ZAKAYO: Urugero rwiza rwerekana uko ingamiya yanyura mu izuru ry’urushinge


Iriburiro   

 Uhereye aho abantu batangiye kwandika amateka yabo, bigaragara ko mu bihe bitadukanye, ahantu hatadukanye hagiye habaho abantu bafatwa nk’intwari, abanyabwenge, abavumbuzi, abayobozi beza, n’ibindi tutarondora biranga abantu dukunze kuvuga ngo ‘bakoze amateka’. Muribo harimo Yesu, Intwari, Umucunguzi, Umutabazi, Umwami w’abami, Imana mu bantu, Itangiriro n’Iherezo, Urumuri, Ukuri, Umutambyi, Umwigisha, yewe ntabwo namuvuga  uko ari ngo mbishobore, bwakwira bugacya nazarinda mva kuri iy’isi ntari narangiza ku muvuga. Ariko ibaze umuntu wavuzwe mbere y’uko abaho, akavugwa ariho mu isi, akaba akivugwa n’ubu abamwizera bategereje kugaruka kwe kwa kabiri? Nkunda gusoma iyi ibitabo nubu nandika  iyi nyigisho ndi kwiga Teworojiya mu Gihugu cya Ghana, gusoma ibitabo nibwo buzima bwa burimunsi. Mubyo maze kubona nuko waba wemera Yesu cyangwa utamwemera ugira icyo umuvugaho kandi kiranga uwo ariwe. Yesu ni Imana yigize umuntu kugirango ibashe kwiyunga n’umuntu wari warayihemukiye agakora ibitadukanye n’ubushake bwayo.  Zakayo ni umwe mubo Yesu yunze n’Imana n’abantu mu gihe yari ku isi. Mu isesengura tugiye gukora, tugamije kugaragaza ko ubutumwa bwiza bwa Yesu ari ubw’abantu bose, abakire n’abakene, abakomeye n’aboroheje. Birashoboka ko umutunzi ya kwakira Yesu, ntabwo ari ibidashoboka nkuko bamwe tubyibwira yewe rimwe na rimwe dukoresheje n’ingero zo muri Bibiriya.
1.       Ingamaya yaca mu izuru ry’urushinge kuruta ko umutunzi ya kwakira Yesu
Muri Luka 18:18-27, tuhasanga inkuru y’umutware wari umutunzi wa bujijwe kwinjira mu bwami bw’Imana no kwanga kugurisha ibyo atunze byose ngo abihe abakene, ubundi akurikire Yesu. Inkuru itangira uyu mutunzi ubwe ariwe ubaza Yesu icyo yakora kugirango aragwe ubwami bw’Imana. Yesu nawe amubaza niba azi amategeko undi nawe ati yose narayitondeye kuva mu buto bwajye. Yesu niko kumubwirako hari kimwe asigaje gukora, ko ari ukugurisha ibyo tunze byose akabiha abakene, ubundi akaza akamukurikira. Uyu mutware ngo abyumvise agira agahinda kenshi kuko yari umutunzi cyane. Kunanirwa kwemera kugurisha ibyo atunze byose, byatumye Yesu amubwira magambo akomeye ati “Erega biraruhije ko abatunzi binjira mu bwami bw’Imana! Ndetse icyoroshye ni uko ingamiya yanyura mu zuru ry’urushinge, kuruta ko umutunzi yakwinjira mu bwami bw’Imana.” Abari aho bose babyumvise bahise babaza ikibazo bati “ ubwo bimeze bityo ni nde ushobora gukizwa?” Iki kibazo babajije kigaragaza neza ko bari bakurikiye ikiganiro cya Yesu n’umutware w’umuntunzi uvugwa aha. Ariko kandi kitwereka  neza ko buri wese ari umutunzi. Kuko waba utunze byinshi cyangwa bike ufite icyo utunze. Kandi ibyo utunze byaba byinshi cyangwa bike bishobora ku kubuza ubwami bw’Imana, igihe cyose ari byo urutisha ubitinga. Yesu yasubije abantu bari bamubajije ati “ibidashobokera abantu bishobokera Imana.” Ntabwo iki gisubizo Yesu yatanze aha, byoroshye guhita ugihuza nibyo yavuze ko bitoroshye ko umutunzi yinjira mu bwami bw’Imana. Ariko mbere yo kureba urugero rusobanura igisubizo Yesu yatanze, uyu mutunzi wari wiyemeye nkabenshi muri ik’igihe usanga bivuga imyato mu bukirisitu bwabo, ya naniwe kwikuraho ibintu ngo akurikire nyiri kubimuha. Yesu niwe waremye byose, natwe abantu niwe waturemye, uyu mutunzi yarebye kubintu afite ako kanya, ariko yibagirwa inkomoko yabyo ko ari ku Imana. Imana yo ya muremye, yamuhaye amaboko, imbaraga, n’igihe  cyo gukora kugirango atunge. Imusabye kuyikurikira ati oya, si nagurisha ibyo mfite ngo nze ngu kurikire.
Mu bigaragra abakurikiraga Yesu, ndavuga abigishwa be, bagaragaraga nk’abakene ku mubiri. Kuko na Petero nawe yahise abaza ati “ko twasize byose tukagukirikira?” Bivuzeko yari agize amakenga amaze kumva ko Yesu we iby’ubutunzi atabishyize imbere. Ariko igisubuzo Yesu yahaye Petero kigaragaza ko Yesu adafitanye ikibazo no kuba abantu batunga, “Ndababwira ukuri yuko ari nta muntu wasize inzu ye cyangwa umugore, cyangwa bene se cyangwa ababyeyi cyangwa abana ku bw’ubwami bw’Imana, utazongerwa ibiruta cyane muri iki gihe, no mugihe kizaza agahabwa ubugingo buhoraho.” Muri iki gisubizo cya Yesu harimo ko abakorera ubwami bw’Imana ko bakwiye kongererwa mu gihe bariho, kandi no mu gihe kizaza bakazahabwa ubugingo. Bivuze ko gutunga cyangwa kugira ubutunzi atari icyaka. Icyakora habanza gutunga Yesu ibindi byo turabyongererwa. Kuko iyo ufite nyiribintu uba ufite ibintu.   

2.      Zakayo ingamiya yaciye mu izuru ry’urushinge
Muri Luka 19:1-10, tuhasoma inkuru y’umukoresha wikoro witwa Zakayo washatse kureba Yesu. Zakayo yahuye n’imbogamizi eshatu z’igenzi: 
1.      Imiterere ye: Zakayo tubwirwa ko yari mugufi, bivuze ko kubasha kureba Yesu mu bantu benshi bitari ku mworohera.
2.      Amateka ye: Zakayo yari umukoresha wikoro ariko uzwiho ubwambuzi. Ntabwo yari afite amateka meza kuko abantu bari bamuzi nabi, kubera ubwambuzi bwe.
3.      Abantu benshi: Ubugufi bwa Zakayo, wongeyeho ko abantu bari bamuzi nabi, bivuzeko nta nuwari ku mubererekera ngo abashe kureba Yesu. Ikindi Yesu yakurikirwaga n’abantu benshi kuburyo ibyo kwita ku icyubahiro cya Zakayo ngo bamuhe inzira bitari koroha.
Zakayo wari wamaramaje ashaka kureba Yesu uko asa, yigiriye inama yo kurira igiti cy’umuvumu. Ubwo yari mugiti yitegereza Yesu, yatunguwe no kumva Yesu amuhamagaye mu izina ati “ Zakayo, ururuka vuba kuko uyu munsi nkwiriye kurara iwawe.” Abantu ba babajwe no kumva ko Yesu agiye kurara ku munyabyaha nka Zakayo. Ariko kuko bari bakurikiye Yesu nta kundi ubwo nabo byabaye ngombwa ko nabatari kuzagera kwa Zakayo wu mwambuza ko bahagera. Koko “ibindashobokera abantu bishobokera Imana”, Yesu kwinjira mu rugo rwa Zakayo gusa byatumye yihana ubwambuzi bwe.  Mukwihana kwe Zakayo yavuze magambo akomeye ati “Dore databuja, umugabane wa kabiri w’ibintu byanjye ndawuha abakene, kandi umuntu wese nambuye ndabimuriha kane.” Uretse kwihana no kwiyemeza gutanga ubutunzi bwe abuha abakene, Zakayo yemeye kuriha akubye kane uwo yambuye wese. Ibi bigaragaza ko Zakayo yari yihannye abikuye ku mutima, kandi byerekana ko yari atunze cyane. Kuko niba yaratanze icyakabiri cy’ubutunzi bwe ku bakene, akagumana ubutunzi bumwemerera kwishyura abo yambuke akubye kane, bivuze ko yari atunze byinshi. Nkuko Yesu yahise avuga “agakiza kari kageze mu inzu ya Zakayo”.  Abigishwa bagendanaga na Yesu aha bahaboneye isomo rikomeye cyane, ku kibazo bibazaga niba bishoboka ko umutunzi y’injira mu bwami bw’Imana. Yesu yahamirije Zakayo bose bareba, kandi uyu yari umutunzi, ntabwo byasabye Yesu kubwiriza cyane, ahubwo kwinjira kwa Zakayo gusa byatumye ahinduka, inkamiye inyura mu izuru ry’urushinge. Zakayo nawe aba umwe mu bana ba Aburahamu Yesu yaje gushaka.
Isomo kuri twe
Kuba ubukirisitu bwa rakwijwe muri Afurika mu gihe cy’ubukoroni, bwagiye bukoreshwa rimwe na rimwe n’abamisiyoneri bavaga I Burayi cyangwa America mu gukwiza inyungu z’ibihugu byabo byakoronezaga Afurika. Bityo Abanyafurika bigishwa ko ubwami bw’Imana ari ubw’abakene, nyamara bibiriya yo ivuga abakenye mu mitima (Matayo 5:3). Abakene bakaneye ijambo ry’Imana nibo Bibiriya ivugako ko bahirwa. Ariko uyu murongo wagiye usobanurwa nabi kugirango ubuntunzi bwa Afurika busahurwe Abanyafurika bo bahugiye mu kwizera ko ijuru ari iry’abakene ku mubiri. Ikindi ubumenyi buke mu gusesengura no gusobanura Bibiriya byatumye benshi bigisha macuri ijambo ry’Imana. Imbaraga zishyirwa mukwigisha ko iby’Imana ari iby’abaswa, abakene, ko abakire bazarimbuka, ko nta mutunzi wa kwinjira mu bwami bw’Imana, ko nta mpamvu yo gushaka ubutunzi bw’isi kandi izarimbuka n’indi myumvire mibi ya bantu yitiriwe Ijambo ry’Imana.  Bibiriya yo itweretse neza ko mubo Yesu yaje gukiza n’abatunzi barimo, iyo bitaba bityo Yesu yari kumera nk’abantu ntiyinjire kwa Zakayo. Ariko Imana ntabwo irobanura kubutoni, abakire n’abakene, abakomeye n’aboroheje, uyizera wese imushoboza guca muri rya zuru ryusushinge, ariyo nzira ifunganye abizera ducamo twinjira mu bwami bw’Imana.   
Pasitori Kubwimana Joel

Comments

Popular posts from this blog

IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO: UMUNSI WA 1, 'MBERE NA MBERE IMANA'

Rev. Mbanzabigwi Michel: Umubyeyi, Umushumba n’Umubwiriza butumwa bwiza

IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO, UMUNSI WA 29, 'KWEMERA UMURIMO WAWE'