Imana igiye gukora igikorwa gishya muri 2021 (Yesaya 43:16-21)

 

Iriburiro


Umwaka wa 2020 wari umwaka abantu benshi twari twiteza ibyiza byinshi mu buzima bwacu, bw’umuryango, amatorero n’igihugu. Ariko umwaka urangiye tubonye ko ijambo ry’Imana ari ukuri, ko ibyo twibwira nk’abantu bihabanye kure cyane n’ubushake bw’Imana. Binyuza mu cyorezo cya koronavirusi uyu mwaka twanyuze mu butayu ariko Imana idutungisha MANU. Ubwo akazi kari kahagaze dusabwa ku guma mu ngo zacu, twabonye kugiraneza kw’Imana. Twasobanukiwe neza ko burya tudatunzwe no kuba twakoze cyane, ahubwo ko dutunzwe n’ubuntu bw’Imana. Kuko ubwo twari twicaye mu ngo tutari gukora twakomeje kubaho kubw’ubuntu bw’Imana ntitwishe n’inzara, ntitwabuze kandi kugira abo dusangira n’ab kubyo Imana yaduhaye. Mu gihe dusoza uyu mwaka wa 2020, tugiye gutangiza uwa 2021 ndagira ngo nifashishe ubuhanuzi Yesya yahanuriye Abisirayeli, nguhanurere nk’ubwira ko “ IMANA IGIYE GUKORA IGIKORWA GISHYA MURI 2021.”

Ubuhanuzi bwa 2021: “ Reka kwihambira ku byashize, byibagirwe kuko Imana igiye gukora igikorwa gishya muri 2021, aho udakeka ko wagera, Imana igiye ku hakugeza, ibyo ubona ko bidashoboka nibyo Imana igiye kugushoboza.”

16Uhoraho wahanze inzira mu nyanja, yaciye akayira mu mazi magari, 17yimiriye amagare y'intambara n'amafarasi, yakumiriye ingabo n'abantu b'intwari, baguye ubutazegura umutwe, bahwekereye nk'itara hanyuma barazima. Uhoraho aravuga ati: 18“Ntimugakomeze kwihambira ku byabaye kera, ntimugahihibikanywe n'ibyahise. 19Dore ngiye gukora igikorwa gishya, ndetse ngiki ndagikozaho urutoki. None se ntimukibona? Ndahanga inzira mu butayu, nzavubura inzūzi ahari agasi 20Inyamaswa zizanyubaha, za nyiramuhari na za mbuni zizampa ikuzo. Koko nzatobora amasōko mu butayu, nzavubura inzūzi ahari agasi, bityo abo nitoranyirije nzabaha amazi yo kunywa. 21Abo bantu nabaremeye kumpesha ikuzo.” Yesaya 43:16-21 (BIR)

Kuki dukwiye kureka kwihambira kubyahise ahubwo tukabyibagirwa?

Muri kamere yacu abantu harimo guheranwa n’ibyatambutse, ibyahise. Usanga akenshi abantu bivuga ubutwari, ibyo bakoze mu bihe byahise, abandi ugasanga baganya ko hari ibyo bananiwe gukora, kugeraho. Ariko, ubwo Yesaya yahabwaga ubutumwa bwo kujyanira Abisirayeli bari mu bunyage, Imana itangira ibabwira kureka kwihambira ku byahise, no kudahangayikishwa n’ibyabaye kera. Hari impamvu eshatu jye nawe dukwiye kuba nk’Abisirayeli tukareka kwihambira ku byahise cyane cyane ibyabaye muri 2020:

  1. Kuko igikorwa gishya Imana igiye gukora muri 2021 kidashingiye ku mirimo myiza cyangwa mibi twakoze muri 2020, ahubwo kizashingira ku kuba Imana ariyo ivuze ko hari ikintu gishya igiye gukora muri 2021, dukwiye kwibagirwa ibyahise, ibyabaye muri 2020.
  2. Kuko ibyahise biba byarangiye, ahubwo tuba dukwiye gutumbira ibishya biri imbere.
  3. 3. Kuko buri gihe kigira ibyacyo dukwiye kwibagirwa no kureka guhangayikishwa nibya kera.

Igikorwa gishya Imana igiye gukora ni iki he?

Icyo gikorwa ni iki “Imana igiye guca inzira mu butayu kandi itembeshe amazi ku gasi (mu butayu)” ( V.19). Igikorwa gishya Imana igiye gukora ni ugufata ibibazo byawe, ibyo ubona ko bikomeye akaba aribyo icamo inzira yo gutabarwa kwawe. Imana igiye kurema amashimwe mashya mu buzima bwawe kuko igiye gukora ibikomeye wowe ubwawe utabasha. Umwaka wa 2020 wa kubereye ubutayu, ariko muri 2021 Imana igiye guca inzira yo gutabarwa kwawe muri ubwo butayu, bityo reka guhangayika. Umwaka wa 2020 wakubereye uwo kugwa umwuma kubera agapfukamunwa, ariko muri 2021 Imana igiye ku guhembuza amazi y’ubungingo.  

Ni iki wakora  kugirango wakire igikorwa gishya Imana igiye gukora muri 2021?

Kugirango tubashe kwakira igikorwa gisshya Imana igiye gukora muri 2021, hari ibintu bitatu by’ingenzi dukwiye kwitaho:

1. Hindura icyerekezo uve mu byakera ahubwo utumbira imbere uhanze amaso Imana (v. 18)

Ubahanuzi bwatubwiye ko dukwiye kwibagirwa ibyahise, yewe tukareka guhangayikishwa nabyo, bivuze ko dukwiye kurekeraho kureba inyuma ahubwo tukareba imbere. Reka umwaka wa 2021 ube uwo guhanga amaso Imana, dutumbire imbere dutegereze icyo igiye gukora, kandi ni ibyiza igiye gukora.  

2. Rekeraho guhangayikishwa n’ibyahise, ahubwo wizera Imana ko igiye gusohoza ibyo yavuze 

Aho gukomeza guhangayikishwa nibyahise bitazagaruka, reka umwaka wa 2021 ube uwo kwizera ko ibyo Imana yavuze no kubikora igiye kubikora. Kwizera ni ukudashindikanya, iyo gushindikanya kuriho nta kwizera kuba guhari. Niyo mpamvu dukomeje kwibutsa ko dutangiye guhangayikishwa ni byahise, cyangwa ibyabaye muri 2020 ngo tureke kwizera Imana. Kandi twibuke ko muri 2020 twatangiye gukoze imitwe y’intoki ku gukora kw’Imana, ubwo yadutungaga mu buryo tutari tumenyereye. Ese ko abakomeye bafite ubushobozi bwo kwirinda bwose bagiye barware COVID-19, abandi ikabahitana, twe twarushije iki abandi? Imana yarahabaye, bityo reka tuyizere kuko muri uyu mwaka wa 2021 igiye gukora igikorwa gishya kizanezeza ubuzima bwacu abayizera.

3. Haranira gukora icyo Imana yakuremeye, KUYIHESHA IKUZO (ICYUBAHIRO) (V.21)

Imana yaturemeye ikintu kimwe, KUYIHESHA ICYUBAHIRO DUKORA IBIYINEZEZA.  Mu muryango usanga umwana wumvira, ukora ibyo ababyeyi bamusabye ariwe uhabwa ibyo yifuza byose, kandi usanga ababyeyi bamukunze kandi bamwishimiye badatinya ku murata mu bandi. Imana nk’umubyeyi wacu ishaka ko dukora ibiyinezeza. Reka uyu mwaka wa 2021, uzabe uwo gukomeza kuramya Imana, bivuze gukora ibinezeza Imana, bityo nta kabuza tuzakira igikorwa gishya igiye gukora. Reka imyambarire yacu, imirire, iminywere, imibanire yacu n’Imana n’abantu bizahinduke ibikorwa byo kuramya. Bivuze ko tuzabikorwa mu buryo buhesha Imana icyubahiro. Niduhesha Imana icyubahiro, izatunezerwa ikore ibyo yavuze. 

Umusozo

Mbere yo gusoza ndangira ngo, uyu murongo uzakubere umurongo w’umwaka wa 2020 “Dore ngiye gukora ikintu gishya, ubu ko kigiye kwanduka ntimuzakimenya? Nzaharura inzira mu butayu, ntembeshe imigezi mu kidaturwa." (Yesaya 43:19) BY

“19Dore ngiye gukora igikorwa gishya, ndetse ngiki ndagikozaho urutoki. None se ntimukibona? Ndahanga inzira mu butayu, nzavubura inzūzi ahari agasi.”  Yesaya 43:19) BIR

“ Reka kwihambira ku byashize, byibagirwe kuko Imana igiye gukora igikorwa gishya muri 2021, aho udakeka ko wagera, Imana igiye ku hakugeza, ibyo ubona ko bidashoboka nibyo Imana igiye kugushoboza.”

Mbifurije Umwaka mwiza wo gutumbira Imana, kuyizera no kuyihesha icyubahiro kugirango twakire igikorwa gishya igiye gukora muri 2021.

 Pasitori Kubwimana Joel

Harvest Bible Fellowship-Rwanda- Mahoko

 

Comments

Popular posts from this blog

IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO: UMUNSI WA 1, 'MBERE NA MBERE IMANA'

Rev. Mbanzabigwi Michel: Umubyeyi, Umushumba n’Umubwiriza butumwa bwiza

IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO, UMUNSI WA 29, 'KWEMERA UMURIMO WAWE'