IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO, UMUNSI WA 9, 'NI IKI GITERA IMANA GUSEKA?'
IRIBURIRO
Ubwo nigishaga isomo ry'amateka mu mashuri y'isumbuye, umunyeshuri umwe yambajije ikibazo mu gihe twarimo twiga ibijyanye na "Evolution and Creation." Iki nicyo cyari iki bazo cye, "Teacher uri pasiteri none se turetse izi theories zose, ni iki gitandukanya science n'iyobokamana." Mu kumusubiza na mubwiye ko muri siyansi "science" habaho kubanza kwerekana, gutanga ibisubanuro no kugenzura ibisubizo wabonye ko uko ubikoze aha na handi ubikoze ko byatanga umusaruro cyangwa igisubizo kimwe. Ariko mu iyobokamana rya Gikristu habanza kwemera gusobanukirwa bikaza nyuma. Ntabwo habanza gutanga ibisobanuro, ahubwo kumvira Imana nibyo biza mbere, gusobanukirwa bikaza nyuma yo kumvira. Isomo ry'uyumunsi turasoma ni ikibazo kibaza ngo " NI IKI GITERA IMANA GUSEKA?"
NI IKI GITERA IMANA GUSEKA?
Impamvu ntangiye mvuga kuri siyansi n'iyobokamana ni uko umwe mu bantu basekeje Imana cyangwa se banejeje Imana ari Nowa. Ukurikije siyansi Nowa ushobora kubona ko yari umusazi cyangwa ko nta bwenge yagiraga. Ariko ukurikije Iyobokamana, Nowa ni umuntu wa kiranukiye Imana kuko ya yumviye nta bisobanuro abajije ahubwo yamaze imyaka 120 atarasobanukirwa neza ibyo arimo ariko akora ibyo Imana ya mubwiye gukora. Ibaze kubaza inkuge ngo imvura izagwa kandi utazi imvura, utarigeze uyibonaho. Ibaze kwemera ko uzashobora kuzana inyamnswa zose zitadukanye ukazinjiza mu inkuge kandi harimo n'izi nkazi. Ibaze kubaza inkuge utuye ku musozi udaturiye inyanja nibura. Mbese muri make kubiyita abanyabwenge b'isi Nowa muri kiriya gihe yari umusazi, ariko kuko we yari azi Imana yahisemo kumara ubuzima bwe akora ibisetsa Imana, ibinezeza Imana. Ejo hashize twabonye ko kunezeza Imana ari ukuyiramya, gukora ibintu byose nk'abakorera Yesu. Uyu munsi twahawe urugero rw'umuntu witwa Nowa washoboye kubaho ubuzima bunezeza Imana. Kuburyo ubwo Imana yafataga umwanzuro wo kurimbuza isi amazi, Yabonye ko Nowa n'abo mu rugo rwe ko bakwiye kurokoka, kuko Nowa yubahaga Imana. Rick Warren agendeye kubuzima bwa Nowa agaragaza ibintu bitanu bituma Imana Iseka:
1. Imana iranezerwa iyo tuyikunze twivuye inyuma.
2. Imana iranezerwa iyo tuyizeye byuzuye.
3. Imana inezerwa iyo tuyumviye n'umutima wose.
4. Imana iranezerwa iyo tuyihimbaza tukayishima ubudatuza.
5. Imana iranezerwa iyo dukoresheje impano yaduhaye.
Ubuzima bwa Nowa ni urugero rwiza rutwereka ko natwe dushoboza kubaho ubuzima butuma Imana iseka no mu gihe abandi bose badukikije bakora ibi babaza Imana. Akensi usanga iby abantu bavuga, uko babona ibintu aribyo twitaho aho kumvira Imana. Uyu munsi inama ikomeye tugirwa kugirango tubashe kunezeza Imana ni UKUMVIRA IMANA GUSOBANUKIRWA BIKAZA NYUMA. Iyo uzi Imana urayumvira kuko uba uzi uko ivuga, uko ikora, n'ibyo ishaka. Ubumenyi bukunze buka ku isongo ryo kuyobora abantu mu kutumvira Imana, igihe cyose bibwira ko ibyo babona, bumva, bazi ko aribyo kuri. Ukuri ni Yesu ibindi biza bishingiye kuri Kristo. Ubumenyi n'ikintu cyose kitubakiye kuri Kristo ufite, ukora ntabwo kinezeza Imana. Reka twibuke ko Imana iseka, inezerwa bityo dukore ibituma iseka, inezerwa.
Ingingo yo kuzirikana: Imana iranezerwa iyo nyizeye.
Umurongo wo gufata mu Mutwe: "Uwiteka anezererwa abamwubaha, akishimira abizera urukudo rwe." (CEV)
Ikibazo cyo gutekerezaho: Ubwo Imana izi ibyiza binkwiye, ni hehe mu buzima bwanjye nkeneye kuyizera kurutaho?
Mbifurije umunsi mwiza
Pasiteri Kubwimana Joel
Comments
Post a Comment