Luka 22:31-32: Ubusabe bwa Satani n'isengesho rya Yesu

Iriburiro 


Big Idea: " Umurimo wa Satani ni ukugerageza kugusha abizera ngo abone abo azarimbukana nabo, mugihe umurimo wa Yesu ari ugusabira abizera kwihangana kugeza ku kunesha ngo bazabane na we iteka mu ijuru."  

Mbere yo kubambwa ku musaraba, abinyujije kuri Petero, Yesu yaburiye abigishwa be ko Satani ya basabye ngo 'abagosore' muyandi magambo ngo abagerageze. Kuko Petero yari ashabutse kandi akunda kuvuga cyane, ikindi ya kundaga Yesu cyane, ni we Satani yashakaga kugusha mbere yo gutembagaza abandi. Nubwo yari mu si ariko Yesu nk'Imana ishoborabyose yari  azi imigambi ya Satani, niko kuburira Petero amusaba ko namara guhinduka, namara kwihana, kubyuka nyuma yo gukubwitwa hasi no kwihakana Yesu, ko akwiye gukomeza abandi. Ubwo twaganiraga kuri iyi mirongo (Luka 22:31-32) twabonye ibintu bitatu Satani akora nk'umurezi w'abizera, n'ibindi bitatu Yesu akora nk'Umuvugizi w'abizera. 

1. Satani aturega imbere y'Imana, Yesu we akatuvuganira  

Iyo usomye Ibyahishuwe 12:10, ubona ko umurimo wa Satani mu ijuru ari ukurega abizera amanywa n'ijoro. Naho muri 1Yohana 2:1-2,  tubona ko umurimo wa Yesu Kristo ari ukutuvuganira. Ubwo Yesu yari agiye kubambwa Satani yahise yiruka ajya kurega abigishwa yewe agera aho asaba ko abagosora. Ntabwo Satani yahagurutse ngo atangire gusaba kugosora abigishwa ntacyo abarega. Mu myaka itatu abigishwa bari bamaze bagendana na Yesu hari byinshi bagiye bateshukaho, gutonganira umukuru muribo, kuzana ababyeyi babo gusaba imyanya y'icyubahiro, gushindikanya n'ibindi. Natwe ibihe turimo bya Koronavirusi hari ibirego byinshi Satani ari kujyana imbere yi Mana. Hari abateshutse ku gusenga, abatagitanga amaturo, abategereje kongera kwegera Imana ari uko insengero zifunguwe, abari gukoresha iki cyorezo mu gushaka intonke, n'ibindi Satani ari gukoresha mu kurega abera, asaba guhabwa kubagosora.   Imana ishimwe ko mui juru tudafite yo umurezi wacu gusa, ahubwo dufiteyo  Yesu utuvugira. 

2. Satani asaba ko tugosorwa,dushungurwa,tugeregezwa, Yesu akatuburira 

Yesu yabwiye Simoni Petero ko 'Satani yabasabye ngo bagosorwe.' Bivuze ko Satani yashakaga ko abigishwa ba Yesu bose bashungurwa, bageragezwa. Petero nyuma yo kuburirwa yihagazeho yatura ko yiteguye gupfana na Yesu. Ariko nk'uko Yesu yabimubwiye yamwihakanye gatatu. Icyiza Petero yicujije icyaha yakoze, uko niko guhinduka. Ntabwo yari gukomeza abandi we atarakomera, Umwuka Wera amanukiye intumwa, uyu munyabwoba (Petero) niwe washize amanga abwiriza imbaga y'abantu yerura ko Yesu ari we ukoze ibyo bari kubona.  Nk'uko yabigenje kuri Yobu, Satani yashakaga kugaragaza ko abigishwa bakurikiye Yesu kubw'ibintu, atari kumwizera gusa. Ariko kuko Yesu yahise aburira Petero n'abagenzi be ababwira imigambi Satani abafiteho, byashoboje Petero kwibuka ibyo Yesu yavuze arihana. Kuko atubereye maso, Yesu ajya aduhishurira imigambi, ubusabe bwa Satani ku buzima bwacu. Satani aziko afite igihe cyo gukora gifite iherezo bityo akora amanywa n'ijoro ashaka abo kugusha. Reka twirinde kugwa mu mitego ye, cyane ko Yesu yayihishuriye abamwizera.  COVID-19 ni rumwe mu rutaro Satani yemerewe gukoresha mu kugosora abizera, ariko nk'uko Yesu yabihishuriye abigishwa be, natwe Ijambo ry'Imana ridusaba kwihanganira ibitugerageza kugeza twemewe. Kuko nyuma yo kwmerwa hari ikamba ry'ubungingo (Yakobo 1:12). Hari benshi Satani yagosoje COVID-19 ubu bakab bari hasi baraguye, reka twigire kuri Petero twihane twongere tubyuke kandi dukomeze abandi bacitse intenge.  

3. Satani yifuza ko twagwa tukarambarara, Yesu adusabira guhinduka, kwihana, kubyuka tugakomeza abandi 

Kuko Satani ari umwanzi w'Imana, kandi akaba ashaka abo azarimbukana nabo, ibyo akora byose bigamije gutandukanya abantu n'Imana. Satani yifuza kubona abantu baryamye, barambareye mu byaha. Ariko Yesu adusabira gukomera, kwihana no guhinduka kugirango tubashe gukomeza abandi bari kugeragezwa. Satani yagushije Petero mu cyaha cyo kwihakana Yesu, ariko kuko Yesu yari yamusabiye kudacogora mu kwizera kwe, Petero yibutse amagambo ya Yesu aricuza, yihana icyaha cye. Natwe hari benshi cyane, iyi covid-19 yatumye bihakana Yesu. Benshi baretse guterana kwera ngo insengero zirafunze. Abandi baretse gutanga amaturo na kimwe mu icumi ngo abapasitori nti turi kubabona  ku ruhimbi babidusaba. Abandi amakuru bumva yibisabwa ngo insengero zongere gufungurwa usanga abaca intege. Ariko ibuka ko turi kugosorwa kandi ko dukwiye kunesha  kuko Yesu ari kumwe natwe kandi yaduhishuriye imigambi ya Satani yose.  


Wowe wasobanukiwe neza ko iri ari igosorwa turimo, ishungurwa turimo, ukaba umeze nka Petero waramaze guhinduka, kwihana, tera intambwe yo gukomeza abandi. Reka kandi tuzirikane ko nubwo Satani ashaka kutugeregeza ngo tugwe turambarare, Yesu we adusabira gukomera no kudacogora mu kwizera kwacu. Kandi n'igihe twacongoye tukagwa, Yesu adusaba kubyuka, tukihana, tukamusaba imbabazi yiteguye kutubabarira no kuduha imbaraga zo kugomeza abandi.  

Icyumweru cyiza 

Pasitori Kubwimana Joel

Comments

Popular posts from this blog

IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO: UMUNSI WA 1, 'MBERE NA MBERE IMANA'

Rev. Mbanzabigwi Michel: Umubyeyi, Umushumba n’Umubwiriza butumwa bwiza

IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO, UMUNSI WA 29, 'KWEMERA UMURIMO WAWE'