Matayo 14: 22-33: YESU NI WE MUTABAZI WACU MUGIHE CY’AMAKUBA

Iriburiro Ushobora gusubiza amaso inyuma, ukareba ibibazo byinzitane ufite kandi waburiye ibisubizo; ukaba wakwibaza uti, Ese Yesu ni Umutabazi wacu mu gihe cy’amakuba koko? Uyu munsi ndagirango nkubwire ko ijambo ry'Imana ari ukuri, Yesu ni umutabazi wacu mugihe cy'amakuba. Tugendeye ku butumwa bwiza dusanga muri Matayo 14:22-33, ubwo abigishwa ba Yesu bahuye n'umuyaga mwinshi hakiyongeraho kugira ubwoba bwo kubona Yesu agenda hejuru y'amazi bakagirango ni umuzimu, Yesu ni umutabazi. Iyo turi mu muraba w'ibibazo, duteraganywa hirya no hino, urugero iki cyorezo cya COVID-19, zirikana ko Yesu ahari kandi ari umutabazi. Hari ibintu bitatu ngirango uzirikane uyu munsi: 1. Yesu yigaragaraza mu makuba V. 25 -26 Ku murongo wa 25 nuwa 26 tubona Yesu yigaragaza ubwo abigishwa bari mu makuba yo guhangana n'umuraba mu nyanja no kugira ubwo bwo gutinya umuzimu. Inyanja igereranywa n'isi turimo naho umuraba ukagereranywa n'ibibazo...