri twavuze haruguru
nyuma yo gutoranywa no kwemezwa n’abayobozi ba Lausanne.
Muvoma ya Lausanne n’amateka yayo
Muvoma ya Lausanne yatangijwe na
Billy Graham, Leighton Ford na John Stott mu 1974 kugira ngo habeho kwihuta no kubaka ubufatanye bwiza bw’Ivugabutumwa ku isi. The Lausanne Committee on World
Evangelization, (Komite ya Lausanne ishinzwe Ivugabutumwa ku isi ni ryo
zina ryahawe iyi nama ya mbere ya bereye i Lausanne mu Busuwisi (Switzerland). Ariko amazina magufi yaje kwamamara cyane
ni Lausanne, (Lausanne Movement) Muvoma ya Lausanne, (Lausanne Congress)
Kongere ya Lausanne, bitewe n’uko inama ya mbere yahuje abayobozi mu matorero
atadukanye barenga 2500 baturutse impande zose z’isi. Iby’ingenzi byavuye muri iyi Kongere ya mbere
ya Lausanne ni amasezerano yo kwemera (Lausanne Covenant) kugeza uyu munsi
aracyari inshingiro ryo kwemera guhuriweho n’amatorero menshi ku isi. Ikindi
cyavuye muri iyi kongere ya mbere ya Lausanne ni ukumenya amatsinda y’abantu
bataragerwaho n’ Ubutumwa. Ubushakashatsi
bugaragaza ko muri iki gihe, hari amatsinda y ‘abantu bagera ku 6000 ku isi
bataragewaho n’ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.
Kongere ya kabiri ya Lausanne yabereye i
Manila, muri Filipine (1989) yitabiriwe n'abantu barenga 4000. Iki giterane cyari gitandukanye cyane kandi
gitangira kwerekana iterambere ritangaje ry’itorero hanze y’Uburayi na Amerika
y’amajyarugu (global South); igice cy’isi cy’uburengerazuba (Aziya, Afurika na
Amerika ya majyepfo). Iyi kongere yakoze
Manifesito ya Manila. Ikindi iyi kongere
yagaragaje aho amatsinda y’abantu bataragerwaho n’Ubutumwa aherereye
hakoreshejwe imvugo ’10-40’ window, indirishya ryerekana aho abataragerwaho n’Ubutumwa
baherereye. Amatsinda agizwe n’Abahindu, Abayuda n'Abisilamu ni amwe muyagaragajwe
n’ idirishya rya "10-40."
Kongere ya gatatu ya
Lausanne yabereye i Cape Town, muri Afurika y'Epfo mu 2010 yitabiriwe n'abantu
barenga 4000. Intambwe nini ya Lausanne ya 3 i Cape Town ni uko yitabiriwe
n’abantu baturutse mu moko yose ku isi cyane abakiri bato. Muri iyi kongere abitabiriye nibwo bwa mbere
bahawe umwanya wo kwicarana bakaganira kuruta kumva gusa abahanga bababwira
ibitekerezo byabo. Kongere yashyizeho Cape Town Commitment yagize
uruhare runini mu ivugabutumwa ku’isi yibanda kuri diyasipora (diaspora). Ukwiyemeza
kwa Cape Town (Cape Town Commitment) kwagize
uruhare rukomeye mu kugaragaza imigi nk’ahantu ho kwibanda mu kwamamaza Ubutumwa
bwiza. Ikindi iyi kongere yashyigikiye cyane
ihindurwa rwa Bibiliya mu indimi Bibiliya itarahindurwamo. Muri
iyi kongere umunyarwanda Rev. Dr. Antoine Rutayisire yari mu bahawe umwanya wo kugira
icyo bavuga mu iteraniro rya global church aho yavuze kuruhare rw’Itorero mu
guharanira ubumwe n’ubwiyunge yifashishije urugero rw’u Rwanda “Wounded
Nations, Wounded Healers.”
Nyuma y’imwaka 50 kongere ya mbere
ibereye i Lausanne, kongere ya kane ya Lausanne (L4) yabereye Incheon-Seoul
Muri Koreya y’epfo. Nyuma yo kwitabira ihuriro ry’abayobozi bakiri bato munsi
y’imyaka 40, Lausanne Yougner Leader Gethering yabereye i Jakarta muri
Indoneziya muri 2016, natumiwe kwitabira kongere ya kane ya Lausanne. Kongere
ya kane yitabiriwe n’abantu barenga 10000 aho abarenga 5000 bari Incheon muri
Koreya abandi barenga 5000 bakurikiranira kongere ku ikoranabuhanga aho bari mu
bihugu byabo. Insanganyamatsiko ya L4 yari “Let the Church Declare and Display
Christ Together” mu Kinyarwanda “Reka Itorero Ryature kandi Rigagazageze
Christo Hamwe.” Muri iyi kongere ya kane hagaragajwe ibyuho bigera kuri 25
bigaragara mu murimo wo guhindurira abantu kuba abigishwa ba Yesu mu rwego rwo
gusohoza Inshingano Nkuru twasigiwe na Kristo. Bityo L4 yagaragaje
ubufashatanye (collaboration) nk’imbaraga zashoboza abizera Yesu aho bari hose
ku isi kubasha kwamamaza no kugaragaza Kristo, kugira ngo abataragerwaho n’ubutumwa
bwiza bubagereho. Mu masaha ya mu gitondo habagaho guhurira hamwe (the global
church gathering) ihuriro ry’Itorero ry’isi, nyuma ya saa sita hakabaho
guhurira muri gap zitandukanye muri 25 zatoranijwe. Nari muri gap ya 6 Least
reached people, gap y’abatagerwaho n’ubutumwa bwiza. Uretse kuba nari muri iyi
gap ya 6 nagize amahirwe yo kuyobora ibiganiro byaberaga muri iyi gap nk’umu
facilitator. Icyo nigiye muri ibi biganiro ni uko aho umuntu ari hose hari
abantu bataragerwaho n’ubutumwa bwiza kandi dukeneye gukorera hamwe kugira ngo
tubagezeho ubutumwa bwiza bwa Yesu. Ku birebana n’inyigisho zitandukanye
zatanzwe zibanze ku gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa, igitabo kigaragaza uko
abizera bambere bayobowe n’Umwuka Wera babashije kwamamza ubutumwa bwiza bwa
Kristo mu bihe byiza no mu bihe byakarengane. Nakunze cyane inyigisho yavuze
kuri “the persecuted Church” Itorero ritotezwa. Iki cyigisho n’ikigniro
cyagikurikiye byatanzwe n’abantu baturuka mu bihugu aho bigoye kuvuga ubutumwa
bwiza nko muri Pakistan, Ubuhinde, Palestine, China n’ahandi. Byari agahinda
kavanze n’umunezero kubona abantu biyemeje kuvuga ubutumwa bwiza no mu gihe
bazi neza ko bashobora kwicwa, gufungwa, kurenganywa mu buryo bwose. Umwe mu Bapasitori
yagize ati “Ubwo mperuka kuvuga mu ihuriro rya Lausanne nasubiye iwacu bampfunga
imyaka irenga 7, n’ubu ntabwoba mfite mufate amafoto rwose, kuko niteguye
kurenganywa kubw’ubutumwa bwiza.” Iyo nasomaga inkuru nk’izi zabarenganirijwe ubutumwa
bwiza byabaga ari muri Bibiliya cyangwa mu bitabo by’amateka y’Itorero. Muri L4
nahuye n’abantu bafunzwe, bakubiswe, biciwe imiryango, abaciwe mu miryango, babayeho
ubuzima bwa buri munsi biteguye gupfa bazira ubutumwa bwiza. Kuba hari abantu
bavuga ubutumwa ku kiguzi cy’ubuzima bwabo, bikwiye kutwibutsa ko Yesu
yarenganijwe kandi akavuga ko abazamwizera nabo bazarenganywa (Mariko 13:9).
Bityo kwizera Yesu ni ukwikorera umusaraba iminsi yose (Luka: 9:23), bivuze
kumukorera mu bihe byiza no mu bihe biruhije.
Bamwe mu banyarwanda bitabiriye L4
Ku wa 28 Nzeri2024, Pasitori Rick
Warren, yagaragaje ibyo tugomba gukora kugira ngo dusoze, turangize umurimo
Imana yaduhaye wo guhindura abantu bo mu mahanga yose abigishwa. Yavuze ku bintu
icumi tugiye kugaragaza tukazafata undi mwanya wo kubisesengura neza tubihuza n’aho
dukorera umurimo w’Imana mu Rwanda. Ku bwa Rick Warren ibintu 10 byadushoboza
kurangiza, gusoza umurimo twasigiwe na Kristo ni ibi:
1.
Gusenga
dusaba imbaraga z’Umwuka Wera (Ibyajoizwe n’Intumwa 1:14, 2:42, 1:8)
2. Guhindura
ijambo ry’Imana kugira ngo buri bantu bumve Ubutumwa mu rurimi rwabo kavukire (Ibyak.2:4)
3.
Kwemera
no kwakira ubudasa bw’abantu (Ibyak.2:11)
4.
Kwigisha
abizera kubwiriza ubutumwa bwiza (Ibyak. 2:17-18)
5.
Gushyira
mu bikorwa ijambo ry’Imana mu buzima bwacu bwa buri munsi (Ibyak.2:42a)
6.
Kugaragariza
isi urugero rwiza rw’urukundo (Ibyak. 2:42b)
7.
Gusubira
ku Itorero rishingiye ku rugo (Ibyak. 2:46)
8.
Kuramya
kwacu gukwiye kuba ubuhamya bw’umunezero (Ibyak.2:26)
9.
Gusangira
ibyo dufite byose (Ibyak.2:44)
10. Kwitanga ku butunzi
(Ibyak.2:45 )
Ku munsi wa nyuma wa L4 habayeho gusinya Collaborative Action Commitment, aho twiyemeje gukorera hamwe mu buryo bufatika mu gusohoza ishingano nkuru twasigiwe na Kristo, ariyo guhindura abantu bo mu mahanga yose abigishawa. Kugira ngo ibi bishoboke hagomba kubaho ubugfatanye bw’abizera Yesu mu ngeri zose, abapasitori, abakristo, abayobozi b’imiryango ishingiye ku kwemera itandukanye mu Rwanda, muri Afurika no ku isi muri rusange. L4 yagaragaje ko birenze umuntu umwe, Itorero rimwe,igihugu kimwe, umugabane umwe, ahubwo hakanewe ubufatanye bw'abana b'Imana bayobowe n'Umwuka Wera w'Imana we mbaraga twahawe. Ibyakozwe n'Intumwa 1:8 "Icyakora muzahabwa imbaraga Umwuka Wera nabamanukira, kandi muzaba abagabo bo kumpamya i Yerusalemu n'i Yudaya yose n'i Samariya, no kugeza ku mpera y'isi.” L4 yagaragaje kandi ko hakiri abantu bataragerwaho n'ubutumwa bwiza, bityo dukwiye gukomeza guhamya Yesu duhereye aho dutuye, dukorera, twiga, kugirango nabo ubutumwa bwiza bwa Yesu bubagereho.
Pasitori Kubwimana Joel umwe mu
banyarwanda bitabiriye L4
Comments
Post a Comment