Ibitangaza: Intwaro Satani akoresha mu kuyobya benshi
Iriburiro Muri iki gihe iyo urebye cyangwa ukumva amatangazo y’ibitaramo, ibiterane, amasengesho, haba ku mihanda, kuri za tereviziyo no ku maradiyo, ku imbuga nkoranyambaga, “ngwino wakire igitangaza cyawe” niyo ubona cyane cyangwa wumva cyane. Muri make ibitangaza nibyo bijyana abantu, mu biterane. Kuwa 21/02/2018, ubwo hamenyekanaga inkuru y’urupfu rw’umuvugabutumwa wamamaye cyane Dr. Bill Graham, icyo ibitangazamakuru byose biri kugarukaho ni umubare munini miriyoni zirenga 250 z’abantu yabwirije ubutumwa bwiza. Ntabwo bivuze ko ntabo yasengeye ngo bakiri ariko icyo isi yose isigaranye n’umubwiriza butumwa bwiza bwa Yesu, wa haraniye ko abantu bamenye Kristo akoresheje impano yo kubwiriza Imana ya muhaye. Mu gihe cya Bill Graham na mbere ye yewe no mu gihe intumwa za Yesu zatangiraga kubwiriza ubutumwa bwiza bwa Yesu, kwakira Yesu nicyo cyari igitangaza kiruta ibindi. Kuko Yesu ariwe shingiro rya byose ibiriho n’ibizaza. Ariko ubu biragaragara ko ibyo Yesu yavuze aburira ...