URUKUNDO: Umunzani Upima Ubuzima bw'Abizera Yesu (1 Abakorinto 13:1-3)

Iriburiro


BI: “Urukundo rutari urumamo, ahubwo rurangwa no kwiyegurira Imana n’abantu bayo (agape), niryo rugaragaza abakristo bukuri, kuko naho wazura abapfuye ariko nta rukundo ntacyo bimaze.”

Mu byumweru bitatu biri imbere tuzigira hamwe ubutumwa bwiza dusanga mu 1 Abakorinto 13, igice abasesenguzi benshi ba Bibiliya bakunze kwita  “igice cy'urukundo” muri Bibiliya. 1 Abakorinto 13 ni igice dusangamo amagambo meza yanditswe kubyerekeye urukundo mu mateka y’abantu cyane cyane kubizera Imana. Muyandi magambo iki gice nicyo gice cyo muri Bibiliya kivuga urukundo neza, kigaragaza icyo urukundo aricyo, uko arirwo rupima ubuzima bwacu abizera, kandi tubona ko urukundo ruzahoraho mu gihe ibindi abantu bakunda cyane nko guhanura, kuvuga mu indimi… byo bizarangirira aha ku isi.  Ayobowe n’Umwuka wi Mana muri iki gice Pawulo yandika ubutumwa bwiza kandi bukomeye buri mukristo akwiye kumenya.  No mu Baroma igice cya 8, naho Pawulo yongera kuvuga ku rukundo, ariko aho avuga neza kuburyo burambuye ni muri iki gice cya 13 cy’urwandiko rwa mbere yandikiye Abakorinto.

 Hari abakora ikosa ryo gusoma iki gice 1 Abakorinto 13 cyonyine, ibi bituma batabasha kumva neza impamvu Pawulo atangira agereranya urukundo n’impano zitandukanye atangira avugaho. 1 Abakorinto 13 ntabwo ari igice cyonyine bityo ntikigomba gufatwa cyangwa gusomwa cyonyine. Pawulo yanditse iki gice mu rwego runini rw'inyigisho ze ku mpano z'umwuka mu itorero. Pawulo atangiza insanganyamatsiko yimpano zu Mwuka mugice cya cumi na kabiri arakomeza kugeza mugice cya cumi na kane. Intego yo mu gice cya cumi na gatatu ni ukwigisha Abakorinto ko gukoresha impano z'Umwuka bigomba guhora birangwa n’urukundo. Kuko ikitarimo urukundo ntacyo kiba kimaze. Pawulo yabibandikiye kuko muri iri torero ry’I Korinto harimo abantu bumva ko kugira impano z’Umwuka aribyo bikuru kandi ko bibagira abantu baruta abandi. Pawulo abandikira agamije kubigisha ko impano z’Umwuka zibereyeho gukoreshwa ngo Itorero ryose ryunguke ko atari ukugirango abantu runaka babe ibirangirire, kandi ko igihe cyose umuntu akorera Imana adafite urukundo ruva ku Mana ko ntacyo bimaze kuko aba akora ibizarangirira aha ku isi, mu gihe urukundo rwo ruzahoraho.

Nk’uko nabivuze muri ibi byumweru bitatu biri imbere kugirango twigire hamwe iki gice cya 1Abakorinto 13, tuzagicamo ibice bitatu. Muri iki cyumweru tuzareba umurongo wa 1-3 aho Pawulo avuga kubyerekeye urugero rw’urukundo. Icyumweru gitaha tuzareba umurongo wa 4-7 aho Pawulo asobanura imiterere y'urukundo. Icyumweru cya gatatu tuzareba umurongo wa 8-13 aho Pawulo atangaza ko urukundo rusumba byose. Isengesho ryanjye ni uko Imana izakoresha iki gice cy'ibyanditswe kugirango itugire abantu bakundana, kugirango ubuzima bwacu bushobore kuba inzira y'urukundo rw’Imana rusukwa kubandi bantu buri munsi tubayeho. Imana ni urukundo. Tugomba gukunda abandi nkuko Kristo yadukunze.

Nigute ushobora gupima ubuzima bwawe nk’umukristo?   

Nigute ushobora gupima agaciro k'ibintu wakoze cyangwa wagezeho? Igipimo kimwe isi ikunda gukoresha ni ukuntu winjiza amafaranga. Ndetse usanga isi yo ipima agaciro ku muntu igendeye ku mafaranga afite. “Yego, yego, afite agaciro ka miliyoni y'amadolari,” cyangwa “Afite agaciro ka miliyoni 10.” Ukurikije iki gipimo, uko winjiza amafaranga, niko uri ingenzi. Biragaragara ko ari sisitemu igoramye. Muri ubu buryo duha agaciro intwari zacu za siporo, abanyamuzika, abanyapolitike, muri make ibirangirire kuruta uko duha abarimu, cyangwa abashinzwe imibereho myiza, cyangwa ababyeyi barera abana babo agaciro.

Ubundi buryo abantu bagerageza gupima agaciro kabo mubuzima ni ukugereranya uko bahagaze barebeye kubandi. Aha usanga harebwa amashuri umuntu afite, uko umuntu aminuza uko afatwa nk’ukomeye, uko umuntu aba umuyobozi uko afatwa nk’ukomeye bitewe n’umubare wabo ayoboye, cyangwa sosiyete, kompanyi, idini ayoboye. Urugero umuyobozi ashobora kuba ayoboye ahantu rukana urugero umurenge, yewe ahembwa amafaranga make, ariko ugasanga afatwa nk’ukomeye muri ako gace bitewe n’umwanya we nk’umuyobozi. Aha niho hava no kubona uyu mwuka wo kurwanira kugira imyanya ikomeye, icyubahiro gishingiye kuri sisitemu isi ishyiraho biri kwinjira mu matorero amwe. aho usanga hariho kurwanira imyanya, titire n’ibindi kubera ko bibwira ko aribwo bazagira agaciro. Ariko mu 1Abakorinto 1-3 Pawulo atanga igipimo gitandukanye - igipimo cy'urukundo. Urukundo ni igipimo nyacyo gipima ibyo tuvuga, ibyo dufite byose, n’ibyo dukora byose. Muri iyi mirongo itatu reka turebe uburyo urukundo   arirwo rukwiye gupima,  imvugo yu muntu, impano zu muntu ndetse no kwitanga ku muntu.

1Nubwo navuga indimi z'abantu n'iz'abamarayika, ariko singire urukundo, mba mpindutse nk'umuringa uvuga cyangwa icyuma kirenga. 2 Kandi nubwo nagira impano yo guhanura, nkamenya ibihishwe byose n'ubwenge bwose, kandi nubwo nagira kwizera kose nkabasha gukuraho imisozi, ariko singire urukundo nta cyo mba ndi cyo. 3Kandi nubwo natanga ibyanjye byose ngo ngaburire abakene, ndetse nkitanga ubwanjye ngo ntwikwe ariko singire urukundo, nta cyo byamarira. (1Abakorinto 13:1-3)

I. Amagambo menshi ntabwo ariyo agaragaza ko ukuze mu gakiza, mu gukorera Imana, ahubwo urukundo ruba mubyo uvuga nirwo rugaragaza ko uri umwizera nyakuri. (V.1)

Nk’uko twabivuze nibyiza gusoma iki gice cya 13, umaze gusoma igice cya 12, aho Pawulo avuga ku birebana n’impano z’Umwuka Wera. Benshi mu Itorero ry’I Korinto bibwiraga ko kuvuga mu indimi nyinshi ko aribyo biranga umuntu urimo Umwuka wi Mana, kuburyo uwo yafatwaga nk’ukomeye kurushabandi. Mukubandikira Pawulo mu gice cya 12 abanza kubabwira ko impano z’Umwuka ari nyinshi atari imwe, kandi ko zose zikorera Imana kubwibyo ko ntawe ukwiye kwirata ko impano afite iruta izindi. Asoza ababwira amagambo atuzana muri iki gice cya 13.  “Ariko nimwifuze cyane impano ziruta izindi. Nyamara dore ndabereka inzira irushaho kuba nziza.” (1 Abakorinto 12:31) Pawulo mu kubwbira ko bakwiye kwifuza impano ziruta izindi bigaragaza ko impano barimo birata zari impano zishira mugihe hari impano indashira. Muri iki gice cya 13 Pawulo garagaza ko urukundo ruhebuje byose. Bivuze ko Pawulo ari kwigisha abakorinto ko ibyo bakora byose niba nta rukundo ntacyo bimaze. 

Hari benshi bibeshya nk’uko byari mu itorero ry’I korinto bibwira ko kuvuga mu indimi nyinshi, yewe niz’Abamarayika bivuze indimi zitazwi ko aribyo bigaragaza ko umuntu akuze yewe akomeye mu gakiza. Oya ahubwo urukundo rwa ‘AGAPE’ urukundo rwo kwiyegurira Imana ukayikuda n’umutima, umubwenge n’ubugingo bwawe bwose warangiza ugakunda abandi nk’uko wikunda urwo nirwo rukundo Imana ishaka. Naho kuvuga cyane, kubwiriza, kwemeza abantu ntacyo bimaze igihe bidashingiye ku rukundo. Abasobanuzi ba Bibiliya ntibavuga rumwe ku byo Pawulo yashakaga kuvuga igihe yavugaga “kuvuga mu ndimi z'abantu n'abamarayika.” Bamwe bagaragaza ko ubwo bwari uburyo busanzwe bwo kuvuga abantu bafite impano yo kuvuga neza “eloquent specch.”  Abandi berekana ko uyu murongo uba mu rwego rwo kuganira ku mpano z'Umwuka cyane cyane impano y'indimi. Kubwibyo bumva ko bigomba kwerekeza ku mpano yo kuvuga mu ndimi. Ibisobanuro byombi birashoboka. Abanyakorinto mu byukuri bahanganye n’ibi bibazo byombi, kandi ntatekereza ko bishoboka cyane ko Pawulo yashakaga ko Abakorinto bamenya ukuri ko: Imvugo nziza cyane ishobora kuvugwa ariko ibivugwa ntagaciro bifite igihe nta rukundo rurimo. Ikindi  ni uko  impano yo kuvuga mu ndimi ishobora gukoreshwa mubwikunde, uburyarya no mubuyobe. Bityo waba ufite impano yo kuvuga neza, ubangutse mu magambo, cyangwa ufite impano yo kuvuga indimi nyinshi abantu bavuga, ariko nta rukundo uba uvuga ubusa, uba umeze nk’icyuma kirangira gusa. Zirikana ko urukundo rurangwa no kwiyegurira Imana n’abantu bayo, ko arirwo rugaragaza ikigero uriho mu kwizera, atari amagambo menshi uvuga nubwo waba uvuga amagambo ava muri Bibiliya. 

Abakorinto bashimishwaga n'impano yo kuvuga mu ndimi. Impano y’Umwuka yo kuvuga mu ndimi ni ubushobozi butangwa n'Umwuka Wera bwo kuvuga mu rurimi utize. Ibyakozwe n'Intumwa 2 havuga uko Umwuka Wera yamanukiye intumwa ku munsi wa Pentekote bakavuga mu iindimi kavukire z’abantu bari bateraniye I Yerusalumu baje kwizihiza Pantekote. Abayahudi baturutse mu bihugu byinshi bari bateraniye i Yerusalemu kwizihiza pentekote. Abigishwa bavugaga mu zindi ndimi batize ariko abo bari baturutse mu yandi mahanga bakumva ari indimi z’I wabo kavukire. Pawulo avuga impano yindimi nkimpano yemewe y’Umwuka, kandi akagaragaza neza ko iyo ikoreshejwe neza, yubaka umubiri wa Kristo. Pawulo yakoresheje byinshi mu rwandiko rwa mbere yandikiye  Abakorinto kuva mu gice 12 kugeza mucya 14, abigisha gukoresha neza impano zose bahawe  harimo no kuvuga mu ndimi nyinshi. Abakorinto babonaga ko abavuga mu indimi nyinshi ari ingenzi kuruta abatavuga mu ndimi. Pawulo niko kubigisha ko  impano zose zari zidasanzwe, ko badakwiye kwibeshya ko impano yo kuvuga indimi nyinshi  aricyo cy'ingenzi muri byose. Iyo hajemo kumva ko impano rukana iruta izindi habaho kwirema ibice, kandi sibyiza. Niyo mpamvu muri iki gice cya 13, Pawulo agaragaza uko urukundo ari ingenzi. Nibyiza kugira impano nyinshi no kuzikoresha mu Itorero ariko igihe cyose impano zikoreshwa hadashingiwe kurukundo bihinduka ubusa. Pawulo avuga ko igipimo gikwiye cy'amagambo yacu atari ubwinshi bwayo, cyangwa indimi tuvuga, ahubwo ni urukundo.  Impamvu y'ibanze mu magambo yacu yose, mubiganiro byose igomba kuba urukundo. 

II. Kugira impano z’Umwuka sibyo bigaragaza ko uri umukristo, umukozi w’Imana nyakuri, ahubwo urukundo ruranga uko ukoresha izo mpano nirwo rugaragaza ikigero uriho nk’uwizera Yesu, ukorera Yesu. (V.2)

Pawulo ati ‘nubwo nagira impano nkamenya ibihishwe byose, yewe nubwo nagira kwizera gukuraho imisozi ariko nta rukundo nta cyo mba ndi cyo.' Isi turimo none iri mu buyobe bukomeye aho usanga abantu biruka hirya no hino ngo babarondore, cyangwa birukira aho bakora ibitangaza, muri make usanga abantu biruka inyuma y’ibitangaza aho kwiruka inyuma yagakiza kazanywe n'urukundo Imana idukunda.  Birashoboka cyane ko abantu bahishura ibihishwe ariko nta rukundo bafite, bakora ibitangaza bikomeye ariko ntarrukundo bafite. Muyandi magambo birashoboko cyane ko abantu bakoresha impano z’Umwuka ariko atari ab’Umwuka. Kuko impano itandukanye cyane n’agakiza. Agakiza kava ku rukundo Yesu yagaragaje ubwo yatwitangiraga ku musaraba. Iyo usobanukiwe urwo rukundo nibwo ubasha kwizera Yesu kugirango agushoboze kugendera mu rukundo nk’uko yarugaragaje.  Muri Matayo 7: 13-23 ubwo Yesu yavugaga ko dukwiye kunyura mu irembo rifunganye, kumurongo wa 22 agaragaza ko hari benshi baziregura bavuga ko bakoraga ibitangaza mu izina rya Yesu, bahanuraga mu izina rya Yesu, birukanaga  abadayimoni mu izina rya Yesu. Ku murongo wa 23 Yesu ati “ nibwo nzaberurira nti “ Sinigeze kubamenya nimumve imbere mwa nkozi z’ibibi mwe.” Ibi bivuze ko hari abantu bakoresha izina rya Yesu ariko Yesu atabazi. Kandi ntabwo igihe cyari cyagera ngo Yesu yerure abihakane. Kumurongo wa 16 wo muri Matyo 7, Yesu avuga ko bene abo tuzabamenyera ku mbuto zabo. Ese niba umuntu akora ibitangaza ariko nta rukundo agira, ibyo bitangaza bivahe?  Ikitugira ibirangirire ntabwo ari ibitangaza dukora mu izina rya Yesu, ahubwo urukundo ruturanga mu byo dukora byose niryo rw'ingenzi. Birashoboka ko Imana yaha umuntu impano ariko wa muntu akayikoresha nabi. Niyo mpamvu igikuru ari ukugira urukundo kuko tuzabona muri iki gice ko urukundo ruzahoraho, mugihe gukora ibitangaza byo bizarangira, bivuzeko dukwiye kuharanira kugira iyi mpano izahoraho ariyo URUKUNDO. 

III. Kwitanga kwawe siko kugaragaza ko ufite urukundo ahubwo urukundo utangana nirwo rutuma kwitanga kwawe kuba uku kuri  (3)

Ku murongo wa 3, Pawulo ati ‘naho natanga ibyo ntunze byose, yewe nkitanga ngo ntwikwe ariko nta rukundo ntacyo byamarira. Kamere ya muntu irimo kwiyemera, gushaka kugaragara uko tutari. By’umwihariko mu muco wacu Abanyarwanda harimo kwihishira cyane yewe no mu bibi, aho usanga umuntu ashobora gukora ibihabanye nibiri mu mutima we agambiriye gushimisha abantu cyangwa gushimwa n’abantu. Ariko Pawulo ari gutanga inama nziza ivuga ko urukundo arirwo rukwiye kudusunikira gutanga aho kwitanga byo kwitanga gusa. Hari abantu benshi bahabwa amazina kubera uko bazwiho kwitanga, ese uko kwitanga kuba gushingiye kuki? Ku kumenyekana? Kugushimisha abantu? Cyangwa ku rukundo ndukunda Imana n’abantu bayo?  Urukundo nirwo munzani nyakuri, reka tureke kwiyicira ubuzima dushaka gushimisha abantu, ahubwo dushyire imbere gukora ibishingiye ku rukundo.

Mbere yo gusoza reka nkwibutse ko iki ari igice cya mbere aho twabonye urukundo nk’igipimo gipima ubuzima bwacu abizera Yesu, mucyumweru gitaha tuzareba ibiranga urukundo (1Abakorinto 4-7). Intego yicyigisho cyacu uyu munsi yari uku kwibutsako   “Urukundo rutari urumamo, ahubwo rurangwa no kwiyegurira Imana n’abantu bayo (agape), niryo rugaragaza abakristo bukuri kuko naho wazura abapfuye ariko nta rukundo ntacyo bimaze.” Imana idushoboze kurangwa n’urukundo mubyo dukora byose kuko arirwo rugaragaza abo turibo. “ Udakunda ntazi Imana kuko Imana ari urukundo” 1 Yohana 4:8; “ Umuntu navuga ati “ Nkunda Imana” akanga mwene se aba ari umunyabinyoma, kuko udakunda mwene se yabonye atabasha gukunda Imana atabonye.” 1 Yohana 4:20

Icyumweru cyiza 

Pasiteri Kubwimana Joel

 

Comments

Popular posts from this blog

IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO: UMUNSI WA 1, 'MBERE NA MBERE IMANA'

Rev. Mbanzabigwi Michel: Umubyeyi, Umushumba n’Umubwiriza butumwa bwiza

IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO, UMUNSI WA 29, 'KWEMERA UMURIMO WAWE'