Yakobo 1:1-4: Sitwe tugeragezwa hageragezwa kwizera kwacu
Iriburiro
Big Idea: "Ibigeragezo bibereyeho gukuza Umukirisitu kugirango agere ku rugero rushyitse mu kwizera, bityo abashe kwemerwa n'Imana nyuma yo kwihanganira ibimugerageza byose."
“1Yakobo imbata y'Imana n'Umwami Yesu Kristo ndabandikiye, mwebwe abo mu miryango cumi n'ibiri y'abatatanye ndabatashya.” Yakobo wanditse uru rwandiko ni mwene se wa Yesu. Nyuma yo kubyara Yesu Kristo binyuze ku Mwuka Wera, Maliya yabyaranye na Yosefu abandi bana. Bibiliya ivuga ko Yozefu ataryamanye na Mariya ubwo yari atwite inda ya Yesu kugeza abyaye, nyuma yo kubyara Yesu, babyaranye abana nk’uko tubisoma muri Matayo 13:55. Pawulo avuga ku Intumwa yahuye nazo yavuze na Yakobo mwene nyina wa Yesu (Abagalatiya 15:7). Uyu Yakobo niwe wari uyoboye Itorero ry’I Yerusalemu ubwo ubutumwa bwa Kristo bwari butangiye kwamamara nyuma ya Pentekote. Yakobo atangira urwandiko rwe agaragaza neza ko yizeraga Yesu nk’Imana kuko akoresha imvugo “ imbata y’Imana n’Umwami Yesu Kristo.” Ntabwo yamufataga nk’umuvandimwe we gusa, yari yarasobanukiwe ko ari Imana yigize umuntu, ko nyina Mariya yabaye umuyoboro wo gusohoza uko kwigira umuntu kw’Imana.
Yakobo muri uyu murongowa agaragaza neza abo yandikiye abo aribo, Abisirayeli batataniye mu mahanga. Wakwibaza uti, kuki bari baratataniye mu mahanga? Abakirisitu ba mbere bahuye n’akarengane kubera kwizera Yesu Kristo, aho guhera kuri Sitefano watewe amabuye, benshi bagiye bakubitwa, bashyirwa mu inzu z’imbohe abandi bakicwa. Ako karengane katumye habaho ko bamwe bahunga bakajya mu bindi bihugu ni ko gutatana kwabo. Uku gutatana mu buryo bugarara kwari guteye agahinda kandi kubabaje, ariko kurundi ruhande kwari kwiza kuko aba batatanye aribo bakwije ubutumwa bwa Yesu Kristo hirya no hino mu bindi bihugu aho bari bari. Ibi bitwereka neza ko ibyo tunyuramo byose byaba byiza cyangwa bibi ko Imana ibikoresha kubw’icyubahiro cyayo. Nk’uko ijambo ry’Imana ribivuga byose bifataniriza hamwe kutuzanira ibyiza (Abaroma 8:28). Aha wa kwibaza ngo no muri Koranavirusi hari ibyiza tubonamo? Nakubwira ngo ijambo ry’Imana ni ukuri, muri byose bituzanira ibyiza ntagushindikanyena koronavirusi nayo irimo.
1. Sitwe tugeragezwa hageragezwa kwizera kwacu
“2Bene Data, mwemere ko ari iby'ibyishimo rwose nimugubwa gitumo n'ibibagerageza bitari bimwe, 3mumenye yuko kugeragezwa ko kwizera kwanyu gutera kwihangana. 4Ariko mureke kwihangana gusohoze umurimo wako, mubone gutungana rwose mushyitse mutabuzeho na gato.” Mu buzima busanzwe cyane muri iki kinyajana cya 21, abantu benshi dushaka ubutumwa butubwira ko ibintu ari amahoro, ko dutabawe, ko tuvuye mubwiza tujya mu bundi. Ariko aha turi kubona Yakobo atangira abwira Abakirisitu ba Bisirayeli bari baratataniye mu mahanga, ko bakwiye kwemera kugeragezwa yewe ko bakwiye kwishimira kugubwaho cyangwa kugerwaho n’ibibagerageza bitandukanye. Ibaze ubu ku kubwira ko ukwiye kwishimira Koronavirusi? Umuvugabutumwa aje avuga ngo yemwe bantu Imana iravuze ngo mwishimire kugeragezwa na Koronavirusi, sinzi ko abantu benshi bamwumva. Ariko kuko Yakobo yari azi neza ko gukurikira Yesu atari umunyenga cyangwa kugenda igitambike gusa, ahubwo harimo kwikorera umusaraba (Luka 9:23), harimo kurenganywa yewe no guhunga (Matayo 10:23), muri make harimo ibikomeye ariko abizera bakwiye kwishimira kuko “ kugeragezwa ko kwizera kwanyu gutera kwihangana.” Muyandi magambo Yakobo ari kubabwira ko ataribo bari kugeragezwa ahubwo ko kwizera kwabo ariko kuri kugeragezwa. Ibigeragezo ni rusange mu bantu, aho kugeragezwa kw’abizera gutandukaniye n’abatizera ni ku KWIZERA. Ku bizera Yesu Kristo hageragezwa kwizera kwabo kugirango ukwihangana kwabo ku gere ku kigero gishyitse. Bivuze ko kugeragezwa kw'abizera Yesu ari amahirwe yo kugezwa ku kigero cyo gukura gishyitse mu kwizera kwabo.
2. Dusabwa kwihangana mu bigeragezo kuko
Kwihangana byongeye ho mu bigeragezo bishobora bake, kuko bisaba kuba umuntu afite kwizera Yesu Kristo. Benshi iyo tugeze mu bigeragezo usanga dushaka kwicira inzira, kwirwanirira. Aho niho hava gutsindwa kuko kwizera ni ukwemera intege nke zacu bityo tukiyegurira Kristo twivuye inyuma, twizeyeko muri byose byaba byiza cyangwa bibi, ibikomeye cyangwa ibyoroheje ko Kristo ariwe udushoboza kandi ko imigambi ye ari myiza kuri twe. Ni ukuba nka Yobu tukagera kurwego rwo kuvuga ko naho twapfa twapfa twiringiye Imana. Bene uku kwizera niko gutera kwihangana kandi kwihangana nako kugatera kunesha. Bityo reka tuzirikane ko tudasabwa guhunga ibitugerageza kuko n'abakirisitu babatatanye bahunga akarengane Yakobo yabandikiye azi neza ko aho bahungiye naho hari ibindi bigeragezo bari bari kunyuramo. Niko kubagira inama yo kwishimira ibyo bigeragezo kandi ko bakwiye kureka kwihangana kugasohoza umurimo wako muri bo. Bivuzeko kwihangana mu byo tunyuramo bigoye bisohoza umurimo ukomeye ariwo wo kwemerwa n'Imana. Kutihanganira ibikugerageza bituma utemerwa n'Imana, mu gihe kwihanganira ibikugerageza bituma Imana yemera ko ushyitse, ukuze mu kwizera, ko ugeze ku kigero cyo kugororerwa.
3. Ibigeragezo ni umunzani ugaragaza abizera bashyitse n'abadashyitse
Ubyaye umwana ntakure akagwingira bya kubabaza, niko
bimera no ku bizera Yesu Kristo. Iyo umuntu avutse bwa kabiri, iyo yakiriye
Yesu mu buzima bwe, aba abaye icyaremwe gishya (2 Abakorinto 5:17 ) umwana mu gakiza, bityo aba akwiye gukura kugirango avemo umugabo
cyangwa umugore ushyitse. Niyo mpamvu Yakobo ari kwerekana ko ibigeragezo ari bimwe
mu bikuza umukirisitu, ni ibyokurya akwiye kurya yishimye kuko bimugeza ku
kigero gishyitse. Bityo twavuga ko Kwizera kwacu kuri kugeragezwa muri iki gihe
cya Koronavirusi. Ese uri kubona ushyitse? Cyangwa ni “ Tekeli, bisobanurwa
ngo: wapimwe mu bipimo, ugaraga ko udashyitse.” (Daniyeli 5:27). Umuntu w’Imana akwiye kuba atunganye rwose atabuzeho na gato, muri make ashyitse. Iyo
udashyitse ibigeragezo birabigaragaza kuko uva mubyo kwizera. Ariko iyo ufite
kwizera guhamye, kubakiye kuri Kristo, kutubakiye ku marangamutima no kwifuza
kwa kamere muntu, ibigeragezo ntibigukura umutima ahubwo biragukomeza,
biragukuza ukagera ku rugero rushyitse. Nibyo Yakobo yarimo yibutsa abatatanye
kubera akarengane ko naho bari bazahura n’akarengane bityo ko bakwiye gukomera
bakishima aho gukuka imitima ngo bacike intege nk’abatagira kwizera.
Zirikana ko "Ibigeragezo bibereyeho gukuza Umukirisitu kugirango agere ku rugero rushyitse mu kwizera, bityo abashe kwemerwa n'Imana nyuma yo kwihanganira ibimugerageza byose." Sitwe tugeragezwa hageragezwa kwizera kacu, bityo dusabwa kwihanganira ibitugerageza byose, kuko ibigeragezo ari ibyokurya by'abizera bikaba n'umunzani ugaragaza abizera bakuze mu gakiza n'abakiri abana mu gakiza. Ku iherezo hari ingororano, ikamba Imana izaha abihanganiye ibibagerageza byose. Reka no muri iki gihe cya COVID-19, twirinde twe gucika intege ahubwo dukomeze kwihanganira ibigeragezo byose bishamikiye kuri iki cyorezo, kuko hariho kwemerwa nyuma yo kugeragezwa.
Icyumweru cyiza
Pasiteri Kubwimana Joel
Comments
Post a Comment