Ubukwe: Igikoresho cy’amatorero n’amadini mu gusenya imiryango mu Rwanda
Iriburiro
Mu
busitani bwa Edeni niho Imana yakoze umuhango ukomeye ubwo yabonaga ko
bidakwiye ko Adamu aba wenyine ikamuremera Eva umufasha umukwiye (Itangiriro
2:18-24). Abemera Imana ko ariyo yaremye byose, twemera ko kuri Adamu na Eva
ariho abantu bose dukomoka. Kuva mu Itangiriro kugeza ubu ntawe utazi ko ubukwe
ari itangiriro ry’umuryango muto n’umuryango mugari. Mu gihe turimo hari
kugaragara amakimbirane menshi mu miryango aterwa n’impamvu zitadukanye. Uyu
munsi ndasesengura impamvu imwe irimo gutera imiryango gusenyuka igishingwa. Impamvu
iri gutera umwiryane mu muryango mugari, ishingiye ku ruhare rw’amatorero
n’amadini mu bukwe.
1. Ubukwe ni ubw’umuryango)
Muri
Bibiliya, ubukwe ni umuhango kuva mu itangiriro kugeza mu byahishuwe dusanga
ushingiye ku muryango. Ubukwe bwose dusoma muri Bibiriya, kuva kuri Aburahamu
atuma umugaragu we gusabira umuhungu we Isaka, kugeza ku bukwe bw’i Kana Yesu
yatashye, ubukwe bwaberaga mu miryango. Ntaho tubona ubukwe bujya kuragizwa
Imana mu Rusengero rwari i Yerusalemu cyangwa mu masinagogi. Yewe hari n’abibeshya
ko i kana havugwa muri Bibiriya hari mu rusengero cyangwa kiliziya, oya. I Kana
ni ahantu Yesu yari yatashye ubukwe, bigaragara ko wari umuryango uziranye na
Nyina Maliya. Pawulo wanditse inzandiko nyinshi zigize
Isezerano Rishya, nawe ntiyigeze agaragaza ko ubukwe bukwiye kubera mu
rusengero. Ahubwo yigishije abamaze kubana uko bakwiye kubana, (Abefeso
5:22-33; 1 Abakorinto 7). Urugero usomye 1 ABakorinto igice cya 7 cyose usanga
Pawulo avuga ku birebena no kurongora cyangwa kutarongora. Ntabwo avuga aho
ubukwe bubera. Ubukwe bwari ubw’imiryngo ahubwo Itorero rikigisha abagabo n’abagore
uko bakwiye kubana nka bizera Imana. Uko bakwiye kurera no gutoza
abana babo inzira nziza. Muri make muri Bibiliya ububwe buvugwa bwose bwaberaga
mu miryango.
Mu
kinyejana cya Gatanu nyuma yo kuvuka kwa Yesu, ubwo Augustine yari amaze
kwandika ku bukwe niho amatorero ya Gikirisitu yatangiye kwinjira muri gahunda
z’ubukwe. Nyuma yaho Kiliziya Gatolika yemeje ko ubukwe ari isakaramento
ritagatifu, ubukwe bwatangiye kujya bubera muri Kiliziya kandi ku cyumweru.
Abashyingiwe bagahabwa isakaramento mu misa. Gahoro gahoro uyu muhango waje
gukurwa ku cyumweru ujya kuwa gatandatu cyangwa indi minsi banyirubukwe
babohotse. Ibi byatijwe umurindi nuko Abaporotesitanti bitandukanije na
Kiliziya Gatolika, ubukwe buba umuhango ukorwa ku iyindi minsi itari ku cyumweru.
Muri iki gihe uruhare rwa Kiliziya n’amatorero rwari uguhesha umugisha ubukwe,
ariko indi mihango yabanzirizaga ubukwe twita bw’agikirisitu, cyangwa bwo mu rusengero,
yose yaberaga mu miryango. No muri icyo gihe hagiye hagaragara kwivanga kwa
Kiliziya n’Amatorero. Urugero nko kubuza umuzungu gushakana n’umwirabura,
umuporotesitanti kudashakana n’umugatorika, n’ibindi bigaragaza kurenga imbibi
kw’Amatorero na Kiliziya Gatolika bikivanga mu muhango ushingiye ku miryango.
2. Kwivanga kw’amatorero n’amadini
Kuba
amatorero cyane ya Gikirisitu yarafashe umwanzuro wo gutangiza undi muhango wo
kuza gusezeranira mu rusengero cyangwa Kiliziya, cyangwa muri make ubukwe twita
ubwa Gikirisitu, cyangwa bushingiye ku idini, si bibi. Ikibi kandi kiri
kugaragara ubu ni ukwivanga mu bukwe twita ko ari ubw’umuco cyangwa se
umuryango. Mbere umuhango wo gusaba no gukwa n’indi mihango yose yajyanaga
n’ubukwe bwa Kinyarwanda, yategurwaga n’imiryango kandi ikayoborwa n’imiryango.
Ariko ubu kuko amadini n’amatorero yivanze mu bitabareba, hari kugaragara urwango
no gusenya imiryango. Abana basigaye bica ababyeyi babo bakiriho, cyangwa se
abana bafata abatari ababyeyi babo bakababera ababyeyi mu gihe cyo gushyingirwa
kubera ko badahuje idini, itorero n’ababyeyi. Hirya no hino twumva ngo ubukwe
burahagaze kuko abantu baje mu bukwe bafite imisatsi, kuko baje bambaye uku,
kuko bitabiriya ubukwe bwa barunaka badahuje idini niyo ari abavandimwe,kuko
umuntu yambariwe n’abo bigana badahuje idini, itorero… Natashye
ubukwe mbona umuryango w’umukobwa wahejwe kuko umukobwa idini asengeramo
ritadukanye n’iry’ababyeyi. Abasore ni uku mbona benshi bagera aho no
kudatumira ababyeyi babo kuko badasengera hamwe. Inama z’ubukwe zaberaga mu
miryango zibera ku rusengero, abapasiteri n’abadiyakoni, abakuru b’itorero,
abaririmbyi bi gize ba kazitereyemo basimbura imiryango abantu bavukamo.
Ubundi
nk’uko nabivuze haruguru ubukwe bwo gusaba gukwa, gutera igikumwe aha hose nta
ruhare na ruto idini cyangwa Itorero ryari rikwiye kugira atari ukwitabira.
Imiryango niyo yari ikwiye gutegura ubukwe, no kubuyobora. Maze imyaka mbona,
numva abapasitori bica imisango, bavuga ibiterekeranye, kuko bivanze mu
bitabareba. Kuki bantu batareka abashoboye ibintu bakabikora? Usanga inama z’ubukwe
abapasitori, abo ku itorero umuntu asengeramo bihaye inshingano zitari izabo,
aribo bayoboye inama y’ubukwe bwo gusaba no gukwa. Umubyeyi abyaye umwana aramurera
aramukujije, ariko uhubutse iyo nka semuhanuka ngo kuko uri pasitori, padiri,
apotere, bishop… ati ababyeyi bawe mu bukwe ntibazitwa ababyeyi kuko
badasengera aha. Uri igiki uruta Imana yavuze ngo “wubahe so na nyoko, kugira ngo
uramire mu gihugu Uwiteka Imana yawe iguhe…” Kuva 20:12; Abefeso 6:2-3; Matayo
19;19. Imirongo iri muri Bibiliya igaragaza ko abana bakwiye kubaha ababyeyi ni
myinshi sinayirondora yose. Imwe mu mpamvu iri gutuma ingo nyinshi zisenyuka vuba,
ni uko ababyeyi batacyubahwa. Kandi biteye agahinda kubona amatorero yari
akwiye kwigisha abana kubaha ababyeyi ariyo ateza urwango n’amacakubiri mu
miryango.
Akenshi
usanga impamvu amatorero yivanga mu bukwe bwa kinyaranda ngo ni ugushaka
kurinda imigenzo runaka. Igihe tugezemo Abanyarwanda benshi bizera Yesu bazi
imigenzo mibi itajyanye n’Ijambo ry’Imana. kandi niba amatorero
akora umurimo wayo wo kwigisha neza yari akwiye no kwizera ko Abakirisitu bayo
bazashyira mu bikorwa ukwizera kwabo neza no mu gutegura ubukwe bwabo. None se
ko tubano ahubwo amatorero ari kwigisha amacakubiri mu miryango? Hari imirongo
abantu basobanura nabi “ngo Yesu yaje gutanya, umwana na se, umukobwa na nyina,
umukazana na nyirabukwe,” Matayo 10:35. Iyo usomye iki gice Yesu
yari arimo yigisha uburyo kumukorera bitoroshye ko umuntu akwiye kwikorera
umusaraba akamukurikira. Kubaha ababyeyi cyane iyo badakijijwe wowe ukijijwe ni
umusaraba ukwiye kwikorera aho kuwutura ngo uhungire ku bantu utoye mu nzira
ngo ni ababyeyi bawe. Nibyo hari igihe umubyeyi akubyara ariko akarutwa n’utariho.
Ariko nti bikuraho ko yakubyaye kandi ko usabwa kumwubaha. Ntabwo uyu murongo
uvuga ngo niba ababyeyi bawe mudasengana nujya gukora ubukwe uzajye gutira
ababyeyi. Kuki se wica ababyeyi bakiriho? Ese uzi ko uba wirundaho imivumo yo
gusuzugura ababyeyi kandi Bibiliya igusaba kubaha so na nyoko? Dore imirongo
igaragaza akamaro k’ababyeyi: Abefeso 6:1-4; Kuva, 20:12; Kuva 21: 15-17;
Abalewi 19: 2-4; Imigani 20;20; Imigani 30:17.
3. Ikibanza gahati y’umuryango n’Itorero?
Umupasitori
umwe wo muri Leta zunze ubumwe bw’ Amerika ubwo yarimo aduhugura, yagize ati”
hagize ikibazo kivuka hagati y’umugore wa jye n’Itorero nyobora; nahita ndeka
kuba pasitori nkabanza nkaba umugabo nkajya kuruhande ry’umugore wa jye.” Kuko
abapasitori benshi bo muri Afurika, u Rwanda ducurika Bibiriya benshi batangiye
kuvuga ko ibyo byaba ari uguhunga inshingano. Umwe we yahise amubaza ati “
umugore wawe se ari mu makosa. Undi ati n’ubundi naba kuruhande rwe mbere ya
byose.” Nyuma y’impaka nyinshi nibwo yaje gusaba ko dusoma 1 Timoteyo 3:1-4.
Umurongo wa kane ugaragaza ko umwepisikopi akwiye kuba ari umuntu uzi gutegeka
neza abo mu rugo rwe… ntabwo umurongo uvuga gutegeka, ahubwo gutegeka neza.
Ahereye kuri iyi mirongo yagaragaje ko umuntu agirwa umukozi w’Imana, Pasitori,
umudiyakoni, no kuba abasha gutegeka neza abo mu rugo rwe. Ku murongo wa gatanu
niho habaza hati “mbese utazi gutegeka abo mu rugo rwe yabasha ate kurinda
Itorero ry’Imana?” Muri make kubasha kwita ku rugo no kumenya kurutegeka neza
nibyo bigaragaza ko umuntu ashoboye no kwita ku Itorero. Rero habanza umuryango
mbere y’Itorero, cyane ko umuryango ariryo Torero ry’ibanze. Aha niho nshingira
kandi mvugako bikwiye no kubahirizwa ku bukwe, umuryango ukaza mbere
y’amatorero n’amadini. Amatorero nakore umurimo wayo wo kwigisha
abakirisitu kubaka ingo mu buryo buhesha Imana icyubahiro, hatabayeho kwambura
ababyeyi inshingano zabo. Hatabayeho kuryanisha abo mu muryango, ngo: uriya ntiyakwambarira
kuko mudasengana, umubyeyi wawe ntiyagutanga kuko mudahuje itorero, inshuti
zawe ntizakora serivise mu bukwe kuko udasengana nazo… Ni gute ubuza umuntu
kwishimana n’umuryango we inshuti ze ku munsi we mukuru ngo ni uko badasengana?
Nibyo Bibiriya itubuza kwifatanya n’abatizera tudahuje (2Abakorinto 6:14).
Ariko kwifatanya aha bivugwa ni ugukora ibyo abatizera bakora, kuba umwijima
kandi turi umucyo. Ntabwo rero umuntu kwambarirwa n’abavandimwe be mu bukwe bwe
bivuze kwifatanya nabo badahuje, kuba se na nyina bagaragara mu bukwe bwe si
ukwifatanya n’abatizera. Kuko ntabwo aba ari gusambana, kwiba, kuroga,
gutukana, oya. Aba ari mu bukwe bwe n’umuryango we n’inshuti
ze.
4. Inama ku Matorero n’Amadini
Reka
ntangire nshimira Kiliziya Gatorika kuko yo igerageza kubahiriza
inshingano z’imiryango, ntikunde kwivanga mu bukwe bubanziriza ubwo muri
Kiliziya. Ariko mu matorero yandi usangamo akavuyo kenshi, ubuhezanguni no
kwivanga cyane mu mihango y’ubukwe. Ubuhanuzi bw’ibinyoma, bugamije gutanya
abakundana no guhuza abadakwiranye, kwivanga mu inama zitegura ubukwe kandi ari
inshingano y’umuryango. Ijambo ry’Imana niryo rikwiye kutuyobora muri byose
bityo rero reka amatorero:
- Areke imiryango ikore inshingano zayo zo kubyara kurera no
gushyingira.
- Uruhare rw’amatorero rukwiye kuba urwo gusengera, kwigisha
abagiye kurushinga.
- Kuko umuhango w’ubukwe twita bwa gikirisitu umaze imyaka
ukorwa, amatorero nagire uruhare mu mihango ibera ku rusengero na Kiliziya.
Ariko yirinde guhembera amacakubiri ashingiye ku idini cyangwa itorero umuntu
asengeramo.
- Mu gutanga inyigisho ku bagiye kurushinga nihabeho gutsindagira
akamaro k’ababyeyi. Cyane ko abagiye kubaka urugo nabo baba bagiye kuba
ababyeyi. Bityo iyo ubigishije gutesha agaciro ababyeyi babo kuko badahuje
itorero cyangwa idini, uba ubibye imbuto mbi bazaraga abana babo.
- Amatorero amwe ntakwiye gutungurwa no kubona muri yo hahora
intambara n’umwiryane, kuko yigisha abantu gusuzugura no gutesha agaciro
ababyeyi babo kandi aribo Mana igaragara, aribo Imana ikoresha mu kuturema. Ibi
nibyo bizanira amatorero amwe umuvumo wo guhorana
umwiryane.
- Igikomeye amatorero namenye ko inshingano yayo ari ukwigisha
no kubahindurira kuba abigishwa ba Yesu. Inyigisho zose za Yesu
zishingiye ku rukundo, dukwiye gukunda Imana tugakunda na bagenzi bacu. Yesu
abamwemera nyakuri bakunda n’abanzi babo.
Biteye
isoni n’agahinda kubona umwana yigize ikirara kubera ko idini cyangwa itorero ryamubwiye
ko adakwiye kubaha ababyeyi be badahuje imyizerere. Yesu ntabwo yigize ahuza
n’abafarisayo, abasadukayo, n’abandi bo mu gihe cye. Ariko ntiyigeze abicaho
ngo areke kubigisha, yewe niyo bamutumiraga yitabiraga ubutumire bwabo.
Ikimenyetso kikwereka idini, itorero ritarimo Imana, ni irikwigisha kwanga
abantu runaka kubera uko bateye, ibyo bakora, ibyo barya, bambara, bavuga…
Bibiriya itubuza kwifatanya n’abatizera no kutagendera mu nzira zabo. Ariko
kandi Bibiriya iduha inshangano ikomeye yo kubigisha, uzabigisha gute wabanze?
Wabaheje? Udashaka no kubegera? Aha niho abafite Umwuka w’Imana bakwiye
gukanguka bakamenya ko satani yinjiye mu matorero amwe akaba ari gusenya
imiryango ayakoresheje.
Nasoza
mvuga ko kutubaha ababyeyi biri kugaragara mu bukwe bwinshi bwa Gikirisitu biri
ku isonga y’imivumo, intambara ziri mu ngo. Kuko kutubaha ababyeyi bizana
umuvumo no gukenyuka ku ngo. Ntabwo gukenyuka bivuze guhita umuntu apfa akiri
muto gusa, ahubwo no kugira urugo rutaramba, rutabamo amahoro n’umunezero. Icyo
umuntu abiba nicyo asarura. Ubiba urwango, ivangura, amacakubiri, nibyo
asarura. Nagira inama abakiri bato n’abitegura kubaka ingo, ko bakwiye kumenya
ko Pasiteri aza inyuma y’ababyeyi babo. Ntabwo pasiteri, abayobozi b’amatorero
n’amadini, basimbura ababyeyi b’umuntu. Ikindi kandi ababyeyi nibo Mana igaraga
dufite. Bityo ikiza kubwira umukozi wa satani wiyita uw’Imana, ni uzagusunikira
ku tubaha ababyeyi bawe. Kubaha ababyeyi ntibivuze gukora ibyo bakora byose,
nibyo bagusabye byose. Ukwiye kumenya ko igihe ababyeyi bawe bagusabye gukora
ibyo ubona kandi uzi neza ko ari icyaha, ukwiye ku babwira neza ko kwizera
kwawe kutabyemera. Ntukwiye kujya impaka, kuvuma, cyangwa kuvuga nabi ababyeyi
bawe, yewe n’igihe mutumvikana. Bibiliya idusaba kubana n’abantu bose amahoro,
ntabwo idusaba kuvangura ngo tubane na bo dusengana gusa. Bityo ibiri
kugaragara mu matorero yigize gasenya miryango, tubitere umungongo. Itorero
ridaha agaciro umuryango wawe ntacyo rimaze ni irya satani s’iry’Imana. kuko
nta Torero ry’Imana ryigisha abana kutubaha ababyeyi, ngo ukore ubukwe nk’impfubyi
kandi ufite ababyei. Ese icyaha ababyeyi bawe bakoze ni ukukubyara? Oya, ntabwo
rero kuba udasengana mu idini rimwe, itorero rimwe n’ababyeyi bivuze ko bakwiye
guhezwa mu bukwe bwawe kuburyo ukodesha, utoragura, uraruza abo mu insengero
ngo ni uko uri umukirisitu. Ubwo ni ubupagani si ubukirisitu, nta Bibiliya
itwereka ko umuntu akwiye kwanga no kwica ku mubyeyi we kuko badahuje idini.
Ukuri
kuraryana ariko kurakiza, kandi Ijambo ry’Imana ridusaba gukiranuka. Reka rero
twirinde kugwa mu mutego w’amadini, n’amatorero yataye umurongo wa Bibiliya
akaba asigaye akora nk’amashyaka ahanganye, kuburyo aca abana ku babyeyi babo.
Mwuka
wera abasobanurire
Pasitori
Kubwimana Joel
Komereza aho
ReplyDeleteWoow uku ni ukuri
ReplyDeletewww.Itiku.com
ReplyDelete