Emanweli: ‘Imana iri kumwe natwe’ Matayo 1:18-25

Iriburiro 

Intego:  Kumenya ko “ Kuba Imana iri kumwe natwe byatumaze ubwoba, bituzanira kubabarirwa ibyaha bityo tubasha  gukora ibyo ishaka.”

Noheri ni ukwizihiza ivuka rya Yesu, usanga hari abatizihiza ivuka rya Yesu kuri iyi tariki ya 25 z’ukwezi kwa 12 bitewe n’uko atariyo tariki nyayo Yesu yavutseho. Kuri iyi tariki ya 25/12 mu bwami bw’Abaromani bizihizaga umunsi mu kuru w’izuba basengaga nk’ikigirwamana . Ubwo ubukristo bwari bumaze gusakara I Roma, abakristo bahawe umudendezo wo gusenga nyuma y’imyaka mwinshi ya karengane, abizera Yesu mu rwego rwo kwirinda kujya kwizihiza izuba, kuri iyi tariki ya 25/12/ bo batangiye kwizihizaho ivuka rya Yesu. Usomye Matayo 2:1-2, Luka 2:8-20 Tubona habaho abanyabwenge, abungeri baza kwizihiza ivuka rya Yesu. Bivuze ko umunsi Yesu yavutseho bigaragara muri bibiriya ko habayeho kwishima, kumuramya no kumutura mature. Kuba itariki nyayo yavukiyeho itazwi no kuba abizera batubanjirije barahisemo ko kuwa 25/12 za buri mwaka habaho kwizihiza ivuka rya Yesu nta cyaha kirimo yewe ntanubwo ari ukunyuranya na Bibiliya kuko tubonye ko abanyabwenge n’abungeri bayobowe n’Imana kuza kwizihiza ivuka rya Yesu. Tudatinze ku kuvuga impamvu twizihiza ivuka rya Yesu kuri iyi tariki, uyu munsi turarebe ku insanganyamatsiko igiri iti “Emanweli: Imana iri kumwe natwe” Matayo 1:18-25.

1.      Imana iri kumwe natwe bivuze iki?

Eamanweli bivuze ngo ‘ Imana iri kumwe natwe.’ Ese bivuze ko mbere y’ivuka rya Yesu, Imana itari kumwe n’abantu bayo, cyangwa nibyo yaremye? Nyuma yo gukora icyaha kwa Adamu na Eva ( Itangiriro 3: 4-7) habayeho ko umubano utaziguye bagiranaga n’Imana uvaho (Itangiriro 3:8-24) ariko Imana itanga isezerano ryo kuzongera kwiyunga n’urubyaro rwa Eva ( Itangiriro 3:14-15). Ukuvukira mu isi kwa Yesu kwari ugosohora kw’isezerano ry’Imana ryo kongera gushyiraho umubano utaziguye hagati y’Imana n’abantu. Bityo aha Emanweli bivuze ko Yesu yari Imana 100/100 iri mu bantu yambaye akamero ku muntu. Ntibyoroshye ku bantu kumva uko Imana ikomeza kuba Imana 100/100 kandi yambaye umubiri. Ariko ibidashobokera abantu bishobokera Imana kuko ishobora byose, ishoboye kwigira umuntu kandi igakomeza kuba Imana.  Soma Yohana 1:1-12, n’Abafilipi 2:5-7 urabona ko: Yesu ari Imana yaremye byose kandi akaba  Imana yigize umuntu ibana n’abantu. Mu myaka 33 Yesu yamaze ku isi yari Imana iri ku mwe n’abantu, kandi na nyuma yo gupfa no kuzuka kwe yakomeje kubana n’abantu bose mu buryo bw’Umwuka  ( Matayo 28:20, Yohana 14:18, ….)

2.      Kuki Imana yemeye kuza kubana natwe?

Icyaha cya Adamu na Eva uretse kuzana urupfu cya tumye habaho umubano uziguye hagati y’abantu n’Imana. Abantu bake nibo bagiraga umubano utaziguye n’Imana bitewe nibyo ishaka kugeza ku bantu. Yewe hari aho Imana yageze yicuza icyatumye irama abantu kuko kwibwira kwabo kwari kubi. None kuki Imana yageze aho yemera kuza kubana natwe abantu kandi turi babi? Tuyigomera? Hari impamvu nyinshi twavuga ariko reka uyu munsi tuvuge eshatu gusa.

I.                   Imana yemeye kuza kubana natwe kugirango ituzanire ihumure, itumare ubwoba. (v.20; Luka 2:8-11) 

Icyaha cya Adamu na Eva cyazanye gutinya Imana, Yesu azana gutinyuka kwegera Imana (Itangiriro 3:8). Ubwo Imana yajyaga iza kuganiriza Adamu na Eva ntabwoba bagiraga, ariko nyuma yo gukora icyaha, ubwoba bwo kwegera Imana bwarabatashye, yewe Imana birangira ibirukanye mu ngombyi ya Edeni. Icyaha kizana ubwoba, kwitakariza icyizere, kugira ihungabana, ariko Imana mu rukundo rwayo yateye intambwe ya mbere yo kutubwira twe abanyabyaha ngo ‘mwitinya’. Ijambo witinya abasesenguzi ba Bibiliya bagaragaza ko riri muri Bibiliya inshuro zingana n’iminsi igize umwaka, bivuze ko buri munsi Imana iba itubwira kutagira ubwoba. Ubwo Malayika yabonekerega Yozefu mu inzozi ijambo rya mbere ryari ‘witinya’, ubwo Malayika yabonekeraga abungeri abajyaniye inkuru nziza yo kuvuka kwa Yesu ijambo rya mbere ya babwiye ni ‘mwitinya.’ Imana yigize umuntu iza mu isi nka Yesu kugirango tubwirwe ihumure, tubwirwe ko tudakwiye gutinya kuko Imana iri kumwe natwe.  

II.                 Imana yemeye kuza kubana natwe kugirango idukize ibyaha (V.20)

 Kubera kutumvira kwa Adamu na Eva icyaha cyinjiye mu isi, kubwa Yesu kubabarirwa ibyaha birashoboka. Ubwo Imana yahamaraga Aburahamu isezerano yamuhaye ryari ko mu rubyaro rwe arimo amahanga yose azahererwa umugisha. Uwo mugisha nta wundi ni Yesu ntama w’Imana ukuraho ibyaha. Imana yigize umuntu kugirango isohoze isezerano yatanze Adamu na Eva bakimara gucumura, ko izashyira urwango hagati y’urubyaro rw’umugore ariwe Eva muri kiriya gihe, Itorero mu gihe cyacu n’urubyaro rwa satani wari wihaye ishusho y’inzuko muri kiriya gihe. Ubwo Yozefu yabwirwaga izina azita umwana Mariya yari kubyara kubw’Umwuka Wera, ari ryo Yesu bivuze umukiza, yabwiwe ko ariwe uzakiza abantu be ibyaha. Imana yigize umuntu kugirango twe abanyabyaha tubone igisubizo cy’ibyaha byacu. Kwizera Yesu niyo nzira yonyine yo kubabarirwa ibyaha. Bityo igihe twizihiza kuvuka kwa Yesu nibyiza kuzirikana ko ariwe ukuraho ibyaha byacu, bityo duharanire kwihana no gukiranukira Umwami Yesu.

III.             Imana yemeye kuza kubana natwe kugirango itubashishishe  gukora ubushake bwayo.(v.24; Matayo 2:1-2)

Icyaha ni uguhusha intego, kunyuranya n’ubushake bw’Imana, ariko Yesu yaje kugirango adushoboze guhamya intego ariko gukora ubushake bw’Imana. Twakomeje kuvuga kuri Adamu na Eva kuko mu Itangiriro niho tubona itangiriro rya byose. Ukunanirwa kumvira Imana, gukora ubushake bw’Imana nibyo byazanye icyaha mu isi. Bityo Yesu we yaje kugirango adushoboze gukora ubushake bw’Imana. Ubwo Yozefu yarimo yigira inama yo kubenga Mariya rwihishwa, yasobanuriwe ko inda atwite ari iy’Umwuka Wera, bityo abwirwa kurongora umugeni we nk’uko yari yarabiteganije. Ku murongo wa 24 Yozefu akangutse ngo yagenje uko yabwiwe. Bivuze ko yakoze ibyo Imana ishaka. Gukora ubushake bw’Imana ni ukuyumvira, ni ukuyiramya ariko gukora ibinezeza Imana. Muri Matayo 2:1-2 tubona Abanyabwenge baza kuramya Yesu akivuka nk’uko bari bayobowe n’inyenyeri y’Umwami Yesu. Ubwo Herode yababwiraga kuza kumubwira aho Umwami yavukiye, tubona ko ngo baburijwe n’Umwuka mu iznira gusubira kwa Herode. Bivuze ko bumviye Imana,ntabwo bashyize imbere ubwenge bwabo ahubwo nk’uko Yobu 28:28 kubaha Uwiteka ni bwo bwenge kandi kuva mu byaha ni ko kujijuka. Nk’uko Pawulo yabivuze ‘nshobozwa byose na Kristo umpa imbaraga’ Abafili 4:13. Ntabwo twakwishoboza gukiranuka, gukora ubushake bw’Imana, cyane ko satani aba ashaka ko duhusha intego ariyo guhesha Imana icyubahiro. Bityo Yesu yaje mu isi, abana natwe kugirango atwigishe, kandi adushoboze twese abamwizera gukora ubushake bw’Imana.   

Reka dusoze tuzirikana ko Imana ishaka ko tuba Abanyabwenge tukayiramya, kandi kuramya Imana bikorwa mu kuri no mu Mwuka bivuze ko dusabwa kuba turi kumwe na Yesu we Kuri kandi akaba na Jambo w’Imana kugirango tubashishwe gukora icyo twaremewe GUHESHA IMANA ICYUBAHIRO. Zirikana ko intego nyamukuru y’icyigisho itubwira ngo “ Kuba Imana iri muri twe byatumaze ubwoba, bituzanira kubabarirwa ibyaha bityo tubasha  gukora ibyo ishaka,” bityo ureke kugira ubwoba kuko Yesu ari kumwe natwe, ahubwo uharanire kwihana ibyaha kuko ari we utubabarira kandi uharanire gukora ibyo Imana ishaka.

Imana iri kumwe natwe, Noheri nziza kuri mwese

Pasitori Kubwimana Joel

Harvest Bible Fellowship Rwanda- Mahoko

Comments

Popular posts from this blog

IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO: UMUNSI WA 1, 'MBERE NA MBERE IMANA'

Rev. Mbanzabigwi Michel: Umubyeyi, Umushumba n’Umubwiriza butumwa bwiza

IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO, UMUNSI WA 29, 'KWEMERA UMURIMO WAWE'