Ntushobora kwiyumanganya wahuye na Yesu


Iriburiro

Inshingano nyamukuru Yesu yasigiye Itorero niyo guhindurira abantu kuba abigishwa, tugenda, tubatiza kandi twigisha abantu kwitondera ibyo Yesu yigishije byose. Ntabwo byoroshye kugenda hirya no hino uvuga ubutumwa Bwiza bwa Yesu. Yewe hari na bananirwa kuvuga Yesu ba mubwira abana babo, abo bashakanye, cyangwa abaturanyi kandi bavuga ko ari Abakirisitu. Ariko umuntu wa huye na Yesu by’ukuri ntashobora kwiyumanganya. Petero na Yohana bamaze gukiza uwari waravutse amugaye wahoraga ku irembo ryitwa ryiza asabiriza, abatware n’abakuru n’abanditsi barabafashe babata hagati ba babaza aho bakura ubutware n’ubushizi bwamanga bwo kuvuga Ubutumwa bwiza. Abandi nabo basubiza ko ari Yesu. Babanyo ubushizi bwa manga bwabo kandi ko abantu benshi bemeye ubutumwa bavuga, ba batera ubwoba ngo nti bongere kuvuga muri iryo zina rya Yesu. Petero na Yohana mu gusubiza kwabo bati “nti tubashaka kwiyumanganya ngo tureke kuvuga ibyo twabonye kandi twumvise.” Ibyakozwe b’Intumwa 4: 20. Nkabantu babanye na Yesu bakumva ubutumwa bwe bakabona ibyo yakoze ntibari gushobora kwiyumanganya ngo bareke ku mubwira abandi, kuko barakubiswe, bashyirwa mu mazu y’imbohe, Yohana we agera aho gutwikwa mu mavuta, ariko nti bareka guhamya Yesu. Uyu munsi turareba Umusamariyakazi nk’urugero rwiza ko bidashoboka ko umuntu ya kwiyumanganya ngo areke kuvuga Yesu yahuye nawe byukuri.
1.      Kuki Abayuda ba nenaga Abasamariya? (Yohana 4:1-42)
Iyo usomye 1 Abami igice cya 11 nicya 12 muri ibi bice byombi ubona uko ubwami bw'Abisirayeli bwigabanyijemo kabiri. Iherezo rya Salomo ryabaye ribi kuko yagushijwe n’abagore benshi yari yarashatse.  Imana niko kuvugira mu muhanuzi wayo ko ubwami bwe buzagabwa kabiri, igice kimwe nacyo kigasigara kubwa Dawidi Imana yari yarasezeranije ko urubyaro rwe ruzakomeza kuba ku bwami. Rehobowamu umuhungu wa Salomo niwe wa musimbuye amaze gutanga. Ku ngoma ye, nibwo ubwami bwigabyemo kabiri. Yerobowamu wari warahanuriwe kuzagabirwa imiryango icumi ya Isiraheli yaje kubigeraho, maze aba umwami w’ubwami bw’Abisiraheri bwari I Samariya. Indi miryango ibiri isigaye irangajwe imbere n’umuryango wa Yuda ifata ubwami bw’Abayuda bwari bufite umurwa mukuru I Yerusalemu. Kuko Abisirayeli bagiye bagira abanzi benshi ba barwanya, I Samariya higaruririwe n’abanyamahanga. Bityo kwivanga kw’Abisirayeli bari I Samariya n’abanyamahanga byatumye Abayuda ba banena ba bafata bose nk’abanyamahanga kuribo.  Aha niho hava urwango uyu Musamariyakazi yavuze rwari ruri hagati yabo na Bayuda kandi bose ari bene Yakobo. Ariko no mu mvugo ya Yesu yagaragaje isumbwe ry’umuryango w’Abayuda kuko muribo arimo Mesiya ariwe Yesu yakomotse. Ariko kuko Yesu atari aziye Abayuda gusa, ahubwo isi yose, niko kurenga ku insika z’imiryango, amoko, uturere anyura kubutaka bw’abasamariye kandi we ari umuyuda.  
2.      Kuvoma amazi ku iraba rusange biragoye cyane kuri maraya
Muri iki gihe abavomaga bose bavomaga ku iriba rimwe, bivuze ko bahahuriraga ari benshi. Nti byari byoroshye kuri maraya izwi mu murwa kujya kuvoma ku masaha abantu bandi bari ku iriba. Yashoboraga kuhahurira n’abagore yatwaye abagabo, cyangwa abana babo bakaba ba mukubita, cyangwa bamukoba. Bityo uyu musamariyakazi yajyaga kuvoma saa sita. Ubwo abandi bagiye kurya we niho yajyaga kuvoma kugirango asange ari wenyine. Bishoboke iyo ahinguka ku iraba akabona hari umugore, umukobwa, umwana se, yari kubanza kwihisha, ariko ubwo yabonaga ari umugabo uri ku iriba ashobora kuba yaragize ngo yavamo umukiriya nawe. Niko gukomeza ajya ku iriba kuvoma. Mu kuhagera Yesu nawe ati mpa ku mazi yo kunywa. Ese koko Yesu yari afite inyota cyangwa yari azi ko uyu mugore ahangayikishijwe no guhora avoma abebera? Kuko Yesu areba mu mutima nyuma yo kuganira n’uyu Musamariyakazi washatse kubanza ku mwereka ko we ari Umuyuda undi akaba Umusamariya, Yesu ni ko kumubwira ko we yamuha amazi y’ubugingo. Mu gusobanura amazi y’ubugingo Yesu yavuzeko adudubiza nk’isoko ihoraho. Uyu mugore wari wifitiye ikibazo cyo guhora aza kuvoma abebera, kubera uburaye bwe, niko kwifuza ko Yesu yamuha kuri ayo mazi ya muruhura guhora aza aho ku iriba. We yavuze ko ari kure, ariko se koko ikibazo cye cyari uko iriba riri kure cyangwa ipfunwe ryo kuba yahahurira n’abandi? Yesu nawe niko ku mubwira ati banza uzane umugabo wawe. Uyu musamariyakazi nawe aba umunyakuri ati “ nta mugabo ngira.” Yesu nawe ati uvuze ukuri, kuko wari ufite abagabo batanu kandi nuwo ufite ubu si uwawe. Uyu mugore yari aje kuvoma ariko afite umugabo bari kumwe muri icyo gihe. Ariko Yesu amubajije ngo ajye kuzana umugabo we ati ntawe. Yari azi neza ko baza bigendera kuko yari maraya.
Uyu mugore yahise yemera ko Yesu ari umuhanuzi, yewe ati kera nakare kuri uyu musozi niho basogokuruza basengeraga namwe muti I Yerusaremu niho basengera. Muri make ni ngo kuvuga ati, burya aha naho Imana yahavugira. Yesu nawe ati si aha i Samariya gusa, Yerusalemu gusa, ahubwo igihe kiraje kandi kirasohoye ngo abasenga Imana by’ukuri basengere data mu Mwuka no mu kuri. Muyandi magambo Yesu ati iki nicyo gihe ko Ubutumwa bukwira Isi yose, aho abantu bose bari basenge Imana mu Mwuka no mukuri, atari ugukora urugendo abantu bajya gushaka Imana I Yerusalemu. Ahubwo Imana yo irashaka abaramyi bukuri, abayisenga mu Mwuka batari mu mubiri, bayisenga mu Kuri bataryarya. Abo nibo basenzi, baramyi, bavugabutumwa, bigishwa ba Yesu Imana ishaka.  
3.      Umusamariyakazi intumwa ya Yesu ya mbere ku Basamariya
Umugore akomeje kumva ibyo Yesu avuga, ati se ko twabwiwe ko ibyo bizavugwa na Mesiya? Uyu mugore ari mu bantu bambere Yesu yeruriye ko ari Mesiya. Yesu akibwira Umusamariyakazi ko ariwe Mesiya, ata ikibindi cye arirukanga, hahandi yitaga kure hahinduka hafi cyane. Ajya mu murwa kuri ba bantu yatinyaga guhura nabo kuko yahuye na Yesu. Ntabwo yongeye gutekereza ngo kuva aha ujya mu murya ni kure. Ntabwo yibajije ngo abarambona mu murwa baravuga iki? Bara nkoba? Barantera amabuye? Oya, yari yahuye na Yesu amubwira ibye byose. Nawe ntayindi nkuru yajyanye mu murwa atari ukubabwira ati “ni muze mureba umuntu wa bwiye ibyajye byose birashoboka ko ariwe Mesiya.” Igitangaje, uyu mugore wari maraya akibwira abantu ibi mubayeho, abantu bizeye ibyo avuze mbere yuko nabo bahura na Yesu ngo bamwiyumvira ubwabo.  
Muri iyi nkuru reka twere kwibanda ku bigishwa ba Yesu baje bagatungurwa no gusanga aganira n’umugore, byongeye w’umusamariyakazi kandi bo ari Abayuda. Ahubwo reba nawe umurwa wose uri inyuma yuwo bafataga nk’igicibwa, uwo kuvumwa, guterwa amabuye. Ariko kuko yahuye na Yesu, uburaya bwe si bwo abantu bahururiye ahubwo uwo ya babwiye niwe bahururiye. Uko umeze kose, ibyo ukora byose, waba waribiye mubyaha gute, iyo uhuye na Yesu arakweze kuburyo abantu batabona wowe ahubwo uwo wahuye nawe niwe babona. Abantu bahageze Yesu nabo ababwira ubutumwa bwiza. Nabo bati wa mugorewe noneho ntabwo twizeye amagambo yawe gusa, ahubwo  natwe turamwiyumviye uyu  niwe Mukiza w’abari mu isi koko.”

4.      Amasomo
Iyi nkuru ya Yesu  nu musamariyakazi twa yigiramo bwinshi ariko hari bitatu byingenzi nifuza ko wasigarana:
1.      Uwo uriwe wese, uko uri kose, aho uri hose nawe wahura na Yesu.
2.      Iyo uhuye na Yesu wowe urabura Yesu akagaragara  
3.      Iyo uhuye na Yesu nti bigukundira guceceka ngo ntu mwamamaze.   

       Nkuko twatangiye tubivuga Misiyo twasigiwe na Yesu, idusaba kudaceceka. Niba koko warahuye na Yesu nawe genda wamamaze ko ari Umwami w’Abami, ko ubuzima bwuzuye buri muri we, ko hanze ye nta buzima. Ariko niba bigukundira guceceka icyo n’ikimenyetso ko utarahura na Yesu. Ahubwo nawe na kurarikira guhura nawe ukwamwakira nk’Umwami n’Umukiza wawe. Reka ubuzima bwacu bube ubwa bantu bahuye na Yesu, bashobora kwiruka ibirometero magana bajya kuvuga inkuru nziza ya Yesu nk’uyu musamariyakazi tubonye. 

Imana ibahe umugisha.  

Pasitori Kubwimana Joel





Comments

Post a Comment

Popular posts from this blog

IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO: UMUNSI WA 1, 'MBERE NA MBERE IMANA'

Rev. Mbanzabigwi Michel: Umubyeyi, Umushumba n’Umubwiriza butumwa bwiza

IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO, UMUNSI WA 29, 'KWEMERA UMURIMO WAWE'