Habakuki: Urugero rwiza rwo kwizera Imana mugihe ubushake bwayo busharira
Iriburiro
Abizera Imana benshi usanga tuyizera, tuyiringira, tuyishima,
tuyiramya, igihe ibintu bimeze neza, igihe twumva tumeza neza, igihe twumva ko
ubushake bw'Imana buri guhura n'ubushake bwacu. Muri iki gihe tunyura mubushake
bw'Imana busharira kubera koronavirusi (COVID-19),ubuzima bw'umuhanuzi Habakuki
butwigisha ko dukwiye kwizera Imana igihe cyose yewe no mugihe ubushake bwayo
busharira.
Intego nkuru:
" Kwizera no kwishingikiriza ku Mana gusa, nibyo bibeshaho uwizera mugihe
ubushake bw'Imana busharira."
I. Ubushake bw'Imana ntibuhora buryoshye rimwe narimwe burasharira
Igitabo cya Habakuki kigizwe n'ibice bitatu, mu gice cya mbere
Habakuki atangira abaza Imana kuki? kubera iki? yemera ko akarengane kabaho,
amakuba abaho yewe no kubakiranutsi. Nka benshi muri twe birumvikana ko
Habakuki atumvaga ukuntu ibyago, akarengane kagera kubantu bizera Imana, kandi
Imana igasa nkaho ntacyo biyibwiye. Habakuki yumvaga ko hari icyo Imana yakora.
Imana igiye gusubiza imubwira ko ahubwo igiye kubateza ingabo zikomeye
z'Abakarudaya. Kuva kumurongo wa 6 kugeza kuwa 11 mu gice cya mbere cya
Habakuki, Imana isobanurira neza Habakuki uko izo ngabo z'Abakarudaya ziteye
n'ibyago zizateza Abisirayeli. Muyandi magambo ubwo Habakuki yatangiraga
aganyira Imana ayibaza kuki? Imana yamusubije imubwira ko ibyo ari kubona ari
intangiriro ko ibikomeye bigiye gukurikiraho bitewe n'uko abantu benshi baretse
gukora ibitunganye bagakora ibyaha birimo urugomo, ubwicanyi, ubusinzi,
ubusambanyi n'ibindi bitubahisha Imana. Aha niho tubona ko rimwe narimwe
ubushake bw'Imana busharira bitewe n'ibyaha by’abantu cyangwa Imana ishaka
kugerageza kwizera kw'abantu. Nyuma yokumva ibyo Imana ivuze Habakuki niko
gusubiza Imana ati " Mbese nturi Ihiraho, Uwiteka Mana yanjye, Uwera
wanjye? Ntabwo tuzapfa. Uwiteka we, wamutegetse gusohoza amateka, nawe Rutare,
wamushyiriyeho guhana." (Habakuki 1:12). Aha tubona ko Habakuki ari
kwemera ubushake bw'Imana busharira. Abizera dusabwa kwemera ubushake
bw'Imana niyo busharira kandi tuzirikana ko izi ibyo igendereye gukora binyuze
muguteza abantu intambara, ibyorezo, inzira n'andi makuba. Kuko muri byose Imana
ihora arinziza twe dusabwa kuyizera no kuyiringira gusa.
II. Umukiranutsi azabeshwaho no kwizera kwe
Mu gice cya kabiri Imana ibwira Habakuki kwandika ibyo yeretswe
kandi azirikana ko bizaba, muyandi magambo ntabwo Imana iri kumuha icyizire ko
izahindura ubushake bwayo bwo guteza intambara Abisirayeli, ahubwo iri
gushimangira ko byatinda bitatinda ibyo yeretse Habakuki bigomba gusohora.
Ariko Imana yahise ihishurira Habakuki ko nubwo intambara izatera, ingabo zikomeye
zigasenya igihugu, abantu bagapfa, ibintu bikanyagwa, ariko ko "Umukiranutsi
azabeshwaho no kwizera kwe" (Habakuki 2:4). Mubyago, mubyorezo nka
COVID-19 Imana yemera ko bigera ku bantu bose yewe n'abayizera, icyo iduha
nk'icyizera, nk'igisubizo ni ukuyizera. Ibaze nawe umuntu ugusaba kumwizera
n'igihe uzi ko ibirikuba kandi bibi, bikubabaza afite ububasha bwo kubihagarika
ariko nta bihagarike? None se kandi ko ari we wenyine ufite urufunguzo rw'ibiri
kuba tutamwizeye, tutamwiringiye twakwiringira nde? Muri iki gihe COVID-19
ikomeje kudusharirira icyo dusabwa gukora ni kimwe, gukomeza kwizera Imana.
Nibyiza kubahiriza amabwiriza yose tubwirwa yewe na Habakuki yubashye ubushake
bw'Imana ariko nk'uko tugiye kureba igikomeye yakoze ni ukugaragaza kwizera Imana
muburyo bukomeye no mugihe ubushake bwayo busharira. Niyo mpamvu natwe Abizera Imana,
Abakristo dusabwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda no gukumira COVID-19, ariko
ikizatubeshaho muri iki gihe cy'ubusharire ni UKWIZERA IMANA.
III. Isengesho ry'umukiranutsi wakiriye ubushake bw'Imana
bushaririye
Mugice cya gatatu Habakuki asenga isengesho rigaragaza ko yari
yameye kwakira ubushake bw'Imana nubwo bwari bushaririye. Hari amasomo atatu
twakwigira muri iri sengesho rya Habakuki kugirango natwe muri iki gihe turikunyura
mubushake bw'Imana kandi bushaririye tubashe gukomeza kuyizera.
1. Umukiranutsi wizera Imana by'ukuri yakira ubushake bwayo
busharira kandi yihanganye
"Narabyumvise
umubiri wanjye uhinda umushyitsi, Iminwa yanjye isusumirishwa n'iryo jwi, Ikimungu
cyinjira mu magufwa yanjye, Mpindira umushyitsi aho ndi, Kuko nkwiriye
gutegereza umunsi w'amakuba nywitondeye, Igihe uzagera ku bwoko buzaduteza
ibitero." (Habakuki 3:16)
Mugusenga kwe Habakuki ntabwo yahishe ko ibizaba bimuteye ubwoba, ariko yerekanye ko yiteguye kwakira ubushake bw'Imana kandi yihanganye. Nk'umuntu Imana yari yeretse ibigiye kubaho, Habakuki yabonaga biteye ubwoba, bimukuye umutima, ariko ntabwo yavuze ngo ' Mana nkuvuyeho, ntabwo yavuze ngo Mana uratwanga', ahubwo yiyemeje gutegereza kandi yihanganye ibyago bikaza bikamugeraho kimwe nk'abandi bose. Ese twe tugira umutima wo kwizera ko nubwo Imana yaduteza ibyago dukwiye kuyizera kuko no muri ibyo byago ikomeza kuba Imana idukunda? Cyane ko umubyeyi ukunda umwana amuhana, amunyuza mu igeragezwa rimukomeza. Cyangwa tumeze nk'ababandi bizera Imana iyo ibintu bimeza neza gusa? No muri iki gihe turi kubona COVID-19 ikomeje guhindura isura, dusabwa kwihanganira ibiri kuba ahubwo tugakomeza kwizera Imana ko izi icyo ishaka muri ibi byose iri kwemera ko tunyuramo.
2. No mugihe byose byanze, byabaye bibi,
umukiranutsi wizera Imana akomeza kwishimira mu Mana yagakize ke.
"Naho umutini utatoha n'inzabibu
ntizere imbuto, Bagahingira ubusa imyelayo n'imirima ntiyere imyaka, N'intama
zigashira mu rugo n'amashyo akabura mu biraro, 18Nta kabuza ko nishimana
Uwiteka, Nkanezererwa mu Mana y'agakiza kanjye." (Habakuki 3:17-18)
Uyu ni umwe mu miringo yo muri Bibiriya
igaragaza ukwizera Imana gukomeye cyane ko aha turi kubona umuntu witeguye
gukomeza kwizera Imana naho yabura ibyo yari yiringiye ko bizamutunga mugihe
kirimbere, ibyo afite n'ibyo yari aziko yitegenirije. Muri uyu murongo wa
17 Habakuki ari kuvuga ibintu bitatu bikomeye dukwiye kumye:
a. Umutini
n'inzabibu n'ibihingwa abantu bategereza igihe runaka bihagarariye imishinga
yigihe kizaza Habakuki yari afite. muyandi magambo Habakuki ari kuvuga ngo
" Naho ibyo nateganyaga kuzakora ndikubona bitazakunda, imishinga nari
mfite ndikubona itazacamo, ntakizambuza kwishimira mu Mana yagakiza
kanjye." Hari benshi muri ki gihe cya COVID-19 bari kubona imishinga, ibyo
bibwiraga ko hari icyo bizabamarira mugihe kizaza byapfuye, bitazashoboka,
ariko nubwo bimeza bityo dusigaje ikintu kimwe, gukomeza kwishimira mu Mana yo
gakiza kacu.
b. Guhingira ubusa imyerayo no kutera kw'imyaka bigaragaza ibyo twishingikirijeho ubu, ibyo twibwirako aribyo bidutunze, bitubeshejeho ubu. Habakuki arikuvuga ko naho ibyo yari yishingikirijeho, ibyo yari afite nk'ibyo kurya, naho byarumba, ntibyere azakomeza kwishimira mu Mana yagakiza ke. Ese twe aho twiteguye gukomeza gushima Imana naho ibyokurya byashira, imyaka yarumba? Igisubizo cy'umukristo wizera Imana ni yego. Turamya Imana kuko ari Imana ntabwo tuyiramya kuko hari icyo yakoze, kuko yakora itakora ni Imana dukwiye kuramya no guha icyubahiro.
c. Intama n'amashyo
bishushanya ibyo umuntu yiteganyiriza, ibyo ahunika, ibyo yitabaza igihe ibindi
byose byanze. Habakuki ari kuvuga ko azakomeza kwishimira mu Mana yagakize ke,
naho ibyo yari yarahunitse, ibyo yategenije byashira. Amatungo akenshi abantu
tuyagurisha iyo tubona ntakundi twagira, kuko akenshi aba ameze
nk'ubwiteganirize bwacu. No mugihe turi kubona ko kuri konti zacu ntakiriho,
aho twitegenirje hose ntakiri kuhava, icyo gukora ni kimwe gukomeza kwishimira
mu Mana yo gakiza kacu.
Pawulo
yandikira Abatesalonike yababwiye ko bakwiye kwishima iteka, muri byose
kandi bagasenga ubudasiba (1 Abatesalonike 5:16-18), niko biri kugeza uyu
munsi, abizera Imana dukwiye gushima Imana muri byose, no muri COVID-19 dushima
Imana kuko ara Imana Rurema.
3. Umukiranutsi wizera Imana yishingikiriza
ku mbaraga zayo ngo abe arizo zimushyira ahirengeye, zimukiza no mugihe
ubushake bw'Imana busharira.
"Uwiteka,
Yehova ni we mbaraga zanjye, Ibirenge byanjye abihindura nk'iby'imparakazi,
Kandi azantambagiza aharengeye hanjye." Habakuki 3:19
Ese twe ninde twitezeho gutwabarwa kwacu? Nk'Ahabakuki reka twishingikirize kumbaraga z'Imana yo ishobora byose, kuko ariyo yemeye ko iki cyorezo kiyogoza isi, niyo ifite urufunguzo, umuti urambye w'iki cyorezo. Ibisubizo byose abahanga batanga birahinduka umunsi kuwundi, ibyo bavumbura bita agaciro umunsi kuwundi, igisubizo kirambye kiri ku Mana, kandi izakoresha abantu nk'Ahabakuki mukuzana ihumure rirambye. Reka jye nawe tuzirikane ko "Kwizera no kwishingikiriza ku Mana gusa, nibyo bibeshaho uwizera mugihe ubushake bw'Imana busharira."
Icyumweru cyiza
Murakunzwe/ You are loved
Pstor Joel kubwimana
Comments
Post a Comment