COVID-19 Igishakwe Kitwibutsa ko Ubuntu bw'Imana Buduhagije
Kandi kugira ngo ne guterwa kwishyira hejuru kurenze ibikwiriye
ni uko nahishuriwe ibikomeye cyane, ni cyo cyatumye mpabwa igishākwe cyo mu
mubiri, ari cyo ntumwa ya Satani yo kunkubita ibipfunsi, ngo ne kwishyira
hejuru kurenza ibikwiriye. 8Kuri icyo kintu ninginze Umwami wacu gatatu ngo kimvemo. 9Ariko arampakanira ati “Ubuntu bwanjye buraguhagije, kuko aho
intege nke ziri ari ho imbaraga zanjye zuzura.” Nuko nzanezerwa cyane kwirata
intege nke zanjye, ngo imbaraga za Kristo zinzeho. (2 Abakorinto 12:7-9)
Kuba yari yarahishuriwe byinshi, Pawulo yari azi neza ko byashoboraga ku mutera kwishyira hejuru, kwiyumva, kwishingikiriza kubyo azi. Ariko iki gishakwe yari afite ngo cyari icyo kumwibutsa ko mu ntege nke ze ariho Imana igaragarira. Ibi Pawulo yarabyemeye yewe yiyemeza kuzajya yishimira intege nke ze kugirango imbaraga za Kristo zimuzeho. Aha duhita tubona ko Pawulo yari azi neza ko Kristo ariwe buntu bw'Imana bumushoboza mu ntege nke ze. Bityo natwe iyi COVID-19 yaje mu gihe isi yari ikataje mu kwishyira hejuru, imbere, gushaka kwigenga. Haba mu nsengero, mu butegetsi bw'ibihugu, mu bahanga, hirya no hiso mu bantu hari umwuka wo kwiyemera, kwivuga, gushaka kugaragaza gukomera. Ariko iyo COVID-19 yaje nk'igishakwe cyo kutwibutsa ko intege za muntu zigira aho zigarukira. Bityo ko dukwiye kwemera ko turi abanyantege nke, yewe tukirata intege nke zacu aho kwirata imbaraga. Kuko mu ntege nke zacu aho ariho imbaraga zi Mana zuzura, reka twemere ko turi abanyantege nke.
2. Ubuntu bw'Imana buhaza abamera kwishingikiriza ku Mana yonyine
Umurongo wa cyenda twasomye ntabwo urimo kwemera intege nke zacu gusa, ahubwo urimo no kutagira ikindi twishingikirizaho uretse Imana. Ushobora kwemera ko uri umunyantege nke, ariko ugasanga wishingikirije ku ikoranabuhanga, ku bakomeye, cyangwa ibyamamare. Aha dukwiye kumenya ko umuntu aho ava akagera ari umunya ntege nke, bityo tukibuka ko Imana yonyine ariyo yo kwishingikirizaho. Reka twikomeze ku Rutare arirwo Yesu Kristo kuko ahandi hose ari umusenyi. Kumanika amaboko tukemera ko dutsinzwe, ko ntawundi dufite wo kuterengera uretse Imana, nibyo dukeneye muri iki gihe cya COVID-19. Umuhanga umwe yaravuze ngo " Niba Yesu ari igisubizo, ibibazo ni ibihe?" Uyu munsi mu bibazo byinshi isi ifite ikiraje inshinga benshi ni COVID-19, ariko reka twibuke ko Yesu ariwe gisubizo. Bityo no muri iki gihe aho guhangayika, gukuka imitima, ahubwo tu mwishingikirizeho. Reka tumere nka Yobu, tubwire Imana ko niyo twapfa tuzapfa tuyizeye. Uko niko kwihebera Imana, niko kwemera ko muri byose ihora ari Mana, ko idahinduka. Mu mitima ya bantu biyeguriye Imana bakayishingikirizaho niho Ubuntu bwayo buba buhagije.
3. Ubuntu bw'Imana buhaza abemera kwishimira imibabaro, kurenganywa n'ibyago byabo kugirango Imana ihabwe icyubahiro
10Ni cyo gituma ku bwa Kristo nzishimira intege nke zanjye no guhemurwa, nzishimira n'imibabaro no kurenganywa n'ibyago. Kuko iyo mbaye umunyantege nke ari ho ndushaho kugira imbaraga. (2Abakorinto 12:10)
Akenshi usanga abantu dushima Imana iyo ibintu bimeze neza, iyo turi amahoro. Ariko Pawulo amaze kumenya ibanga ko Ubuntu bw'Imana bumuhagije, nibwo yaretse gusenga asaba Imana ngo igishakwe kimuveho, ahubwo atangira gushima Imana mu byago, no mu makuba yose yari afite. Ibaze Umuntu wasengeraga abantu bagakira, imyenda ye bayikoze kubarwayi bagari, uyu yazuye Utuko yapfuye. Ariko ari kuvuga ko yishimira amakuba, ibyago, kurenganywa, kuki? Kuko Imana idakora uko abantu twe dukora. Kuko Imana ishobora gukoresha umunyantege nke ibikomeye. Kuko Imana ishobora gukoresha umunyamibabaro kuzanira abandi umunezero. Bityo iyo duteye intambwe yo gushima Imana muri byose, bivuze mu byiza no mu bibi, Imana irishima kuko tuba tuyihesheje icyubahiro, mu gihe tugaragaza kuyizera no kuyishima atari uko ibintu bimeze neza. Aho niho Ubuntu bwayo buza bukuzura muri twe, kuko Imana yishimira imitima imenetse iyiramya, iyihesha icyubahiro muri byose. Nka Pawulo, reka natwe dushyire imbere gushima Imana muri iki gihe dufite iki gishakwe cyitwa COVID-19. Gushima Imana, kuvuga ubwiza no gukomera kwayo no mu gihe turi mu guhura n'iki cyorezo nibyo bikenewe. Ntabwo dukwiye gutaka nka batagira ibyiringiro, abadafite Imana, ahubwo kuko tuziko Imana ariyo ya dukubise kandi abaka ari nayo yo kutwomora, reka tuyishime muri iki gihe cya COVID-19.
Imana iguhe gusobanukirwa ko Ubuntu bwayo buhagije, kuko bufite ububasha bwo kutunyuza mu bikomeye no mu ibigeragezo byose duhura nabyo. Bityo reka twibuke kwemera intege nke zacu, twishingikirize ku Mana yonyine kandi duhore tuyishima muri byose cyane mu gihe turi mu makuba, ibyago, kuko ibi bitumwa Ubuntu bw'Imana buba muri twe bugwiriye, buhagije.
Icyumweru cyiza.
Pasitori Kubwimana Joel
Comments
Post a Comment