Ingaruka zo gusinzira ku umugore
Iriburiro
Mu
1 Abami 3:16-28, tuhasanga inkuru y’abagore babiri tubwirwako bari maraya.
Akenshi iyo ababwiriza butumwa babwiriza kuri iyinkuru bashyira imbere
kugaragaza ubwenge Salomo yari afite bwo guca imanza zitabera, kandi nibyo.
Yewe no muri Bibiriya Yera iyi nkuru bayihaye umutwe uvuga ngo : “Salomo acira abagore babiri imanza”, urumvako
nabo bitsa kurubanza. Jye narebye irindi somo rikomeye riri muri iyi nkuru,
kandi rijyanye n’igihe turimo. Iyo urebye muri iki gihe ubona ub’umuntu bugenda
buva mu bantu, abana nti bubaha abakuru, abakuru nabo ni uko nti bubaha abana.
Abantu bakomeje kuba ba nyamwigendaho cyane, igiteye ubwoba ubwicanyi,
ubusambanyi, n’ibindi bikorwa biteye isoni biriyongera kandi bikorerwa ku
karubanda. Hari impamvu nyinshi zituma isi irushaho kuba gutya, Pawuro
yabivuzeho 2 Timoteyo 3:1-13. Bivuze ko
ibyo ndavuga muri iki cyigisho, ari bimwe muri byinshi betera ibyo turi kubona
bitari byiza aho dutuye, dukorera, dusengera, twiga nahandi ntavuze. Nkuko
umutwe w’inyigisho ubigaragaza ndaza kwibanda cyane ku bagore, tugendeye kuri
iyi nkuru dusanga mu gitabo cyambere cy’Abami.
1.
Gusinzira
Mu
busanzwe gusinzira bivuze ko umuntu yagize ibitotsi hanyuma agasinzira, yaba
aryamye cyangwa yicaye cyangwa ahagaze. Nibyo muri iy’inyigisho turavuga kuri
ubu buryo bwo gusinzira busanzwe. Ariko hari n’uburyo bwo gusinzira, mu kutamenya,
kudasobanukirwa, uzuva bavuga ngo “ runaka arasinziriye” batavuga ko
asinzirijwe n’ibitotsi, ahubwo ko wenda atazi ibigezweho, atumva ibintu uko
abandi babyumva. Ubu nabwo n’ubundi buryo bwo gusinzira muri iyi nyigisho
turavugaho. Ariko cyane jye ndakoresha gusinzira mu buryo bwo kuba mu byaha
bituma umuntu aba mu mwijima, ntabashe kuba umucyo kandi aribyo abizera Yesu
duhamagarirwa (Matayo 5: 14-16).
2.
Igihe
abagore babiri bari basinziriye n’ijoro
Umwanditsi atangira, avuga ngo bukeye, bivuze ko hari indi nkuru yari yabanjiriye
ibyo agiye kuvuga. Inkuru ibanza ivuga uburyo Salomo yasabye Imana ubwenge kugirango
abashe kuyobora ubwoko bwayo. Iyi nkuru ya bagore babiri, iza imize nk’isuzuma
ryo kureba koko k’umwami Salomo afite ubwenge bwo guca imanza zitabera.
Umwnditsi wanditse iyi nkuru akoresha amagambo ya banyiri ubwite. Abagore
babiri bageze imbere y’umwami Salomo bigaragaraga ko ikibazo cyabo cya
naniranye. Aba bagore babanaga ari
babiri gusa, mucyumba kimwe hamwe n’abana babo bari bakiri impinja. Abana
barutanaga iminsi itatu gusa, mu ijoro baryamye umwe muribo yaryamiye umwana we
arapfa. Mugicuku ukurikije ibyo mugenziwe yavuze akangutse asanga umwana we
yapfuye. Niko gufata umwana muzima akamushyira mu gituza cya, uwa pfuye
amushyira mu gituza cya mugenziwe wari ukiryamye, nawe arongera arasinzira. Kare mu mu museke undi abyutse,
asanga umwana we yapfuye. Ariko ngo mu gitondo amwitegereje neza asanga umwana
wapfuye atari uwe, niko gutangira kujya
impaka.
Mbere
yo kujya ku impaga zabo nuko zakemutse, reka twibaza, ni gute waryamira umwana
w’uruhinja nta take? Ese atatse ni gute utumva ko umwana ari gutaka? Uretse
n’umuntu, iyo ukandagiye ipusi, ihita itaka, imbwa nuko, none uyu mwana
w’uruhinja tuvuge ko atigeze ataka? Ko atateye utuboko cyangwa utuguru? Jye
numva uyu mwan yaratatse ariko aba babyeyi bombi nti bamwumva kugeza apfuye. Bari
bashyizweyo, bari basinziriye pe, kandi birumvikana kuko uburaya no kurera
umwana byari ibintu bitaboroheye bibatera umunaniro wo gusinzira kuburyo
batumva ko umwana ataka. Ikindi uretse no gutaka, ni kenshi nabonye abagore
cyane abafite impinja bamenya ko umwan agize ikibazo, yawe niyo babaga batari
kumwe n’umwana. Ukumva umugore ati, ndumva amabere akoranye, reka jya kureba
umwana wajye icyo abaye. Undi ati, ndumva umwana wajye arira, kandi umwana ari
mu rugo we ari nko ku rusengero, agataha kandi agasanga ariko bimeza. Bivuze ko
amezi icyenda umugore amara atwite umwan haba hari umubano, afitenye nuwo mwana
kurenza abandi bose, yewe na se wu mwana. Kuki aba bagore bombi habuze n’umwe
ugira ibyo bicuro byo kumva ko hari ikintu kibi kiri kuba kumwana? Ese uyu wakangutse
mbere yaba yarakanguwe nuwo mutima? Siko mbyumva kuko bigaragara ko yakangutse
umwana yamaze gupfa kare. Ikigaragara aba bagore bombi basinziriye ku mubiri,
ariko basinzirira no mubyaha, kuburyo hari ibyiyumvo bya kibyeyi bari barimo
gutakaza. Cyane uyu mugore wa kangutse mbere, ibaze gusanga umwana wawe
yapfuye, nturire, ntu tabaze, ugahita ugira igitekerezo cyo ku mugarana. Tuvuge
se ko yarize uyu mugenzi we nta byumve? Si ko mbyumva, ahubwo uyu mugore yari
yaragoneye mu byaha kuburyo nta mutima wa kibyeyi yari agifite. Ibi turaza
kubibano tugeze kurubanza. Ariko icyo mbona aba bagore bombi bari bafiti
gusinzira kurenze ukwibitotsi by’umubiri, ahubwo no muburyo bw’umwuka bari
basinziriye.
Umugore
umwe yarakangutse undi akomeza gusinzira kumanywa yihangu
Umugore
umwe akomeza abarira umwami Salomo inkuru, amubwira ko mu gitondo yitegereje
umwana neza agasanga uwapfuye atari uwe. Niko kubibwira mugenzi we ariko nawe arahakana
ati, uwapfuye nuwawe. Impaka zabo bombi biragaragara ko zananiye abayobozi
bibanze kugeza urubanza rwabo rugeze ku mwami Salomo. Imbere ya Salomo bakomeje
guterana magambo, nibwo umwami yakoresheje ubwenge Imana ya muhaye ati uwo
mwana muzima mu mucemo ibice bibiri, buri mugore mumuhe igice kimwe. Umugore
wari wa kangutse, kuko yashoboye no kumenya umwana we, ati oya ahubwo uwo mwana
nubwo ari uwajye si nifuza ko apfa mu mureke amujyane. Undi kuko yari akiri
kugona ku manywa yihangu ati, oya nibyo ni bamucemo ibice bibiri twembi tu
muhombe. Urumva umutima w’umugore usinziriye? Kuko yari azi neza ko umwana
atari uwe, kuko uwe yari ya mwiyiciye, ati ni bamucemo ibice bibiri. Urumva ko
we yifuzagako mugenzi we nawe abura umwana we. Ariko kuko bigaragara ko yari
ataragera ku rugero rwo ku gona kumanywa yihangu ati umwana mu mureke amujyane.
Salomo niko guhita avuga ko umwana bamuha umugore wa mugiriye impuhwe, kuko
bigaragara ko ariwe nyina w’umwana. Uyu
mugore wa mbere waryamiye umwana we agapfa, kugeza aho yifuza ko nuwo yari
yibye, yicwa bigaragara ko yari yarasinziriye mubyaha. Kugeze aho ahangara
kwemera ko umwana, acibwamo ibice bibiri. Ese
abagore bameze nkuyu wari wara ngoneye mubyaha bariho n’uyu munsi? Ibyo
tubona, twumva muri iki gihe bigaragaza
ko bariho.
Ingaruka
zo gusinzira ku umugore
Uyu
mugore utagira impuhwe twumvise muri iyi nkuru yo muri Bibiri, ubwo yaryamiraga
umwana akamwica ntabwo yishe umwana gusa, ahubwo yishe n’abari kuzamukomokaho
“she killed a generation”. Bivuze ko iyo
umugore asinziriye mu buryo busanzwe bw’ibitotsi yica umwana n’abari
kuzamukomokaho, kimwe n’igihe umugore asinzirijwe n’ibyaha, yica abana
n’urubyaro rwabo, yewe n’imiryango bashatsemo. Umugore
usinzirijwe n’ibyaha nta mutima wa babyeyi agira, nta mpuwe, kuriwe umwana aba
akwiye gucibwamo ibice. Muri iki gihe hari abana benshi baciwemo ibice bibiri,
n’ababyeyi biturutse ku gusinzirira mubyaha. Ibaze kumara amezi icyenda utwite
umwana, warangiza ukajungunyira, umukozi, ababyeyi bawe, umusore mwabyaranye,
ibigo by’impfumbyi, cyangwa ku muhanda. Uyu mwana akurana igikomere cyo
kutarerwa n’umubyeyi akenshi uba uriho
arutwa nutariho. Keretse iyo agiriwe umugisha Imana ikamufasha gukanguka,
nk’uyu mugore wa kabiri wageza aho akanguka, ati uwana nti mu mucemo kabiri.
Igikomeye umugore usinziriye mu byaha, aba ameze nka wawundi wiba ahetse, kuko
abayigisha uwo ahetse. Niyo mpamvu muri iki gihe ubona abana benshi batakigira
ababyeyi babereka umutima wa kibyeyi, usanga nabo bakura nta mutima wa kimuntu
bafite. Abana basigaye biyicira ababyeyi babo, umwana w’umukwobwa w’imyaka 12,
15, 25, kuzamuka nta gitinya gusambana n’umugabo ungana cyangwa uruta se, yewe
tuvuge sekuru, umusore ni uko, kuki? Kuko baciwemo ibice bibiri, nti bahawe
uburere bwuzuye. Barereshwa, amata, amashuri, abakozi, ariko nti barereshwa
ijambo ry’Imana niko gucamo ibice mvuga. Ijambo ry’Imana riti: “ Menyereza
umwana inzira akwiye kunyuramo, Azarinda asaza atarayivamo.” (Imigani 22:6).
Ese muri iki gihe abana babonana n’ababyeyi
babo kangahe? Niba umugore wagiye ku bise, tutirengagije ko hari abahitamo
kutajya kubise kandi bakabyara, nta mpuhwe agira zo kumenya abana, ba bagabo
biyumva ko ari abatware nibo bagirira abo bana impuhwe? Ijambo ry’Imana riti:
“Mbese umugore yakwibagirwa umwna yonsa, ntababarire uwo yibyariye? Icyakora bo
babasha kwibagirwa, ariko jye sinzakwibagirwa.” (Yesaya 49:15). Aya magambo
Imana yavugiye mu muhanuzi wayo Yesaya arakomeye, ubundi umugore n’Imana imuzi
nkugira impuhwe, udashobora kwibagirwa konsa, kutababarira uwo yibyariye. Ariko
kuko Imana izi itangiriro n’imperuka, ati yego birashoboka ko bo (abagore)
bakwibagirwa. Uretse ibyaha nta kindi cyagombye gutuma umugore yibagirwa konsa
umwana yibyariye, ngo abure kumugirira impuhwe. Kwishyira hejuru, kwigira
ibyigenge, ubusambanyi, ubusinzi, gushaka indamu mbi, ubwibone, bitumye bamwe mubagore
muri iki gihe bari kugona mubyaha, kuburyo bibagirwa urubyaro rwabo. Ingaruka,
nibi tubona abana babakobwa birirwa
bishyira kukarubanda, nko niba “slay queen” bwacya ejo nko yafashwe kungufu,
kandi ibyo bakora bigaragaza ko ari banyirakazihamagarira. Ni abana babahungu
bishora mubujura, ibiyobyabwenge, kuko nta burere bahawe. Byumvikane neza ko
ntari kumvikanisha ko abagore aribo bonyine bakwiye kwita kuburere bwa bana, ahubwo
ndavuga aho uburere bwibanze bupfira. Ntabwo umugabo amara ameze icyenda
atwite, ntabwo umugabo yonsa umwana, abagabo nti wababaza ibise icyo aricyo,
ibi bijye bitwibutsa ko ibyo twiha byose tuvuga uburinganire, ko bidakuraho ko
umubago atadukanye n’umugore mu miremere. Niyo mpamvu hari uruhare rukwiye
kwibutswa abantu ko umugore ariwe muyoboro ugeze umwana ku isi, kandi akaba
n’umusingi ukomeye w’uburere bw’umwana. Niyo mpamvu iyo umugore asinziriye,
yica uwo mwana n’abazamukomokaho bose. Ya sinzirira mubyaha akica abana, n’abo
mu gehe cyabo bose (jenerasiyo yose).
Umusozo
Nti
dushobora kubuza umubiri kuruhuka, ngo tureke kuryama dusinzire, ariko nti
dushobore kwemerera umubiri wacu ibyo wifuza byose. Kuko ibyo umubiri wifuza
byose siko bituma umubiri uruhuka. Bimwe muribyo bizana gusinzira mu buryo
bwubujiji, no gusinzirira mubyaha. Ibi rero birica, kandi ntabwo byica abana
gusa, byica nabo mugihe cyabo bana. Birakwiye ko abagore muharanira kwirimbisha
imirimo mwiza, ibera abagabo banyu, nabana banyu urugero rwiza rutuma bakira bagakiza
nabo mugihe cyabo, aho gupfa ngo bice nabandi.
Umwanditsi:
Pasitori Kubwimana Joel
Comments
Post a Comment