Ese kuvuga mu indimi zitamenyekana nicyo kimenyetso ko Umuntu arimo Umwuka w'Imana?
Iriburiro
Imyaka ibahe mwinshi hari inyigisho igoramye ikomeje kwigishwa hirya no hino ku isi no mu Rwanda. Aho usanga Umwuka Wera ufatwa nk'impano abantu bahabwa nyuma yo kwakira Yesu. Ibi bishobora gutuma abantu bagirango Yesu n'Umwuka Wera ni Imana zitadukanye. Oya Uwakiriye Yesu aba yakiriye Umwuka Wera, kuko Imana ari Umwuka. Ikindi Ijambo ry'Imana ryo ritwereka neza ko Umwuka Wera atanga impano z'Umwuka. Kandi izo mpano z'Umwuka akaba ari nyinshi. Akenshi hirya no hino uzumva abantu bitwa abanyamwuka bitewe nuko batitira cyangwa bavuga mu indimi zitamenyekana. Ariko se koko nibyo? Icyerekana ko umuntu arimo umwuka w'Imana ni ukuvuga mu indimi zitamenyekana?
Kuri Pentekote habaye iki? Abantu bumvuse ubutumwa mu indimi zabo kavukire.
Soma Ibyakozwe n'Intumwa igice cya 2.
Iki gice kivuga kuri Pentekote, tuyizihize tuzirikana ko Yesu ari Imana kandi ko Imana ari Umwuka. Iyo ufite Yesu uba ufite Umwuka Wera. Ahubwo duharanire kwere imbuto z'Umwuka, kandi twemere twumvire Yesu uri kumwe natwe muburyo bw'Umwuka kugeza ku mperuka y'isi.
Soma 1 Abakorinto 14 icyo gice cyose.
Hari ubuyobe bumaze imyaka bwigishwa bushingiye kubusobanuro butuzuye bwa Bibiriya. Aho usanga abantu bakiriye Yesu yewe bakabatizwa bahozwa ku inkeke ngo nti bavuga mu indimi zitamenyekana. Aha ni ukwibeshya cyane ko kuvuga mu indimi zitamenyekana bifwatwa nki kimenyetso cyo kubatwizwa mu mwuka. Icyambere kuvuga indimi zitamenyekana ni kimwe muri byinshi Umwuka Wera atanga nko: kugira urukundo, guhanura, kwigisha, kuyobora, kwitonda, kwihangana, gusobanura ibihishwe,..... Ikindi gikomeye indimi zitamenyekana ntaho zihuriye nubuhanuzi. Nkuko Pawulo abivuga kuvuga mu indimi zitamenyekana nti byungura Itorero ahubwo byungura nyiri kuzivuga. Nta buhanuzi nabumwe dufite muri Bibiriya bwahanuwe mu rurimi rutamenyekana. Imana izi byose n'indimi zacu zirimo. Bityo ntabwo yateza urujijo mu Bantu bayo, ivugana nabo mu indimi batumva. Niyo mpamvu Bibiriya ariyo buhanuzi butavangiye. Ikindi ku munsi wa Pentekote abantu bumvise ubutumwa mu indimi zabo kavukire, bishimangira ko Imana yashakaga ko ubutumwa bwayo buvugwa mu mahanga yose mu indimi kavukire zabantu. Ikindi ni ubuyobe bukomeye gushaka gutadukanya Imana Data, Umwana n'Umwuka Wera, kuko Imana ari imwe. Yesu ati ndi muri data nawe ari murijye, kandi ati ndi kumwe namwe kugeza isi irangiye. Bivuze ko Umwuka Wera ariwe Yesu aduha impano nyinshi. Igiteye agahinda ni ukubona impano yahawe abantu kugirango igirire akamaro amarangamutima yabo bwite ikoreshwa mu guhinyura Ijambo ry'Imana. Icyanyuma abakorera satani nabo bavuga mu indimi zitamenyekana, abayoboke bandi mandi atadukanye nabo bavuga mu indimi zitamenyekana. Aho Abizera Kristo nyakuri dutandukaniye nabandi ni uko twizera Imana izi byose, ibera hose icyarimwe kandi ishobora byose. Muri byose izi harimo n'ikinyarwanda kandi ni rwo rurimi ivuganiramo n'Abanyarwanda. Ugutera ubwoba avuga ko nta Mwuka Wera ufite kuko utavuga mu indimi zitamenyekana uza mwihorera, umusengere ahumurwe umutima ave mu buyobe bwo gufata Imana uko itari, no kugoreka ijambo ry'Imana rigaragaza neza ko Ubuhanuzi butadukanye no kuvuga mu indimi zitamenyekana, zibereyeho kubaka uzivuga gusa.
Mugire Pentekote nziza
Pasitori Kubwimana Joel
Pentekote nziza.
Comments
Post a Comment