Ibintu 5 Biranga Itorero Ritubakiye Kuri Yesu Kristo n’Ijambo ry’Imana
Iriburiro
Itorero ryagiye rigira
ubusobanuro butandukanye bitewe n’abantu, aho bari n’igihe barimo. Ariko
ubusobanuro Ijambo ry’Imana ritanga bwo nti buhinduka. Abantu bashobora kumva
ubwo busobanuro nabi cyangwa neza, ariko twizera ko Ijambo ry’Imana ari ukuri
kandi ko ari ryo muyoboro twahawe wo kugenderaho. Ijambo ry’Imana ritwereka ko
Itorero ryashyizweho na Yesu, “Nanjye ndakubwira nti ‘Uri Petero, kandi
nzubaka Itorero ryanjye kuri urwo rutare, kandi amarembo y'ikuzimu
ntazarishobora.’”Matayo 16:18. Uyu
murongo urimo kutwereka ko Yesu ariwe ubwe wavuze ko azubaka Itorero rye, bivuze ko Itorero mbere ya
byose ari irya Kristo. Itorero rikaba rigizwe n’abantu bahamagawe na Yesu,
bakemera umuhamagaro wo kwizera Yesu, bityo bakihana bakava mu byaha bagahitamo
kuba ingingo z’igize umubiri wa Yesu ari ryo Torero (Abefeso 5:23). Mu
magambo make Itorero rigizwe n’abizera Yesu Kristo nk’umwami n’umukiza wabo
kandi baharanira gukiranuka no gushyira mu bikorwa ibyo yigishije byose. Aba
bizera Yesu bari mu moko yose yo ku isi, mu madini na matorero yose yo ku isi,
kuko Yesu ari Imana kandi ibera hose icyarimwe, Izi byose kandi Ishobora byose.
Iri Torero rifite izina rimwe ITORERO RYA KRISTO,ikindi nti riba ahantu hamwe runaha, ahubwo rihuriwemo n'abantu batandukanye bari mu matorero hirya no hino ku isi. Iri Torero abarigize twavuze
ko ari abizera Yesu bose kandi barangwa n’imbuto z’Umwuka, Ariko rero imbuto z'Umwuka ni urukundo n'ibyishimo n'amahoro, no
kwihangana no kugira neza, n'ingeso nziza no gukiranuka, no kugwa neza no
kwirinda. Ibimeze bityo nta mategeko abihana. Aba Kristo Yesu babambanye
kamere, n'iruba n'irari byayo. Niba tubeshwaho n'Umwuka tujye tuyoborwa
n'Umwuka. Twe kwifata uko tutari, twenderanya kandi tugirirana amahari. (Abagalatiya
5: 22-26).
Kuba Itorero rya Kristo
ari rimwe ku isi yose nti bivuzeko abantu bose bavuga ko bizera Yesu Kristo
basengera mu Itorero rimwe rya hantu. Kuko ni byiza ko buri bantu aho bari
bagira aho basengera. Akenshi amatorero agaragara yahantu runaka ashingira ku
bushobozi bw’abantu bwo kumva Ijambo ry’Imana.
Ntabwo umuntu yizera Yesu ngo ahite agera ku rugero rukwiye, ahubwo
nyuma yo kwizera no kubatizwa niho atangira kwiga neza kugirango ahinduke umwigishwa
wa Yesu. Matayo 28:18-20 hatwereka ko nyuma yo kugenda tukigisha ijambo ry’Imana
bivuze kuvuga ubutumwa bwiza abantu bakihana habaho kubatiza nyuma bakigishwa
kwitondera ibyo Kristo yigishije byose. Usanga akenshi rero abantu twumva
ijambo ry’Imana igice bityo amarangamutima nuko tubona ibintu akaba aribyo
dushyira imbere. Aha niho akenshi hava kugira amatorero afite amazina, amahame,
n’imikorere itandukanye. Ariko no muri uko kumenya guke kw’abantu hari abo
Imana yihishurira binyuze mu Ijambo ryayo ryo buhanuzi butavangiye, bakamenya
neza ko amatorero yahantu ari aderesi yo mu isi ariko ko Itorero rya Kristo ari
rimwe ku isi yose, kandi mu moko atari amwe. Aba nibo twavuze barangwa n’imbuto
z’Umwuka. Ijambo ry’Imana ritwereka
ibintu byose: ibyabaye, ibirikuba n’ibizaba. Yesu ubwe yavuze ko hazaza
abahanuzi b’ibinyoma, Mwirinde abahanuzi b'ibinyoma baza aho muri
basa n'intama, ariko imbere ari amasega aryana. Muzabamenyera ku mbuto
zabo. Mbese hari abasoroma imizabibu ku mugenge, cyangwa imbuto z'umutini ku
gitovu?(Matayo 7:15). Ibyo Yesu yavuze turabibona turabyumva hirya no hino
aho abantu bahanura ibihabanye n’Ijambo ry’Imana. Aho umuntu utagira urukundo,
ukunda amafaranga, icyubahiro, usanga ariwe witwa umukozi w’Imana ukomeye. Yesu
ati muzabamenyera ku imbuto zabo.
Kubera amasega
yiyambitse uruhu ry’intama akinjira mu matorero, hanze aha dufite amatorero akora ibintu
byerekana neza ko atubakiye kuri Kristo we Rutare Itorero ry’ubatseho no ku
Ijambo rye twahawe ngo rituyobore. Reka turebe mu incamake ibintu ibitanu
biranga Itorero rya hantu runaka rivuga ko ari irya Kristo ariko Ridafite
Kristo n’Ijambo rye, muri make Itorero ry’ubakiye ku izindi mfatiro zitari Kristo
Yesu.
1. Itorero ry’ubakiye ku muntu
Hari abantu batangiza cyangwa bayobora amatorero ugasanga Itorero ari irye atari irya
Kristo. Bene aya matorero niyo ari gukwira cyane muri iki kinyejana cyo kwigira
ibyingenge mu izina ry’uburenganzira bwa muntu. Amatorero ya mbere yagiye
atangizwa n’Intumwa za Yesu, abizera Kristo, wasanga ari amatorero yahantu
runaka. Itorero ry’Iyerusalemu, Ikorinto, Efeso… Ariko ubu uzumva ngo Itorero
rya runaka, Itorero ryo kwa runaka.
Pawulo ari mu bantu batangije amatorero menshi dusanga muri Bibiliya, ariko nta
Torero narimwe tuzi yi yitiriye cyangwa ngo abantu bo muri icyo gihe barimwitirire. No Mugihe hadukaga ibice mu Itorero ry’Abakorinto bamwe bavuga ko
ari aba Pawulo, abandi aba Apolo, abandi aba Kefa ariwe Petero, dore igisubizo
Pawulo yabahaye, Ariko bene Data,
ndabingingira mu izina ry'Umwami wacu Yesu Kristo kugira ngo mwese muvuge
kumwe, kandi he kugira ibice biremwa muri mwe, ahubwo muhurize hamwe rwose
muhuje imitima n'inama, kuko bene Data nabwiwe ibyanyu n'abo kwa Kilowe,
yuko habonetse intonganya muri mwe. Icyo mvuze ngiki, ni uko umuntu wese
muri mwe avuga ati “Jyeweho ndi uwa Pawulo”, undi akavuga ati “Ariko jyeweho
ndi uwa Apolo”, undi na we ati “Jyeweho ndi uwa Kefa”, undi ati “Jyeweho ndi
uwa Kristo.” Mbese Kristo yagabanijwemo ibice? Pawulo ni we wababambiwe? Cyangwa
mwabatijwe mu izina rya Pawulo? (1. Abakorinto 1 :10-13). Pawulo yanze
ko hagira abamwirata ahubwo abibutsa ko bakwiye kuba umwe kuko ari Abakristo
atari aba Pawulo, Apolo, cyangwa Kefa. Ko we Pawulo nabo bandi bose icyo bakoze
ari umurimo bahawe na Kristo ariko ko nyirumurimo ari Kristo. Dore ibiranga
Itorero ry’ubakiye ku muntu :
-
Itorero
ry’ubakiye ku muntu usanga rishyira imbere uwo ryubakiyeho. Ahabwa icyubahiro
kurenza Imana, abayoboke bamumenya kuruta uko bazi Imana. Usanga yarahindutse
ikigirwamana abantu basenga, baramya, mu magambo no mu bikorwa bakora. Itorero
rihinduka irye aho kuba irya Kristo. Iyo aguye n’Itorero riragwa, iyo apfuye
n’Itorero rirapfa kuko aba ariwe ry’ubakiyeho.
-
Usanga
amatorero yubakiye kubantu arangwa no kwigisha ibyo abo bantu bemera aho
kwigisha icyo Ijambo ry’Imana rivuga.
-
Abayobozi
barangwa no kwiha amatitire atandukanye y’icyubahiro, kuko usanga ukuriye
Itorero aba ashaka ko bose baba hasi ye. Bityo ntabwo bene aya matorero akunze
kugira abayobozi bafite titire bahuriyeho n’abandi muri iryo Torero. Urugero nti wamwita pasitorri ngo yemere, we aba afite kwiyumva ko ari hejuru.
-
Usanga
umugabo n’umugore bose bigira abashumba. Umuhamagaro wo kuba umushumba
n’umuhamagaro w’umuntu kugiti cye, ariko amatorero y’ubakiye ku bantu yahinduye
icyo Bibiriya ivuga, Itorero barigira urugo rwabo. Umugabo aba umushumba none agahita
agira umugore we umushumba, ntabwo kuba umugore w’umushumba bigira umuntu
umushumba. Iki n’ikimenyetso ki kwera ko Itorero ry’ubakiye ku bantu ritubakiye ku
Ijambo ry’Imana.
-
Usanga
imitungo y’Itorero icungwa n’umuntu umwe, kandi akenshi igakoreshwa mu inyungu
ze aho kuba mu inyungu z’Itorero ryose.
Niba uri muri iri Torero ry’ubakiye ku muntu, icyo wakora ni ukurivamo
ntayindi nama nakugira kuko Ijambo ry’Imana ritubwira ko dukwiye kudahagaraga
mu inzira y’abanyabyaha no kwicarana n’abakobanyi. (Zaburi 1)
2. Itorero rishingiye ku buhanuzi
bw’ibinyoma
Ni
bwo benshi bazasubira inyuma, bazagambanirana bangane. N'abahanuzi benshi
b'ibinyoma bazaduka bayobye benshi. Maze kuko ubugome buzagwira, urukundo
rwa benshi ruzakonja. Ariko uwihangana akageza imperuka ni we
uzakizwa. Kandi ubu butumwa bwiza bw'ubwami buzigishwa mu isi yose, ngo
bube ubuhamya bwo guhamiriza amahanga yose, ni bwo imperuka izaherako ize….Icyo
gihe umuntu nababwira ati ‘Dore Kristo ari hano’, n'undi ati ‘Ari hano’,
ntimuzabyemere. Kuko abiyita Kristo n'abahanuzi b'ibinyoma bazaduka bakora
ibimenyetso bikomeye n'ibitangaza, kugira ngo babone uko bayobya n'intore niba
bishoboka. Dore mbibabwiye bitaraba. Matayo 24 :10-26
Aha Yesu yarimo
asobanurira abigishwa be ibizaranga iminsi y’imperuka, ko hazaduka abahanuzi
b’ibinyoma benshi kandi ko bazayobya benshi. Kuki aba bahanuzi bazayobya
benshi? Kuko bazaba bakora ibitangaza ngo berebe ko niba bishoboka ko bayobya n’intore
z’Imana. Ikigaragaza ko umuhanuzi ari uw’ibinyoma ni:
-
Guhanura akoresheje indimi
z’itamenyekana. Ntahantu nahamwe mu Ijambo ry’Imana Imana yavuganye n’abantu mu
rurimi batumva. Ahubwo abakoreraga ibigirwamana bya bagereki nibo bavugaga mu
indimi zitamenyekana. Kimwe ko natwe mu Rwanda rwa kera abapfumu wasanga bavuga
indimi zitamenyekana kugirango uwabagannye agirango bari mu isi y’abazimu,
y’umwuka. Ku munsi wa Pentekote havuzwe
indimi abantu bumva, indimi kavukire z’abantu. Pawulo afata umwanya uhagije
agaragaza ko indimi z’itamenyekana atari izo kuvugira mu Iteraniro ry’abizera
ko we byaruta akavuga ijambo rimwe arivugishijwe n’ubwenge aho kuvuga mu indimi
zitamenyekana. Soma 1 Abakorinto igice cya 14 cyose, aha yahuguraga
abakorinto kuko bari barazanye ibyakorwaga n’abakurambere babo mu Itorero,
bityo bakumva ko kuvuga mu indimi zitamenyekana ko ariko kuba umuntu ufite
impano y’umwuka. Guhanura uvuga mu
indimi zitamenyakana ni ubuyobe no guhakana ko Imana izi byose. Kuko niba uri
umunyarwanda ukwiye kwizera ko Imana izi ikinyarwanda ko bitayinanira kuvugana
nawe mu kinyarwanda. Ikindi Yesu niwe Itorero ryubatse ho kandi niwe
cy’Itegererezo cyacu twese abizera, hari aho uzi Yesu yavuze mu indimi
z‘Itamenyekana? Hari aho uzi Intumwe ze zahanuye zibwira abantu mu indimi
zitamenyekana ? ntaho muri Bibiliya tubona Yesu cyangwa Intumwa ze bavuga
indimi zitamenyekana. Bityo abahanuzi bibinyoma nibo bakoresha izi ndimi
kugirango bayobye intore z’Imana. Ariko umwizera nyawe akwiye gutera umugogo
bene aba bahanuzi kuko icyo bagamije ari uku kuyobya no kugukura kuri Yesu.
-
Abahanuzi bibinyoma bakoresha ibitangaza
mu kwemeza abantu ko ari abakozi b’Imana nyakuri. Hari abantu benshi bameze nka Toma bashaka
kwizera ari uko babonye ibimenyetso, ariko se Yesu yasubije Toma iki, Yesu
aramubwira ati “Wijejwe n'uko umbonye, hahirwa abizeye batambonye.”(Yohana
20 :29) Toma yari yanze kwemera
atarabona inkovu za Yesu, ariko Yesu ati ‘hahirwa abizeye batambonye.’ Mu yandi
magambo kwizera Yesu nibyo bibanza ibindi bikaza ari inyongera. Kuko igitangaza
gikuru kiruta ibindi byose ni ukwakira Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza wawe.
Ariko kuko abahanuzi b ‘ibinyoma baba bazi ibyo abantu bakunda, ko bakunda
kubanza kubona, bahita bacurika Ijambo ry’Imana bakigisha ibitanga gusa,
bitarimo kwakira Yesu. Aba Yesu yavuze ko azabihakana, Benshi bazambaza
kuri uwo munsi bati ‘Mwami, Mwami, ntitwahanuraga mu izina ryawe,
ntitwirukanaga abadayimoni mu izina ryawe, ntitwakoraga ibitangaza byinshi mu
izina ryawe?’ Ni bwo nzaberurira nti ‘Sinigeze kubamenya, nimumve
imbere mwa nkozi z'ibibi mwe.’ Menye neza ko abantu bahari bakora ibitangaza
mu izina rya Yesu, yewe bakazura n’abapfuye mu izina rya Yesu ariko Yesu
atabatumye yewe atanabazi, wiga mu mutego wo kwizera ibitangaza ahubwo izere
Yesu we gitangaza.
-
Gucuruza ibyo bakoresha ibitangaza. Aba
bahanuzi b’ibinyoma uzasanga barangwa no gucuruza ibyo bakoresha ibitangaza nk’amazi
bita ko yera, amavuta bavuga ko ari aya Elayo, ibitambaro bakoresha n’ibindi.
Muri make ni abacuruzi bahinduye inzu z’Imana iguriro nk'uko abatambyi bakuru
bari barabigenje ubwo Yesu yirukanaga abaguriraga mu rusengero i Yerusalemu.
Nta hantu nahamwe tubona muri Bibiliya
Yesu agurisha ibitangaza cyangwa intumwa ze zigurisha amazi, amavuta
n’ibindi ngo abantu babikoreshe bakire.
-
Bahanura ibihabanye n’Ijambo ry’Imana.
Urugero Ijambo ry’Imana kuva mu itangiriro rigaragaza ko umugabo akwiye kubana
n’umugore umwe kandi akaramata, bivuze ubudatandukana. Aba bahanuzi bo bazakubwira
ko umugabo cyangwa umugore ufite atariwe Imana yakugeneye, ko gutandukana
n’umugore cyangwa umugabo wawe nta kibazo. Bazakubwira ko wambara uko ushatse
ko icyo Imana ireba ari umutima, nyamara Ijambo ry’Imana rivuga neza ngo, Imana
y'amahoro ibeze rwose, kandi mwebwe ubwanyu n'umwuka wanyu, n'ubugingo
n'umubiri byose birarindwe, bitazabaho umugayo ubwo Umwami wacu Yesu Kristo
azaza. (1 Abatesalonike 5 :23) Aha turabona ko imibiri yacu ikwiye
kurindwa kuko Yesu akwiye kuzasanga umwuka, ubugingo n’umubiri byose
twarabirinze neza. Ikindi ntabwo Imana yishimiye ko Adamu na Eva bambara
ibicocero ahubwo yishe inyamanswa ibadodera imyambaro. Bivuze neza ko icyaha cya
mbika umuntu ubusa, ariko ubuntu bw’Imana bukambika umuntu icyubahiro no
kwiyubaha. Ubuhanuzi bwose bukwiye gupimishwa Ijambo ry’Imana, kuko ari ryo
twahawe nk’ubuhanuzi bwuzuye.
-
Imbuto za kamere nizo abahanuzi bi
binyoma bera. Uzasanga aba biyita abahuzi benshi baba barataye ingo zabo,
barananiwe kubaka, bagoreka ijambo ry’Imana. Abandi bakoresha ubuhanuzi gushaka
indamu, icyubahiro, kurema ibice mu Itorero no mu miryango, mbese imbuto zose za kamere dusanga
mu bagalatiya 5 nizo bera. Abameze batyo ujye ubatare umugongo.
3. Itorero ry’ubakiye ku migenzo
n’imihango y’abantu
Arabasubiza ati “Yesaya
yahanuye ibyanyu neza mwa ndyarya mwe, nk'uko byanditswe ngo‘Ubu bwoko
bunshimisha iminwa yabo, Ariko imitima yabo indi kure. Bansengera ubusa, Kuko
inyigisho bigisha ari amategeko y'abantu.’ “Itegeko ry'Imana murirekera
gukomeza imigenzo y'abantu.” Kandi ati “Musuzugura neza itegeko ry'Imana ngo
muziririze imigenzo yanyu, kuko Mose yavuze ati ‘Wubahe so na
nyoko’, kandi ati ‘Uzatuka se cyangwa nyina bamwice.’ Nyamara mwebweho
muravuga muti: Umuntu nabwira se cyangwa nyina ati ‘Icyo najyaga kugufashisha
ni Korubani’ (risobanurwa ngo ‘Ituro ry'Imana’), muba mutakimukundiye
kugifashisha se cyangwa nyina, nuko ijambo ry'Imana mukarihindura ubusa
kugira ngo mukomeze imigenzo yanyu yababayemo akarande. Kandi hariho n'ibindi
byinshi mukora nk'ibyo.” (Mariko 7:6-13)
Ubwo Yesu yasubizaga Abafarisayo
yagaragaje ko mu kwigisha kwabo ko bigisha imigenzo n’amategeko y’abantu kuko
bagorekaga Ijambo ry’Imana bagakomeza imigenzo ya basekuru yari yarababayeho
karande. No muri iki gihe hari amatorero nayo agoreka Ijambo ry’Imana,
akarihinyura kubera imigenzo y’abantu. Dore ikikwereka Itorero rikomeza
imigenzo y’abantu:
-
Kugira
mategeko aremereye kurusha amabuye. Usanga bene aya matorero ahinyura ubuntu
bw’Imana. Akunze gushyira imbere guhita aheza umukirisitu wakoze icyaha, aho
kumufasha kwihana no kugaruka mu murongo. Usanga ibyaha babiha uburemere
butandukanye, usanga aya matorero ahana inda aho guhana ubusambayi. Bivuze iki?
Bahana utwite kandi hari abasambana bagasaba imbabazi itorero ati, Imana
ikubabarire. Ariko uvuze ati ndasaba imbabazi, bakemera iyo bukeye bakabona
aratwite ati, baguhagarike, ukibaza niba icyaha ari ugutwita cyangwa gusambana?
Bene aya mategeko usanga andashingira ku Ijambo ry’Imana, kuko Ijambo ry’Imana
rigaragaza ko mbere yo guhagarika umuntu mu Itorero ngo afatwe nk’umupagani ko
hakwiye kubanza ku muhugura bihereye ku muntu umwe, itsinda ry’abantu n’inama
y’Itorero yakwanga guhinduka hakabona kubaho kumufata nk’umupagani. Ese mu
Itorero usengeramo ubu buryo bwo kugira umuntu inama, bwo guhugura, gukunda
umunyabyaha ariko tukanga icyaha burahari? Cyangwa bashyira imbere guhita
baheza buri wese ukoze icyaha? Niba ari uko bimeze uri mu Itorero
ry’abafarisayo, bakomeza imigenzo y’abantu? Abantu akenshi tuba dushaka kuvugwa
neza, kudaseba, bityo amatorero agendera ku migenzo y’abantu agwa mu mutego wa
gushaka kugendana n’abantu bakiranuka gusa. Ariko Yesu ati, “Abazima sibo bakwiriye umuvuzi, keretse
abarwayi.” (Luka 5:31)
-
Kuziririza
umunsi aho kuziririza nyir’umunsi. Usanga amatorero agendera ku migenzo agwa mu
mutego wo kuziririza iminsi, nk’isabato, icyumweru, n’indi ifatwa nk’iminsi yera,
iminsi yo guterana kwera. Pawulo avuga kubijyanye no kudacirana imanza
yagarutse kuby’iminsi agira ati, Umuntu
umwe yubaha umunsi umwe kuwurutisha iyindi, naho undi akubaha iminsi yose
akayihwanya. Umuntu wese namenye adashidikanya mu mutima we. Urobanura
umunsi awurobanura ku bw'Umwami wacu, urya arya ku bw'Umwami kuko ashima Imana,
kandi utarya yanga kurya ku bw'Umwami na we agashima Imana. (Abaroma
14:5-6). Usanga amatorero akomeza imigenzo aha agaciro umunsi kuruta nyir’iminsi.
Yesu niwe Jambo w’Imana waremye byose iminsi nayo irimo. Umunsi ntukwiye
kubahwa kuruta nyir’umunsi. Umunsi wose uzahitamo, cyangwa muzahitamo go
musenge cyangwa mugire guterana kwera mu zawuhitemo mugamije guhesha Imana
icyubahiro kuruta abantu, ikindi nti muzizihize umunsi ahubwo muzizihize nyiri
bihe ariwe Kristo. Niba usengera aho baziririza umunsi kuruta Yesu, inama wowe
shyira umutima kuri Yesu kristo kuruta umunsi.
-
Guha
agaciro ibintu kuruta abantu: Amatorero agendera ku migenzo usanga ashyira
imbere ibintu ku buryo babuza abayoboke babo kwita ku bagize imiryango yabo
cyane bitwaza ko badahuje itorero, ko bakwiye gushyira imbere gukorera Imana
bitanga mu itorero. Usanga abayoboke bitanga mu insegero, ariko mu miryango yabo
ababyeyi bicwa n’inzara, badashobora kugira uwo bafasha. Usanga bene aya
matorero agira imyanya yabanyacyubahiro abenshi aba ari abatanga amafaranga ni
bindi mu gufasha Itorero. Uzabwirwa Itorero ry’imigenzo nuko mu gihe cy’ubukwe
bwawe bazakumvisha ko ababyeyi bawe bakwiye guhezwa kuko mudasangiye itorero.
Kuko aya matorero aba ashyize imbere gushaka ubutunzi buvuye mu banyetorero
bakora uko bashoboye ngo bafate bugwate abanyetorero, bababuze kujya
guteranira mu yandi matorero bavuga ko yayobye, ko adakizwa, ko nta mwuka
w’Imana agira, ko yataye umurongo….
-
Kutagera
ku musaraba mu nyigisho zabo. Amatorero agendera ku migenzo akenshi ntabwo
yigisha akamaro, nicyo umusaraba wa Yesu uvuze ku bantu bose. Usanga bigisha
cyane amategeko, n’imihango y’idini aho kwigisha buntu bw’Imana Yesu Kristo. Umusaraba wa Yesu usobanuye ko yabaye igitambo cy’abantu bose, mu gihe amatorero agendera
ku migenzo n’amategeko usanga yo yigisha ko Yesu yapfiriye abantu runaka,
bameze gutya. Ariko Yesu yapfiriye abantu bose, bityo umwizera wese arakizwa
akaba umwana w’Imana.
4.
Itorero ry’ubakiye
kubutegetsi bw’isi
Hari amatorero usanga umusingi wayo ari
ubutegetsi bw’isi. Aho usanga icyo Leta ivuze cyose nicyo ishatse cyose ayo
matorero ahita ashyira mu bikorwa. Ibyo abashinzwe uburenganzira bwa muntu
bemeye nibyo iryo torero ryemera. Mbese usanga bashyira imbere imyanzuro n’amategeko
y’ubutegetsi bwite bwa leta kuruta Ijambo ry’Imana. Ijambo ry’Imana ritwereka neza ko abizera
bakwiye kumvira no kugandukira ubuyobozi, ariko rikanatwereka ko dukwiye kwanga
no kwamagana ikintu cyose gihabanye n’ubushake bw’Imana. Igihe cyose leta ikora
neza Itorero rishyigikira ibikorwa byayo, ariko igihe ikoze ibibi Itorero riba
rikwiye kuba ryiteguye kwamagana ibyo bibi. Kuko Itorero ribereyeho kuba ijwi
ry’abaciye bugufi. Ikindi kiranga aya matorero usanga abayobozi bayo bashaka
kubaho nk'uko abayobozi ba leta babayeho, guhabwa icyubahiro nkuko biri mu
bayobozi ba leta. Kugira inyito z’icyubahiro bishyirwa imbere yewe iyo wibeshye
ntu bahamagare ukoresheje izo nyito uba ukoze icyaha gikomeye, kuko abayobozi
b’itorero ba babashaka icyubahiro, Yesu we mutwe w’Itorero nti yubahwa kandi nti
yumvirwa. Amatorero nkaya yubakira ku mwuka w’amatora akunze kurangwa
n’imvururu, n’ibice. Usanga iri totero ari akazuyaze, nti rishyuha
nti rikonja, kuko nti rifata umurongo umwe ngo abe ariwo rigenderamo muri make
n’Itorero rimeze nki rya Lawodokiya dusoma mu Byahishuwe 3:14-22.
5.
Itorero
ry’ubakiye kubumenyi n’ikoranabuhanga
Mu Rwanda ntabwo twari twagira bene aya
matorero cyane, ariko turi kubona ibimenyetso byayo ubu. Aya ni amatorro
ashingira ku bumenyi bw’abantu n’ikoranabuhanga. Aho usanga bene aya matorero
ashyira imbere imyemerere ya bantu, ibyo bumva bibanogeye, ibijyanye n’igihe
bagezemo… Bene aya amatorero usanga akenshi yigisha ubuntu bw’Imana gusa, nti
yigisha gukiranuka no kutabera kw’Imana. Usanga yigisha ko abantu bose ba babariwe ibyaha ko Yesu yishyuye ibyaha byose ko ntacyo umuntu yakora ngo abone
agakiza. Ariko iki n’ikinyoma gishingiye ku kwanga kwemera ko Imana yahaye
umuntu guhitamo hagati yikibi n’icyiza, kandi ko kuba Yesu yarapfiriye ibyaha
by’abantu bidakuraho ko bakwiye kumwemera cyangwa nti bamwemere. Usanga ikindi
aya matorero anshingira ku bushakashatsi, ibitabo byanditswe n’abahanga, no ku
buvumbuzi bwakozwe. Nibyiza ko abantu baha agaciro ubumenyi ariko kwizera
n’ubumenyi bikora ku buryo butandukanye. Kwizera bisabako umuntu yemera
atabonye, mu gihe ubumenyi bwo buvuga ko ukwiye kubanza kubona ukabona kwemera.
Urumva ko bene aya matorero abayagize byoroshye ko bagwa mu mutego w’abahanuzi
b’ibinyoma mu gihe bakoresha ibitangaza ngo bemeze abantu ko ari abakozi
b’Imana, bityo abantu bakizera ibyo babona kandi kwizera ari ukwemera kurenze
ibyo ubona n’amaso. Usanga muri bene aya matorero ariho, ubutinganyi, bwagiye
buhererwa ijambo bukemerwa kuko abantu bashyize imbere ibyo abantu runaka
basesenguye aho kureba ko ibyo bavuga bihuye n’Ijambo ry’Imana.
Umusozo
Pawulo yandikiye
Timoteyo amwereka ko hazaza ibihe birushya ubwo abantu bazaba batagishaka kumva
inyigisho nzima, kuko bazaba bashaka kumva inyigisho zihuye n’irari ryabo. Reba
neza urasanga turi muri ibyo bihe. Niyo mpamvu nifuza ko inama Pawulo yahaye
Timoteyo ko ariyo nanjye naguha wowe uri mu Itorero uri kubonako ritubakiye kuri
Kristo n’Ijambo ry’Imana, cyangwa ryatangiye guta umurongo wa Bibiriya.
Umenye yuko mu
minsi y'imperuka hazaza ibihe birushya, kuko abantu bazaba bikunda,
bakunda impiya, birarīra, bibona, batukana, batumvira ababyeyi babo, indashima,
batari abera, badakunda n'ababo, batūzura, babeshyerana, batirinda, bagira
urugomo, badakunda ibyiza, bagambana, ibyigenge, bikakaza, bakunda
ibibanezeza aho gukunda Imana, bafite ishusho yo kwera ariko bahakana
imbaraga zako. Abameze batyo ujye ubatera umugongo. Kuko muri bo harimo abagabo
bomboka mu mazu bakanyaga abagore batagira umutima, baremerewe n'ibyaha,
batwarwa n'irari ry'uburyo bwinshi, bahora biga ariko ntabwo babasha
kugira ubwo bamenya ukuri. Nk'uko Yane na Yambure barwanije Mose, ni ko
n'abo bagabo barwanya ukuri. Abo ni abononekaye ubwenge badashimwa ku byo
kwizera. Ariko ntibazabasha kurengaho kuko ubupfu bwabo buzagaragarira
abantu bose, nk'uko ubwa ba bandi na bwo bwagaragaye. Ariko wowe ho
wakurikije neza inyigisho zanjye n'ingeso zanjye, n'imigambi no kwizera no
kwiyumanganya, n'urukundo no kwihangana, no kurenganywa kenshi no
kubabazwa kenshi, n'ibyambereyeho muri Antiyokiya no muri Ikoniyo n'i Lusitira,
n'ibyo nihanganiye byose ndenganywa, nyamara Umwami wacu akabinkiza
byose. Icyakora n'ubundi abashaka kujya bubaha Imana bose bari muri Kristo
Yesu, bazarenganywa. Kandi abantu babi n'abiyita uko batari bazarushaho
kuba babi, bayobya bakayobywa. Ariko wowe ho ugume mu byo wize ukabyizezwa
kuko uzi uwakwigishije, kandi uzi yuko uhereye mu buto bwawe wamenyaga
ibyanditswe byera bibasha kukumenyesha ubwenge, bwo kukuzanira agakiza gaheshwa
no kwizera Kristo Yesu. Ibyanditswe byera byose byahumetswe n'Imana kandi
bigira umumaro wo kwigisha umuntu, no kumwemeza ibyaha bye no kumutunganya, no
kumuhanira gukiranuka kugira ngo umuntu w'Imana abe ashyitse, afite
ibimukwiriye byose ngo akore imirimo myiza yose. (2 Timoteyo 3:1-17)
Nyuma
yo kwereka Timoteyo uko abantu bazaba bameze, amugira inama: Yo gutera umugongo abantu babi yari amaze kumubwira. Ikindi
amugira inama yo kugume mubyo yizeye, asoza amwibutsa ko kuva mu buto bwe azi
ko ibyandistwe byera aribyo bibasha kumumenyesha ubwenge buzana agakiza. Bityo
ko akwiye kuguma ku murongo w’Ibyanditswe byera no kumenya umumaro wa byo. Izi
nama nizo nanjye naguha, turi mu gihe bisaba ko hari abo utera umugongo, kuko
muribo harimo abomboka mu mazu basenya ingo. Guma mu kwizera nyakuri, ugire
itandukaniro ikindi wubakire ku Ijmbo ry’Imana, uryemerere rikwigishe,
rikwemeze ibyaha, rigutunganye, riguhane, rikugeze ku rugero rukwiye kandi
rushyitse, nibwo uzaba ufite ibigukwiye byose. Mugire umugisha w’Imana no
guhabwa amaso y’Umwuka mubashe kubona uko satani yinjije ibirura hirya no hino
mu matorero byiyambitse uruhu rw’intama. Imbuto z’abo za kamere zirabagaragaza,
bityo icyo gukora si ukurwana nabo ahubwo ni ukubatera umugongo, ubundi ukabasabira no gukomeza kubigisha wizeye ko Umwuka w’Imana yabaganza
akabahindura. Abandahindutse si ikibazo kuko Yesu avuga neza ko hari abana bo
kurimbuka. Haranira kuba mu mubare w’abazaragwa ubwami bw’Imana witandukanya n'abakora ibihabanye n’Ijambo ry’Imana, kuko umucyo n’umwija bihabanye.
Pasitori
Kubwimana Joel
Comments
Post a Comment