IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO, UMUNSI WA 10, 'UMUTIMA URAMYA IMANA'

IRIBURIRO 



Hari inkuru y'umwana na se nigeze kumva ngira ngo duhereho uyu munsi. Umunsi umwe umwana yarimo atemberana na se, bageze ahantu ku kiraro cy'ibiti bambuka, umwana afata akaboko ka se. Ubwo bakomezaga kujya imbere bambuka ku kiraho, umwana yarushagaho kugira ubwoba kuko ibiti bya nyeganyegaga cyane. Niko kubwira ise ati 'Papa mfata ukuboko." Ise yamufashe ukuboko barambuka, bakomeza urugendo. Bageze imbere ise w'umwana abaza umwana ati " ko wari umfashe ukuboko kuki wagize ubwoba ugasaba ko ngufata ukuboko?" Umwana nawe niko ku musubira ati," kuko jye mfite imbaraga nke, kandi nari mfite ubwoba  ibiti byari kunyeganyega cyane nka kurekura nkagwa, ariko wowe kuko  undusha imbaraga kandi ndi umwana wawe ukunda ntabwo ibiti byari kunyeganyega ngo undekure, ahubwo wari kumfata cyane ngo ntagwa. Uyu ni umunsi wa 10 dusoma igitabo cy'ubuzima bufite intego cyanditswe na Rick Warren. Isomo dusoma uyu munsi rivuga, " UMUTIMA URAMYA IMANA" 


UMUTIMA URAMYA IMANA 

Gutsindwa, ukitanga, ukiyegurira Imana niko kugira umutima uramya Imana. Kwizera bibanziriza kwitanga, iyo wizeye Imana  urayiyegurira, kandi iyo wiyeguriye Imana uba ugize umutima uramya Imana. Kwishyra hejuru, ubwoba no kutamenya ni ibintu bitatu bitubuza kugira umutima uramya Imana. Iyo ufite kimwe muri ibi bitatu tuvuze ntubasha kwiyegurira Imana, kuko kwiyegurira Imana bisaba gutsindwa, kandi uwishyira hejuru ntiyemera gutsindwa. Ikindi bisaba kwizera kandi umunyabwoba n'umuntu uri mu kutamenya ko Imana ishoboye ntabasha kwizera Imana. Rick Warren we ati, "Kwitanga ntabwo bikugabaniriza imbaraga ahubwo birazongera." Iyo witanze ukiyegurira Imana uba wisunze imbaraga zidatsindwa. Uba ubaye nka wa mwana wamenye ko se amurusha imbaraga bityo ageze aho abona ashobora kugwa, aho gufata se, asaba ise kumufata. Uriya mwana yari yizeye ise niko kwemera gushyira ubuzima bwe mu maboko ya se. Iyo wizeye Imana nibwo ubasha gushyira ubuzima bwawe mu maboko yayo, ukayiyegurira.   

Kwitanga, kwiyegurira Imana ni ubuzima bwose, ntabwo twitanga umunsi umwe, kuko Yesu ubwe yavuze ko ushaka ku mukurikira akwiye kwiyanga ubundi akikorera umusaraba we akamukurikira iteka. Bivuze ko ubuzima bw'umukristo bukwiye kuba ubwo kwiyegurira Imana, akaba mu maboko yayo ubuzima bwe bwose.  Reka gusenga mu gusenga kwacu dusabe kugira umutima uramya Imana, bivuze kwiyegurira Imana, tukayiha ubuzima bwacu ikabugenga.  

Ingingo yo kuzirikana: Umutima wo kuramya ni ukwitanga

Umurongo wo gufata mu mutwe:  "Muyiyegurire rwose rwose kugirango mukoreshwe ibyo gukiranuka" (Abaroma 6:13)

Ikibazo cyo gutekerezaho: Ni akahe gace ku buzima bwanjye ntari negurira Imana? 

Mugire umunsi mwiza

Pasiteri Kubwimana Joel

Comments

Popular posts from this blog

IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO: UMUNSI WA 1, 'MBERE NA MBERE IMANA'

MUNGANYINkA MARIE GORETTE: UMUGORE, UMUBYEYI, UMUKRISTO, UMUKOZI URANGIJE URUGENDO RWE KU ISI

Rev. Mbanzabigwi Michel: Umubyeyi, Umushumba n’Umubwiriza butumwa bwiza