Hanyuma Moridekayi asubira ku irembo ry’ibwami
Iriburiro
Nyuma
y’ukwezi ndi mu biruhuko mu Rwanda, kuri iki cyumweru nongeye guterana hamwe na
benedata bo mu Itorero rya Patekote umudugudu wa Akropong/Ghana ishami ry’icyongereza. Umubwiriza wa none
yari umukuru w’Itorero (Elder) Joseph uyobora uyu mudugudu. Natangajwe no
kubona uko yari afite umunezero kandi kuwa kane mama we umubyara yaritabye
Imana. Ino ntabwo umuntu bahita bamushyingura hari ushobora kumara amezi arenga
atandatu, ariko abenshi nabonye ari hagati yamezi abiri natatu. Urumva ko
umubyeyi we akiri mu buruhukiro, ariko umunezero, imbaraga, ibyiringiro yari
afite ntabwo byagaragariye amaso gusa ahubwo ni mitima yacu yahembutse kubwo
ijambo ryiza yatubwirije ngirango mbasangize. Ikibwirizo cye cyari gifite
umutwe ugira uti “Afterward Mordecai returned to the king’s gate” mu
Kinyarwanda “Hanyuma Moridekayi asubira ku irembo ry’ibwami.” Imirongo twasomye
ni Esiteri 6:10-12.
Gushyirwa Hejuru ni Mana
Iyo
Imana ikuzamuye burya haba hari undi imanuye, kuko “Uwiteka arica, agakiza, ashyira ikuzimu kandi agakurayo. Uwiteka
arakenesha agakenura, Acisha bugufi agashyira hejuru.”1Samweli 2:6-7. Ubwo
Moridekayi yatambagizwaga umurwa hari umugabo witwa Hamani wari umaze kumanurwa
agezwa kurwego rwo gutambagiza umurinzi wahoraga ku irembo ry’ibwami, amutamagiza mu murwa
hose agenda avuga ngo “Uku ni ko bazajya bagenza umuntu umwami akunze kubaha.”
Esteri 6:9.
Hamani
yabyutse anezerewe cyane kuko yabonaga umugambi we wo kurimbura Abayuda bose,
ugiye gushyirwa mu bikorwa. Ubwo yajyaga I bwami mu gitondo yagiye yishimye,
ariko akigera ku irembo abona abandi barinzi bose bikubita hasi ariko
Moridekayi we nti yabikora kuko kuriwe Imana yo mwijuru ariyo yonyine ikwiye
kubararirwa. Hamani yahise ababara nkuko byahoraga. Mu kwinjira nti yamenyeko
Imana yabujije umwami gusinzira ijoro ryose, kugirango igitabo cy’ubucurabwenge gisomwe. Ikandi kuri paji yanditseho ko Moridekayi yaburiye umwami umugambi wo
kumwica niho umwami yaraye asoma. Ibaze nawe kuba umwami yarageze aho mu ijoro
abaza niba hari ishimwe Moridekayi yigeza ahabwa, igisubizo ki kaba oya. Bivuze
ko ineza Morodekayi ya giriye umwami byatwaye igihe kugirango ayishimirwe. Ikandi
nti byasabye ko we ajya kwibutsa, icyo we, Esiteri n’Abayuda bakoze ni
ukwiyiriza ubusa bagasenga. Jyambona amakimbirane hirya no hino abantu bishyuza
ineza bagize, aha Moridikayi we si ko yabikoze. Yagize neza kandi ineza
ayisanga imbere.
Hamani
abajijwe icyo umuntu umwami akunze kubaha yakorerwa, ntabwo yahise asubiza,
ahubwo yabanje kwibwira “ Hari uwo umwami yakunda kubaha kunduta?” Esiteri 6:7.
Kuri Hamani ntawundi umwami yari kubaha ku muruta, kuko niwe wari icyegera
gikuru, niwe umwami yabwiraga byose, yagishaga inama, yari yarasabye umwami
kurimbura abayunda kandi umwami arabimwemerera, niwe Esiteri yari yatumiye hamwe
n’umwami mu inkera, mbese yari afite ibimenyetso byinshi bimwereka ko ariwe
umwami akunze kubaha. Hamani yahise atakereza ibyo yumva yakorerwa, nkuwari
ufite inyota yo kuba umwami yahise asaba ibyo umwami akoresha byose ariko
yongeraho ikindi gikomeye, kugenda bavuga ngo “Uku ni ko bazajya bagenza umuntu
umwami akunze kubaha.” Hamani amaze kubivuga ibigomba gukorerwa uwo muntu, yumvaga
ko ariwe, yatunguwe no kumva umwami amubwiye ngo ibyo uvuze” igare ry’umwami,
imyenda y’umwami, nifarasi itamirijwe
ikamaba ry’ubwami”, niyo ndirimbo uhimbye byose ihute ubikorere Moridekayi.
Ahiiii, sinzi niba muri iki gihe nta ndwara y’umutima yabagaho, ariko niyo ibaho
ntacyo yari gutwara Hamani cyane ko Imana yashakaga kumucisha bugufi no
gushyira hejuru Moridekayi kandi Hamani abigizemo uruhare rwo gutambagiza
Moridekayi umurwa amuririmbira indirimbo nziza yari yahimbye.
Hamani,
ashobora kuba ari umuntu wambere ku isi wa huye ni gisebo gikomeye. Burya koko
kwishyira hejuru bibanziriza kugwa. Hamani umwanzi wa Moridekayi wari ufite
umugambi wo gutsemba Abayuda bose kubera urwango yanga Moridekayi, aba ariwe
utambagiza Moridekayi umurwa, aba ariwe utanga inama yibyo akwiye gukorerwa.
Yewe inzira z’Imana zitadukanye kure cyane nizacu abantu.
Moridekayi asubira ku irembo
ry’ibwami
“Hanyuma
Moridekayi asubira ku irembo ry’ibwami.” Aha hari isomo rikomeye cyane,
Moridekayi byamaze kumenyekana ko ariwe umwami akunze kubaha, kandi yambitswe
imyenda y’umwami, none asubiye ku irembo ry’ibwami? Kuki Moridekayi atishyize
hejuru nkuko biri kugaragara muri iki gihe aho abantu Imana izamura bagahita
bacika ku irembo ya bakuyeho? Moridekayi ntiyigeze asuzugura irembo ry’ibwami,
kuko umugisha niho yawuherewe. Nawe reba Moridekayi ku irembo nyuma yicyubahiro
yari amaze kugira, umurwa wose uzi ko ariwe nkora mutima y’umwami? Ese yakuyemo
imyenda ayisubiza umwami? Oya aha rwose nti bishoboka. Umwami nti yari abuze
imyenda kuburyo yari kujya kongera kwambara imyenda yambitswe Moridekayi,
bivuga ko yasubiranye ku irembo ry’ibwami imyambaro yu mwami. Wooo reba nawe
abandi barinzi bose bashungereye Moridekayi mu ikanzu yu mamwi? Kurura iyo foto
uyireba? Ariko utekereza n’isomo ririmo kuri twe none. Ese birakwiye kwibagirwa
aho waherewe umugisha? Nti bikwiye, ariko suzuma neza ushobora gusanga irembo
ry’ibwami waramaze kurivaho.
Ese uracyari ku irembo cyangwa
warivuyeho?
Moridekayi
we yasubiye ku irembo ry’ibwami kuko ariho Imana yari yaramushyize ngo ayiheshe
icyubahiro. Wowe nawe ufite irembo Imana yagushyizeho, ese urarizi? Uririho?
Cyangwa umaze gutambagizwa umurwa wahise ujya mu ingoro y’ibwami wibagirwa
imbeho ni nzara byo ku irembo? Mu mirimo nakoze cyane harimo kuririmba, kandi
nubu ndabikunda. Nabonye Imana ifata abantu benshi twabanaga ku irembo ryo
kuririmba muri korari, ikabatambagiza umurwa w’Ubukire, akazi,
ubukwe, urubyaro, kubaka amazu, ni amarembo menshi. Ariko nkumwana w’umuntu
icyo nabonye nuko 90/100 yabo bose bahise bava kuri iryo rembo(Korari) Imana
yabasanze. Hari nabahise bacika mu itorero, abandi bakarizaho imvura itaguye
cyangwa izuba ritarikuva cyane, mbese rimwe na rimwe babonye umwanya. Ariko
Moridekayi we nyuma yibyo byose asubira ku irembo. Hari abakozi b’Imana muri
iki gihe muza babona nkunze kubavuga, twajyaga tubabona ku irembo basenga,
biyiriza ubusa, musangira byose yewe ni nyotse. Ariko nyuma yo gutambagizwa
umurwa w’ubu bishopu, ubwapotere, uburevera, ubupasitori, ubuhanuzi, nandi
marembo yi cyubahiro dore ko amaze kuba menshi kuruta umubare w’Abakristo, uza
babona barinzwe bikomeye, kubageraho usaba uburenganzira ugategereza gusubizwa,
kubonana nabo urishyura, imodoka zabo nti zegerwa cyane ko ziba zirusha agaciro inyubako zinsengero bafite yewe hari nababanza kugura izo modoka zihenze bagikodesha aho gusengera. Mbese bahise baba ba Hamani bishyize hejuru ntibasubiye aho Imana yabasanze. Imana yaguhaye akazi usenga, subira mu masengesho,
Imana yaguhaye umugabo,umugore, urubyaro usenga, uririmba, uhanura, ubwiriza, subira
kuri iryo rembo kandi ahubwo usubiraneyo ibyo Imana yagutambagizanyije umurwa.
Iyo udasubiye ku irmbo uba intaza
Intaza
ni ibuye riba mu mazi, kandi riba ririho urubobi iyo uri kandagiyeho
rirakunyereza ukagwa. Iyo ari ahantu habi urumva ushobora no guhita urohama,
cyangwa ugakubita agahanga hasi ukahasiga ubuzima. Murimake intaza iragusha.
Umuntu Imana izamura, ihidurira amateka akibagirwa aho imukuye, ntasubire ku
irembo uwo nawe niko ameze agusha abandi. Reka nubundi nkoresha urugero rwo
muri Korari. Muri korari twagiye dusengera ubukwe butadukanye, yewe tugakora
byose bishoboka, mu kubutegura, mugutera inkunga abaririmbyi mubushobozi
dufite, kuburyo ubukwe muri korari ar'ivugabutumwa, aha urugero ndavuga
korari Integuza muri AEBR Paruwasi ya Butare Ville. Icyo naje kubona ni uko
abaririmbyi bamwe bagiye bacirwa intege na bagenzi babo bamara gushyingirwa
yaririmbaga agahita ava muri korari, cyangwa agatangira kwica gahuda
zitadukanye za korari. Hari abagiye bakora ubukwe akajya gutura ahandi kure,
ariko ugasanga hari ukomeje kuba ku irembo ariyo korari amenya amakuru yayo,
atanga imisanzu itadukanye mubikorwa bikorwa, hari gahunda zibiterana yitabira,
abandi aribo benshi duheruka tumbyina mubukwe bwabo, bamwe duherukana baza
gushima Imana, imyaka ikaba yihiritse atazi aho irembo yahereweho umugisha riba,
nuko rimeze ubu.
Mu
Itorero nabonye abantu benshi barihiwe amashuri, inama zabo zimwe nagiye
nzitabira muri bimwe bigishwaga harimo ko ibyo bakorewe nabo bakwiye kubikorera
abandi. Abo mbona mu murimo nyuma yo kurangiza kwiga ni mbarwa. Ahubwo
mbona hirya nohino mu tubari, kuri facebook nizindi mbuga nkoranyambaga
bamamaza abakobwa beza bafite, abasore bigikundiro bafite, ibyo bamaze kugeraho, ariko
ntu babaze gusubira ku irembo bahereweho uwo mugisha. Mbona abantu bakora amanywa nijoro, iminsi
irindwi kuri irindwi kandi mu gihe twasengeraga akazi bavugagako Imana ni
kabaha bazayikorera, bazatera inkunga umurimo wayo. Ariko benshi mperuka baza
gushima Imana ko babonya akazi, sinzi niba barahiduye uburyo bakoreragamo Imana
ariko abenshi imbuto zabo ni iza Hamani: kwikunda, kwivuga, kwishyira hejuru,
kugambana, kwinezeza aho kunezeza Imana.
Umusozo
“Nuko
Ibuka aho wavuye ukagwa wihane, ukore imirimo nk’iya mbere kuko nutabikora nzaza
aho uri, nkure igitereko cy’itabaza cyawe ahacyo” Ibyahishuwe 2:5
Nkwifurije
kutirengegiza irembo Imana yaguhereyeho umugisha, niba kandi wari wararivuyeho
igihe ni iki cyo gusubira ku irembo, kuko “Hanyuma
Moridekayi asubira ku irembo ry’ibwami.”
Imana ibahe Imigisha
Umanditsi:
Pasitori Kubwiamana Joel
Umunyeshuri
muri Masters of Theology (African Christianity) at:
Mbifurije kubakwa nubu butumwa
ReplyDelete