IMINSI 40 Y’UBUZIMABUFITE INTEGO, UMUNSI WA 15, ‘WAREMEWE KUBA MU MURYANGO W’IMANA’


IRIBURIRO


Kuva mu mwaka wa 2017 kugeza mu mpera z’umwaka wa 2019, nari kure y’umuryango wanjye muto, n’umuryango mu gari. Mu byatumaga ntahangayika cyane nibaza uko umuryango muto wanjye ubayeho ni uko hari umuryango mugari wabaga witaye ku muryango wanjye muto mu gihe ntahari. Nubwo ibibazo byose bahuraga nabyo umuryango mugari utari ku bikemura, ariko kuba bari bafite ubusabane no kumva ko hari aho babarizwa by’ubwa byo byari isoko y’umutekano. Uyu munsi mu gusoama igitabo cy’ubuzima bufite intego turasoma isomo rivuga ngo, “WAREMEWE KUBA MU MURYANGO W’IMANA." 

WAREMEWE KUBA MU MURYANGO W’IMANA 

Kuva mu Itangiriro tubona Imana ivuga ngo "TUREME," iri jambo riri mu bwinshi bivuze ko Imana Data, Umwana n'Umwaka Wera bari bari kumwe mu irema rya byose. Ukubaho ku muryango n'ubusabane mu muryango ni kamere y'Imana, niyo mpamvu natwe twaremwe n'Imana dusabwa kuba mu muryango wayo.  Nk'uko natangiye ntanga urugero ku muryango muto wanjye, iyo ufite umuryango uharanira ko uwo muryango ugubwa neza waba hafi yawo cyanga kure yawo. Niyo mpamvu umuntu wese uzi ubwenge utekereza kandi uzirikana atajya yihenura ku muryango we iyo agize urugo rwe, ashatse. Oya, ahubwo buri muntu wese aharanira gukomeza kuba mu muryango we mu gari niyo yagize umuryango we muto. Kuko mu byiza no mu bibi umuryango niwo utuba hafi. Bityo uko ari byiza kugira aho tubarizwa mu muryango mu buryo bw'isano ya maraso, niko dukwiye no kugira aho tubarizwa mu muryango w'abana b'Imana, abizera Imana. Aha dukwiye kumenya itandukaniro ry'abana b'Imana n'abantu b'Imana. Abantu bose ni ab'Imana kuko ariyo yabaremye ariko abantu bose si abana b'Imana. Abana b'Imana ni abemeye Imana ko ariyo yabaremye kandi bakemera n'umwana wayo yatumye kuza mu isi ariwe Yesu. "icyakora abamwemeye bose nakizera izina rye, yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b'Imana (Yohana 1:12). Kwizera Yesu nk'Umwami n'Umukiza no kubihamisha kubatizwa bitwinjiza mu muryango w'abana b'Imana. Kandi iyo tugeze mu muryango w'abana b'Imana ari ryo Torero duharanira kuba ingingo nzima zigize umubiri wa Kristo zirangwa ni mirimo mwiza ishingiye ku rukundo.  Umuryango wacu mu buryo bwa maraso dushobora kuwusiga, umuryango wose ushobora kuzima, kugira iherezo, ariko umuryango w'abana b'Imana wo ntabwo ugira iherezo kuko niyo dupfuye tuguma muri uwo muryango. Wa kwimuka, wajya kwiga mu mhanga, aho uzajya hose uri umwana w'Imana uzahasanga umuryango w'abana b'Imana, wisange muribo kuko muhuje Data wa twese wo mu ijuru. Haranira kugira umuryango w'abana b'Imana ubarizwamo, va mu mutego wa Satani wo kurema ibice mu bantu, wo gutandukanya abantu abagira banyamwigendaho. Oya, waremewe kuba mu muryango w'Imana. Uko Imana ubwoyo igizwe n'umuryango w'Ubutatu butagatifu niko yifuza ko natwe tuba abo muri uwo muryango. Emerera Yesu kandi ubihamye mu bandi ko uri uwe, nawe uhinduke umwana w'Imana. wowe wamaze kugera mu muryango w'Imana, haranira kuzana abandi kuri Yesu nabo bave kwa satani binjire mu muryango w'Imana. 

Ingingo yo kuzirikana: Naremewe kuba mu muryango. 

Umurongo wogufata mu mutwe: "Umugambi wayo kuva kera wari kutwinjiza mu muryango wayo itwiyegereje muri Yesu Kristo." Abefeso 1:5 a (NLT) 

Ikibazo cyo gutekerezaho: Nakora nte ngo ntengire gufata abandi bizera nk'abavandimwe bo mumuryango wanjye? 

Umunsi mwiza 

Pasiteri Kubwimana Joel 

Comments

Popular posts from this blog

IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO: UMUNSI WA 1, 'MBERE NA MBERE IMANA'

MUNGANYINkA MARIE GORETTE: UMUGORE, UMUBYEYI, UMUKRISTO, UMUKOZI URANGIJE URUGENDO RWE KU ISI

Rev. Mbanzabigwi Michel: Umubyeyi, Umushumba n’Umubwiriza butumwa bwiza