IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO,UMUNSI WA 23, 'UBURYO BWO GUKURA'

IRIBURIRO 


Mu Rwanda hashize igihe dufite gahunda yo kurwanya imirire mibi cyane mu bana. Imirire mibi cyangwa kurya iryo ituzuye, bitera kugwingira kubana.Uretse kugwingira kandi bigira ingaruka ku myigire y'abana kuko basubira inyuma mu bwenge. Niyo mpamvu Leta ishyira imbaraga ku kwigisha Abanyarwanda kugira uturima twigikoni, aho bashobora guhinga imboga, kugirango biborohere gushobora kurya iryo yuzuye. Uyu munsi muri gahunda yo gusoma igibato cy'Ubuzima Bufite Intego, turasoma icyigisho kivuga "UBURYO BWO GUKURA." 

UBURYO BWO GUKURA 

"Imana ishaka ko dukura muri byose nka Kristo." Abefeso 4:15a (Msg), kuki Imana ishaka ko dukura nka Kristo? "Kugira ngo tudakomeza kuba abana." Abefeso 4:14(Ph). Iyo umuntu yakiriye Yesu nk'Umwami n'Umukiza aba avutse ubwa kabiri, bivuze ko aba ari umwana mu gakiza. Iyi mirongo dutangiye tuvugaho yombi iri kutwereka ko Imana ishaka ko dukura. Ikigero cyo gukura ni Yesu. Aha ntabwo hari kuvugwa gukura mu myaka, ahubwo guhinduka abigishwa ba Yesu. Umwigishwa wa Yesu nyawe ikigaragaza ko amaze gukura,  ni ubwenge, ubumenyi mu ijambo ry'Imana no gukabasha kugira imibanire myiza n'abandi.  Rick Warren we ati: "Ubuzima bwa gikirisito burenze kure cyane imyemerere n'amahame y'idini, bugaragarira cyane mu myitwarire n'imico. Ibikorwa byacu bigomba kujyana n'ibyo twizera, kandi imyizerere yacu igomba guhamanywa n'imyitwarire isa n'iya Kristo." Usanga hari abakristo benshi baheze mu myemerere n'amahame y'idini kuburyo batagera ku kigero cya Kristo, muri make mafite imirire mibi mu ijambo ry'Imana. Ugasanga azi ko Itorero rye ari ryo ryonyine rikizwa, rigira Umwuka w'Imana, ko abandi bose bayobye. Yewe niyo ahuye nabo yita ko bayobye ni ukubitaza abafata nkaho bamwanduza ibyaha. Muri make uyu aba ari umwana mu gakiza, kuko Yesu yagaragaje urukundo ubwo yazaga kudupfira tukiri abanyabyaha. No mu gihe Yesu yari ku isi yakomeje kugaragaza ko yazanywe n'abanyabyaha. Niyo mpamvu umukristo ukuze mu gakiza agaragarire mu bantu, uko abana nabo, ibyo akora nibyo bituma gukura kwe kugaragara.  Umucyo ugaragara wirukana umujima ntabwo umucyo wihisha, ni ko umukristo ukuze ameze. Aho ari hose, mu byo akora byose, kuko Kristo aba ari muriwe agwiriye buri wese arabibona. Ibikorwa by'umukristo ukuze bivuga kuruta amagambo ye. Ariko umukristo w'umwana, cyangwa ufite imirire mibi mu buryo bw'umwuka uzumva amagambo ye menshi ariko ubure ibikorwa bye. 

Mukwiga intego ya gatatu tubereyeho ku isi, ariyo "Gusa na Kristo", uburyo bwo gukura ni ingenzi cyane, kuko ari bwo budufasha kugera ku kigero cya Kristo. Reka duharanire gukura cyane cyane mu bikorwa byacu no mu mico yacu, tugere ku kigero cya Kristo. 

Ingingo yo kuzirikana: Nta na rimwe uba wakererewe gutangira gukura. 

Umurongo wo gufata mu mutwe: "Mureke Imana ibahindure imitekerereze yanyu. Ni bwo muzamenya neza ibyo Imana ishaka-ari byo byiza bishimwa kandi bitunganye rwose" Abaroma 12:2b (TEV)

 Ikibazo cyo gutekerezaho:  Ni hehe mu buzima bwanjye nkwiye guhagarika gutekereza uko jye mbyumva nkatangira gutekereza uko Imana ibshaka? 

Umunsi mwiza 

Pasiteri Kubwimana Joel 

Comments

Popular posts from this blog

IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO: UMUNSI WA 1, 'MBERE NA MBERE IMANA'

MUNGANYINkA MARIE GORETTE: UMUGORE, UMUBYEYI, UMUKRISTO, UMUKOZI URANGIJE URUGENDO RWE KU ISI

Rev. Mbanzabigwi Michel: Umubyeyi, Umushumba n’Umubwiriza butumwa bwiza