IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO, UMUNSI WA 13, 'KURAMYA KUNEZAZA IMANA'

IRIBURIRO 


Umunsi umwe twari dufite gahunda yo gusenga, umuntu umwe aba ashyize agatoki hejuru ati kuri uwo munsi sinzabana namwe ariko tuzaba turi kumwe mu mwuka. Undi ahita amusubiza ati, mbese uwo munsi urusengero ni rutugwira nawe ruzaba rukugwiriye? Abantu twaraho benshi twarasetse, ariko icyo gisubizo njye na komeje ku gitekerezaho. Undi munsi umupasitori ari guhugura urubyiruko kwambara mu buryo buhesha Imana icyubahiro, urubyiruko rumubwira ko Imana ireba umutima, nawe ni ko ku babaza ati " imitima tuyihe Imana naho umubiri tuwuhe satani? Uyu munsi muri gahunda yo gusoma igitabo cy'ubuzima bufite intego turasoma icyigisho cya 13 " KURAMYA KUNEZEZA IMANA" 

KURAMYA KUNEZEZA IMANA 

Twabonye ko kuramya ari ugukora ibikorwa byose nkaho dukorera Imana, ko ari ugukora ibinezeza Imana. Kuramya binezeza Imana byo bivuze iki? Imana inezezwa nuko tuyiramya n'umutima wacu wose, ubwenge, ubungingo, umubiri wacu n'ibyo dutunze byose. Kuramya kunezeza Imana ni ukuramya kutavuga ngo nzaba ndi kumwe na mwe mu mwuka. Oya, Imana ishaka wowe wese. Iyi mvugo ngo ntituzabana muri gahunda ariko tuzaba turi kumwe mu mwuka, ntabwo inezeza Imana. Cyangwa ngo ntacyo mfite naha Imana nyihaye umutima wanjye, oya Imana ntabwo ishaka agace, cyangwa urugingo rumwe rwawe, ishaka wowe wese n'ibyawe byose ko biyihesha icyubahiro. Ntabwo wavuga ngo nzambara uko mbonye kuko ngo Imana ireba umutima. Oya, Ijambo ry'Imana rivuga ko umutima n'umubiri byose bikwiye kurindwa ngo bitazagirwaho n'urubanza. Kubwa Rick Warren dore ibintu bine biranga kuramya kunezeza Imana:  
1. Imana irishima iyo tuyiramya muburyo buhuye nuko Imana iteye: Wakwibaza ngo Imana iteye gute? igisubizo reka kwiremera imiterere y'Imana, ahubwo soma ijambo ry'Imana nibwo usobanukirwa uko Imana iteye, bityo ubashishwe kuyiramya mu buryo buhuye nuko iteye.  
2. Imana irishima iyo kuramya kwacu bivuye ku mutima: Ijambo ry'Imana riti "Ukundishe Uwiteka umutima wawe wose n'ubungingo bwawe bwose." Iyo kuramya kuvuye ku mutima bigaragarira inyuma. Ntabwo waha umutima Imana ngo usige ubugingo, n'umubiri. Oya, iyo kuramya kuvuye ku mutima, bivuze ko umwuka wawe uhamanya n'Umwuka w'Imana. Bivuze ko ibyo uri gukora utari kuyoborwa n'amarangamutima gusa, ahubwo ko bifite aho biva, bifite icyo bishingiyeho. 
3. Imana iranezerwa iyo tuyiramya tubitekereje: Iyo umutima wawe wameye n'ibitekerezo byawe nabyo birayoboka. Ntabwo waramya Imana ariko ibitekerezo biri ahandi, icyo gihe uba uri mubyo utazi. Kuramya Imana twabitekereje bivuze gukora igikorwa cyose kinezeza Imana twagitekerejeho neza, dusobanukiwe ko icyo tugiye gukora kinezeza Imana. Si ukuba kazitereyemo, ngo dukore ibyo abandi bakora, si ukuba rukurikira izindi, ngo tujye mubyo abandi barimo. Ahubwo ni ugutekereza kubyo tugiye gukora tukabikora tuzi neza ko binezeza Imana. 
4.  Imana iranezerwa iyo kuramya kwacu kugaragarira mubikorwa: Ntabwo kuramya Imana bikwiye guhera mu magambo, ahubwo bikwiye guherekezwa n'ibikorwa. Yakobo we ati kwizera kutagira imirimo kuba gupfuye. Kuramya kunezeza Imana kurangwa n'imirimo mwiza dukorera Imana n'abantu bayo.  

Reka twiyegurire Imana ntacyo dusize inyuma, bityo ibyo dukora byose bihinduke ibikorwa byo kuramya, kunezeza Imana. Kuko kuramya kunezeza Imana ni uguhozaho, ni ukwiyegurira Imana ntacyo dusize inyuma.  

Ingingo yo kuzirikana: Imana inshakana n'ibyanjye byose. 

Umurongo wo gufata mu mutwe: " Ukundishe Imana umutima wawe wose, n'ubugingo bwawe bwose, n'ubwnege bwawe bwose, n'imbaraga zawe zose." Mariko 12:30 (NIV) 

Ikibazo cyo gutekerezaho: Ni iki cyanezea Imana uyu mwanya-uburyo nyiramya mu bandi cyangwa uburyo nyiramya ndi jyenyine? Ese ibyo nzabikoraho iki? 

Umunsi mwiza 

Pasiteri Kubwimana Joel 




Comments

Popular posts from this blog

IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO: UMUNSI WA 1, 'MBERE NA MBERE IMANA'

MUNGANYINkA MARIE GORETTE: UMUGORE, UMUBYEYI, UMUKRISTO, UMUKOZI URANGIJE URUGENDO RWE KU ISI

Isabato n'Icyumweru mu mboni ya Bibiriya.