Posts

Filadelifiya na Lawodokiya: Ubusobanuro ku butumwa bwahawe aya matorero yombi

Image
Iriburiro  Mu Byahishuriwe Yohana, dusangamo amatorero arindwi ya bwiwe kwandikira ibyo yahishuriwe na Yesu Kristo. Uyu munsi mu materaniro twagize mu rugo, twaganiriye ku intambwe eshatu za fasha umuntu kuva Lawodokiya agakaruka Filadelifiya arizo:  1. Kugura izahabu yatunganirijwe muruganda ariyo Gakiza kabonekera mu kwakira Yesu Kristo nk'Umwami n'umukiza kugirango tubone ubutunzi nyakuri buzanwa no kwakira Yesu.  2. Kugura imyenda yera ariko kweza no kugira imirimo yo gukiranuka bituma tutambara ubusa mu buzima bwacu haba mu Mwuka cyangwa mu buryo bwo ku mubiri.  3. Kugura umuti wo gusiga kumaso, ariwo Mwuka Wera udushoboza kubona no gusobanukirwa neza abo turibo muri Kristo. Izi ntambwe eshatu twasanze uwageze Filadelifiya akagwa mu mutego wa Lawodokiya wo kuba akazuyaze, zamufasha kugaruka mu i Filadelifiya. Utaragera I Filadelifiya na we zamufasha kuhagera akubakwa ku rukundo rw'Imana. Kuko mu cyumweru gishize kurubuga dusome Bibiliya twatangiye gusoma iki git...

Koranavirusi ikibembe cyo mu kinyejana cya 21: Uruhare rw'Abapasitori mu kurinda ikwira rwa COVID-19

Image
Iriburiro  Intego nkuru: 'Umushumba mwiza yitangira intama, arazirinda kandi izivunitse akazicumbagiza, izirwaye akazivuza atibagiwe kuzigeza kuri Yesu Kristo we muganga mukuru.'  Mu materaniro twakoze uyu munsi twasomye Abalewi igice cya 13 cyose. Iki gice kivuga ku mategeko y'ibibembe: ibibembe byo ku mubiri w'umuntu cyanga ibyo mu myambaro n'ibintu  bidoze mu budodo cyangwa ibyo mu mpu. Igice cya 14 cya Balewi cyo kivuga amategeko yo guhumanurwa k'umubembe. Ubwo twaganiraga kuri aya magambo twaje gusanga koranavirusi ya gereranywa ni kibembe muri iki gihe cyacu.  Twabonye kandi ko abatambyi bagiraga uruhare runini mu gusuzuma kugira ngo hemezwe ko umuntu ahumanye cyangwa adahumanye, ko ikintu runaka gihumanye cyangwa kidahumanye. Niko kwibaza uruhare rw'Abapasitori, abashumba b'amatorero mu kurinda abakristo muri iki gihe duhanganye n'ikibembe cyitwa koronavirusi.   1. Abatambyi ni bo basuzumaga ibibembe bityo abapasitori bakwiye gusuzuma ubuzima ...

Umukristo mu nzira ndende y'urusobe y'Imana

Image
Iriburiro Intego Nkuru: " Mu nzira ndende y'urusobe y'Imana nimo twigira kwishingikiriza ku Mana yonyine."   17 Farawo amaze kureka ubwo bwoko bugenda, Imana ntiyabacisha mu nzira inyura mu gihugu cy'Abafilisitiya nubwo ari yo busamo, kuko Imana yibwiraga iti “Abantu be kwicuza ubwo bazabona intambara, ngo basubire muri Egiputa.”  18 Ahubwo Imana ibagendesha ibizigu, ibacishije mu nzira inyura mu butayu ikajya ku Nyanja Itukura, Abisirayeli bava mu gihugu cya Egiputa bafite intwaro. (Kuva 13:17-18) Muri kamere ya muntu dukunda ibyihuse, inzira z'ubusamu nizo dukunda. Usanga dushaka kugera kuri byinshi kandi vuba, ikindi ubu turi mu kinyajana cyiswe icy'umuvuduko. Usanga buri wese ari kwiruka ashaka gutera imbere. Ariko Imana yo  ntabwo inzira zayo ari nk'izacu abantu. Ubwo Abirirayeli bavaga muri Egiputa byajya i kanani hari inzira ebyiri: Imwe yari inzira yu busamo inyura mu gihugu cya Bafilisitiya, aho bari kugenda iminsi itanu bakaba bageze i Kanani...

" Witwa nde?" " Ndi Yakobo"

Image
Iriburiro  Intego Nkuru y'icyigisho : " Kwemera uwo uriwe bikugeza i Penuweli, bivuze kurebesha Imana amaso."  Mu materaniro twagize mu rugo uyu munsi twaganiriye ku nkuru ya Yakobo dusanga mu (Itangiriro 32: 23-33). Ubwo Yakobo yari mu inzira ava kwa Rabani asubiye kwa se aho yagombaga kongera guhura na mukuru we Esawu yari yarariganije, yageze aho yiherera asigara ari wenyi. Aho niho yaraye ijoro ryose akirana n'umugabo wari Malayika w'Imana. Uyu mugabo ngo yabonye bukeye akora ku mutsi wo kunyonga y'itako rya Yakobo urareguka. Ariko nabwo Yakobo yanze kumurekura atamuhaye umugisha. Undi niko kumubaza ati: "Witwa nde?" Yakobo asubiza agira ati " Ndi Yakobo." (Itangiriro 32:28) Iki gisubizo cya Yakobo ntabwo gisanzwe kuko ntabwo yasubije ngo nitwa Yakobo, ahubwo yavuze uwo ariwe by'ukuri " Ndi Yakobo" Muyandi magambo "ndi Umuriganya." Izina Yakobo risobanuye umuringanya, aha Yakobo yari yameye uwo ari we nyuma y...

Glossa and Glossolalia: Kuri Pentekote havuzwe Indimi zumvikana cyangwa indimi zitumvikana?

Image
  Umunsi wa Pentekote usohoye, bose bari bari hamwe mu mwanya umwe bahuje umutima. 2Nuko umuriri ubatungura uvuye mu ijuru umeze nk'uw'umuyaga uhuha cyane, ukwira inzu bari bicayemo. 3Haboneka indimi zīgabanije zisa n'umuriro, ururimi rujya ku muntu wese wo muri bo. 4Bose buzuzwa Umwuka Wera, batangira kuvuga izindi ndimi nk'uko Umwuka yabahaye kuzivuga. 5Muri Yerusalemu habaga Abayuda b'abaturage b'abanyadini, bari baraturutse mu mahanga yose ari munsi y'ijuru. 6 Uwo muriri ubaye abantu benshi baraterana, batangazwa n'uko umuntu wese yumvise ba bandi bavuga ururimi rw'iwabo.  7Barumirwa bose baratangara bati “Mbese aba bose bavuga si Abanyagalilaya? 8None se ni iki gitumye twese tubumva bavuga indimi z'iwacu za kavukire? 9Kandi turi Abapariti n'Abamedi n'Abanyelamu, n'abatuye i Mezopotamiya n'i Yudaya, n'i Kapadokiya n'i Ponto no muri Asiya, 10n'i Furugiya n'i Pamfiliya no muri Egiputa, no mu gihugu cy'i L...

YESU: Inzira, Ukuri n'Ubuzima

Image
Iriburiro   Intego nkuru: "Yesu niwe nzira, ukuri n'ubugingo tuzabanamo iteka hamwe na Data wa twese mu ijuru, hanze ya Yesu ni ukurimbuka, gucibwaho iteka."  Nyuma y'imyaka itatu ari kumwe n'abigishwa be, Yesu yaje kubaganiriza ababwira uko agiye kubambwa, agapfa ariko nyuma akazuka. Abigishwa be bumvise ko uwo bagendanaga akora imirimo n'ibitangaza agiye gupfa, bahagaritse imitima. Muri Yohana 14:1, Yesu atangira ababwira kudahagarika imitima yabo ahubwo bakamwizera, kuko mu rugo kwa Data aho ajya hari amazu menshi kandi azagaruka akabajyana yo. Toma yumvise Yesu avuga ko aho agiye inzira bayizi, yahise ava mukwiyoberanya we ahita avuga ati "Databuja, ntituzi aho ujya, inzira twayibwirwa n'iki?" (Yohana 14:5) Mugusubiza Toma Yesu yamubwiye ati " Ni jye nzira n'ukuri n'ubugingo: nta wujya kwa Data ntamujyanye."(Yohana 14:6) Iki gisubizo Yesu yabwiye Toma nicyo twaganiyeho uyu munsi mu materaniro twagize mu rugo. Muri ...

Gukomerere mu Mwami no mu mbaraga z'ubushobozi bwe bwinshi

Image
Iriburiro   Intego Nkuru: " Muri Yesu niho dukura imbaraga zidushoboza gukora umurimo w'Imana, kwihanganira imibabaro no kurwana intambara yo mu Mwuka."  Turi mu bihe aho abizera Yesu Kristo dusabwa gushorera imizi muri we kugirango tubashe guhagarara tudatsinzwe n'uburiganya bwa Satani. Nubwo twiyemera, twihagararaho, ariko muri kamere yacu abantu turi abanyantegenke, abanyabwoba. Niyo mpamvu uzabona abantu uko bakomera, uko batera imbere ariko barushaho gushaka ababarinda, abacunga umutekano wabo ni bintu byabo. No mu Mwuka niko biri, uko utera intambwe yo gukura ngo ugere ku kigero cya Kristo niko Satani nawe arushaho kongera imbaraga zo ku kurwanya, bityo akaba ariyo mpamvu tugomba " Gukomerera mu Mwami Yesu no mu mbaraga z'ubushobozi bwe bwinshi." Ubwo twaganiraga ku magambo dusanga mu Abefeso 6: 10-18, twasanze hari impamvu eshatu zingenzi dukwiye gukomerera muri Yesu Kristo.   1. Dukomerere mu Mwami Yesu kigirango tubashe ku m...