Uwakiriye Buntu bw'Imana ariwe Yesu ntabura kwitura Imana kubyo yamuhaye

 Iriburiro 


Iyo umuntu yakiriye Yesu kristo nk’Umwami n’Umukiza we, aba abaye umwana w’Imana. Igikurikiraho ni uguhamya muruhame abatizwa mu Itorero ryizera Kristo. Iyo abaye umunyetorero aba yinjiye mu muryango w’abana b’Imana ari ryo Torero rigereranywa n’umubiri wa Yesu Kristo we Mutwe w’Itorero abagize Itorero tukaba ingingo zigize uwo mubiri.  Iyo ubaye urugingo rugize umubiri wa Yesu ari ryo Torero, uba ukwiye kuba urugingo rukora, bityo niyo mpamvu umuntu wakiriye Yesu aba akeneye kuba hamwe n’izindi ngingo zigize Umubiri wa Yesu ari ryo Torero. Kuko “Urugingo rumwe iyo rubabaye, ingingo zose zibabarana na rwo, cyangwa iyo urugingo rumwe ruhawe icyubahiro, ingingo zose zishīmana na rwo.” (1 Abakorinto 12:26). Kugirango urugingo rubashe kwishimana no kubabarana n’izindi ngingo bisaba ko hari ibikorwa urwo rugingo rukora.  Mu Itorero harimo imirimo myinshi cyane ko Itorero riba rigizwe n’abantu batandukanye. Bityo abagize Itorero Bibiliya ibagereranya n’ingingo zikwiye gukora zose nta ndorerezi, cyangwa uwo kwitabira gusa ukwiye kuba mu Itorero. Hari imirimo mu Itorero ikorwa bitewe n’impano Imana yahaye abantu, bityo ugasanga hari abashobora kugira icyo badakora bibwira ko bo nta mpano bafite. Ariko siko biri, buri muntu wese afite impano ye Imana yamuhaye kandi azabazwa icyo ya yikoresheje. Ariko hari n’indi mirimo ikorwa mu Itorero idasaba kugira impano yihariye kuko ari imirimo ihuriweho, ikorwa n’abakristo bose. Umwe muri iyo mirimo ni ugutanga. Gutanga kubyo Imana yaduhaye kugirango ubwami bw’Imana bukomeze kwaguka ntibisaba ko umuntu aba afite impano yihariye, ahubwo bisaba ko uyu muntu amenya kandi agasobanukirwa icyo Imana ya muremeye. Imana yaturemeye kuyihesha icyubahiro dusohoza inshingano nkuru yo guhindurira abantu kuba abigishwa ba Yesu mu mwuka w’Itegeko risumba ayandi. Bityo kugirango dusohoze icyo twaremewe gutanga kubyo Imana yaduhaye ni ngombwa kuko Imana ikorera mu bantu kandi igakoresha abantu bayo. 

Kubera kamere ya muntu yo kwikunda, kwikubira, no kwibagirwa vuba hajya habaho, kwibagirwa kwitura Imana dukesha byose. Ugasanga abantu birahira ababagabiye inka, ababahaye ibintu runaka, ariko bakibagirwa Imana yo itanga ubuzima, itubeshaho, kandi ifite n’iherezo ry’ubuzima bwacu mu biganza byayo. Ikindi hajya habaho ko mu matorero amwe na mwe ko gutanga bigirwa imisanzu, ubutekamutwe bityo abantu bakabeshywa bituma bamwe bacika intege ntibongere gutanga cyangwa bakagwa kuko ibyo babeshywe bitasohoye. Uzasanga abahanuzi b’ibinyoma bacuruza imigisha y’Imana. Bati tanga amafaranga angana atya Imana izaguha angana atya. Bati tanga inzu yawe ubundi ubone viza yo kujya muri Amerika…. Ariko Itorero ryigisha Ijambo ry’Imana ritarigoreka, kandi rishyira imbere guhesha Imana icyubahiro muri byose, rihitamo kugendera ku Ijambo ry’Imana. Bityo muri iki gitabo turifashisha Bibiliya tugaragaza Umugisha uzanwa no gutangana umutima ukunze. Ikindi gikomeye ukwiye kumenya ni uko umuvumo ari umwe, kwima Imana ibyayo. Mu gitabo “The Grace of Giving, Moneye and the Gospel includes the Gift of Accountability”, John Stott avuga ku mahame icumi ya Pawulo avuga ku gutanga.  Mu rwandiko rwe rwa kabiri yandikiye Abakorinto igice cya 8 ni cya 9 Pawulo asobanura neza ibirebana no gutanga kw’Abakristo. Amatorero y’ i Yudaya mu Bisirayeli yari yarahuye n’amakuba kubera akarengane, bituma habamo abakene benshi. Bityo muri ibi bice bibiri twavuze Pawulo, Tito na bandi bakoranaga barimo bigisha hirya no hino mu matorero yo muri Aziya gutanga ibyo gufashisha amatorero y’ i Yudaya. Uyu munsi reka turebe ihame rya mbere, andi mahame muzayabona mu gitabo " Nta Nyatsi nta Karande, Inyatsi ni Ukwima Imana Ibyayo" N'igitabo turimo kwandika hamwe n'umushumba mukuru wa Harvest Bible Fellowship Rwanda ariwe Niyonzima Samvura Jean Damascene. 

I.  Gutanga kw’Abakristo bigaragaza ubuntu bw’Imana

Bene Data, turabamenyesha ubuntu bw'Imana amatorero y’ i Makedoniya yahawe. 2 Bakigeragezwa cyane n'amakuba menshi, umunezero wabo uhebuje n'ubukene bwabo bwinshi byasesekariyemo ubutunzi, ku bw'iby'ubuntu batanze. 3 Ndahamya yuko babutanze ku bwende bwabo nk'uko bashoboye, ndetse no kurenza ibyo bashoboye. 4 batwingingira cyane kugira ngo twakire ubuntu bwabo batanze, babone uko bafatanya umurimo wo gukenura abera. 5 Icyakora ntibagenje nk'uko twibwiraga ko bazabigenza, ahubwo babanje kwitanga ubwabo bīha Umwami wacu, kandi bīha natwe nk'uko Imana yashatse. 6 Ibyo ni byo byaduteye guhugura Tito ngo asohoze umurimo w'ubuntu, uwo yatangiye muri mwe namwe kera. (2Abakorinto 8: 1-6)

Pawulo ntabwo atangira avuga ku buntu amatorero y’ i Makedoniya agira, ahubwo atangira avuga ku buntu bw’Imana ayo matorero yahawe. Umushumba wa Harvest Bible Fellowship Rwanda (HBFR) Rev. Niyonzima S. Jean Damascene niwe ukunze kuvuga ko “nta muntu utanga icyo adafite.” Iyi nimvugo izwi hirya no hino abantu barayikoresha, ariko usomye neza ugasesengura neza iyi mirongo turi kwiga wakumva neza aho gutangana umutima ukunze kw’ amatorero y’ i Makedoniya byavuye. Uru rwandiko Pawulo ari kurwandikira Itorero ry’ Abakorinto, abashishikariza nabo gutanga ariko icyo yababwiye cyambere ni iki, “Bene Data, turabamenyesha ubuntu bw'Imana amatorero y' i Makedoniya yahawe.” Iyo usomye umurongo wa kabiri ubona ko aya matorero yo muri Makedoniya yari afite amakuba menshi, n’ubukene, ariko kuko icyo babanje kwakira ari ubuntu bw’Imana kandi Buntu bw’Imana watanzwe akaba ari Yesu, bashobojwe nubwo buntu bw’Imana gutanga ibirenze ubukene bwabo. Ku murongo wa gatatu, Pawulo agaragaza ko batanze kubwende bwabo yewe batanga ibirenze ibyo bashoboye. Ku murongo wa kane, Pawulo ati, “batwingingira cyane kugirango twakire ubuntu bwabo batanze.” Ikigaragara nuko Pawulo n’abandi bari kumwe nawe bari bazi ko aya matorero yo muri Makedoniya afite amakuba n’ubukene, bangaga gufata ibyo barimo kwitanga. Ariko kuko ubuntu bw’Imana bwari bwaratumye Abakristo bari mu matorero yo muri Makedoniya bamenya umugisha uva mu gutanga, binginze Pawulo n’abandi gufata ibyo barimo batanga. Mugihe twe tubona hari naho abantu babanza guterwa ubwoba ngo batange, abandi bakabanza kubeshya ngo batange Isaka wabo, abo mu matorero y’ i Makedoniya bo si uko byari biri. Burya nubona uri kwingingirwa gutanga uri guhendahendwa ngo utange uzamenye neza ko nta buntu bw’Imana wari wakira. Bityo aho gutanga uzabanze ushake ubuntu bw’Imana abe aribwo wakira mbere ya byose, kuko aribwo bushoboza abizera gutangana umutima ukunze kugeza ku gutanga ibirenze ibyo bafite. Ku murongo wa gatanu Pawulo asobanura ibi neza, ati; ‘’babanje kwitanga ubwabo biha Umwami Yesu Kristo, bakurikizaho kwiha Pawulo nabo bakoranaga babafasha gusohoza umuhamagaro wabo.’’  Iyo uri uwa Yesu ntabwo gutanga bikubera ikigusha, ntabwo bikubera ikibazo, ntabwo gutanga bishingira ku bushobozi bwawe, ibyo utanze ahubwo kuri Kristo we Buntu bw’Imana. 

Ku murongo wa gatandatu Pawulo asobanura neza impamvu yahuguye Tito we warimo avuga ubutummwa bwiza mu Bakorinto abigisha ku gutanga. Pawulo agaragaza neza ko Ubuntu bw’Imana amatorero yo muri Makedoniya yabanje guhabwa no kwiyegurira Umwami Yesu mbere ya byose, ko aribyo Tito n’Abakorinto bakwiye nabo kubanza imbere, mu gutanga kwabo. 

Bakozi b’Imana tubwiriza ubutumwa, twigisha Ijambo ry’Imana ntabwo dukwiye kugoreka Ijambo ry’Imana, guhanura ibijyanye nibyo abantu bararikiye kugirango abantu batange. Ahubwo dusabwa kubayobora ku kwakira ubuntu bw’Imana mbere ya byose, ubundi gutanga bakabikorana umutima ukunze, yewe binginga ngo nyabuneka najye ni mwakire ibyo ntanze, undi ati yewe nanjya  ibyanjye nti mubisige. Bityo gutanga bikorwe kubw’ Ubuntu bw’Imana. Ikindi ni uko usanga hari abayobozi b’amatorero, abashumba bashyiraho uburyo bwo kurushanwa, gushyira abantu mu matsinda cyangwa ibyiciro bakurikije ubutunzi bwabo cyangwa ibyo bakora, abandi ugasanga bari guhemba abatanze byinshi, cyangwa gusoma ngo bakoze isoni abatatanze. Ibyo twa kora byose bidashingiye ku ijambo ry’Imana birangira bisubije benshi inyuma aho kubakomeza mu kwizera kwabo. Niyo mpamvu ari byiza kwirinda uburyo bwose bushishikariza abantu gutanga budashyize imbere Yesu Kristo we udushoboza byose. 

Ku bakristo nibyo hirya no hino mu matorero atandukanye hari abashumba benshi biyambitse uruhu rw’intama kandi ari amasega aryana. Icyo bashyize imbere ni uburyo bwo kubona amafaranga. Bityo bagashyiraho uburyo butandukanye buhabanye n’ijambo ry’Imana, uburyo butubahisha Imana bagamije gutuma mutanga. Ariko ibuka ko hari ihame rigaragaza ko ‘gutanga bizana umugisha kuruta guhabwa.’ Kandi ko ‘aho ubutunzi bw’umuntu buri ariho umutima we uba.’ Bityo inama yagufasha kutamarwaho utwawe kandi mu buryo butakuzanira umugisha kuko watanganye umutima wo guhangana cyangwa gushimisha abantu, ni uko ubanza gushaka Yesu Kristo akaba ariwe wimika mu buzima bwawe. Yesu iyo ari mu buzima bwawe agushoboza kumenya uko witwara mu gihe uhuye n’abahanuzi bibinyoma cyangwa abashumba b’abacancuro babeshejweho no gushaka ubutunzi bw’isi gusa. Kuko gutangana umutima ukunze aribyo bizana umugisha, reka gucibwa intege nabo ubona bakoresha nabi umutungo w’itorero cyangwa umuryango w’abihaye Imana runaka. Ahubwo mu rwawe ruhande haranira kuzuza ibyo usabwa n'Imana kandi aho guca imanza usange abashumba, abakozi bacunga umutungo ubagire inama zimicungire myiza ishingiye ku ijambo ry’Imana. Mukristo wowe wamenye Yesu, reka Ubuntu bw’Imana abe aribwo bugutera gutanga. Ntiwitange ngo bagushime mu Itorero, ngo bamenye ko ufite byinshi, ko uri umukungu, ahubwo reka gutanga kwawe gutume abantu bamenya ko ufite Yesu muri wowe ugushoboza gutanga niyo abandi baba babona ko ukennye, ariko ufite Yesu ufite byose.   

 Dukomeze gukiranukira Imana no muri ibi bihe bya Koronavirusi twirinda abahanuzi b'ibinyoma batubuza gukorera Imana dukoresheje ubutunzi bwacu ngo hari COVID-19, ahubwo n'iba twarakiriye Yesu tumukiranukire no muri ibi bihe. Ab'i Makedoniya twabonye ko nubwo n'abo bari mu makuba no mu bukene bitababujije gukomeza kwitanga batanga ubutunzi bwabo ngo abandi  bakristo b'i Yudaya bafashwe kandi Pwulo n'abo yakoranaga nabo bakomeze gukora umurimo wo kugabura iby'Imana.  

Icyumweru cyiza. 

Pasitori Kubwimana Joel


Comments

Popular posts from this blog

IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO: UMUNSI WA 1, 'MBERE NA MBERE IMANA'

Rev. Mbanzabigwi Michel: Umubyeyi, Umushumba n’Umubwiriza butumwa bwiza

Isabato n'Icyumweru mu mboni ya Bibiriya.