Glossa and Glossolalia: Kuri Pentekote havuzwe Indimi zumvikana cyangwa indimi zitumvikana?
Umunsi wa Pentekote usohoye, bose bari bari hamwe mu mwanya umwe bahuje umutima. 2Nuko umuriri ubatungura uvuye mu ijuru umeze nk'uw'umuyaga uhuha cyane, ukwira inzu bari bicayemo. 3Haboneka indimi zīgabanije zisa n'umuriro, ururimi rujya ku muntu wese wo muri bo. 4Bose buzuzwa Umwuka Wera, batangira kuvuga izindi ndimi nk'uko Umwuka yabahaye kuzivuga. 5Muri Yerusalemu habaga Abayuda b'abaturage b'abanyadini, bari baraturutse mu mahanga yose ari munsi y'ijuru. 6 Uwo muriri ubaye abantu benshi baraterana, batangazwa n'uko umuntu wese yumvise ba bandi bavuga ururimi rw'iwabo. 7Barumirwa bose baratangara bati “Mbese aba bose bavuga si Abanyagalilaya? 8None se ni iki gitumye twese tubumva bavuga indimi z'iwacu za kavukire? 9Kandi turi Abapariti n'Abamedi n'Abanyelamu, n'abatuye i Mezopotamiya n'i Yudaya, n'i Kapadokiya n'i Ponto no muri Asiya, 10n'i Furugiya n'i Pamfiliya no muri Egiputa, no mu gihugu cy'i L...