IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO, UMUNSI WA 20, 'GUSANA IMIBANIRE YASENYUTSE'

IRIRURIRO 


Icyumweru kimwe ubwo narimo nitegura kujya gusenga nahamagawe n'umugore umwe ati, "ihute vuba ugere mu rugo nda gukeneye." Nafashe Bibiliya njyayo nibwirako mpava mpita jya gusenga. Mukuhagera nasanze umugore arimo kurira, anyakiriza kumbwira amakosa umugabo we yakoze, kandi ko yumva agiye gusubira iwabo. Nyuma yo guhamagara ku rusengero nka babwira ko bashaka undi uri bubwirize kuko nari kuri gahunda yo kubwiriza, twaricaye tuganira ku bibazo bari bafite. Igitumye mvuga ibi ni uko, uko umugabo yitwaye tuganira byatumye ikibazo gikemuka vuba. Umugabo yakomeje kwemera amakosa, no gutakamba asaba umugore imbabazi birangira umugore yemeye kumubabarira. Uyu munsi wa 20 muri gahunda yo gusoma igitabo cy'ubuzima bufite intego, turasoma icyigisho kivuga "GUSANA IMIBANIRE YASENYUTSE."   

GUSANA IMIBANIRE YASENYUTSE 

Mu buzima busanzwe gusenya birihuta ariko kubaka cyangwa gusana biragora. Rick Warren ati  kuko Imana yaturemeye kwiga gukunda, niyo mpamvu ndukwiye kwihangana no kubabarira mu kubaka imibanire myiza. Hari ibintu birindwi avuga byafasha mu gusana imibanire myiza, ariko ndagirango mvuge ku byo nabonye by'ibanze byadufasha mu gusana imibanire yasenyutse.  Icyambere ni ukubanza kubwira Imana ikibazo. Usanga akenshi twihutira kwinjira mu kibazo ariko byaba byiza mbere yo kuganira nuwo mufitanye ikibazo ubanje gusenga ukabwira Imana uko wiyumva. Urugero twahawe ni Dawidi, yajyaga ajya imbere y'Imana akayibwira umujinya we, akababaro ke, mbese uko yiyumva, nuko abona kandi yumva abanzi be. Kubanza kubwira Imana ikibazo n'ingenzi, kuko iyo tuyishyize kuruhande ibibazo biratuganza. Ikindi ni ukubwizanya ukuri, mu gihe hari ikibazo. Ni byiza gushaka uko ikibazo cya kemuka binyuze mu kuganira neza kandi no kubwizanya ukuri. Iyo habayeho guca hejuru y'ikibazo imibanire ikomeza kuba mibi, ariko iyo habayeho kuvuga ikibazo uko kiri, hakurikiraho kubabarirana. Kubabarira bikwiye kuba bivuye ku mutima nta kuryarya. Ikindi gikomeye ni ukutihagararaho ahubwo hakabaho gucabugufi mu gihe wa kosheje ugasaba imbabazi. Usanga muri kamera yacu akenshi harimo kwihagararaho, bituma mugihe imibanire yasenyutse bigorana kuyisana. Urugero natangiye mvuga, iyo umugabo yiyumva ko ari umugabo ntace bugufi ngo asabe imbabazi aba yarasenye urugo rwe rutamaze kabiri. Ariko kutihagararaho kwe kwatumye ikibazo gikemuka vuba, abasha gukomeza kubana n'umugore we mu mahoro. Ikindi nasorezaho ni ukwirinda guhunga ibibazo ahubwo hakabaho kubiganiraho, mbere yo gufata imyanzuro. Hari ingero nyinshi tubona muri Bibiliya z'ibibazo byabaye hagati y'intumwa za Yesu nuko zagiye zikemura ibyo bibazo. Akenshi habagaho kwicara bakaganira hakabaho gufata imyanzuro kandi bakayikurikiza.  

Reka nsoze mvuga ngo, bitewe n'ibihe turimo aho twugarijwe niki cyorezo cya Korona Virusi, dufate umwanya wo kwinira twisuzume kugira ngo tubashe gusana imibanire yacu n'Imana, n'imibanire na bagenzi bacu. Imana ishaka ko tuba umwe, ko dukundana, bityo aho uri hose ufate umwanya usengere imibanire yawe n'Imana kugirango ibe myiza, bityo ubashishwe kubana n'abandi neza no gusana imibanire yasenyutse. 

Ingingo yo kuzirikana: Imibanire myiza iteka igomba gusanwa.

Umurongo wo gufata mu mutwe: "Mukore uko mushoboye murwanyu ruhande ngo mubane n'abantu bose amahoro." (Abaroma 12:18)

Ikibazo cyo gutekerezaho: Ninde ngomba kwiyunga nawe uyu munsi?   

Umugoroba mwiza

Pasiteri Kubwimana Joel

Comments

Popular posts from this blog

IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO: UMUNSI WA 1, 'MBERE NA MBERE IMANA'

MUNGANYINkA MARIE GORETTE: UMUGORE, UMUBYEYI, UMUKRISTO, UMUKOZI URANGIJE URUGENDO RWE KU ISI

Rev. Mbanzabigwi Michel: Umubyeyi, Umushumba n’Umubwiriza butumwa bwiza