Gukomerere mu Mwami no mu mbaraga z'ubushobozi bwe bwinshi

Iriburiro  



Intego Nkuru: " Muri Yesu niho dukura imbaraga zidushoboza gukora umurimo w'Imana, kwihanganira imibabaro no kurwana intambara yo mu Mwuka." 

Turi mu bihe aho abizera Yesu Kristo dusabwa gushorera imizi muri we kugirango tubashe guhagarara tudatsinzwe n'uburiganya bwa Satani. Nubwo twiyemera, twihagararaho, ariko muri kamere yacu abantu turi abanyantegenke, abanyabwoba. Niyo mpamvu uzabona abantu uko bakomera, uko batera imbere ariko barushaho gushaka ababarinda, abacunga umutekano wabo ni bintu byabo. No mu Mwuka niko biri, uko utera intambwe yo gukura ngo ugere ku kigero cya Kristo niko Satani nawe arushaho kongera imbaraga zo ku kurwanya, bityo akaba ariyo mpamvu tugomba " Gukomerera mu Mwami Yesu no mu mbaraga z'ubushobozi bwe bwinshi." Ubwo twaganiraga ku magambo dusanga mu Abefeso 6: 10-18, twasanze hari impamvu eshatu zingenzi dukwiye gukomerera muri Yesu Kristo.  

1. Dukomerere mu Mwami Yesu kigirango tubashe ku mukorera 

Muri Matayo 11:30, Yesu agaragaza ko ku mukorera bitaruhije kandi ko umutwaro we utaremereye. Ariko ibi bishoboka ku muntu wamaze kwakira Yesu Kristo mu buzima bwe. Uwamaze gutera intambwe yo kwikomeza kuri Yesu niwe ubasha kumukorera bitmurihije, kuko Kristo we ushobora byose aba ari gukorera muri we. Muri iki gihe turimo dusabwa kwibuka ko Kristo ariwe mbaraga zacu, bityo tukaba dukwiye kwikomeza muri we kugirango dukomeze gukora umurimo yaduhamagariye no mugihe cya Koronavirusi, cyane ko nk'uko Pawulo yabivuze 'dushobozwa byose na Kristo uduha imbaraga.'

2. Dukomerere mu Mwami Yesu kugirango tubashe kwihanganira imibabaro 

Ku cyumweru mu ijambo ry'Imana twaganiriye twabonye ko ubuzima ari imvange y'ibyiza n'ibibi. umunezero n'umubabaro. Igihe turimo ubu n'igihe hari umubabaro hirya no hino ku isi. Aho bamwe bicwa na koronavirusi, abandi bafite umubabaro wo kutabasha gushyingura ababo, abandi ba babajwe no kubura akazi, ibyo kurya, muri make hari umubabaro kuri buri muntu bitewe naho ari n' ibyo arimo. Ariko igisubizo ni ugukomerera muri Yesu Kristo we wababajwe ariko akanesha ububabare bwo ku musaraba. Niwe soko zimbaraga zidushoboza kunyura mu mibabaro tudatsinzwe na satani. Mu Mubabaro we Yobu ya komeye ku Mana, aterwa amabuye Sitefano yakomeye kuri Kristo, reka natwe twirinde gucika intege ahubwo twikomeze ku Rutare rukomeye Kristo we mbaraga zacu abizera. 

3. Dukomerere mu Mwami Yesu kugirango tubashe kurwana intambara yo mu Mwuka 

Pawulo agaragaza umwanzi turwana nawe ko ari Satani, abatware batwara isi y'umwijima. Bityo kuko uyu mwanzi wacu n'ingabo ze atari abantu nkatwe bafite inyama na maraso, niyo mpamvu natwe dukaneye kuba dufite umunyabubasha n'ingabo ze badafite inyama na maraso. Bityo kwikomeza muri Yesu nibyo byatuma tubasha kurwanya satani agahunga kuko Yesu ariwe wenyine wa mutsinze. Nta muntu kugiti cye ufite ububasha, imbaraga zo kurwanya satani habe no kumuhangara, ariko iyo Kristo ari muri twe nibwo tubashishwa kurwanya satani. Pawulo afata intwaro zakoreshwaga n'abasirikare ba baromani akazigereranya n'intwaro z'Umwuka dusabwa kurwanisha turwana na satani. Icyambere ni uko tuba twikomeje muri Yesu Kristo, bityo muri we tukahakura imbaraga zo gukoresha intwaro z'Umwuka arizo: ukuri, gukiranuka, ubutumwa bwiza bw'amahoro, kwizera, agakiza, Ijambo ry'Imana, no gusengesha Umwuka iteka. Izi ntwaro zihabanye cyane nizo tubona abantu barwanisha iyo bari mu intambara, cyangwa barwana na bantu bagenzi babo. Iyo uri muri Kristo uba ubaye icyaremwe gishya, biryo n'uburyo bwo kurwana nabwo burahinduka, aho kurwanisha intwaro zo mu mubiri, urwanisha izo mu Mwuka tubwiwe.   

Wowe wamaze kwakira Yesu Kristo, komeza gukomerera muri we no mu nbaraga ze, ube maso kandi usabire abera bose kugirango nabo babashe gukomerera muri Kristo. Satani n'abadayimoni bategeka isi y'umwijima bafite uburiganya bwinshi, ariko Yesu we uri hejuru ya bose na byose, arahari ngo aturengere muri byose, reka dukomerere muri we.  

Icyumweru cyiza 
Pasiteri Kubwimana Joel


Comments

Popular posts from this blog

IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO: UMUNSI WA 1, 'MBERE NA MBERE IMANA'

Rev. Mbanzabigwi Michel: Umubyeyi, Umushumba n’Umubwiriza butumwa bwiza

IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO, UMUNSI WA 29, 'KWEMERA UMURIMO WAWE'