IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO, UMUNSI WA 22, 'WAREMEWE GUSA NA KRISTO'

IRIBURIRO 


Uyu ni umunsi wa 22, kuva dutangiye gusoma iki gitabo cy'Ubuzima Bufite Intego cyanditswe na Rick Warren. Ikibazo nyamukuru iki gitabo gisubiza kirabaza ngo  " IY'ISI NYIBEREYEHO IKI?" Gusubiza iki kibazo bidufasha kumenya icyo tubereyeho aha ku isi, bityo tukabasha kugira ubuzima bufite Intego. Tumaze kubona Intego ebyiri tubereyeho ku isi:  
- Intego ya mbere: Wareweme kunezaza Imana 
- Intego ya kabiri: Waremewe kuba mu muryango w'Imana. 
Uyu munsi turatangira kwiga Intego ya Gatatu ivuga ko " Waremewe gusa na Kristo." 

WAREMEWE GUSA NA KRISTO  

Gusa na Kristo si uguhinduka Kristo, ahubwo ni uguhindurwa na Kristo atugira abo yishimira. Gusa na Kristo ni ukwemerera Umwuka Wera gukorera muri twe umurimo we wo kutwemeza ibyaha, kuduhanira gukiranuka, kutwigisha no kutubera umufasha mu rugendo rwo gusa na Kristo. Gukizwa ni igikorwa abantu tutagiraho uruhare runini, ariko kwezwa byo iyo tutabigizemo uruhare duhinduka nk'abandi bose. Bivuze ko iyo umuntu yakiriye Yesu aba akijijwe, ariko ntibihagararira aho ahubwo atangira urugendo rwo guharanira kwezwa kugirango agere ku kigero cya Kristo. Kwezwa rero bisaba ko tubigiramo uruhare, kuko ni ukwiyambura kamere y'ibyaha tukambikwa kamere ya Yesu Kristo.  Rick Warren agaragaza ko hari ibintu bitatu bidufasha mu rugendo rwo gusa na Kristo: Imana, abantu n'ibyo tunyuramo. Twabonyeko byose bitangirana n'Imana, no gusa na Kristo bitangirana n'Imana. Imana niyo itwiyereka ikatuyobora mu nzira yayo, twe dusabwa kemera kumvira, kubaha no gukirikira Imana tuyizeye. Abantu baba abizera Imana cyangwa abatayizera bagira uruhare mu gusa na Kristo kwacu. Kuko gusa na Kristo ari ukwakira kamere ye ikomeye yo gukunda, bityo  gukunda no kubana na bantu bose bidufahsa mu gusa na Kristo. Yesu ntabwo yabanye na bamukunda gusa, abamwizera gusa, ahubwo abantu bose ya banye nabo kandi natwe niko dusabwa kubana n'abantu bose mu mahoro. Ibyo tunyuramo byose nabyo bifite ibyo bitwigisha ku gusa na Kristo. Mu bihe byiza cyangwa mu bihe bikomeye abizera Yesu, dusabwa guhora dushima, kandi twizeye Imana.  

Reka nsoze ngushishikariza guharanira gusohoza intego ya gatatu tubereyeho aha ku isi, ariyo gusa na Kristo. Turi mu bihe aho abantu bishyireyeho ibyo bifuza kuba byo, abo bifuza kubabo, abo bifuza gusa nabo, nyamara badahesha Imana icyubahiro. Turi mu kinyejana aho abantu bareba ku birangirire, kubakomeye, abanyapolitike, abahanga, kuruta uko bahanga amaso Imana. Reka Yesu abe uwo twifuza gusa nawe mbere ya bose na byose. Kandi tuzirikana ko gusa na Kristo ari ukugira kamere ya Kristo, kwemerera Umwuka gukorera muri twe. Ntabwo ari ukujya mu mwuka, ahubwo Umwuka w'Imana kuza muri twe. Benshi uzumva ngo kandi najya mu mwuka, uwo si Umwuka w'Imana. Umwuka w'Imana utuzaho, ugatura muri twe ukatuyobora. Ntabwo ari twe tuwuyobora, cyangwa ngo tuwujyemo igihe dushakiye cyangwa uko dushatse. Ahubwo kuko Umwuka twa muhawe nk'umufasha iyo tumwemereye aratuyobora akadushoboza kwezwa bityo tugasa na Kristo. 

Ingingo yo kuzirikana: Naremewe gusa na Kristo

Umurongo wo gufata mu mutwe: "Uko Umwuka w'Umwami akorera muri twe, tugenda turushaho gusa na we kandi tukarushaho kugaragaza ubwiza bwe" 2 Abakorinto 3:18 (NLT)

Ikibazo cyo gutekerezaho: Ni mu kahe gace k'ubuzima bwanjye nkwiriye gusaba imbaraga z'Umwuka ngo zimpindure ndusheho gusa na Krsito? 

Mugire umunsi mwiza 

Pasiteri Kubwiman Joel

Comments

Popular posts from this blog

IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO: UMUNSI WA 1, 'MBERE NA MBERE IMANA'

MUNGANYINkA MARIE GORETTE: UMUGORE, UMUBYEYI, UMUKRISTO, UMUKOZI URANGIJE URUGENDO RWE KU ISI

Rev. Mbanzabigwi Michel: Umubyeyi, Umushumba n’Umubwiriza butumwa bwiza