ANTIKIRISITU: Impamvu 5 zigaragaza ko Itorero rya kristo ritazaba riri ku isi mu gihe Antikirisitu azaba akora ku mugaragaro.
Iriburiro
Kubera Koranavirusi
(COVID-19) hirya no hino ku isi wumva ubuhanuzi n’inyigisho zivuga ko iki
cyorezo ari ikimenyetso ko Antikirisitu yatangiye gukora ku mugaragaro. Bamwe
bati kwambara agapfukamunwa ni ikimenyetso, abandi bati, urukingo ni
ikimenyetso, abanda bati amabwiriza yose ashyirwaho yo kwirinda COVID-19 ni
ikimenyetso dore ko ntaho ujya batakwanditse, batagusabye gukaraba, abandi bati
urukingo rugiye kugirwa itegeko. Ese
koko ibi birikuba nibyo byerekana ko Antikirisitu yatangiye gukora ku
mugaragaro? Ubwo duheruka kuganira ku ijambo ry’Imana tuvuga kuri ANTIKIRISITU,
IMPERUKA NATWE ABAKIRISITU (2 ABATESALONIKE 2:1-17, twabonye ko:
1. 1. Guhanura ko imperuka igeze, ko umunsi w’umwami Yesu umaze gusohora byahozeho
2. 2. Kwimura Imana bikwiye kubanza kubaho,
Antikirisitu akwiyekubanza guhishurwa imperuka ikabona kuba
3. 3. Antikirisitu, umugome azahabwa igehe cye
cyo gukora kumugaragaro nubwo ubu akora mu bwihisho, mu mayoberane y’ubugome.
4. 4. Antikirisitu,
umugome azaza mu buryo bwo gukora kwa Satani
5. 5. Abizera
dusabwa gukomeza gukora icyo twahamagariwe kugeza Yesu agarutse
Hariho impamvu nyinshi
zigaragaza ko Imana itazahana abakiranutsi ahubwo ko izahana abanyabyaha, kandi
kwemerera Antikirisitu gukora ku mugaragaro ni igihano, iteka Imana izaba
iciriye ku isi bitewe nuko abantu banze kumva ukuri. Bityo kuko Imana itahana
abakiranutsi, Antikirisitu azakora ku mugaragaro Itorero ritakiri mu isi. Uyu
munsi reka turebe impamvu zigera kuri eshanu zerekana ko Itorero ritazaba riri
ku isi ubwo Antikirisitu azaba yahawe gukora ku mugaragaro.
1.
Yesu yavuze ko Itorero
rizarindwa igihe cyo kugeragezwa ki giye kuza (Ibyahishuwe 3:10)
Ubwo Yohana
yahishurirwaga ibimaze kuba, ibiri kuba n’ibigiye kuba, yasabwe kubyandika
kugirango abyoherereze amatorero arindwi yo muri Aziya. Aya matorero arindwi
yari amatorero ariho, ariko ubutumwa yahawe bwari ubutumwa buhagarariye amatorero
yo mubihe byose. Bivuze kuva Yesu we Rufatiro Itorero ry’ubatseho aje ku isi
gucungura isi kugeza igihe azagaruka aje gutwara Itorero turi mugihe cyitwa
igihe cy’Itorero. Bityo ubwo Itorero rya Filadelifiya, Itorero ry’urukundo
ryahabwaga ubutumwa bwo gushimwa dore ko ariryo Torero ritigeze rigira icyo rigawa
cyane ko ari Itorero rihagarariye Itorero rya Yesu Kristo ku isi hose, ryabwiwe
ubu butumwa “Kuko witondeye ijambo ryo kwihangana kwanjye, nanjye nzakurinda
igihe cyo kugerageza kigiye kuza mu bihugu byose kugerageza abari mu isi.”
(Ibyahishuwe 3:10) Aha ntabwo iri Torero ribwirwa kuzarindwa ibihe byo
kugeragezwa, ahubwo ribwirwa igihe kandi iki gihe ntakindi ni igihe isi yose
izageragereshwa ububata bwa satani kubera kutumvira. Ubwo Pawulo yandikiraga
Abatesalonike mu rwandiko rwe rwa kabiri yagize ati “Ntimwibuka yuko nababwiye ibyo nkiri kumwe namwe? 6Kandi none muzi yuko ikimubuza ari
ukugira ngo azahishurwe mu gihe cye, 7kuko amayoberane y'ubugome n'ubu atangiye gukora, ariko
ntazahishurwa keretse uyabuza ubu akuweho.” (2Abatesalonike 2: 6-8). Aha tubona
neza ko hari ubuza umugome ariwe Antikirisitu gukora kumugaragaro akuweho, uwo
ntawundi ni Yesu Kristo umubuza kubera Itorero rye rikiri mu isi. Yesu avuga ku
imperuka yavuzeko bizaba ngo mugihe cya Nowa ( Matayo 24:37-39). Nk’uko Nowa atarimbutse
nabari kumwe nawe ahubwo isi ikarimbuka ari mu nkuge niko bizaba ubwo Yesu
azaba agarutse kujyana Itorero. Abizera Yesu aribo Torero ntibazanyura mu
makuba isi izanyuramo kuko bazaba bari kumwe na Yesu we nkuge yacu
abamwizera. Mu Rwandiko
Pawulo yandikiye Abaroma agaragaza neza ko kubwo gutsindishirizwa n’amaraso ya
Yesu, tuzarushaho gukizwa umujinya w’Imana. Mu 2 Abatesalonike 2: 11-12 Pawulo
yanditse avuga ngo “Ni cyo gituma Imana izaboherereza ubushukanyi bukomeye
cyane ngo bizere ibinyoma, 12kugira ngo abatizeye iby'ukuri bose bakishimira
gukiranirwa, bacirwe ho iteka.” Ibi byerekana
neza ko iki gihe isi izaba iyobowe n’ubushukanyi kugirango abatumvira Imana,
abatizeye ukuri ariwe Yesu Kristo bacibweho iteka; Ntabwo iki gihe Itorero
rizaba riri mu isi ahubwo hazaba hariho ubushukanyi kuko ukuri kuzaba kutakiri
mu isi. Icyo Antikisitu azashyirirwaho ni uguciraho iteka abatizera, bityo
ntabwo abizera bazaba bari kumwe nabo, ahubwo bazaba bari kumwe na Kristo we
mutwe w’Itorero.
2.
Ingero zo Muri Bibiliya zigaragaza ko
Imana itahana Abakiranutsi ahubwo ko abakiranirwa aribo izahana.
Urugero rwa mbere
turuvuzeho ni Nowa. Mu itangiriro igice cya 6, tubona ko abantu bahindutse babi
kugezaho Imana yicuza icyo yabaremeye. Ariko Nowa wakiranukaga yagiriye
umugisha ku Mana bityo asabwa kubaza inkuge kuko Imana yari igiye kurimbuza isi
umwuzure. Inkuge ishushanya Itorero rya Yesu, umuryango umwe gusa iyi nkuge
Nowa yabaje ishushanya ko Yesu ariwe rembo ryonyine ryo kwinjira mu Itorero mu
bana bi Mana bo bazarindwa akaga n’amakuba isi izasukwaho ubwo Antikirisitu
azaba atangiye gukora ku mugaragaro.
Itangiriro igice cya 7 kigaragaza uko umwuzure warimbuye isi ariko Nowa
n’umuryango we n’ibindi yari yategetswe gushyira mu nkuge bo bari mu mahoro.
Uku niko Itorero rizarindwa akaga gakomeye, bityo ntabwo abizera Yesu dukwiye
gutinya Antikirisitu kuko uwanesheje kandi ufite ubutware bwose ni Yesu. Ubwo
turi muri we turi amahoro ntabwo ibihe byo kugerageza abanze kwizera no
kugerageza Abisirayeli kugirango bizere Mesiya, Yesu banze bizaba Itorero riri
ku is.
Urundi rugero ni Loti
warokotse ubwo Imana yarimburaga Sodomu na Gomora (Itangiriro 19). Loti
yarokotse kuko yari umukiranutsi. Ubwo Imana yabwiraga Aburahamu ko igiye
kurimbura Sodomu na Gomora Aburahamu nawe yagize ikibazo yewe aganira nayo
ayibaza niba yarimbura iyi midugudu yombi igihe haba harimo abakiranutsi 50,
Imana ati oya. Aburahamu yaramanutse agera ku icumu barabura (Itangiriro 18:23-33).
Uwarokotse ni Loti n’abakobwa be babiri dore ko n’umugore we nawe yahindutse
inkingi yu munyu kubera gukebuka inyuma kandi yari yabibujijwe. Urugero
rw’umugore wa Loti rutwigisha ko hari Abizera Kristo ariko bazahura n’akaga
kuko batamaramaje mukwizera kwabo ahubwo usanga kwizera kwabo kuri ku munwa
gusa ariko imitima yabo ikaguma mu byaha. Niyo mpamvu kwizera nyakuri ari
ukwegurira Yesu Kristo ubugingo bwacu bwose,umwuka n’umubiri byose akabigenga.
3.
Urukundo rw’Imana rugaragazako
Itorero ritazacibwaho iteka (Yohana 3 :16)
Yohana 3 :16 ni
umurongo benshi mu batangira kujya mu nzu y'Imana ari bato bahita bamenya, kuko
uvuga urukundo rw’Imana yakunze isi igatanga umwana wayo w’ikinege kugirango
umwizera wese atarimbuka (mu kigereki uyu murongo wanditswemo bwambere havuga
ngo ADACIBWAHO ITEKA). Kubera urukundo rw’Imana ntabwo iteka abanyabyaha
bazacibwa binyuze ku guhanwa mu maboko ya Antikirisitu rizagera ku bizera. Ahubwo
kubw’urukundo rw’Imana ntabwo abizeye Yesu Kristo bazahura nakaga kubera ko
Yesu azaba yabatwaye bari mu munezero.
4.
Igitabo cy’Ibyahishuwe kigaragaza
neza ko umubabaro uzaba kubatizera Imana
Iyo usomye igitabo cy’Ibyahishuwe mu gice cya 1, 2 n’icya 3 usanga Ijambo Itorero rivugwa inshuro zigera kuri 19. Kuva mu gice cya 4 kugeza Igitabo kirangiye ntabwo Itorero ryongera kuvugwa ahubwo mu gice cya 20 havugwa Abakiranutsi bimana na Yesu imyaka igihumbi, mugice cya 21 hakavuga ijuru rishya n’isi shya igice cya 22 kigarangira hagaragraga kunesha kwa Yesu Kristo. Benshi mu basesenguzi bemeza ko impamvu Itorero ritongera kuvugwa kuva mu gice cya 4 cy’Ibyahishuwe ari uko rizaba ritakiri mu isi. Icyakora Abisirayeli bakiranutse bazakizwa, aha mu Byahishuwe 7 :1-8 ntabwo bakoresha ijambo kwizera ahubwo gukiranuka. Bivuze Abisireyeli bakiranuka mu idini yabo ya bayahudi bazahabwa irisumbwe rwo gushyirwaho ikimeynyetso kugirango barindwa mu gihe cya Antikirisitu. Aha havugwa Abisireyeli gusa kuko Itorero, abizeye Yesu bose bazaba bari kumwe nawe, cyane ko mu Byahishuwe 21 Ururembo rushya Yerusalemu rumanuka ruva ku Mana rugereranwa n’umugeni kandi umugeni ni Itorero. Byerekana ko Itorero rizamanuka riva mu ijuru aho ryari riri rihishwe akaga ko mu gihe cya Antikirisitu.
5. Antikirisitu azakora kumugararo ayobore isi kuko azaba
yahawe ubutware aho Yesu atari
3Ntihakagire umuntu uboshya uburyo bwose,
kuko uwo munsi utazaza kurya kwimūra Imana kutabanje kubaho, kandi urya
munyabugome atarahishurwa ari we mwana wo kurimbuka. 4 Ni
umubisha wishyira hejuru y'icyitwa imana cyose cyangwa igisengwa, kugira ngo
yicare mu rusengero rw'Imana, yiyerekane ko ari Imana. (2Abatesalonike 2: 2-4)
Antikirisitu azakora ku
mugaragaro yewe yinjire no mu insengero kuko Umwuka w’Imana n’Itorero rya
Kristo rizaba ritari ku isi. Niyo mpamvu aribyiza kuva I Beteli munzu y'Imana
tukagera Eli Beteli ku Mana yo nyiri nzu. Kuko ababa mu insengero batabana n’Imana
yo nyiri rusengero abo bazasigara mu bubata bwa Antikirisitu ubwo Itorero
rizaba ritakiri ku isi. Ntabwo ubwami bubiri bwa bangikana, bityo ubwo
Antikirisitu azakora akayobora isi yose, agashyiraho gahunda imwe ku isi, Itorero ryo rwego rusumba izindi zose ku isi rizaba ritakiri ku isi (Abefeso
3:10). Kuko Itorero ariryo rihishura ubwiru bw’Imana igihe rizaba ritakiri ku
isi nibwo gukora kwa satani kuzahishurwa ku mugaragaro.
Umusozo
Nk’uko Yohana yabivuze,
Antikirisitu amaze imyaka mwinshi akora ariko mu marenga, mu mayoberane. Icyo
twe dusawa ni uguhora twiteguye tukirinda kugwa mu mutego wa satani, ahubwo turusheho
gukiranuka kugirango urupfu rudutunguye cyangwa imperuka tuzabe mubazabana na
Yesu Kristo mu bwami bwe.
Icyumweru cyiza
Pasitori Kubwimana Joel
Comments
Post a Comment