Rev. Mbanzabigwi Michel: Umubyeyi, Umushumba n’Umubwiriza butumwa bwiza
Iriburiro
Umunsi ku wundi twumva inkuru nziza
ariko tukumva n’inkuru mbi. Uyu munsi kuwa 13/11/2024, mu gitondo nibwo twumvise
inkuru ibabaje yu rupfu rwa Rev. Mbanzabigwi Michel, umubyeyi akaba, umushumba,
umubwiriza butumwa wakoreye Imana mu gihe cye. Kuko nari nzi ko Rev. Michel
amaze iminsi arwaye, ijambo rya mbere ryanjemo kandi ariryo nahise nandika aho
nari mbonye iyi nkuru ibabaje ni “ Ruhukira mu mahoro.”
Rev. Michel Umubyeyi wa benshi
Mbanzabigwi yari umubyeyi ufite
abana n’abuzukuru ku isano ya maraso. Kurundi ruhande yari umubyeyi wareze
benshi mu mashuri yisumbuye, mu insengero aho yakoze hose, yewe naho yatuye
hose kuko yari umuntu urangwa n’urukundo, ukunda abantu bose nta kuvangura. Urugwiro
n’urukundo umubyeyi Michel yagiraga, rwatumaga buri wese amwisanzuraho. Rev.
Michel yabaye inshuti ya bakuru aba inshuti ya bato, umwe mu bana yareze ubwo
twaganiraga yagize ati “Pastor Michel yari umubyeyi ugira urukundo kuburyo iyo
wageraga iwe mu rugo, mwasangiraga icyo afite cyose. Ikindi yaguhaga inama
zubaka. Tubuze umubyeyi wagiraga ubuntu bwinshi.” Nk’ inshuti ya bana be, icyo
nababwira ni ukwihangana bakinshingikiriza ku Imana papa wabo yakoreye akiriho.
Rev. Michel umushumba w’umubwiriza
butumwa bwiza
Pastor Michel yakoreraga umurimo
w’Imana mu Ishyirahamwe ry’Amatorero ya Babatisita mu Rwanda (AEBR). Aho yakoze
umurimo w’Imana hose nka Nyagahinika, Rubavu, Kigali, Huye, Musanze aho hose
ahasize umurage mwiza. Ni gake uzabona umushumba wayoboye ku rwego rwo kuba
umuvugizi wungirije, ajya mu ivugabutumwa ryo ku muhanda cyangwa urugo ku rugo.
Ubwo Rev. Michel , yari kuri AEBR
kacyiru, yigeze gushyiraho icyumweru cy’ivugabutumwa urugo ku rugo no ku
muhanda. Ubwo twajyaga mu ivugabutumwa muduce twa Kabagari, kanserege, nahandi
pastor Michel niwe wabaga aturi imbere. Ntabwo yari umushumba ushora abo
ayoboye ku rugamba atariho, ahubwo yatangaga urugero. Uzi Rev. Mbanzabigwi azi
ko yari umuvugabutumwa mwiza, ubwiriza bibiliya mu kuri kandi agahuza ijambo ry’Imana
n’abo aribwira no mugihe aribabwira. Iyo yakiraga abishyitsi mu iteraniro
wabaga ari umwanya umuntu wese witabiriye iteraniro yagomba guseka bitewe nuko
yabaga avuga igifaransa, icyongereza, ikinyarwanda n’igiswahili bitewe naho
umushyitsi aturutse yahitaga uvuga rumwe muri izo ndimi. Nk’uko Ibyahishuwe
14:13 havuga “Numva ijwi rivugira mu ijuru rimbwira riti “Andika uti
‘Uhereye none hahirwa abapfa bapfira mu Mwami wacu.’ ” Umwuka na we aravuga ati
“Yee, ngo baruhuke imihati yabo, kuko imirimo yabo ijyanye na bo ibakurikiye.”
Dufite ukwizera ko imirimo Pastor Michel yakoreye Imana akiraho yagiye
imuhereje. Ubu ari mu igicu cy’abahamya benshi batubanjirije mu murimo, batubera urugero rwiza,
barangiza urugendo rwabo neza (Abaheburayo 12:1). Mu bategerje ko abere bose
tugera mu ijuru kugirango tugororerwe nawe arimo.
Nk’uko umuririmbyi yaririmbye “Aheza
ni mu ijuru,” benshi turababaye ariko kandi dufite ibyiringiro ko tuzabana mu
bwami bwo mu ijuru ahatazaba uburwayi no gupfusha. Umuryango n’inshuti za Rev.
Mbanzabigwi Michel mukomeze kwihangana.
Pastor Joel Kubwimana
Comments
Post a Comment