IBIRANGA URUKUNDO (1Abakorinto 13:4-7)
Iriburiro Intego Nkuru: “Kwihangana, kugira neza, kutagira ishyari,kutirarira, kutihimbaza, kudakora ibiteye isoni, kutikubira,kudahutiraho, kudatekereza ikibi kubantu, kutishimira gukiranirwa kw’abandi ahubwo kwishimira ukuri, kubabarira byose, kwizera byose, kwiringira byose, kwihanganira byose, ni rwo rukundo abana b’Imana dusabwa kugira.” Ku cyumweru gishize twaganiriye ku rukundo nk’igipimo gipima ubuzima bwacu abizera Yesu Kristo http://gasaboblessedhilli.blogspot.com/2021/01/urukundo-umunzani-upima-ubuzima.html Kuri iki cyumweru turakomeza kuganira kuri uru rwandiko rwa mbere Pawulo yandikiye Abakorinto igice cya 13:4-7. Nk’uko twabibonye biba byiza kubanza gusoma igice cya 12 kugirango umuntu abashe kumva neza ubutumwa buri muri iki gice bukomeza kugera mu gice cya 14. Uru rwandiko Pawulo yandikiye Abakorinto rwasubizaga ibibazo bitandukanye bari bafite mu itorero aho mu gice cya 12 kugeza ku cya 14 Pawulo avuga ku kibazo cy’impano z’Umwuka Wera. Aho mu Itorer...