Matayo 14: 22-33: YESU NI WE MUTABAZI WACU MUGIHE CY’AMAKUBA

 Iriburiro 


Ushobora gusubiza amaso inyuma, ukareba ibibazo byinzitane ufite kandi  waburiye ibisubizo; ukaba wakwibaza uti,  Ese Yesu ni Umutabazi wacu mu gihe cy’amakuba koko? Uyu munsi ndagirango nkubwire ko ijambo ry'Imana ari ukuri, Yesu ni umutabazi wacu mugihe cy'amakuba. Tugendeye ku butumwa bwiza dusanga muri Matayo 14:22-33, ubwo abigishwa ba Yesu bahuye n'umuyaga mwinshi hakiyongeraho kugira ubwoba bwo kubona Yesu agenda hejuru y'amazi bakagirango ni umuzimu, Yesu ni umutabazi. Iyo turi mu muraba w'ibibazo, duteraganywa hirya no hino, urugero iki cyorezo cya COVID-19, zirikana ko Yesu ahari kandi ari umutabazi. Hari ibintu bitatu ngirango uzirikane uyu munsi: 

1.  Yesu yigaragaraza mu makuba      V. 25 -26

Ku murongo wa 25 nuwa 26 tubona Yesu yigaragaza ubwo abigishwa bari mu makuba yo guhangana n'umuraba mu nyanja no kugira ubwo bwo gutinya umuzimu. Inyanja igereranywa n'isi turimo naho umuraba ukagereranywa n'ibibazo duhura nabyo. Inkuru nziza ni uko Yesu adakangwa na biracitse ahubwo iyo bikomeye niho yigaragaza. Bityo aho gukuka umutima zirikana ko Yesu ari kumwe nawe bityo umwiyambaza kuko atabura kwigaragaza mu makuba duhura nayo. 

2. Yesu araduhumuriza mugihe cy'amakuba  

Muri kamere ya muntu harimo gutinya umuzimu, uretse umuraba abigishwa bari bahanganye nawo bagize ubwoba ubwo babonaga Yesu kuko baketse ko ari umuzimu. Kuribo ntabwo byari byoroshye kwiyumvisha ko umuntu yagenda hejuru ya mazi y'inyanja, bumvaga ko ari umuzimu uje ubasatira. Ariko Yesu yabanje kubahumuriaz ati "Nimuhumure ni jyewe, mwitinya." Uyu munsi natwe Yesu ari kutubwira ngo 'duhumure tureke gutinya, nubwo hari umuraba witwa koronavirusi, n'ibindi bibazo byinshi, Yesu ari kuduhumuriza atubwira ngo 'ntidutinye.' 

3. Yesu   afite ubushobozi n’ububasha bwo guhagarika amakuba Vs 32-33  

Yesu ntabwo yigaragaje gusa, ntabwo yahumurije abigishwa be gusa, ahubwo yaturishije umuraba mu nyanza abigishwa batura ko ari Umwana w'Imana koko. Ntabibazo, ntabyago bikomeye twanyuramo Yesu adafite ubushobozi n'ububasha bwo guhagarika. Umwami twizeye ashobora byose,  afite ububasha bwose n'ubushobozi bwose. Reka dukomeze kumwizera no kumwiringira kuko 'ariwe mutabazi wacu mugihe cy'amakuba.' 

Amakuba tunyuramo mu buzima,  ntabwo abereyeho kudutandukanya n’Imana ahubwo akwiye kutwibutsa ko dukwiriye guhanga amaso Kuri Kristo, Umutabazi wacu kuko niwe soko y’ubuzima bwacu. Afite isi yose mu kinganza cye.  Mubyukuri ntabwo byoroshye kubona ko ibibazo bishobora kuba inzira y’ igisubizo ukeneye. Ntabwo nzi ibibazo  bikugarije  muri uyu mwanya, ariko nzi ko hari uzi ibibazo byawe,   ariwe Yesu Kristo! Muture ibibazo ufite wowe ubwawe, arakumva kandi aragufasha. Niba ukeneye ubufasha buvuye kuri Kristo, uyu ni umwanya wawe, muzanire ibibazo maze akore umurimo we. 

By Pst: Jean Bosco NTAKIRUTIMANA

Harvest Bible Chapel/ Mahoko

September 27, 2020

3.


Comments

Popular posts from this blog

IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO: UMUNSI WA 1, 'MBERE NA MBERE IMANA'

MUNGANYINkA MARIE GORETTE: UMUGORE, UMUBYEYI, UMUKRISTO, UMUKOZI URANGIJE URUGENDO RWE KU ISI

Rev. Mbanzabigwi Michel: Umubyeyi, Umushumba n’Umubwiriza butumwa bwiza