ZABURI YA 65: NDIRIMBO YU MWAKA WA 2019
IRIBURIRO Dawidi ni umwe mu baririmbyi dusanga muri Bibiliya baririmbye indirimbo nyinshi kandi zirimo ubutumwa. Kuba umwami ntibyamubuzaga kuzamura icyubahiro cy'Imana aririmba. Indirimbo za Dawidi n'abandi batware babaririmbyi zakubiwe hamwe mu gitabo cya Zaburi kiri mu bigize Bibiriya. Zaburiya ya 23 cyangwa indirimbo ya 23 niyo benshi twakunze kuko ivuga ko Uwite ariwe mwungeri wacu ko tutazakena. Ariko uyu munsi ubwo twitegura gusoza umwaka wa 2019, nasomye Zaburi ya 65 nsanga ari indirimbo abiteguye gusoza umwaka wa 2019 twese twafatanya kuririmba. Ubutumwa nyamukuru buri muri iyi ndirimbo: “ IMANA YATWAMBITSE KUGIRANEZA KWAYO UMWAKA WOSE, NATWE DUKWIYE KUYIHA ICYUBAHIRO.” Zaburi ya 65 (Bibiliya Yera) 1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi. Ni indirimbo ya Dawidi. 2Mana, i Siyoni bagushimisha kuguturiza,Ni wowe bazahigura umuhigo. 3 Ni wowe wumva ibyo usabwa, Abantu bose bazajya aho uri. 4 Gukiranirwa kwinshi kuranesheje, Ibicumuro byacu...