IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO, UMUNSI WA 17, 'AHA NI MU BACU'

IRIBURIRO 


Ikinyajana cya 21, kirangajwe imbere n'umwaka mubi wa satani uri gushyira imbere kwigira ibyigenge. Hari iki ganiro nigeze kumva kurubuga rumwe rwa YouTube, umukobwa ngirango ni umunyakuru avuga ko we yateye imbere mu myumvire. Gutera imbere mu myumvire kwe ngo ni uko yarebye umusore akamubwira ko yifuza ko babyarana, bityo kubyara umwana atabana na se ko ari ugutera imbire mu myumvire. Kuko uyu mukobwa yaguye mu mutego w'iki kinyejana wo kwirebaho gusa, ntaziko umwana abyaye atamubyariye mu isi ye yiremeye ahubwo amubyariye muri sosiyete ifata ko umwana ubyawe n'umukobwa cyangwa se umugore utabana n'umugabo "nk'ikinyendaro," yewe akitwa nandi mazina atandukanye amutesha agaciro. Uyu mwana abayeho mu bandi afite ikibazo ko abandi bana ababyeyi babo babana we abana numwe gusa, ariko nyina yumva yarateye imbere. Gutera imbere kwe ni ugushyira ubuzima bw'umwana we mu kaga. Yaba muri Afurika cyangwa aho mu mahanga twibeshya ko bateye imbere mu myumvire usanga abana benshi biyahura kubera ingaruka zo kwikunda, ubujiji no kwigomeka ku Mana kw'ababyeyi babo, kuko imibare igaragaza ko abana barerwa n'umubey umwe, cyangwa bashakanwa n'umwe mu babyeyi umubare munin wabo havamo: abiyahura, abahinduka ibisambo, ibyihebe,indaya, n'inzererezi. Ibi biturutse ku babyeyi babo bahitamo gukora ibyo bita ko ari ugutera imbere mu myumvira kandi ari ubupfu bugira ingaruka mbi kuna babyara.  Mu gusoma igitabo cy'Ubuzima bufite Intego, turasoma igice kivuga ngo "AHA NI MU BACU." 


AHA NI MU BACU 

"Imana yaguhamagariye kwinjira mu muryango, ntiyaguhamagariye kuyizera gusa."  Iyo wizeye Yesu, uba uvuze ko umukunda kandi ko uhisamo kuba uwe. Ikibazo wakunda Yesu ukanga umubiri we? Ukanga umugore we, umugeni we ari ryo Torero? Aha ni oya, iyo uri uwa Yesu ugira Itorero ryemera Yesu nk'Umwami n'Umukiza ubarizwa kugirango ube urungingo ruzima. Kuko Yesu yapfiriye Itorero azagaruka kujyana Itorero. Bityo ese wowe niba uri mu mwuka w'ikinyejana wo kwirema ibice, wo kwigira icyigenge, ko Yesu azajyana Itorero wowe uzaba uwande? Umuntu wese utari uwa Kristo ni uwa Satani, nta hagati hariho, bityo utari mu Itorero rya Kristo, mu muryango w'abana b'Imana, ari mu bana ba satani,kandi uwo azahanirwa mu muriro w'iteka.

Uyu mwuka w'iki kinyejana cyanga 21, wo kwikunda, kwirebaho gusa, wo kumva ko ibyo wowe ushaka ari byo ukwiye gukora utitaye ku ingaruka bizagira uri kunjirana imbaraga mu matorero menshi. Aho usanga abantu badashaka kuba mu Itorero, ahubwo bavuga ngo umuntu akizwa ku giti cye; abandi ugasanga bayoboye Itorero nk'aho ari iryabo bwite. Uko biri kose, Yesu adusaba kuba mu Itorero rye, aho dukwiye gukoresha impano zitandukanye twahawe kandi tukagira abungeri, abashumba batuyobora mu inzira nziza no kudufasha gushyiraho gahunda zituma dukoresha neza impano z'Umwuka twahawe.  Rick Warren ati "Satani akunda abizera bagenda bonyine, batagishamitse ku buzima bw'umubiri wose, batakiri mu muryango w'Imana, batagira abayobozi babareberera, kuko azi neza ko bene abo baba badafite gitabara kandi badashobora guhangana n'uburiganya bwe." Ibi bisobanura impamvu muri iki gihe hari udutsiko twinshi hirya no hino: mu byumba bitandukanye, mu buvumo, imisozi, imigezi, aho usanga abantu barigize inzererezi mu izina ryo gusenga cyangwa gushaka Imana. Ntabwo Imana twizera ijya izinduka ngo tujye kuyishakira aho yazindukiye. Ntabwo Imana twizera isinzira ngo tubanze kujya aho iryamye tuyikangure, ibera hose icyarimye, izi byose kandi ishobora byose. Kuko Imana ibyo ikora byose ibikora muri gahunda yashyzeho Itorero kugirango gahunda zayo zose zikorerwa mu Itorero. Itorero ni rwo rwego ruruta izindi nzego zose zo ku isi kuko ari ryo ribereyeho guhishura ubwenge bw'Imana. Niryo Yesu yapfiriye kandi ni ryo Yesu azaza kujyana mu ijuru. None wowe wica gahunda y'Itorero kubera agatsiko urimo, urumva uri uwa Kristo cyangwa uwa satani? Ese wowe wanga kugira aho ubarizwa mu Itorero ahubwo ukirirwa uzerera urumva utaraguye mu mutego wa satani? Aho abantu birirwa bazerera batagira abashumba basengewe, bahamagawe mu buryo buzwi niho usanga kenshi hava ubuyobe, kuko abantu baba bari kuri y'Itorero satani biramworohera kubagusha muburiganya.  

Birashoboka ko ubuyobe bwa kwijira mu Itorero aho usengera, bitewe n'ibyaha bitandukanye yewe bimwe bikorwa n'abashumba bayoboye Itorero. Igisubizo si ukureka gusenga, hari amatorero mesnhi akorera Imana, aho kureka gusenga gana bene so ubona muhuje ukwizera ufatanye nabo. Ariko ntuzagwe mu mutego wo kumva ko kwizera gusa bihagije, ahubwo ukwiye kugira umuryango w'abana b'Imana ubarizwamo. Ikindi umwuka wa satani wa macakubiri, wo kwigenga uri kuranga iki kinyejana ntuzawemere ngo ukuganze. Abizera Imana ntituri abacu ngo twigenge, ntidukora ibyo twe dushaka, dukora ubushake bw'Imana. Ubushake bw'Imana ni uko tuyubahisha mubyo dukora byose, ni uko tubana na bantu bose amahoro, ni uko tuburira abanyabyaha ko nibatihana bazarimbuka. Ntabwo Imana ishaka ko duceceka ngo ni uburenganzira bwabo, oya, turiho kugirango tuvuga ubutumwa bwiza bwa Yesu. Abantu babyemera batabyemera, ubutumwa bwa rwanywa butarwanywa dukwiye kuvuga ukuri tutagoreka ijambo ry'Imana. Icyaha reka tucyite icyaha, aho kwirinda ngo tutagira uwo dutoneka, uwo tubabaza. Kugirira umunyabyaha neza ni ukumubwira ibyaha bye. Naho uyu mwuka mubi wo guceceka ngo ntibitureba, biramureba, ni uburenganzira bwe,  ntabwo ari Umwuka w'Iman ni uwa satani. Haranira kuba urugingo ruzima mu Itorero usengeramo, ukoreshe impano wahawe uvuga ubutumwa kandi ugaragaza urukundo mu bikorwa. 

Ingingo yo kuzirikana: Nahamagariwe kugira aho mbarizwa, si ukwizera gusa. 

Umurongo wo gufata mu mutwe: "natwe ni ko turi kuko turi benshi, nyamara turi umubiri umwe muri Kristo, umuntu wese ni urugingo rwa mugenzi we." Abaroma 10:25 (NIV) 

Ikibazo cyo gutekerezaho: Ese ikigero cyanjye cyo kwitanga mu Itorero mbarizwamo cyerekana ko nkunda kandi nitangira umuryango w'Imana? 

Umunsi mwiza 

Pasiteri Kubwimana Joel

Comments

Popular posts from this blog

IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO: UMUNSI WA 1, 'MBERE NA MBERE IMANA'

MUNGANYINkA MARIE GORETTE: UMUGORE, UMUBYEYI, UMUKRISTO, UMUKOZI URANGIJE URUGENDO RWE KU ISI

Rev. Mbanzabigwi Michel: Umubyeyi, Umushumba n’Umubwiriza butumwa bwiza