Nehemiya 2:1-8: Gukoresha akazi dukora mu kubaka ubwami bw'Imana

Iriburiro 

B.I: "Umwanya wose ukoramo Imana yawugushyizemo ngo uwukoreshe mu kubaka ubwami bwayo aha ku isi."  

Usanga akenshi gukorera Imana bifatwa nk'ibya pasitori, abaririmbyi, abahanuzi, abitwa abanyamasengesho mbese abagaragara mu Itorero. Ariko inshingano nkuru Yesu yasigiye abigishwa be ireba abizera Yesu bose. Bityo bivuzeko umuntu wese wamaze kwizera Yesu, aho ari hose, mu kazi akora kose, asabwa kubaka ubwami bw'Imana ahindurira abantu kuba abigishwa ba Yesu Kristo. Uyu munsi mu materaniro twakoze mu rugo twabonye ko Nehemiya yakoresheje umwanya yakoraga wo kuba umuziritsi wa vino, umuhereza I bwami kugirango abone uburenganzira bwo kujya gusana I Yerusalemu. Twibanze ku kuganira kuruhare akazi dukora kagira mu kwagura ubwami bw'Imana. Tugendeye kuri Nehemiya ibi bintu bine byadufasha kubasha gukoresha akazi dukora mu kubaka ubwami bw'Imana aha ku isi. 

1. Imana ikwiye kuba iri muritwe kuburyo bugaragara mu bikorwa dukora. 

Nehemiya yari umunyagano, kwizerwa kugeza kukuba umuhereza w'umwami ni uko yari afite Imana igaragarira mubyo akora. Ese aho ukora: kwa muganga, ku ishuri, mu buyobozi bwa leta cyangwa ibigo byigenga, mubucuruzi, ubwubatsi,  ... Imana ikurimo abantu barayibona? Reka ibyo ukora, bigaragaze ko wamenye Imana kandi ko ariyo ushyize imbere yabyose.  

2. Kubabazwa n'abanyabyaha bikwiye kudutera ishyaka ryo kubabwira ubutumwa bwiza. 

Nehemiya yumvise amakuru ko I Yerusalemu habaye amatongo bimutera agahinda. Ariko yarenze agahinda asaba kujya gusana i Yerusalemu. Hanze aha hari abantu benshi bakomerekeye mu rushako, mu matorero, mu kazi bakora, mu byaha, aba bose bakaneye aba basana, ntabwo bakaneye ababacira imanza. Akazi ukora, ubutunzi ugakuramo wa bikoresha mu gutuma benshi bagera kuri Yesu.  Reka tugirire agahinda abaguye, abari gusukuma, abatarihana, tubabwire ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo bwo buzana ubwami bw'Imana muri twe. 

3. Gukorera kuri gahunda no mu mucyo byadufasha mu gukoresha akazi dukora mu kubaka ubwami bw'Imana. 

Nehemiya ntabwo yahagurutse ngo yihute ajye I Yerusalemu, ahubwo yasabye inzandiko, agenda ibyo agiye gukora bizwi n'igihe azagarukira ku kazi ke kizwi. Abakristo dusabwa kugira gahunda isobanutse aho dukora hose. Dukwiye kandi gukorera mu mucyo nta buryarya cyangwa ubwiru. Ibi bituma tuba abo kwizerwa bityo  benshi bakatwifuza yewe n'abakomeye. Mu gukorera mu mucyo dukwiye guhagarara ku kuri niyo abakoresha bacu baba batabyumva. Dusabwa kumvira Imana kuruta abantu. Ese ubukristo bwawe ni igisubizo cya ruswa iyo ariyo yose? Ese ubukristo bwawe n'igisubizo cy'amakimbirane ku kazi? Niba turi ab'umucyo koko reka akazi dukora tugakore muri gahunda no mu mucyo tudatinya guhamya Yesu dushize amanga. 

4. Reka ibyo dukora byose tibikore kubw'icyubahiro cy'Imana.  

Kumurongo wa 8, Nahemiya aravuga ngo " umwami arabinyemerera, abitewe n'ukuboko kwiza kw'Imana yanjye kwari kundiho." Nehemiya ntabwo yafashe kwemererwa n'umwami nkaho biturutse kuriwe, ku gukora neza kwe, cyangwa ubwenge bwe, ahubwo yakomeje kuzirikana ko Imana ariyo yatumye yemererwa. Usanga akenshi abantu twiha icyubahiro, twirata imbaraga, ubwenge, imiryango, ubutunzi, iyo hari ibyo tugezeho. Ariko burya nk'uko Pawulo abivuga " Nshobozwa byose na Kristo umpa imbaraga. " Abafilipi 4:13. Ese ibyo ugezeho byose wemera ko Imana ariyo ibikugejejeho? Reka iteka aho dukorera abantu bumve kandi babone ukuboko kw'Imana yacu mubyo tuvuga kandi dukora.Reka Imana abe ariyo igaragara mu kwishimira ibyo tugezeho, aho kuba twe. Bityo niyo twaba tutavuze abatizera Imana bahereko bahimbaze Data wo mu Ijuru. Matayo 5:16 

Nehemiya yakoresheje umwanya we mu gihe cye asana I Yerusalemu. Reka natwe mu gihe cyacu dukoreshe imyanya Imana yaduhaye mu nzego zitandukanye, mu kazi gatandukanye twubake ubwami bw'Imana. 

Icyumweru cyiza 

Pasiteri Kubwimana Joel


Comments

Popular posts from this blog

IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO: UMUNSI WA 1, 'MBERE NA MBERE IMANA'

Rev. Mbanzabigwi Michel: Umubyeyi, Umushumba n’Umubwiriza butumwa bwiza

IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO, UMUNSI WA 29, 'KWEMERA UMURIMO WAWE'