Glossa and Glossolalia: Kuri Pentekote havuzwe Indimi zumvikana cyangwa indimi zitumvikana?
Umunsi wa Pentekote usohoye, bose bari bari hamwe mu mwanya umwe bahuje umutima. 2Nuko umuriri ubatungura uvuye mu ijuru umeze nk'uw'umuyaga uhuha cyane, ukwira inzu bari bicayemo. 3Haboneka indimi zīgabanije zisa n'umuriro, ururimi rujya ku muntu wese wo muri bo. 4Bose buzuzwa Umwuka Wera, batangira kuvuga izindi ndimi nk'uko Umwuka yabahaye kuzivuga. 5Muri Yerusalemu habaga Abayuda b'abaturage b'abanyadini, bari baraturutse mu mahanga yose ari munsi y'ijuru. 6 Uwo muriri ubaye abantu benshi baraterana, batangazwa n'uko umuntu wese yumvise ba bandi bavuga ururimi rw'iwabo. 7Barumirwa bose baratangara bati “Mbese aba bose bavuga si Abanyagalilaya? 8None se ni iki gitumye twese tubumva bavuga indimi z'iwacu za kavukire? 9Kandi turi Abapariti n'Abamedi n'Abanyelamu, n'abatuye i Mezopotamiya n'i Yudaya, n'i Kapadokiya n'i Ponto no muri Asiya, 10n'i Furugiya n'i Pamfiliya no muri Egiputa, no mu gihugu cy'i Libiya gihereranye n'i Kurene, n'Abaroma b'abashyitsi n'Abayuda n'abakomeza idini yabo, 11kandi n'Abakirete n'Abarabu, turabumva bavuga ibitangaza by'Imana mu ndimi z'iwacu.” 12Bose barumirwa, bibayobeye barabazanya bati “Mbese ibi ni ibiki?” 13Abandi barabanegura bati “Basinze ihira.”
Abahanga mu bya Bibiliya benshi bemeza ko ku munsi wa Pentekote ko ariho Itorero rya mbere rya Kristo ryatangiye nyuma yuko Umwuka Wera amanukiye abigishwa ba Yesu, Petero akabwiriza abantu ibihumbi 3000 bakihana bakakira Yesu kristo. Ubwo Umwuka Wera yazaga ku intumwa igitangaza yakoze cyatumye benshi batangara ni uko Abigishwa ba Yesu bose bari Abanyagalilaya ariko abaraho babumvaga mu indimi zabo kavukire. Mu murwa Yerusalemu harimo Abayuda baturutse hirya no hino muri Diaspora (mu bindi bihugu aho benshi babaga, barabaye bakavukire baho), yewe hari n’abandi batandukanye baturutse mu bihugu byinshi bari baramaza kwemera idini ya Bayahudi. Abo bose bari baje kwizihiza Pentekote kuko wari umunsi mukuru usanzwe ubaho Abayahundi bawizihizaga nyuma y’iminsi 50 Pasika ibaye. Muri iki gihe turimo hagaragara indimi zitumvikana nyinshi zitirirwa Umwuka Wera. Muri iyi nyigisho ya none turareba itandukaniro hagati y’indimi zumvikana (glossa) n’indimi zitumvinaka (glossolalia).
Ururimi ni iki?
Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco isobanura
ururimi muri ubu buryo:
Ururimi ni igikoresho nyamuryango cy’ubwumvane gishingiye ku
gukoresha ubushobozi kamere abantu bifitemo bwo kumvikana bakoresheje amajwi
yatuye abantu bagize umuryango nyarurimi umwe baba baremeranyijeho. Ku rwego
rw’abantu hagati yabo, ururimi rubafasha gushyikirana, kugezanyaho amakuru,
kuranga ibibakikije, gushyira ku murongo ibitekerezo no kubigaragaza,
kugaragaza imbamutima n’ibindi. Ku rwego rw’umuryango nyarurimi cyangwa
rw’igihugu, ururimi rugira uruhare runini mu mibereho y’abantu n’inzego
nyamuryango, mu guhuza no kunga imbaga, mu kubumbatira, gukuza no
gusakaza umuco, ndetse no mu guhanga no guhererekanya ubumenyi n’ibindi
bitekerezo bifasha umuryango kwiyubaka no kwiteza imbere. Ururimi ni igikoresho
ntagereranywa cy’ubwumvane n’ubumwe nyamuryango, rukaba n’umusingi w’iterambere
abantu bagenda bageraho. Koko rero, kwita ku rurimi ni imwe mu nzira zo kugeza
bene rwo ku iterambere rirambye.[1]
Ubu busobanuro bugaragaza ko ururimi rwumvikana, rufasha abantu gushyira ibitekerezo byabo ku murongo no kubisangiza abandi kandi ruba rufite amategeko arugenga abarukoresha bemeranywaho. Ku munsi wa Pentekote havuzwe indimi zifite abazikoresha kuko bihamirije ko bari kumva mu indimi zabo kavukire. None izi ndimi zitumvikana, usanga buri wese mu bazivuga aba afite ibye avuga bitumvikana zo bite? Zivahe? Ko atarizo zavuzwe ku munsi wa Pentekote, bivuze ko zitava ku Mwuka w’Imana. Urashaka kumenya ibyerekeye indimi zitumvikana z’iki gihe? Rero dukeneye kwiga bihagije Ibyakozwe n’Intumwa 2 na 1 Abakorinto 12, 13 na 14 ahavugwa ibyerekeye ‘kuvuga mu ndimi.’ Kugirango twigi icyigisho nk’iki, umuntu agomba gushyiraho ubusobanuro bw’ukuri ku ‘ndimi.’ Iryo ni ryo shingiro ry’iri somo. Wirinde, kuko abahanuzi b’ibinyoma bazahakana inyigisho za Bibiliya mu gihe nk’iki.
Ijambo nkomoko (Etymology) rivuga ‘ururimi’ cyangwa ‘indimi,’ rikoreshwa muri Bibiliya y’Ikigiriki ni ‘γλῶσσα.’ (The English transliteration is ‘glossa’) mu buryo bwo guhindura Ikigiriki ngo gisomeke mu cyongereza ni ‘glossa’(Mukinyarwanda ugenekereje ni ‘ururimi’) inkoranya y’ikigiriki isobanura ‘glossa’ nk’imvugo y’ubwenge, urimi kavukire, ururimi rw’ababyeyi bawe. Ibi bitandukanye cyane no ‘kuvuga mu ndimi zitumvikana’ aribyo byitwa ‘glossolalia’ ‘imvugo itumvikana.’ Munkoranya y’icyongereza ‘glossolalia’ isobanurwa nk’ imvugo mpimbano itumvikana. Muri iyi minsi tugezemo bamwe bagiye kure y’ubusobanuro bw’ inkoranyamagambo na Bibiliya mu gusobanura ijambo ‘indimi.’ Nyamara, Intumwa ku munsi wa pantekote zakoresheje ‘glossa’ bivuze indimi z’umvikana. Itorero ry’ukuri- nk’intumwa- rihakana indimi zidasobanutse ryivuye inyuma.
Kubona ubusobanuro bugaragara kandi bufututse kuriyi ngingo, Reka turebe amagambo ya Bibiliya Yera. Ibyo turabikora dukoresheje ubusobanuro bwanyabwo bwa ‘γλῶσσα’ (glossa/ururimi). Ibyakozwe n’Intumwa 2: 4,6,8, hatweretse ko abigishwa ba Yesu bavuze abantu bakumva mu indimi zabo kavukire. Bivuze ko ibyanditswe byera bitwereka ko:
· Indimi bisobanura ‘indimi kavukire.'
· Indimi zari imvugo y’ubwumvane.
· Indimi zafashaga uwumva gusobanukirwa HATABAYEHO umusobanuzi.
· Indimi ntabwo zari ‘indimi zitazwi’ cyangwa ‘indimi zitumvikana’ cyangwa ‘indimi z’abamalayika.’
Abavuga
indimi zitumvikana bagoretse ubusobanuro bw’ikigiriki bwa ‘γλῶσσα’ kugira
ngo bashyigikire inyigisho igoreka Ijambo ry’Imana. Ibyiyongeraho, bahinduye
Ibyakozwe n’Intumwa bivugako ari ‘indimi zumvikana.’ Ubusobanuro bw’indimi ba
busobanuye ukundi. Ubusobanuro bw’ukuri bwa Bibiliya bwerekeye ‘ururimi rw’
ababyeyi, ururimi kavukire’ ntabwo bukiri bwo. Bwahinduwemo ‘imvugo itumvikana’
(glossololia). Gukuraho ino nyigisho igoreka
Ijambo ry’Imana bisaba ko umuntu yibuka ko Bibiliya ariyo muyoboro w’ukuri
twahawe. Bityo ikintu cyose kinyuranya na Bibiliya abizera dusabwa kucyanga no
kucyirinda. Ibuka ko ijambo ry’ikigiriki rivuga ururimi/indimi ari ‘γλῶσσα’ (glossa) niryo dusanga, mu byakozwe n’Intumwa 2,
rinasangwa no mu 1 Abakorinto 12, 13 na 14. Hano, inshuro cumi n’ebyiri,
intumwa Pawulo ikoresha ‘γλῶσσα’ ubwo yavugaga ku ndimi. Iri jambo risobanura imvugo
y’ubwumvane, yumvikana bivuze ibyo abantu bashobora kumva.
Indimi zitamenyakana n’indimi zitumvikana
ziratandukanye
“Nuko
bene Data, mwifuze guhanura kandi ntimubuze abandi kuvuga indimi zitamenyekana.” (1 Abakorinto 14:39) Benshi bitwaza ko Pawulo yavuze ngo nti mubuze
abandi kuvuga mu ‘indimi zitamenyekana’ nk’impamvu yo kuvuga indimi zitumvikana.
Aha Pawulo yavugaga ‘indimi zitamenyeka’ ukwiye kubanza guca akarongo ku ijambo
indimi. Icyo Pawulo ari kuvuga aha ni igihe umuntu avuze mu rurimi rwe kavukire
ariko rutamenyekana kubandi ari kubwira, cyangwa igihe umuntu avuze mu rundi
rurimi azi ariko abo ari kubwira bo bataruzi. Urugero mvuze Igisango ururimi ruvugwa
mu gihugu cya Centrafrique (Afurika yo
hagati) ruba ari ururimi rutamenyakana ku Munyarwanda ariko nti bivuzeko atari
ururimi rwumvikana ku baruvuga. Ikibigaragaza ko Pawulo ari kuvuga indimi
nk’izavuzwe kuri Pentekote, ku murongo wa 10
Pawuro agira ati “Indimi zo mu isi nubwo ari nyinshi zite nta rudafite uko
rusobanurwa.” Ibi byerekana neza ko Pawulo ari kuvuga indimi zivugwa mu isi. Ikindi
Pawulo nawe akoresha ijambo izindi ndimi, kandi twabonye ko no kuri pantekote
Umwua Wera yahaye yahaye abigishwa kuvuga izindi ndi. Cyane ko Imana ariyo
yaremye indimi zivugwa mu isi, kandi ikaba ifite ubushobozi bwo kuzivuga zose
ivugana na bantu bayo yaremye. Ikindi ni uko Pawulo yandikiye iri Torero
arinenga gukoresha nabi impano yo kuvuga mu indimi zitamenyekana, aho abavugaga
izindi ndimi abandi batazi bumvaga ko aribo bakomeye. Nk’uko biri no muri iki
gihe aho usanga hari abavuga ikinyarwanda bakivanga ni ndimi nk’icyongereza,
cyangwa igifaransa kugirango bagaragaze ubusirimu, nubwo mu byukuri ubusirimu
ari ukumenya ururimi rwawe kavukire. Uyu
mwuka wo kwiyemera umuntu ashaka kuvuga mu zindi ndimi abo abwira batumva niwo
Pawulo yarimo arwanya mu Itorero rw’I Korinto. Agera aho ababwira ngo : “Nshimira
Imana yuko mwese mbarusha kuvuga indimi zitamenyekana, 19 ariko mu
iteraniro aho kuvuga amagambo inzovu mu rurimi rutamenyekana, nahitamo kuvuga
amagambo atanu nyavugishije ubwenge bwanjye, kugira ngo nigishe n'abandi.” (1
Abakor. 14:18) Pawulo nk’umuntu wari wariza kandi yarabaye hirya no hino mu
bwami bwa Baromani yari azi indimi nyinshi, ibi nibyo byamufashije mu kuba
intumwa ku Banyamahanga kuko yashoboraga kuvugana nabo. Aha ari kunenga
Abakorinto ababwira ko biruta ko umuntu avuga amagambo atanu ayavugishijwe n’ubwenga
aho kuvuga ibyo abantu batumva. Umwuka w’Imana agusobanurire kandi aguhe kugira
ubwenge n’ubushishozi kuko satani akataje mu kugoreka Ijambo ry’Imana. Ese
Imana yananirwa kuvugana na bantu mu rurimi rwabo kavukire? Oya, Imana ishoboye
kuvugana na bantu mu ndimi zabo kavukire kuko aribyo byabaye kuri Pentekote. Pawulo
koresha ijambo izindi ndimi, bivuze ko indimi zitamenyekana nk’uko twabivuze ari
urundi rurimi, ongera uce akarongo ku
ijambo ururimi. Ikindi soma ubusobanuro twavuze bw’ururimi, bityo uretse umwuka
wo kugoreka ijambo ry’Imana kuvuga mu indimi zitumvikana ni ukugoreka ijambo ry’Imana.
Cyane ko Pawulo agaragaraza ko igihe cyose umuntu avuga mu rurimi abandi
batumva aba yiyungura ubwe, naho uhanura akungura Itorero. Aha niho Pawulo
ahita agaragaza ko guhanura biruta kuvuga mu zindi ndimi.
Guhanura no
kuvuga mu indimi zitamenyekana ni mpano ebyiri zitandukanye
1Mushimikire
urukundo kandi mwifuze impano z'Umwuka, ariko cyane cyane mwifuze
guhanura. 2Uvuga ururimi rutamenyekana si abantu abwira keretse Imana,
kuko ari ntawumva ahubwo mu mwuka avuga amayoberane. 3Ariko uhanura we
abwira abantu ibyo kubungura n'ibyo kubahugura, n'ibyo kubahumuriza. 4Uvuga
ururimi rutamenyekana ariyungura, ariko uhanura yungura Itorero.5Nakunda ko
mwese muvuga izindi ndimi, ariko ibirutaho ko muhanura. Uhanura aruta uvuga
izindi ndimi, keretse azisobanuye kugira ngo Itorero ryunguke. 6Ariko none
bene Data, ninza iwanyu mvuga indimi zitamenyekana nzabamarira iki, nintababwira
ibyo mpishuriwe cyangwa ibyo mpawe kumenya, cyangwa guhanura cyangwa kwigisha?
(1 Abakor. 14:1-6)
Abavugaga izindi ndimi mu Itorero ry’Ikorinto kimwe
nabo twumva kandi tubona ubu bibwiraga ko aribo bonyine barimo Umwuka w’Imana
kandi ko bafite impano iruta izindi. Ariko Birasobanutse Pawulo yahise ababwira
ko bibeshya kuko uhanura aruta uvuga izindi ndimi, kuko uhanura yungura
Itorero. Guhanura ni ugutanga ubutumwa wahawe n’Imana, ni ukwigisha no guhugura
abantu b’Imana. Abahanuzi bose, abigishwa ba Yesu na Pawulo ubwe yitanzeho
urugero ntabwo bigeze bavugana na bantu mu rurimi batumva. Bityo kuvuga indimi
zitumvikana mu Iteraniro ni ukurenga ku Ijambo ry’Imana, ni ukurigoreka ni
ukuyobya abantu no guteza urujijo kandi Imana twizera ntabwo iteza urujijo.
Iri tandukaniro ryo guhanura no kuvuga mu indimi zitamenyekana, usanga abavuga indimi twise izitamvukina bagoreka Ijembo ry’Imana bagaragaza ko kuvuga mu indimi zitumvikana ko ariko guhanura, cyane ko benshi muri aba bavuga ibitumvikana biyita abahanuzi. Iki n’ikinyoma kuko Umwuka w’Imana atanga impano nyinshi kandi murizo harimo guhanura, kuvuga mu zindi ndimi, kwigisha, kugira ubuntu, kwihangana, n’izindi nyinshi. Ijambo ry’Imana ritubwiye ko guhanura biruta kuvuga mu zindi ndimi, kandi ko guhanura aribyo bikoreshwa mu Itorero kugirango abantu bunguke. Reka twumvire ijambo ry’Imana twirinda kuzana amarangamutima no guha satani urwaho ngo agoreke ijambo ry’Imana.
Ibyanditswe
bidaciye kuruhande bitwereka indimi zukuri ni indimi zumvikana. Iyo
umunyamahanga avuze mu rundi rurimi, abantu batumva (abantu bakoresha urwo
rurimi) bahita bumva uwo munyamahanga uvuga-ARIKO ‘mu rurimi kavukire
rwabo.’ nta ndimi zitumvikana zibaho iyo Imana itanze Impano z’Indimi. Iyo ‘indimi’ z’umuntu zitumvikana, n’iki
umwuka aba arikubaha kuvuga iyo izo ndimi zitumvikana? Rwose pe uwo ntabwo ari
Umwuka Wera, kuko ibyo Mwuka Wera yakoze kandi akora biri hagati mu Ijambo ry’Imana.
Umusozo
Reka
nsoze mvuga ko Imana iberahose icyarimwe bivuze ko no mu Rwanda ihari, Imana
izi byose bivuze ko ni Kinyarwanda ikizi, Imana ishobora byose bivuze ko
ishobora kuvugana n’Abanyarwanda mu Kinyanrwanda. Niba uri Umunyamahanga
ikaguha ubutumwa uzavuga mu rurimi rwawe twe twumve mu Kinyarwanda, cyangwa
uzasanga ururimi uvuga hari umunyarwanda uruzi asobanurire Abanyarwanda bumve.
Ariko umunyarwanda wese uvuga ngo Imana yamuhaye ubutumwa bw’Abanyarwanda mu
rurimi Abanyarwanda batumva, uwo ni umuhananuzi w’ibinyoma. Abantu bakunze
kuvuga ngo ko yavuze ibi ni bi bikaba? Satani ajya yigira Malayika w’umucyo, na
Mose yakoze ibitangaza, abakonikoni ba Farawo nabo barabikora. Muri Matayo 7:
22-3, Yesu avuga uko benshi baziregura imbere ye bavuga ko bahanuye bagakora
ibitangaza mu izina rye. Ariko ngo nibwo azaberurira ko atigeze abamenya.
Bivuzeko hari benshi muri twe bahanura bakora ibitangaza mu izina ryaYesu ariko
Yesu atabazi. Nubwo igihe cyo kwerura Yesu akababwira ko atabazi kitaragera, muri
iki gice cya Matayo 7 Yesu avuga ko tuzabamenyera ku imbuto zabo. Kuba hari
abitwaza izina rya Yesu bagakora ibitangaza ntabwo ari ibintu bikwiye gutuma
twemera imyuka yose, ahubwo dusabwa kuyigenzura.
Guhanura no kuvuga mu indimi zitamenyekana biratandukanye. Nta muhanuzi numwe Imana yatumye ku bantu yamuhaye ubutumwa mu rurimi abo bantu batumva, cyangwa ngo agende avuga mururimi batumva yongere yisobanurire. Uwo ntawe tubona muri Bibiliya, tubibona ubu aho satani n’amarangamutima ya bantu agoreka Ijambo ry’Imana. Wowe ufite ikibazo cyo kumeya abahanuzi bukuri n’abahanuzi b’ibinyoma usome Abagalatiya 5 kugirango usobanukirwe imbuzo za kamere n’imbuto z’Umwuka. Kuko abahanuzi bamenyekanira ku mbuto bera, ibyo bakora nuko babayeho. Umwuka w’Imana watanze ubushobozi ku bigishwa ba Yesu bakomokaga I Galilaya kuvuga mu indimi kavukire z’abantu bari bateraniye I Yerusalemu niwe abayoborwa n’Umwuka bemera. Naho abayoborwa n’imyuka bemera ibije byose yewe ni bihabanye n’ijambo ry’Imana niyo mpamvu ni ndimi bavuga nazo ari nyinshi kandi zidasobanutse kuko ni myuka ibakoreramo idasobanutse. Umwuka w’Imana urasobanutse nta rujijo uteza kuko Imana izi byose n’indimi tuvuga zirimo. Niyo mpamvu no mu nzozi iyo Imana iri kuvugana natwe Ikoresha indimi zacu kavukire. Kuko turota mu ndimi zacu kavukire. Ba maso satani yatangiye kwinjira mu matorero agoreka ijambo ry’Imana yitwaza ibitangaza no kuvuga indimi zitumvika ngo abantu bahurure bagwe mu buyobe. “Icyakora muzahabwa imbaraga Umwuka Wera nabamanukira, kandi muzaba abagabo bo kumpamya i Yerusalemu n'i Yudaya yose n'i Samariya, no kugeza ku mpera y'isi.” (Ibyak. 1:8) Ese wahamya Yesu uvuga mu rurimi abantu batumva? Oya, duhamya Yesu tuvuga ubutumwa, mu rurimi abantu bumva, kandi nibyo byabaye kuri Pentekote.
Pentekote nziza yo kwirinda ikinyoma cya satani gica mu indimi zitumvikana.
Pasitori
Kuwimana Joel
Comments
Post a Comment