Posts

Showing posts from July, 2020

Luka 22:31-32: Ubusabe bwa Satani n'isengesho rya Yesu

Image
Iriburiro  Big Idea: " Umurimo wa Satani ni ukugerageza kugusha abizera ngo abone abo azarimbukana nabo, mugihe umurimo wa Yesu ari ugusabira abizera kwihangana kugeza ku kunesha ngo bazabane na we iteka mu ijuru."   Mbere yo kubambwa ku musaraba, abinyujije kuri Petero, Yesu yaburiye abigishwa be ko Satani ya basabye ngo 'abagosore' muyandi magambo ngo abagerageze. Kuko Petero yari ashabutse kandi akunda kuvuga cyane, ikindi ya kundaga Yesu cyane, ni we Satani yashakaga kugusha mbere yo gutembagaza abandi. Nubwo yari mu si ariko Yesu nk'Imana ishoborabyose yari  azi imigambi ya Satani, niko kuburira Petero amusaba ko namara guhinduka, namara kwihana, kubyuka nyuma yo gukubwitwa hasi no kwihakana Yesu, ko akwiye gukomeza abandi. Ubwo twaganiraga kuri iyi mirongo (Luka 22:31-32) twabonye ibintu bitatu Satani akora nk'umurezi w'abizera, n'ibindi bitatu Yesu akora nk'Umuvugizi w'abizera.  1. Satani aturega imbere y'Imana, Yesu we akatuvuganira...

Nehemiya 2:1-8: Gukoresha akazi dukora mu kubaka ubwami bw'Imana

Image
Iriburiro  B.I: "Umwanya wose ukoramo Imana yawugushyizemo ngo uwukoreshe mu kubaka ubwami bwayo aha ku isi."   Usanga akenshi gukorera Imana bifatwa nk'ibya pasitori, abaririmbyi, abahanuzi, abitwa abanyamasengesho mbese abagaragara mu Itorero. Ariko inshingano nkuru Yesu yasigiye abigishwa be ireba abizera Yesu bose. Bityo bivuzeko umuntu wese wamaze kwizera Yesu, aho ari hose, mu kazi akora kose, asabwa kubaka ubwami bw'Imana ahindurira abantu kuba abigishwa ba Yesu Kristo. Uyu munsi mu materaniro twakoze mu rugo twabonye ko Nehemiya yakoresheje umwanya yakoraga wo kuba umuziritsi wa vino, umuhereza I bwami kugirango abone uburenganzira bwo kujya gusana I Yerusalemu. Twibanze ku kuganira kuruhare akazi dukora kagira mu kwagura ubwami bw'Imana. Tugendeye kuri Nehemiya ibi bintu bine byadufasha kubasha gukoresha akazi dukora mu kubaka ubwami bw'Imana aha ku isi.  1. Imana ikwiye kuba iri muritwe kuburyo bugaragara mu bikorwa dukora.  Nehemiya yari umunyagano,...

COVID-19 Igishakwe Kitwibutsa ko Ubuntu bw'Imana Buduhagije

Image
Iriburiro  Big Idea: " Ubuntu bw'Imana burahagije kuko bufite ububasha bwo kutunyuza mu makuba, ibyago, ibigeragezo byose tunyuramo."   Mu materaniro twagize uyu munsi mu rugo, twaganiriye ku butumwa Pawulo yagejeje ku i Torero ry'i Korinto (2Abakorinto 12:7-10) abigisha kutishira hejuru no kwishingikiriza ku mbaraga zabo nka bantu. Pawulo yakoresheje ubuzima bwe nk'urugero, agaragaza ko yari afite igishakwe agasenga gatatu kose ngo kimuvemo, ariko Imana ikamubwira ko'Ubuntu bwayo bu muhagije.' Abasesenguzi ba Bibiliya nti bahuza ku gishakwe Pawulo yari afite, kuri bamwe cyari igicuri, ku bandi bwari ubumuga, ku bandi uburwayi buhoraho. Pawulo ntabwo yeruye ngo avuge icyo gishakwe icyo ari cyo neza, agaragaza gusa ko cyabaga mu mubiriwe kandi ki mubabaza. Mu mubabaro,mu makuba no mubyago bye Pawulo yahishuriwe ni Mana ko Ubuntu bwayo bumuhagije. Ese Ubuntu bw'Imana ni iki? Ubuntu bw'Imana ni Yesu Kristo wadupfiriye ku musaraba akikorera ibyaha byac...

Kubaho nka Yesu Kristo muri iyi si

Image
Iriburiro  Big Idea: Yesu niwe cyitegererezo cyacu abizera, kubaho kwe gupfa no kuzuka kwe nibyo bikwiye kuba impamvu yacu yo kubaho mu isi dusohoza inshingano nkuru yadusigiye mu mwuka w'itegeko risumba ayandi.  Ese birashoboka ko umuntu abaho ubuzima nk'ubwakristo? Mu yandi magambo birashoboka ko umuntu aba muri iyi si akiranuka nka Kristo? Iki kibazo kimaze imyaka ingana niyo ubukristo bumaze. Amatsinda atandukanye ya bantu yagiye agerageza gusubiza iki kibazo mu buryo butandukanye. Ariko hari amatsinda atatu y'ingenzi mu gusubiza iki kibazo:  - Hari itsinda rya bantu bumvako gukizwa umuntu ari mu isi hawe n'ab'isi bidashoboka, bityo usanga aba bahitamo kwiheza, bakajya kure mu buvumo, abandi bakubaka za monasiteri 'monasteries' aho babaho bitaruye kure  yabo bafata nk'ab'isi. Ikibazo cy'iritsinda rihitamo kuba abahezanguni bitarura abandi bakajya kure aho baba bonyine, ni uko ibi bihabanye n'inshingano nkuru Yesu yasigiye abigishwa be yok...