Umuvugizi n’Umurezi: Umurimo wa Yesu na Satani mu Ijuru Imbere y’Imana
Iriburiro Kuwa 13/09/2019, nagize umugisha wo gusura abakozi b’Imana bari mu mahugurwa i Kigufi mu karere ka Rubavu, ku mugoroba umukozi w’Imana umwe atuganiriza ijambo ry’Imana, agera ku gusobanura 1 Yohana 2:1-2. Yohana agaragaza ko Yesu ari “Umurengezi” ukoresheje Bibiliya Yera, “Umuvugizi” ukoresheje Bibiliya Ijambo ry’Imana. Aha turifashisha Bibiliya Ijambo ry’Imana, niko kutubwira ati “ Namaze imyaka myinshi uyu murongo ntabasha kuwumva neza. Ishusho nari mfite mu mutwe ni iyi : Iyo nkoze icyaha, Imana yayindi dusoma mu isezerano rya Kera yahaniragaho, yashakaga guhita impana, Yesu akitambika akayibuza.” Niko kubaza ati hari abari bafite iyo shusho nkanjye? Nabonye twari benshi babyumvaga uko, ko kuturengera cyangwa kutuvugira Yesu akora mu Ijuru imbere y’Imana ari ukubuza Imana guhita iduhana. Ikindi ati ‟ Abenshi dufata Imana yo mu Isezerano rya Kera nk’Imana y’ingome, ihutiraho, mu gihe Yesu ari umunyempuwe.” Ariko mu ...