Koronavirusi Mara Yacu: Amasomo atatu yo kwigira mu buzima busharira

Iriburiro 


Intego nkuru: "Igihe cyose ugeze mu buzima busharira, zirikana ko Imana ariyo Ifite ubushobozi bwo guhindura ubusharire uburyo, bityo Uyitabaze wizeye."

Urugendo rw'Abiserayeli bava muri Egiputa bajya mu gihugu cy'isezerano i Kanani rugereranywa n'urugendo rwacu  rwo kuva mu isi y'ibyaha tugana mu ijuru. Kutumvira no kwizera Imana byatumye urugendo Abisirayeli bashoboraga kugenda icyumweru kimwe barugenda imyaka 40, kuko bazengurutse umusozi umwe iyo myaka yose. Mu materaniro twagize murugo uyu munsi twaganiriye ku masomo yo kwiga mu gihe ubuzima busharira. Igihe turimo isi yose ishaririwe na Koronavirusi, bityo reka turebe amasomo twa kwigira ku gusharirirwa kw'Abisirayeli i Mara.

22Mose agendesha Abisirayeli bakomeza urugendo, bava ku Nyanja Itukura bajya mu butayu bw'i Shuri, bagenda iminsi itatu mu butayu babura amazi. 23Bageze i Mara ntibabasha kunywa amazi y'i Mara, kuko yaruraga. Ni cyo cyatumye hitwa Mara. 24 Abantu bitotombera Mose bati “Turanywa iki?” 25Atakira Uwiteka, Uwiteka amwereka igiti akijugunya muri ayo mazi, ahinduka meza. 26Arababwira ati “Nugira umwete wo kumvira Uwiteka Imana yawe, ugakora ibitunganye mu maso yayo, ukumvira amategeko yayo, ukitondera ibyo yategetse byose, nta ndwara nzaguteza mu zo nateje Abanyegiputa, kuko ari jye Uwiteka ugukiza indwara.” 27Bagera muri Elimu hari amasōko cumi n'abiri n'imikindo mirongo irindwi, babamba amahema kuri ayo mazi. (Kuva 15:22-27)

1. Ubuzima ni imvange 
 Nyuma yo kubona uko Imana ikoze igitangaza bakambuka inyanja Itukura, Abisirayeli bateye hejuru bararirimba bayobowe na Miriyamu umuhanuzikazi akaba na mushiki wa Mose. Ubuzima bwari buryoshye bavuga gukomera kw'Imana bati 'ifarasi nuwo ihetse yabiroshye mu nyanja.' Nyuma y'iminsi itatu gusa baririmba bishimye, tubonyeko bageze i Mara basharirirwa n'amazi yaho bituma bitotombera Mose. Aha duhita tubonako ubuzima ari imvange y'ibiza n'ibibi, umunezro n'umubabaro. Abisirayeli barimo baririmba mu minsi itatu ishize nibo bari kwitotomba. Ubuzima bwa Yobu nabwo bushobora kutwereka neza ko ubuzima ari imvange y'ibyiza n'ibibi, umunezero n'umubabaro. Muri iki gihe turimo cya Koronavirusi birakwiye ko tumenya ko ubuzima budahora ari uburyohe gusa, ko hajya habaho igihe ubuzima busharira. Icyiza ni uko ubuzima bwaba buryoshye cyangwa bushirira Imana yo idahinduka. Muri byose Imana ihora ari Imana yo ntabwo  Ihindurwa n'ibihe kuko ariyo Igena kandi Ikagenga byose.   
2. Ubuzima bufite Umugenge  
Ubwo amaso y'Abisirayeli bari bayahanze Mose, we yibutse ko nta gisubizo yabaha kuko atari we mugenga w'ubuzima bwabo, bityo niko gutakira Imana. Umugenga w'ubuzima ni Imana bityo niyo  ifite uburengenzira bwose kubuzima bacu. Nk'Abisirayeli muri iki gihe cya Koronavirusi amaso ya bantu benshi ahanzwe abahanga, abayobozi bi bihugu ni miryango mpuzamahanga mu gushaka umuti n'urukingo rwa COVID-19. Nibyo Imana ikoresha abantu, kuko naha tubona Mose ariwe Imana yereka igiti cyo kujugunya mu mazi kugirango aryohe. Ariko icyo dukwiye kumenya ni uko igisubizo kizana uburyohe mu buzima kiva ku Mugenga wabwo. Bityo nka Mose dusabwa gutakira Imana muri iki gihe kugirango abe ariyo yereka abantu igisubizo cya COVID-19.   
3.Ubuzima butanga ubutumwa 
 Dukurikije iyi nkuru y'Abisirayeli tubona ko ubuzima hari icyo butwigisha ku bantu ni cyo butwigisha ku Mana. 
a.  Ku bantu 
- Ubuzima bwa Bisirayeli butwigisha ko abantu benshi twibagirwa vuba kandi ko tutanyurwa.  
Mu gihe gito abisirayeli bahise bibagirwa ibitangaza Imana yakoze muri Egiputa, bibagirwa uko ya bambukije inyanja Itukura, baritotomba. Natwe niko biri hari byinshi Imana yatunyujijemo kandi ikomeje kuturinda no kutunyuza mu bikomeye. Ariko usanga benshi dufite amaganya no kwitotomba kubera kwibagirwa no kutanyurwa. 
- Abantu benshi tuyoborwa nibyo tubasha kurebesha Amaso gusa. 
Abisirayeli babonaga bari mu butayu bamaze kugenda iminsi itatu nta mazi yo kunywa bityo bakumva ko birangiye. Nka bigishwa igihe umuraba wazaga mu inyanja bari kumwe na Yesu, amaso yari ku bibazo, ingorane kuruta kuyahanga Imana. Niko benshi tumeze, usanga akenshi tureba ibibazo kuruta kureba gukomera kw'Imana. Birakwiye ko twiga guhanga amaso Imana, bivuze kurebesha amaso y'Umwuka kuruta ayumubiri. 
b. Ku Mana 
- Ubuzima bw'Abisirayeli i Mara, butwigisha ko Imana ishobora byose. Niyo itanga ibisubizo bituma ubusharire buhinduka uburyohe.  Ihindura ubusharire uburyohe,  Ubuzima bw'Abisirayeli i Mara butwigisha ko ubusharire bushobora guhinduka uburyohe igihe habayeho gutabaza Imana.  Igihe turimo cya Koronavirusi kiradushaririye, ariko igisubizo si ukwitotomba ahubwo ni ugutakira Imana yo ibasha guhindura ubushairire uburyo.  
- Imana itanga ibirenze ibyo dusaba, ubwo Abisirayeli bitotombaga basaba amazi atarura, uretse kubaha amazi, Imana yabagejeje Elimu. Aha twahagereranya na paradizo nto mu butayu. Kuko uretse kuba hari amazi hari ibiti by'imikindo, bivuze ko bari bafite aho kuruhukira bakikinga izuba bakagira na mazi yo kunywa.  

Mu bikomeye, zirikana ko hari Imana Ikomeye kuruta ibyo ubonesha amaso, ibyo wumva. Mu busharire bw'ubuzima ibuka ko Imana ijya hindura ubusharire uburyohe. Reka no muri iki gihe turimo aho ubuzima bushaririye kuri benshi twibuke ko Imana ariyo ifite kuzana uburyohe mu buzima bwacu bityo abe ariyo duhanga amaso mbere ya byose.  Nk'uko Imana ariyo yeretse Mose igiti cyo gutuma amazi adakomeza gusharira, niko n'igisubizo cya Koronavirusi kizava ku Mana yo izereka abantu umuti. Bityo amanywa nijo reka dukomeze gusenga no kwizera Imana yo Idahinduka. 

Icyumweru cyiza 

Pasiteri Kubwimana Joel 


Comments

Popular posts from this blog

IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO: UMUNSI WA 1, 'MBERE NA MBERE IMANA'

Rev. Mbanzabigwi Michel: Umubyeyi, Umushumba n’Umubwiriza butumwa bwiza

IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO, UMUNSI WA 29, 'KWEMERA UMURIMO WAWE'