IMINSI 40 Y’UBUZIMA BUFITE INTEGO, UMUNSI WA 21, ‘KURENGERA ITORERO RYAWE’


IRIBURIRO  


Umunsi umwe narimo nganira n’abamwe mu bakristo umwe ati «ariko kuki amatorero asigaye afungurwa ari menshi ? Wagirango ni amaduka ari gufungurwa?” Kuriwe yumvaga ko ari bibi kuba amatorero ari gufungurwa ari menshi. Mbere yo gukomeza ikiganiro twariho, naramubajije nti “kuki iyo utubari dufungurwa ari twinshi abantu batagira impungenge ariko hafungurwa amatorero menshi bakagira impungenge.”   Uyu munsi mu gusoma igibato cy’ubuzima bufite intego turasoma icyigisho kivuga “KURENGERA ITORERO RYAWE.”   
KURENGERA ITORERO RYAWE
Kurengera Itorero bivugwa aha ni uguharanira ubumwe bw’abizera mu Itorero, ni  uguharanira ko Itorero riguma kuba umubiri umwe wa Kristo. Nkunze kuvuga ko Itorero rigizwe n’abantu kandi abantu tukaba turi abanyabyaha, ariko itadukaniro rikaba ko abizera Yesu turi abanyabyaha bamenye aho bakirira ibyaha kubw’Ubuntu twagiriwe na Yesu wadupfiriye. Kuko nta Torero na rimwe riri ku isi wa vuga ko rikiranuka kurenza ayandi, nibyiza ko duharanira ubumwe dushyira imbere gusana imibanire nk’uko tumaze iminsi tubibona. Yesu yasabye ko tuba umwe nk’uko we na Data wa twese bari.  Ubumwe ni kamere y’Imana ikwiye kuranga abizera Yesu bose, abari mu Itorero rimwe cyangwa mu matorero atandukanye. Abanyarwanda bo go “ahari abantu nti habura uruntu runtu.” Abizera Kristo dusabwa kurengera ubumwe mu Itorero aho dusengera. Hari impamvu nyinshi amatorero afungurwa ari menshi muri iki gihe, akenshi usanga abantu babona kutumvikana, kubura ubumwe nk’impamvu ituma hashingwa amatorero menshi.  Ariko kurundi ruhande gufungura amatorero menshi  ni uburyo bwo kurinda Itorero. Kuko aho kumva abantu barwana mu matorero cyangwa batukana ibyiza batandukana nta ntonkanya buri wese agakomeza gukorera Imana yo mucamanza mukuru. Ikindi ni uko  Bibiliya igaragaza ko mu minsi iheruka hazaduka abahanuzi b’ibinyoma benshi kandi bazaduka bava hagati muri twe. Bityo mugihe habayeho kugoreka Ijambo ry’Imana, haba hakwiye kubaho na bagorora ijambo ry’ImanA bakarivuga uko riri. Aha inama duhabwa ni ukwirinda gushyamirana ahubwo hagashyirwa imbere kurengera Itorero. Kurengera Itorero ntibireba abashumba, abayobozi ba matorero gusa, ahubwo abizera twese. Ukwiye kwirinda kuba uwo gusebya abandi, kuvuga ibitagenda gusa, uwo gutunga urutoki gusa, ahubwo haranira gutera intambwe eshatu Bibiliya idusaba turengera Itorero:
1.       Mugenzi wawe na kosa umusange umubwire ikosa rye, na kumvira uzaba ubonye mwene so muri Kristo. Niyanga nta kumvire utere intambwe ya kabiri.
2.       Mugende muri babiri cyangwa batatu  mu muhugure  mu mubwire ikosa rye, na bumvira bizaba ari byiza, mukomezanye gukora umurimo w’Imana. Mugihe yanze kubumvira, mutere intambwe ya gatatu.
3.       Mu mushyikirize Itorero naryo rimuhugure, igihe atumviye Itorero nibwo afatwa nk’utizera.
Akenshi usanga izi ntambwe tutazubahiriza ahubwo dushyira imbere kuvuga nabi bagenzi bacu, kubasebya, kandi ibi ntabwo birinda Itorero. Reka imyitwarire yacu, imikorere yacu bibe ibyo gukunda Itorero dusengeramo, duharanira kurengera ubumwe bwa ryo. Ikindi gikomeye tuzirikane gusengera abayobozi b’amatorero aho kubatera amabuye. Nabo ni abantu bashobora kugira intege nke, bityo kubasengera, kubagana tukaganira nabo kubibazo bihari n’ingenzi. 

Ingingo yo kuzirikana: Ni nshingano yanjye kurengera ubumwe bw’Itorero ryajye.

Umurongo wogufata mu mutwe:  Nuko rero twibande kubizana ubwumvikane no gukurira mu bumwe.” Abaroma 14:19

Ikibazo cyo gutekerezaho: Njye ubu ndakora iki ngo ndengere ubumwe mu Itorero ndimo? 

Icyumweru cyiza

Pasiteri Kubwimana Joel



Comments

Popular posts from this blog

IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO: UMUNSI WA 1, 'MBERE NA MBERE IMANA'

MUNGANYINkA MARIE GORETTE: UMUGORE, UMUBYEYI, UMUKRISTO, UMUKOZI URANGIJE URUGENDO RWE KU ISI

Isabato n'Icyumweru mu mboni ya Bibiriya.