Umuvugizi n’Umurezi: Umurimo wa Yesu na Satani mu Ijuru Imbere y’Imana
Iriburiro
Kuwa 13/09/2019, nagize umugisha wo gusura abakozi
b’Imana bari mu mahugurwa i Kigufi mu karere ka Rubavu, ku mugoroba umukozi w’Imana umwe atuganiriza
ijambo ry’Imana, agera ku gusobanura 1 Yohana 2:1-2. Yohana agaragaza ko Yesu
ari “Umurengezi” ukoresheje Bibiliya Yera, “Umuvugizi” ukoresheje Bibiliya
Ijambo ry’Imana. Aha turifashisha
Bibiliya Ijambo ry’Imana, niko kutubwira
ati “ Namaze imyaka myinshi uyu murongo ntabasha kuwumva neza. Ishusho nari
mfite mu mutwe ni iyi : Iyo nkoze icyaha, Imana yayindi dusoma mu isezerano rya
Kera yahaniragaho, yashakaga guhita impana, Yesu akitambika akayibuza.” Niko
kubaza ati hari abari bafite iyo shusho nkanjye? Nabonye twari benshi babyumvaga
uko, ko kuturengera cyangwa kutuvugira Yesu akora mu Ijuru imbere y’Imana ari
ukubuza Imana guhita iduhana.
Ikindi ati ‟ Abenshi dufata Imana yo mu Isezerano
rya Kera nk’Imana y’ingome, ihutiraho, mu gihe Yesu ari umunyempuwe.” Ariko mu
bisobanuro kandi no mugusoma Ijambo ry’Imana tubona ko Imana uko yari kera
n’ubu niko iri. Muri make Imana ntihinduka. Bityo rero ntabwo Yesu umurimo wo
kutuvugira akora ari uwo kujya impaka n’Imana kubyaha byacu ayinginga ngo ibe
iretse ku twica, kuduhana. Wa mbaza uti ‟None umurimo we ni uwuhe? Iki nicyo
kibazo tugiye gusubiza.
1.
Umurezi:
umurimo wa Satani
Umukozi w’Imana yarakomeje ati, naje kumva neza
umurimo wa Yesu akora imbere y’Imana ari uko nsomye Ibyahishuwe 12:10 “Numva ijwi ry’uvugira mu ijru avuga cyane
ati: “ Ubu agakiza k’Imana yacu karasohoye! Ubu yerakanye ububasha bwayo ngo
yime ingoma! Noneho Kristo Imana yatoranyije yagaragaje ubushobozi bwe, kuko
uwaregaga abavandimwe bacu ku Mana yacu ijoro n’amanywa yameneshejwe mu Ijuru!”
Uyu murongo wahise uzana indi shusho igaragaza uburyo Yesu ari umuvugizi wacu
mu ijuru imbere y’Imana.
Uyu murongo ugaragaza ko umurimo wa Satani ijoro
n’amanywa ari ukuturega imbere y’Imana mu ijuru. Igihe cyose ataraneshwa ngo
hashyirweho iherezo satani akora umurimo umwe mu Ijuru, kuturega imbere
y’Imana, bityo Yesu wa dupfiriye nawe
akora umurimo wo kutuvugira imbere y’Imana. Kuko Satani aharanira ko yagira abo
azarimbukanwa nabo akora ijoro n’amanywa ashaka abo agusha mu byaha, agahita
yiruka ajya kurega imbere y’Imana. Ku murongo wa Kabiri wa 1 Yohana 2:2,
hagaragaza ko Yesu yabaye incungu y’ibyaha. Bityo Yesu icyo akora imbere
y’Imana ni ukuvuga ko mubo yapfiriye ko natwe turimo. Ntabwo umurimo wa Yesu
ari ukujya hagati y’Imana natwe atangira Imana ngo idahutiraho iduhana, ahubwo
ni uwo kwibutsa Umurezi wacu ari we
Satani ko mubo yapfiriye natwe turimo.
2.
Kuba
Yesu yarapfiriye ibyaha byacu birahagije?
Hari imyizerere yabamwe ikoresha imirongo twasomye haruguru nabi, ugasanga abantu bigisha ko Yesu yapfiriye
ibyaha bya bantu bose, bityo ko ibyo
bakora byose byaba bibi cyangwa byiza ko ntacyo bitwaye, kuko Yesu byose yabirangije ku musaraba.
Ariko ibyo sibyo, iyo ukomeje gusoma 1 Yohana 2:
1-6, ubona ko tubwirwa ko uzi Imana atica amategeko yayo, ahubwo akurikiza ibyo
Imana ishaka.” Imana ishaka ko dukiranuka muri byose, mu gihe Satani we ashaka
ko dukiranirwa. Uwizeye Yesu aharanira gukiranuka, yirinda ibyaha. Iyo akoze
icyaha yihutira gusaba Imana imbabazi kuko Imana yanga ibyaha itanga
abanyabyaha. Ntabwo rero Yesu yapfuye ngo dukore ibyo dushatse byose. Yapfuye
kugirango atubere incungu. Dusabwa ku mwizera no gukiranuka kugirango tube mubo
avugira imbere y’Imana.
3.
Ese
kuba Yesu atuvugira imbere y’Imana bivuze ko atari Imana?
Indi shusho itariyo usanga abakirisitu benshi
dukunze kugira, niyo gufata Yesu nk’Imana iri ukwayo, Imana Data wa Twese
nk’indi Mana, ndetse na Mwuka Wera akaba
indi Mana, muri make ukagirango hariho
Imana eshatu. Ariko Yesu ati ‟Umbonye aba abonye data, kuko ndi muri Data nawe
akaba muri gewe (Yohana 14:9-10)
Iyo usomye Ibyakozwe n’Intumwa 1:8 Ubonako mu buryo
bw’Umwuka Yesu ari kumwe natwe. Bityo rero ntihabaho Imana eshatu, ahubwo mu buryo
bwinshi Imana yagiye yihishuriramo abantu tubona ko hari butatu buza imbere:
Imana data, Imana umwana n’Imana Mwuka Wera. Ibidashobokera abantu bishobokera
Imana, si ikibazo ko Yesu nk’Imana atuvugira ku Mana. Kuri twe tuba twumva ari
ibintu bidashoboka ariko niko kuri. Niba hari ikintu tuzarinda tuva ku isi
tutabashije gusobanukirwa ku buryo bwuzuye n’Imana. Abantu turi ibiremwa Imana
yaremye biragoye rero ko twabasha kugera ku rwego rwo gusobanukirwa umuremyi
wacu 100%, ahubwo. Pawulo we yabivuze neza mu rwandiko 1 Abakorinto 13:9 “ Kuko
tumenyaho igice kandi duhanuraho igice…” Yesu utuvugira mu Ijuru niwe Mana, nk’uko
Yohana abitubwira ko Jambo yariho, ko
yahoranye n’Imana kandi ko Jambo yari Imana
(Yohana 1:1- 12).
Nasoza mvuga ko Yesu akora umurimo wo kutuvugira
imbere y’Imana, kuko hari satani nawe ukora umurimo wo kuturega imbere y’Imana.
Gewe nawe icyo twaharanira ni ugukiranuka kugirango Satani abure ibirego. Kandi
n’igihe akubonyeho ibirego ihutire kwibuka ko Yesu yagupfiriye bityo umutakire
uti “ Yesu mbabarira.” Yesu yadukunze tutarabaho n’ubu aradukunda, ahubwo twe
twirinde kumubabaza. Reka nkwifurize
kuzaba mu mubare w’abazaririmba indirimbo yo kunesha ubwo Satani azaba atsinzwe
burundu.
Imana idushoboze gukiranuka. Kandi duhore tuzi ko
Yesu wacu wadupfiriye ahari atuvugira imbere y’Imana. uko satani yatsinzwe Yesu
azutse reka ajye akomeza gutsindwa mu buzima bwacu abizera Yesu nk’Umwami
n’Umukiza.
Umwuka w’Imana akomeza kubasobanurira, murakoze.
Pasitori Kubwimana Joel
Comments
Post a Comment