KWIBUKA MAHORO GIOVANNI




Kuwa 25 Mutarama 2016, Umubyeyi, abo mu muryango, inshuti n'abakunzi ba Mahoro Giovanni nibwo twumvise inkuru ibibaje y'urupfu ry'umunyamakuru twakunda kubwo gukorana umurava no kumenya kubana n'abantu. Benshi twamumenye ubwo yakoraga kuri Radio Salus, abari batuye mu Karere ka Huye twagiraga uburyo bwinshi duhura nawe, cyane cyane tuganira kubiganiro akora. Jye nk'umupasitori twahuzwaga cyane n'ikiganiro yakoraga ku cyumweru aho yazidukaga adushishikariza kujya gusenga ariko asimburanya indirimbo  zihimbaza Imana ahereye kuzaririmbwe n'amakorari, abahanzi bo mu Karere ka Huye mbere yo kujya hirya no hino. Twahuye kenshi tuganira kuburyo bwo guteza imbere imiririmbire, yasuraga korari akaziha inama z'uburyo bakora indirimbo zajya zica kuri za radiyo zitatundakanye kandi zifite ubutumwa bwubaka abanyarwanda.  

Urupfu rwe rwaratubabaje ariko na none rutwigisha kumenya kubana neza n'abantu bose ntavangura, no gukora neza tukiriho. Yagiye akiri muto ariko amaze gukora ibikomeye kandi byiza mu gihe cye. Mu kumushyingura twahuye turi benshi dusanga twese duhuriye ku kintu kimwe cyo gukomeza kuzirikana ibyo yakoze, bituma duhitamo gushyiraho itsinda ryo gukomeza kumwibuka no gukomeza umuco wo gusabana no kubana n'abantu bose amahoro. Uyu munsi hari bamwe baraduhagararira bajya gushyira indabo ku mva ye i Huye/Ngoma, ariko n'abandi aho turi hirya nohino mu Rwanda, i Burundi, DR-Congo nahandi hirya no hino ku isi, dukomeje kuzirikana ibiganiro byiza yatanze byagiye bitwubaka cyane cyane HAMBERE HANZE, ikiganiro cyahaye benshi ubumenyi ku mateka yibyabaye ku isi yacu, no kumenya ibyo twabyigiraho. 

Umubyeyi we ndamuzi neza ko ari umumama ukunda Imana kandi ukomeye mu gakiza, reka nawe akomeza kuba urugero rwiza ko bishoboka kurera umwana ukamutoza kubana n'abantu bose atavangura.  Nk'uko Ijambo ry'Imana rivuga "Uhereye none hahirwa abapfa bapfira mu Mwami." Umwuka nawe aravuga ati " Yee, ngo baruhuke imihati yabo, kuko imirimo yabo ijyanye na bao ibakurikiye." Ibyahishuwe 14:13 

" Gira umutwe wo kwezwe uzabe muri icyo gitaramo cyo mu ijuru", aya ni amagambo yo mu indirimbo "IGITARAMO CyO MU IJURU" ya korari Integuza AEBR Butare, Giovanni uko yasuraga Korari cyangwa yaje kurusengero yasabaga ko iyi ndirimbo iririmbwa, inshuro nyinshi yabaga ari kuri Radio Salus ya shyiragamo iyi ndirimbo. Reka natwe tugire umwete wo kwezwa tuzabe mu gitaramo cya bera mu ijuru, hamwe n'abatubanjirije barimo Mahoro Giovanni.

Tuzahora tukwibuka muvandimwe Mahoro Giovanni

Pasitori Kubwimana Joel

Comments

Popular posts from this blog

IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO: UMUNSI WA 1, 'MBERE NA MBERE IMANA'

Rev. Mbanzabigwi Michel: Umubyeyi, Umushumba n’Umubwiriza butumwa bwiza

IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO, UMUNSI WA 29, 'KWEMERA UMURIMO WAWE'