Umutunzi na Lazaro: Icyo Bibiriya ivuga ku buzima nyuma yo gupfa (Luka 16:19-31).





Iriburiro



Nigeze kuganira n’Abakirisitu mbabaza iki kibazo “Hari igiterane kirimo umuntu uravuga ubutumwa buvuye I kuzimu, hakaba n’ikindi kirimo umuntu uravuga ubutumwa buvuye mu ijuru, ni ikihe giterane cya kwitabirwa cyane?” Bose bansubije ko igiterane kirimo umuntu uravuga ubutumwa buvuye ikuzimu cya kwitabirwa kuruta ikirimo uvuga ubutumwa buvuye mu ijuru. Mbabajije impamvu bati “natwe nti tubizi ariko tubona aho umuntu yaje avuga ko agiye kumena amabanga y’ikuzimu, cyangwa kuvuga iby’ikuzimu tubona abantu bakubita bakuzura.” Hari impamvu nyinshi nagiye numva abavuga ko bafite ubutumwa buvuye ikuzimu batanga, zituma bavuga ibyo bo bavuga ko ari ukuri. Ariko jye hari ibibazo nibajije ngirango bize kutuyobora tureba icyo Bibiriya ivuga kubuzima nyuma yo gupfa ku muntu. Inkuru ya Lazaro n’umutunzi izara kudufasha cyane.
1.      Ese nyuma yo gupfa abantu bakomeza kubaho? Niba ari yego babaho gute? Hehe?
 Abahanga muri Tewolojiya n’abasesenguzi ba Bibiriya ntabwo bose bemerenywa kuri iyi nkuru  y’umutunzi na Lazaro. Kuri bamwe iyi nkuru n’igitekerezo Yesu yatanze, kubandi n’inkuru mpamo yibyabaye. Kurijye yaba inkuru mpamo, cyangwa igitekerezo iyi nkuru Yesu ya yikoresheje yigisha kandi icyo yigishije kiragaragara. Ubuzima tubamo hano ku isi buzagira iherezo nyuma buri wese ahembwe ibihwanye nibyo yakoze akiriho. Bityo rero iyi nkuru iradufasha kwigira hamwe ubuzima nyuma yo gupfa. 
Yesu atangira avuga ko hariho umuntu w’umutunzi, wari ubayeho ubuzima bw’abakire bo mu gihe cye. Ariko inkuru ivuga ko hari n’umukene witwaga Lazaro wifuzaga  kurya ubuvungukira buvuye ku meza y’umutunzi. Umwe yari abayeho neza anyuzwe n’ubukire bwe, undi nawe bigaragara ko nubwo yari abayeho mu buzima bwo kurigatwa n’imbwa, kurya ibivuye ku meza y’umutunzi ko nawe atabyivovoteye. Kuko namwe inkuru murayisoma kandi nziko hari benshi mwayisomye, twihute. Yesu avuga ko bombi baje gupfa, umutunzi akajya ikuzimu naho Lazaro akajya mu gituza cya Aburahamu
a.       Ese nyuma yo gupfa abantu bakomeza kubaho? 
Dukurikije iyi nkuru ni yego, bakomeza kubaho. Ku murongo wa 23 hagaragaza ubuzima bw’umukire nyuma yo gupfa “Ageze ikuzimu arababazwa cyane, yubuye amaso areba Aburahamu ari kure na Lazaro ari mu gituza cye.” Aha hatwereka ko ubuzima bukomeza nyuma y’urupfu. Nubwo haba habayeho gutadukana ku mubiri n’umwuka, iyi nkuru itwereka ko ubuzima bukomeza. Abapfuye baramenyana, kuko umutunzi yubuye amazo abona Aburahamu aramumenya, abona na Lazaro mugituza cye aramumenya. Bityo tutagiye kure ubuzima burakomeza nubwo abo ku isi twe tuba tutabibona. Yesu wabivuze twizera ko azi byose kandi ashobora byose, bityo icyo yavuze ni ukuri.
b.      Ese abapfuye babaho gute/ Hehe?
Dukurikije iyi nkuru umutunzi yakomeje kubaho ariko ababazwa cyane, Lazaro nawe akomeza kubaho ariko anezerewe. Umwe yari ikuzimu undi ari mu ijuru mugituza cy’Aburahamu. Ati nigute wavuga ngo mu ijuru, umurongo wavuze ngo “yubuye amaso” bivuze ko yerebye hejuru”. Ikindi ni uko ikuzimu atari ikindi gihugu ahubwo ari kusi. Hariya ducukura, cyangwa mu masi aho tunyanyagiza ibisigazwa, cyangwa ahandi hose dushyingura umuntu niho kuzimu.  Soma Itengiriro 37:35; 42:38; 44:29; 44:31 iyi mirongo yose itwereka ko Yakobo n’abahungube iyo bavugaga kumanuka bajya ikuzimu ari ukujya mu imva. Dukomeje ku ngingo turiho, nyuma yo gupfa haba ubuzima mu buryo buburi: Abakiranukiye Imana bakiriho ku isi, abo bajya mu ijuru, mugihe abanyabyaha bajya ikuzimu. Abo mu ijuru babaho ubuzima bwiza bw’umunezero nka Lazaro  naho ikuzimu barababazwa cyane nk’umutunzi. Ikindi ukurikije amagambo Aburahamu yasubije umutunzi, bigaragara ko abari muri ibyo bice bibiri: mu Ijuru n’Ikuzimu ko barebana kandi bavugana ariko hagati yabo hakaba hari umworera munini ubatandukanya. Nkuko mu isi abanyabyaha n’abakiranutsi babana, ariko bagatandukanywa nuko bamwe bagendera mu mwijima abandi mu mucyo, na nyuma yogupfa itadukaniro rikomeza kubaho. Igikomeye, mu isi nubwo hari itadukaniro ariko muburyo bufatika abantu bashobora guhura, ariko nyuma yo gupfa haba umworera utandukanya abakiranutsi n’abanyabyaha kuburyo nta kongera guhura bibaho.
2.      Ese hari umubano abapfuye bakomeza kugirana n’abazima? 
    Dukurikije inkuru twasomye nta mubano ukomeza kubaho hagati y’abazima n’abapfuye. Abapfuye bagirana umubano hagati yabo mu bice baba barimo, abazima bakagirana umubano hagati yabo hano ku isi. Uti none se abavuga ko bavuye ikuzimu? Kobabonyeyo ibikorerwayo? Ese abashika? Yewe ko no muri Bibiriya hari urugero rw’umugore ushika wazuye Samweli? Iyi nkuru itwereka ikintu gikomeye nyuma y’urupfu hari ahantu habiri abantu bajya: Ijuru n’ikuzimu. Inkuru y’umugore wazuye Samweli dusanga muri 1 28:3-20, itwereka uburyo mbere yo gupfa no kuzuka  kwa Yesu  Satani yari afite ububasha ku mibiri yabapfuye bizeye Imana. ariko nyuma yo gupfa no kuzuka kwa Yesu, Satani yambuwe ububwo bubasha, kuko kunesha kurupfu kwari gutsinzwe na Yesu. Bityo mugihe gito afite kugirango acibweho iteka Satani afite ububahsa ku bamukoreye.  Imana ifite ubutware bwose kubazima n’abapfuye, ariko igihe cyo guca iteka nti kiragera. Satani akoresha abapfuye  nk’abadayimoni be. Nta gitangaza rero ko abakorera Satani bajya ikuzimu aho abakoreye Satani ba babarizwa, bakazana ubutumwa bwa Satani. Kuko muri iyi nkuru umutunzi yasabye Aburahamu kohereza Lazaro ngo ajye kuburira bene se batanu yari azi neza ko nabo babayeho ubuzima butanezeza Imana. Ariko   Aburahamu amubwira ko bidashoboka, ko mu isi hari Mose n’Abahanuzi, ko ni batabumvira nabo bazaza aho ari kubabarizwa.
3.      Ese hari ubutumwa buva ikuzimu bugenewe Itorero? 
     Igisubuzo Aburahamu yatanze cya garagaje ko nta butumwa bukwiye kuzanwa buvuye kubushake     bw’umuntu uri ikuzimu. Uwapfuye ibye biba birangi ku isi, akomeza ubuzima mu ijiru cyangwa ikuzimu. Imana ifite ububasha bwo gutuma uwapfuye ayizeye, nkuko yatumwe Mose na Eliya bakabonekera Yesu. Satani nawe afite gutuma abari ikuzimu muri iki gihe agifite gukora. Bityo ikizakubwira ko umuntu ari umunyabyaha kandi akorera Satani ni uku kubwira ko hari ubutumwa yahahwe buva ikuzimu. Nta butumwa bugenewe Itorero rya Yesu Kirisitu buturuka ikuzimu, kuko ikuzimu hababarizwa abanyabyaha. Aburahamu avuga ko mu isi hari Mose n’abahanuzi, yavugaga ko umuntu akwiye kumvira abakozi b’Imana akiriho. Kuko nyuma yo gupfa igikurikira ari ukubabazwa ku banyabyaha, cyangwa ukwishima ku bakiranutsi. Agakiza kwacu abizera kamanutse kava mu ijuru ntabwo kaje kava ikuzimu. Ikuzimu Yesu yara hatsinze bityo nta butumwa buhava dukenye abizera Imana.  Ibyitwa amabanga y’ikuzimu abakozi ba Satani bavuga uzerebe neza uzasanga ari ibicamo ibice abantu. Umuntu ati nabonye ikuzimu ko ariho amavuta bashyira mu misatsi bayinyereza ava, nabonye ko iyi misatsi yimigurano iva ikuzimu, nabonye inkweto runaka ziva ikuzimu, nabonye…. Ngaho tekereza, inganda ku isi zikora amanywa n’ijoro, nawe uti byavuye ikuzimu ? wabona ufite umusatsi ati uriya ajya ikuzimu, ubwo waba ukimusuhuje ? ubwo waba ukimubwiye ubutumwa ? wabona uwasize inzara, uwashyizeho izi bishyiraho ati ni izabadayibomi. Ubwo ukaba utangiye kuba umucamanza, uvangura abantu, aho kuberera imbuto nziza, ukaba uguye mu mutego wa bakozi ba Satani yohereza hirya no hino mu insengero bakwiza ubujiji bucamo ibice abantu b’Imana. Ibyaha bivahe ? Mu mitima ntabwo biva ikuzimu. Amarari atadukanye arwanira mu mimitama ntabwo ava ikuzimu.

Soma Abefeso  6 :12 Pawulo avuga ku gutwara intwaro z’Imana, yagaragaje ko impamvu ari uko turwana n’imwuka mibi ya hantu ho mu kirere. Satani akorera cyane mu kirere kuko aba agambiriye gutangira ibisubizo bwacu abizera nkuko yabigenze kuri Daniyeli. Ikindi ikuzimu ntacyo Satani ashakayo kuko abariyo barangije urugendo rwabo ku isi, ahubwo akeneye kuyobya abo ku isi akoresheje baringa yitwa kuzimu na rupfu. Ku isi hose abantu batinya urupfu, niyo mpamvu mu mico ya bantu bo ku isi hose, usanga bagira uburyo bwo gutsinda abapfuye. Mu Rwanda baraterekeraga ngo bagushe neza bazimu, bakaraguza ngo bamenye impamvu yibibazo bahura nabyo, bakabandwa mu gihe babona ibibazo bidakemuka. Uku gutinya urupfu n’abapfuye nibyo Satani akoresha bityo abantu bagahurura ngo bagiye kumva ubutumwa buvuye ikuzimu. Kuki abantu batuzura aho ubutumwa bw’Imana buvugwa, bakuzura aho abakozi ba Satani baje ngo kumena amabanga yi kuzimu ? Ese amabanga yi kuzimu bamena Bibiriya itavuze ni ayahe ? Ikuzimu icyo hagamije gukorera Itorero ry’Imana ni ukurinyegenyeza, ariko muri Matayo 16 :18 Yesu aragira ati : « Nanjye ndakubwira nti ‘Uri Petero. Kandi nzubaka Itorero ryanjye kuri urwo rutare, kandi amarembo y’ikuzimu ntazarishobora. »

Nasoza nkubwira ko Inkuru ya Lazaro n’umutunzi, itwereka ko ubuzima bukomeza nyuma yo gupfa. Ko abapfuye bizeye bajya mu ijuru naho abanyabaha bakajya ikuzimu. Ikindi usomye Ibyahishuwe igice cya 20 ni cya 21, ubona ko urupfu na kuzimu bizagira iherezo bigatsindwa burundu. Ariko mugihe Satani agikora, akoresha ikuzimu n’urupfu mu gushaka abo azarimbukanwa nabo. Bityo rero menya ko nta butumwa Itorero rifite rikwiye guhabwa buturutse ikuzimu. Ahubwo dufite Bibiriya, Ibyanditswe byera birimo Ijambo ry’Imana ribatura abantu mu kinyoma n’ubuyobe bwa Satani. Reka rero ube maso urebe imbuto zabo bose bavuga ko bafite ubutumwa bakuye ikuzimu. Uzasanga ari inzererezi mu madini, abasambanyi, abantu barangwa n’imvugo nyandagazi. Abantu babaho mu buzima bw’ikinyoma. Bakunda ifaranga, kuba ibikoresho bya Satani mugukwiza macakubiri mu bantu. Soma neza Bibiriya urasanga Ijambo ry’Imana ariryo buhanuzi butavangiye twahawe kandi ari naryo gipimo dukwiye kupimisha abo bose baza bigize intama kandi ari amasega aryana. Ese wowe uri guharanira kuzabaho ubuhe buzima ? ubuzima bwo kubabazwa cyangwa kunezerwa ? Ntabwo uyu mutunzi yagiye kubabazwa ikuzimu kubera ko yari atunze, oya, ahubwo kuko atumviye Mose n’abahanuzi. Muri make kuko atumviye Ijambo ry’Imana rivugwa n’abakozi b’Imana mugihe yari ku isi. Ese wowe wumvira Ijambo ry’Imana, cyangwa inkuru n’amagambo yamanjwe yari kuvugwa aha hanzi hirya no hino n’abakozi ba Satani bamaze kwinjira mu intama kandi ari birura ? Bamaso usenge kandi uharanire gukiranuka no kuba nk’abantu bi Beloya, ujye ufata umwanya usome ibyo wigishijwe urebe ko, bihuye nicyo bibiriya ivuga.

Imana ibahe imigisha, mbifurije kuzagira iherezo ryiza.

Pasitori Kubwimana Joel

Comments

Popular posts from this blog

IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO: UMUNSI WA 1, 'MBERE NA MBERE IMANA'

Rev. Mbanzabigwi Michel: Umubyeyi, Umushumba n’Umubwiriza butumwa bwiza

IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO, UMUNSI WA 29, 'KWEMERA UMURIMO WAWE'