IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO: UMUNSI WA 8, 'WAREMEWE KUNEZEZA IMANA'
IRIBURIRO
Hari umusore twaririmbana iyo twabonaga ubutumire bwo kujya kuririmba ahantu runaka bagisoma ubutumire yahitaga agira ati " umva umva perezida, tuzajyeyo tubatwike." Iyo twabaga turi kwitegura urugendo cyangwa kujya ahantu runaka kuririmba nk'abantu twayoboraga ibijyanye n'imiririmbire ubwo ntabwo yabaga atworoheye. Yabaga avuga ati " indirimbo runaka niyo yabatwika, umva umva dirija, niyi ivuga gutya nayo yabatwika." Mbese kujya kuririmba kwari ukujya gutwika, kwemeza abantu. Yari umusore benshi twakundaga kuko yavugaga ibimurimo, ariko si we gusa nabonye mu rusengero cyangwa muri korari, mu baririmbyi bavuga ko baririmba indirimbo zihimbaza Imana, wari ufite imyumvire yo kumva ko kujya kuririmba ari ukujya gutwika, kwemeza abantu. Uyu munsi igice turasoma kivuga ko " WAREMEWE KUNEZEZA IMNA."
WAREMEWE KUNEZEZA IMNA
Umuntu Imana yamuremye mu buryo atuzuye adafite Imana, iyo atayifite yiremere izindi mana. Muri make umuntu aremye mu buryo abaho ubuzima bwo kunezeza Imana. Rick Warren agaragaza ko "kunezeza Imana byitwa 'kuramya.'" Ntangiye mvuga kubinjyanye no kuririmba bitewe nuko abantu benshi bo mu insengero zitandukanye twaguye mu mutego wo kumva ko kuramya Imana ari ukuririmba indirimbo z'ubwoko runaka akenshi zituje. Nk'uko Rick Warren abivuga nta muzika w'Imana ubaho, nta majwi y'umwuka abaho. Umuzika ushingira ku buhanga n'ubumenyi bw'abantu na majwi ni uko ni ubuhanga n'ubumenyi bw'abantu. Ariko hariho amagambo ahimbaza, Imana, amagambo twakwita ko ariyo atuma indirimo iba iyaririmbiwe Imana cyanga abantu. Naho umuziki wo ni injyana kandi zihinduka bitewe n'ibihe. Injyana Dawidi na bene Asafu bakoresha, ni bikoresho bwa muzika bakoresha si byo dukoresha muri iki gihe. Ariko nti bikuraho ko kugeza uyu munsi dukoresha Zaburi bivuze indirimbo. Iyi tuzisoma tuba turirimba kandi ni amagambo tuba tuvuga. Indirimbo igihzwe n'amagambo ahimbaza Imana, ibindi bikaza ari inyongera. Ariko usanga kubera kumenya guke n' ubuyobe, hariho gufata ko kunezeza Imana bikorwa mu buryo bwo kuririmba runaka abantu bahisemo bumva ko aribwo buramya Imana.
Kuririmba ni kimwe mu bikorwa byinshi bikorwa mu kuramya Imana. Na kunze imvugo umukozi w'Imana ya koresheje agaragaza uko twaba abantu banezeza Imana, baramya Imana iteka ni uko " icyo ukoze cyose ugikoze nk'ukorera Kristo." Yesu nk'Imana abera hose icyarimwe, abantu bo nti babasha kubera hose icyarimwe, Yesu azi byose kandi ashobora byose. Umukristo wamaze kumenya Yesu by'ukuri, akwiye kubaho ubuzima bunezeza Imana. Icyo akoze cyose ki kaba igikorwa cyo kuramya Imana: gusenga, kumva Ijambo ry'Imana, gukora akazi ke no gukorera abandi, kurya ibiryo, kwambara, kunywa, gutura amaturo, gufasha abandi, kwiga, kuririmba, gucuranga, guhanura, kubwiriza, n'ibindi ntarondora iyo bikozwe nkaho dukorera Kristo bihinduka kuramya Imana kuko tuba turi kunezeza Imana igihe dukora ubushake bwayo.
Ibaze 98% by'Abanyarwanda imibare igaragaza ko ari Abkristo bahindutse abakora ibyo bakora byose nk'abakorera Yesu Kristo? Amakimbirane twumva mu ngo yasigara ari mbarwa, ruswa mu buryo bwayo bwose yaba ari mbarwa, ubusambanyi buri guhinduka nk'umukino ukinwa n'uwariwe wese kandi buri kuvamo guterwa inda kw'abana babakobwa benshi bwa kendera, ubusinzi n'ibiyobyabwenge ntabwo byaba ikibazo. Ariko kuko kuramya Imana byafashwe nabi yewe bikaba bikomeje gufatwa nabi no kwigishwa nabi, tugira abantu buzuye insengero ariko baje nko abantu ba babone. Indirimbo nyinshi turirimba uzumva ari incyuro, izivuga abantu, izo turirimba ngo abantu bafashwe, badushime, nyamara dukwiye kuririmba nko Imana ishyirwe hejuru, kuko indirimbo yose dukwiye kuririmbi iba ikwiye kuba ivuga Imana, gukomera kwayo no gukora kwayo. Abajura abasambanyi, abasinzi bari mu bayoboye za korari, amatsinda ya baramya (worshio teams) abari imbere mu kuyobora indirimbo, mu biyita abahanuzi, mu birura byiyoberanya bikajya mu intama ngo ni abashumba b'amatorero, bityo ugasanga amateraniro yuzuye umwuka wo kwivuga, kwihimbaza, kwigaragaza bigahinduka urusaku mu matwi y'Imana. Kuko Imana itajya inezezwa nuko abantu bayishimisha iminwa nyamara imitima iri kure.
Kuramya si ukuririmba gusa, ku ko kuramya ari ugukora ibintu byose tugamije kunezeza Imana. Muyandi magambo kuramya ni ukubaho ubuzima buhesha Imana icyubahiro, ubuzima bunezeza Imana. Ese ukorera umukoresha wawe nk'ukorera Imana? Ese urera abana bawe nk'urerera Imana? Ese ubana n'umugore wawe, umugabo wawe, mu buryo bunezeza Imana? Ese wambara, urya kandi ukanywa mu buryo bunezeza Imana? kuramya ni ubuzima ni cyo twaremewe, niyo mpamvu yacu yo kubaho nk'abizera. Niba ku kazi udakora ngo Imana inezerwe, ugakorera kunezeza abantu, ku ishuri nti wige ngo ubashe kunezeza Imana ahubwo ugamije kunezeza ababyeyi, abarimu, kurushanwa , ntabwo ubuzima bwawe buramya Imana; uri mu inzira igana kurimbuka. Reka ibyo dukora byose, ijambo byose ntacyo risiga inyuma, byose reka tubikore nk'abakorera Yesu. Kuko abamwizeye tuzi neza ibimunezeza ntabwo tuzakora ibitamunezeza. Reka nkwibutse ko nk'abizera twaremewe kuramya Imana, kunezeza Imana, iyo tubikoze tuzana ubwami bw'Imana ku isi, gukora ku Imana kuramanuka abantu bakabona imirimo n'ibitanga by'Imana twizera. iyo tutabikoze abantu babona twe kandi kuko duhita vuba wamamara none ijo ukibagirana. Ugera kubintu runaka ijo undi akaza akakurenza. wigira ikigirwamana ejo ugasimbuzwa ikindi, kuko abantu ni uko tumeze nti tunyurwa. Ariko Yesu iyo ageze mu buzima bwawe icyambere akuzanira ni amahoro yo mu mutima, kunyurwa nuko uri, nibyo ufite, aha niho utangira kubaho ukora byose kubw'Imana. Ukora byose ngo Imana ishyirwe hejuru, Imana inezerwe. Reka ufatanye nanjye dusengere Itorero mu Rwanda, rive mu gushaka kurushanwa kugira abayoboke benshi, ahubwo riharanire kugira abaramyi benshi, abigishwa b'ukuri ba Yesu babayeho ubuzima buramya Imana, bunezeza Imana. Reka dusenge abantu bave I Beteli "Inzu y'Imana" bagere Elibeteli" "Ku Imana yo nyirinzu y'Imana" iki ni icyigisho gikomeye tuzakomeza kwiga, ariko benshi bari mu inzu y'Imana ariko nti bari hamwe n'Imana yo nyirinzu. Biteye agahinda kuba mu inzu yitirirwa Imana ariko Imana yo uvuga, uririmba, ubwiriza, uhanura, utayizi, utabana nayo, yewe nayo itakuzi. Ntabwo Itorero ryatumwe kujya gusha abayoboke, ahubwo guhindurira abantu bo mu mahanga yose kuba abigihswa ba Yesu no kubigisha kwitondera ibyo Yesu yavuze byose (Matayo 28:18-20). Ubwo Yesu yari ku isi abigishwa be bamugumagaho ni gihe abantu bamuhannye, bamuvuyeho. Akenshi bantu bavaga kuri Yesu iyo yabaga atakoze ibitangaza, atagabuye ngo atange imikati n'amafi. Abayoboke iteka baba benshi kandi bayoboka kubera inyungu zabo bwite. Ariko abigishwa bo banamba ku mwigisha kandi akenshi aba ari bake. Twaba benshi cyangwa beke, reka dushyire imbere kubaho ubuzima bunezeza Imana, ariko kuramya mu kuri no mu mwuka. Dukora byose nk'abakorere Yesu Kristo.
Ingingo yo kuzirikana: Naremewe kunezeza Imana.
Umurongo wo gufata mu mutwe: Uwiteka anezererwa abantu be. Zaburi 149:4a (TEV)
Ikibazo cyo gutekerezaho: Ni ikihe kintu gisanzwe natangira gukora nk'aho ngikorera Yesu ubwe?
Umunsi mwiza wo kubaho ubizma buramya Imana iteka ryose
Pesiteri Kubwimana Joel
Comments
Post a Comment