Uwakiriye Buntu bw'Imana ariwe Yesu ntabura kwitura Imana kubyo yamuhaye
Iriburiro
Iyo umuntu yakiriye Yesu
kristo nk’Umwami n’Umukiza we, aba abaye umwana w’Imana. Igikurikiraho ni
uguhamya muruhame abatizwa mu Itorero ryizera Kristo. Iyo abaye umunyetorero
aba yinjiye mu muryango w’abana b’Imana ari ryo Torero rigereranywa n’umubiri wa
Yesu Kristo we Mutwe w’Itorero abagize Itorero tukaba ingingo zigize uwo
mubiri. Iyo ubaye urugingo rugize umubiri wa Yesu ari ryo
Torero, uba ukwiye kuba urugingo rukora, bityo niyo mpamvu umuntu wakiriye
Yesu aba akeneye kuba hamwe n’izindi ngingo zigize Umubiri wa Yesu ari ryo
Torero. Kuko “Urugingo rumwe iyo rubabaye, ingingo zose
zibabarana na rwo, cyangwa iyo urugingo rumwe ruhawe icyubahiro, ingingo zose
zishīmana na rwo.” (1 Abakorinto 12:26). Kugirango urugingo
rubashe kwishimana no kubabarana n’izindi ngingo bisaba ko hari ibikorwa urwo
rugingo rukora. Mu Itorero harimo imirimo myinshi cyane ko Itorero riba
rigizwe n’abantu batandukanye. Bityo abagize Itorero Bibiliya ibagereranya
n’ingingo zikwiye gukora zose nta ndorerezi, cyangwa uwo kwitabira gusa ukwiye
kuba mu Itorero. Hari imirimo mu Itorero ikorwa bitewe n’impano Imana
yahaye abantu, bityo ugasanga hari abashobora kugira icyo badakora bibwira ko
bo nta mpano bafite. Ariko siko biri, buri muntu wese afite impano ye Imana
yamuhaye kandi azabazwa icyo ya yikoresheje. Ariko hari n’indi mirimo ikorwa mu
Itorero idasaba kugira impano yihariye kuko ari imirimo ihuriweho, ikorwa
n’abakristo bose. Umwe muri iyo mirimo ni ugutanga. Gutanga kubyo Imana
yaduhaye kugirango ubwami bw’Imana bukomeze kwaguka ntibisaba ko umuntu aba
afite impano yihariye, ahubwo bisaba ko uyu muntu amenya kandi agasobanukirwa
icyo Imana ya muremeye. Imana yaturemeye kuyihesha icyubahiro dusohoza inshingano
nkuru yo guhindurira abantu kuba abigishwa ba Yesu mu mwuka w’Itegeko risumba
ayandi. Bityo kugirango dusohoze icyo twaremewe gutanga kubyo Imana yaduhaye ni
ngombwa kuko Imana ikorera mu bantu kandi igakoresha abantu bayo.
Kubera kamere ya muntu yo kwikunda,
kwikubira, no kwibagirwa vuba hajya habaho, kwibagirwa kwitura Imana dukesha
byose. Ugasanga abantu birahira ababagabiye inka, ababahaye ibintu runaka,
ariko bakibagirwa Imana yo itanga ubuzima, itubeshaho, kandi ifite n’iherezo
ry’ubuzima bwacu mu biganza byayo. Ikindi hajya habaho ko mu matorero amwe na
mwe ko gutanga bigirwa imisanzu, ubutekamutwe bityo abantu bakabeshywa bituma
bamwe bacika intege ntibongere gutanga cyangwa bakagwa kuko ibyo babeshywe
bitasohoye. Uzasanga abahanuzi b’ibinyoma bacuruza imigisha y’Imana. Bati tanga
amafaranga angana atya Imana izaguha angana atya. Bati tanga inzu yawe ubundi
ubone viza yo kujya muri Amerika…. Ariko Itorero ryigisha Ijambo ry’Imana
ritarigoreka, kandi rishyira imbere guhesha Imana icyubahiro muri byose,
rihitamo kugendera ku Ijambo ry’Imana. Bityo muri iki gitabo turifashisha
Bibiliya tugaragaza Umugisha uzanwa no gutangana umutima ukunze. Ikindi
gikomeye ukwiye kumenya ni uko umuvumo ari umwe, kwima Imana ibyayo. Mu
gitabo “The Grace of Giving, Moneye and the Gospel includes the Gift of
Accountability”, John Stott avuga ku mahame icumi ya Pawulo avuga ku
gutanga. Mu rwandiko rwe rwa kabiri yandikiye Abakorinto igice cya 8 ni
cya 9 Pawulo asobanura neza ibirebana no gutanga kw’Abakristo. Amatorero y’ i
Yudaya mu Bisirayeli yari yarahuye n’amakuba kubera akarengane, bituma habamo
abakene benshi. Bityo muri ibi bice bibiri twavuze Pawulo, Tito na bandi
bakoranaga barimo bigisha hirya no hino mu matorero yo muri Aziya gutanga ibyo
gufashisha amatorero y’ i Yudaya. Uyu munsi reka turebe ihame rya mbere, andi
mahame muzayabona mu gitabo " Nta Nyatsi nta Karande, Inyatsi ni
Ukwima Imana Ibyayo" N'igitabo turimo kwandika hamwe n'umushumba
mukuru wa Harvest Bible Fellowship Rwanda ariwe Niyonzima Samvura Jean
Damascene.
I. Gutanga kw’Abakristo
bigaragaza ubuntu bw’Imana
Bene
Data, turabamenyesha ubuntu bw'Imana amatorero y’ i Makedoniya yahawe. 2 Bakigeragezwa
cyane n'amakuba menshi, umunezero wabo uhebuje n'ubukene bwabo bwinshi byasesekariyemo
ubutunzi, ku bw'iby'ubuntu batanze. 3 Ndahamya yuko babutanze ku
bwende bwabo nk'uko bashoboye, ndetse no kurenza ibyo
bashoboye. 4 batwingingira cyane kugira ngo twakire ubuntu bwabo
batanze, babone uko bafatanya umurimo wo gukenura abera. 5 Icyakora
ntibagenje nk'uko twibwiraga ko bazabigenza, ahubwo babanje kwitanga ubwabo
bīha Umwami wacu, kandi bīha natwe nk'uko Imana yashatse. 6 Ibyo ni
byo byaduteye guhugura Tito ngo asohoze umurimo w'ubuntu, uwo yatangiye muri
mwe namwe kera. (2Abakorinto 8: 1-6)
Pawulo ntabwo atangira avuga ku buntu
amatorero y’ i Makedoniya agira, ahubwo atangira avuga ku buntu bw’Imana ayo
matorero yahawe. Umushumba wa Harvest Bible Fellowship Rwanda (HBFR) Rev.
Niyonzima S. Jean Damascene niwe ukunze kuvuga ko “nta muntu utanga icyo
adafite.” Iyi nimvugo izwi hirya no hino abantu barayikoresha, ariko usomye
neza ugasesengura neza iyi mirongo turi kwiga wakumva neza aho gutangana
umutima ukunze kw’ amatorero y’ i Makedoniya byavuye. Uru rwandiko Pawulo ari
kurwandikira Itorero ry’ Abakorinto, abashishikariza nabo gutanga ariko icyo
yababwiye cyambere ni iki, “Bene Data, turabamenyesha ubuntu bw'Imana
amatorero y' i Makedoniya yahawe.” Iyo usomye umurongo wa kabiri ubona ko
aya matorero yo muri Makedoniya yari afite amakuba menshi, n’ubukene, ariko
kuko icyo babanje kwakira ari ubuntu bw’Imana kandi Buntu bw’Imana watanzwe
akaba ari Yesu, bashobojwe nubwo buntu bw’Imana gutanga ibirenze ubukene bwabo.
Ku murongo wa gatatu, Pawulo agaragaza ko batanze kubwende bwabo yewe batanga
ibirenze ibyo bashoboye. Ku murongo wa kane, Pawulo ati, “batwingingira cyane
kugirango twakire ubuntu bwabo batanze.” Ikigaragara nuko Pawulo n’abandi bari
kumwe nawe bari bazi ko aya matorero yo muri Makedoniya afite amakuba
n’ubukene, bangaga gufata ibyo barimo kwitanga. Ariko kuko ubuntu bw’Imana
bwari bwaratumye Abakristo bari mu matorero yo muri Makedoniya bamenya umugisha
uva mu gutanga, binginze Pawulo n’abandi gufata ibyo barimo batanga. Mugihe twe
tubona hari naho abantu babanza guterwa ubwoba ngo batange, abandi bakabanza
kubeshya ngo batange Isaka wabo, abo mu matorero y’ i Makedoniya bo si uko
byari biri. Burya nubona uri kwingingirwa gutanga uri guhendahendwa ngo utange
uzamenye neza ko nta buntu bw’Imana wari wakira. Bityo aho gutanga uzabanze
ushake ubuntu bw’Imana abe aribwo wakira mbere ya byose, kuko aribwo bushoboza
abizera gutangana umutima ukunze kugeza ku gutanga ibirenze ibyo bafite. Ku
murongo wa gatanu Pawulo asobanura ibi neza, ati; ‘’babanje kwitanga ubwabo
biha Umwami Yesu Kristo, bakurikizaho kwiha Pawulo nabo bakoranaga babafasha
gusohoza umuhamagaro wabo.’’ Iyo uri uwa Yesu ntabwo gutanga
bikubera ikigusha, ntabwo bikubera ikibazo, ntabwo gutanga bishingira ku
bushobozi bwawe, ibyo utanze ahubwo kuri Kristo we Buntu bw’Imana.
Ku murongo wa gatandatu Pawulo asobanura
neza impamvu yahuguye Tito we warimo avuga ubutummwa bwiza mu Bakorinto
abigisha ku gutanga. Pawulo agaragaza neza ko Ubuntu bw’Imana amatorero yo muri
Makedoniya yabanje guhabwa no kwiyegurira Umwami Yesu mbere ya byose, ko aribyo
Tito n’Abakorinto bakwiye nabo kubanza imbere, mu gutanga kwabo.
Bakozi b’Imana tubwiriza ubutumwa,
twigisha Ijambo ry’Imana ntabwo dukwiye kugoreka Ijambo ry’Imana, guhanura
ibijyanye nibyo abantu bararikiye kugirango abantu batange. Ahubwo dusabwa
kubayobora ku kwakira ubuntu bw’Imana mbere ya byose, ubundi gutanga
bakabikorana umutima ukunze, yewe binginga ngo nyabuneka najye ni mwakire ibyo
ntanze, undi ati yewe nanjya ibyanjye nti mubisige. Bityo gutanga
bikorwe kubw’ Ubuntu bw’Imana. Ikindi ni uko usanga hari abayobozi b’amatorero,
abashumba bashyiraho uburyo bwo kurushanwa, gushyira abantu mu matsinda cyangwa
ibyiciro bakurikije ubutunzi bwabo cyangwa ibyo bakora, abandi ugasanga bari
guhemba abatanze byinshi, cyangwa gusoma ngo bakoze isoni abatatanze. Ibyo twa
kora byose bidashingiye ku ijambo ry’Imana birangira bisubije benshi inyuma aho
kubakomeza mu kwizera kwabo. Niyo mpamvu ari byiza kwirinda uburyo bwose
bushishikariza abantu gutanga budashyize imbere Yesu Kristo we udushoboza
byose.
Ku bakristo nibyo hirya no hino mu
matorero atandukanye hari abashumba benshi biyambitse uruhu rw’intama kandi ari
amasega aryana. Icyo bashyize imbere ni uburyo bwo kubona amafaranga. Bityo
bagashyiraho uburyo butandukanye buhabanye n’ijambo ry’Imana, uburyo
butubahisha Imana bagamije gutuma mutanga. Ariko ibuka ko hari ihame rigaragaza
ko ‘gutanga bizana umugisha kuruta guhabwa.’ Kandi ko ‘aho ubutunzi bw’umuntu
buri ariho umutima we uba.’ Bityo inama yagufasha kutamarwaho utwawe kandi mu
buryo butakuzanira umugisha kuko watanganye umutima wo guhangana cyangwa
gushimisha abantu, ni uko ubanza gushaka Yesu Kristo akaba ariwe wimika mu
buzima bwawe. Yesu iyo ari mu buzima bwawe agushoboza kumenya uko witwara mu
gihe uhuye n’abahanuzi bibinyoma cyangwa abashumba b’abacancuro babeshejweho no
gushaka ubutunzi bw’isi gusa. Kuko gutangana umutima ukunze aribyo bizana
umugisha, reka gucibwa intege nabo ubona bakoresha nabi umutungo w’itorero
cyangwa umuryango w’abihaye Imana runaka. Ahubwo mu rwawe ruhande haranira
kuzuza ibyo usabwa n'Imana kandi aho guca imanza usange abashumba, abakozi
bacunga umutungo ubagire inama zimicungire myiza ishingiye ku ijambo ry’Imana.
Mukristo wowe wamenye Yesu, reka Ubuntu bw’Imana abe aribwo bugutera gutanga.
Ntiwitange ngo bagushime mu Itorero, ngo bamenye ko ufite byinshi, ko uri
umukungu, ahubwo reka gutanga kwawe gutume abantu bamenya ko ufite Yesu muri
wowe ugushoboza gutanga niyo abandi baba babona ko ukennye, ariko ufite Yesu
ufite byose.
Dukomeze gukiranukira Imana no muri
ibi bihe bya Koronavirusi twirinda abahanuzi b'ibinyoma batubuza gukorera Imana
dukoresheje ubutunzi bwacu ngo hari COVID-19, ahubwo n'iba twarakiriye Yesu
tumukiranukire no muri ibi bihe. Ab'i Makedoniya twabonye ko nubwo n'abo bari mu
makuba no mu bukene bitababujije gukomeza kwitanga batanga ubutunzi bwabo ngo
abandi bakristo b'i Yudaya bafashwe kandi Pwulo n'abo yakoranaga nabo
bakomeze gukora umurimo wo kugabura iby'Imana.
Icyumweru cyiza.
Pasitori
Kubwimana Joel
Comments
Post a Comment